26 GICURASI–1 KAMENA
IMIGANI 15
Indirimbo ya 102 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Fasha abandi kugira ibyishimo
(Imin. 10)
Iyo abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ibigeragezo bikomeye, bashobora kumva ko iminsi yabo yose ihora ari mibi (Img 15:15)
Jya utumira abo bavandimwe na bashiki bacu bafite ibibazo (Img 15:17; w10 15/11 31 par. 16)
‘Kubereka ko ubishimiye’ kandi ukababwira amagambo yo kubatera inkunga, bishobora kubahumuriza (Img 15:23, 30; w18.04 23-24 par. 16-18)
IBAZE UTI: “Mu itorero ryacu, ni ba nde bakeneye guterwa inkunga? Nabafasha nte?”
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Img 15:22—Ihame riri muri uyu murongo ryadufasha rite gufata imyanzuro myiza mu birebana no kwivuza? (ijwbq ingingo ya 39 par. 3)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 15:1-21 (th ingingo ya 2)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 5)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Saba umuntu kumwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 4)
6. Guhindura abantu abigishwa
(Imin. 5) Tera inkunga umuntu wiga Bibiliya utotezwa n’abagize umuryango we. (th ingingo ya 4)
Indirimbo ya 155
7. Dushobora kwishima nubwo twaba dufite ibibazo
(Imin. 15) Ikiganiro.
Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Dushobora kugira ibyishimo nubwo twaba turi mu makuba, dushonje cyangwa twambaye ubusa.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Ibyabaye ku bantu bavugwa muri iyi videwo byakwigishije iki?
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero
(Imin. 30) bt igice cya 27 par. 1-9