19-25 GICURASI
IMIGANI 14
Indirimbo ya 89 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Jya utekereza witonze ku cyo wakora mu gihe habaye ibiza
(Imin. 10)
Ntukemere “ibivuzwe byose” (Img 14:15; w23.02 22-23 par. 10-12)
Ntukayoborwe gusa n’amarangamutima cyangwa ibyabaye mu gihe cyashize (Img 14:12)
Jya wirinda gutega amatwi abantu badakurikiza amabwiriza atangwa n’umuryango wa Yehova (Img 14:7)
IBYO WATEKEREZAHO: Basaza, ese mwiteguye gukurikiza amabwiriza no kwishingikiriza kuri Yehova mu gihe habaye ibiza?—w24.07 5 par. 11.
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Img 14:17—Ni mu buhe buryo “umuntu ubanza gutekereza ku byo agiye gukora” yangwa? (it-2-E 1094)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 14:1-21 (th ingingo ya 11)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. Koresha Bibiliya ugire icyo ubwira umuntu uhangayikishijwe n’ibibazo by’ubukungu. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 3)
5. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ha umuntu igazeti ivuga ku ngingo yamushimishije ubwo muheruka kuganira. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 4)
6. Guhindura abantu abigishwa
(Imin. 5) Shishikariza uwo wigisha Bibiliya kujya ayisoma buri munsi kandi umwereke uko yabigeraho. (th ingingo ya 19)
Indirimbo ya 126
7. Jya uhora witeguye ibiza
(Imin. 15) Ikiganiro.
Gitangwe n’umusaza. Niba hari amabwiriza yatanzwe n’ibiro by’ishami cyangwa inteko y’abasaza, ayavugeho.
Muri iyi “minsi y’imperuka,” tugomba kwitega ko ibintu bibi bigomba kwiyongera (2Tm 3:1; Mat 24:8). Inshuro nyinshi, mbere y’uko haba ibiza cyangwa mu gihe byabaye, abagaragu ba Yehova bahabwa amabwiriza ashobora kubafasha kurokoka. Ubwo rero, kugira ngo tuzarokoke mu gihe habaye ibiza, bishobora kuzaterwa n’ibyo dukora ubu ngo turusheho kugira ukwizera gukomeye kandi dutegure ibintu tuzakenera.—Img 14:6, 8.
Gira ukwizera gukomeye: Shyiraho gahunda ihoraho yo gusoma Bibiliya no kuyiyigisha. Ihatire kugira ubuhanga bwo kubwiriza mu buryo butandukanye. Nibiba ngombwa ko umara igihe runaka waratandukanye n’abandi bagize itorero, ntuzagire ubwoba (Img 14:30). Ntuzaba utandukanye na Yehova Imana na Yesu Kristo.—od 176 par. 15-17
Tegura ibintu uzakenera: Buri muryango ugomba kuba ufite ibikapu byo guhungana. Nanone bagombye kuba bafite ibintu bigereranyije bizigamiye birimo ibyokurya, amazi, imiti n’ibindi bashobora gukoresha mu gihe bibaye ngombwa ko baguma mu rugo mu gihe runaka.—Img 22:3; g17.5 4
Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Ese witeguye guhangana n’ibiza?” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Yehova adufasha ate mu gihe habaye ibiza?
Twakora iki ngo twitegure ibiza?
Twafasha dute abahuye n’ibiza?
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero
(Imin. 30) bt igice cya 26 par. 18-22, n’agasanduku ko ku ipaje ya 209