ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb25 Gicurasi pp. 4-5
  • 12-18 Gicurasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 12-18 Gicurasi
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2025
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2025
mwb25 Gicurasi pp. 4-5

12-18 GICURASI

IMIGANI 13

Indirimbo ya 34 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Ntugashukwe n’“ababi bameze nk’urumuri rugiye kuzima”

(Imin. 10)

Abantu babi nta byiringiro by’igihe kizaza bafite (Img 13:9; it-2-E 196 par. 2-3)

Ntukabe incuti y’abantu baba bashaka kugaragaza ko ibintu bibi nta cyo bitwaye (Img 13:20; w12 15/7 12 par. 3)

Yehova aha imigisha umukiranutsi (Img 13:25; w04 15/7 31 par. 6)

Amafoto: Aragaragaza ibikorwa bibi by’umugabo utari Umuhamya n’ibikorwa byiza by’abavandimwe. 1. Uwo mugabo ari mu kabyiniro, ari kubyina afite icupa mu ntoki. 2. Nyuma yaho, ari kumva arwaye none ari gufata imiti. 3. Abavandimwe na bashiki bacu bari gusabana bicaye hanze ari ku mugoroba. Abavandimwe bari kuririmba, bakabyina kandi bagasangira. 4. Ku munsi ukurikiyeho bagiye kubwiriza.

Abantu bahatanira kubona ibyo isi ishobora gutanga, ntibaba bishimye by’ukuri. Ariko abakora ibyo Yehova ashaka, bagira ibyishimo nyakuri

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Img 13:24—Uyu murongo utwigisha iki ku birebana no kugaragaza urukundo no gutanga igihano? (it-2-E 276 par. 2)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Img 13:1-17 (th ingingo ya 10)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Tangira ikiganiro ubwira umuntu ibintu biherutse kuba, hanyuma umubwire ibintu bishobora kumuhumuriza ukoresheje Bibiliya. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 5)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tumira umuntu mu materaniro. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 3)

6. Disikuru

(Imin. 5) lmd umugereka A ingingo ya 9​—Umutwe: Abana bubaha ababyeyi babo kandi bakabumvira bazagera kuri byinshi. (th ingingo ya 16)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 77

7. “Abakiranutsi bameze nk’urumuri rwaka cyane”

(Imin. 8) Ikiganiro.

Bibiliya irimo ubumenyi n’ubwenge bitagereranywa. Iyo dushyize mu bikorwa ibyo itwigisha tugira ubuzima bwiza n’ibyishimo, isi idashobora gutanga.

Ifoto yakuwe muri videwo ivuga ngo: “Isi ntiyaguha ibyo na yo idafite.” Mushiki wacu witwa Gainanshina yicaye mu busitani ari kureba mu kirere.

Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Isi ntiyaguha ibyo na yo idafite.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ibyabaye kuri mushiki wacu uvugwa muri iyi videwo bigaragaza bite ko “abakiranutsi bameze nk’urumuri rwaka cyane,” naho ababi bo bakaba bameze nk’“urumuri rugiye kuzima”?—Img 13:9

Ntugate igihe utekereza ku bintu bimeze nk’inzozi isi ishobora kuguha cyangwa ngo wicuze kubera imyanzuro myiza wafashe kugira ngo ukorere Yehova (1Yh 2:15-17). Ahubwo ujye utekereza cyane ku ‘bumenyi bw’agaciro kenshi’ wagize.​—Flp 3:8.

IBYO MWAKORA MURI GAHUNDA Y’IBY’UMWUKA MU MURYANGO:

Kureba videwo imwe cyangwa ebyiri muri videwo z’uruhererekane zifite umutwe uvuga ngo: “Ukuri guhindura imibereho.” Mujye muganira uko izo videwo zigaragaza akamaro k’ukuri.

8. Ibikenewe iwanyu

(Imin. 7)

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

(Imin. 30) bt igice cya 26 par. 9-17

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 43 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze