IGICE CYA 17
Komeza kuba hafi y’umuryango wa Yehova
UMWIGISHWA Yakobo yaranditse ati: “Mwegere Imana na yo izabegera” (Yak 4:8). Koko rero, Yehova ntari hejuru cyane cyangwa ngo abe ari kure cyane ku buryo adashobora kumva ibyo tumusabye, nubwo tudatunganye (Ibyak 17:27). Ariko se twakwegera Imana dute? Ibyo tubikora iyo tugirana ubucuti na yo, tukayisenga buri gihe tubikuye ku mutima (Zab 39:13). Nanone twegera Imana iyo twiyigisha Ijambo ryayo Bibiliya buri gihe. Bidufasha kumenya Yehova Imana, imigambi ye n’ibyo ashaka ko dukora (2 Tim 3:16, 17). Ibyo bituma tumukunda kandi tugatinya kumubabaza.—Zab 25:14.
2 Icyakora, dushobora kugirana imishyikirano myiza na Yehova binyuze gusa ku Mwana we Yesu (Yoh 17:3; Rom 5:10). Uretse Yesu wenyine, nta wundi muntu washoboraga kudusobanurira neza uko Yehova abona ibintu. Yari azi Se neza cyane ku buryo yavuze ati: “Nta wuzi uwo Umwana ari we, keretse Data wenyine, kandi nta wuzi uwo Data ari we keretse Umwana wenyine, n’uwo Umwana ashatse kumuhishurira” (Luka 10:22). Bityo rero, iyo twize ibyo Amavanjiri avuga ku bihereranye n’uko Yesu yabonaga ibintu, tumenya uko Yehova ubwe abibona. Ibyo bituma turushaho kwegera Imana yacu.
3 Kuba tuyobowe n’Umwana w’Imana bidufasha kuba inshuti za Yehova, bityo tugakomeza kuba hafi y’umuryango udufasha kumenya uko twakora ibyo Imana ishaka. Nk’uko byahanuwe muri Matayo 24:45-47, Yesu Kristo yashyizeho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ kugira ngo ahe abo mu nzu y’abizera “ibyokurya mu gihe gikwiriye.” Muri iki gihe, uwo mugaragu wizerwa atugezaho inyigisho nyinshi. Yehova akoresha uwo mugaragu akatugira inama yo gusoma Ijambo rye buri munsi, kujya mu materaniro buri gihe no kugira uruhare rugaragara mu murimo wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Mat 24:14; 28:19, 20; Yos 1:8; Zab 1:1-3). Nubwo tuzi ko umugaragu wizerwa adatunganye, twemera tudashidikanya ko ayoborwa n’Imana. Tugomba kwihatira kuba hafi y’abagize umuryango wa Yehova bo ku isi kandi tugakurikiza amabwiriza duhabwa. Ibyo bituma turushaho kwegera Imana yacu Yehova, bikaduha imbaraga kandi bikaturinda, nubwo twahura n’ibigeragezo.
IMPAMVU IBIGERAGEZO BYIYONGERA
4 Ushobora kuba umaze imyaka myinshi ugendera mu kuri. Niba ari ko bimeze, nta gushidikanya ko usobanukiwe icyo kwihanganira ibigeragezo bisobanura. Ariko niyo waba umaze igihe gito umenye Yehova kandi wifatanya n’ubwoko bwe, uzi ko Satani arwanya umuntu wese ugandukira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova (2 Tim 3:12). Uko ibigeragezo wahura na byo byaba biri kose, nta mpamvu yagombye gutuma ushya ubwoba cyangwa ngo ucike intege. Yehova yatanze isezerano ry’uko azagushyigikira kandi akazaguha ingororano y’ubuzima bw’iteka.—Heb 13:5, 6; Ibyah 2:10.
5 Icyakora, buri wese muri twe ashobora kuzahura n’ibindi bigeragezo mbere y’uko iyi si ya Satani irimburwa. Kuva Ubwami bw’Imana bwimikwa mu mwaka wa 1914, Satani ntiyemerewe gusubira mu ijuru aho Yehova ari. Yajugunywe ku isi, aho we n’abamarayika be babi baciriwe. Byagize izihe ngaruka? Ibibi byarushijeho kwiyongera ku isi, bitewe n’uko Satani afite umujinya mwinshi. Muri ibyo bibi hakubiyemo n’ibitotezo bikaze abagaragu ba Yehova bakomeza guhura na byo. Ibyo bigaragaza ko turi mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi bubi bwa Satani.—Ibyah 12:1-12.
6 Satani yarakajwe cyane n’uko yacishijwe bugufi, kandi azi ko asigaranye igihe gito. We n’abadayimoni be bakora ibishoboka byose kugira ngo bahagarike umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami no kugira ngo bahungabanye ubumwe bw’abagaragu ba Yehova. Ibyo bituma turwana intambara yo mu buryo bw’umwuka. Muri iyo ntambara, ‘ntidukirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’ubutegetsi n’ubutware, n’abategetsi b’isi b’uyu mwijima, hamwe n’ingabo z’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.’ Twe abari ku ruhande rwa Yehova, kugira ngo dutsinde ntitugomba kugamburura. Ahubwo tugomba gukomeza kwambara intwaro zacu zose zo mu buryo bw’umwuka. Tugomba gukomeza ‘kurwanya amayeri ya Satani dushikamye’ (Efe 6:10-17). Ibyo bidusaba kwihangana.
TWITOZE UMUCO WO KWIHANGANA
7 Kwihangana ni ugutuza ntuhungabanywe n’ibigeragezo. Mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka, kwihangana bisobanura kwiyemeza gukora ibikwiriye nubwo twaba turi mu ngorane cyangwa duhanganye n’ibitotezo, ibigeragezo cyangwa ibindi bintu bishobora gutuma tudakomeza kubera Imana indahemuka. Abakristo bagomba kwitoza umuco wo kwihangana. Icyakora ibyo bisaba igihe. Uko tugenda turushaho kugirana ubucuti n’Imana, ni na ko ubushobozi bwacu bwo kwihangana burushaho kwiyongera. Iyo umuntu yihanganiye ibigeragezo byoroheje ahura na byo amaze kuba Umukristo, arushaho kugira imbaraga, bityo akaba ashobora kuzihanganira ibigeragezo bikomeye yazahura na byo (Luka 16:10). Ntitugomba gutegereza ko tubanza guhura n’ibigeragezo bikomeye ngo tubone kwiyemeza gushikama. Tugomba kwiyemeza mbere y’uko bitugeraho. Intumwa Petero yagaragaje ko tugomba kwitoza umuco wo kwihangana hamwe n’indi mico ya gikristo. Yaranditse ati: ‘Mushyireho umwete wose mubikuye ku mutima, maze ukwizera kwanyu mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho ubumenyi, ubumenyi mubwongereho kumenya kwifata, kumenya kwifata mubyongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kwiyegurira Imana, kwiyegurira Imana mukongereho urukundo rwa kivandimwe, urukundo rwa kivandimwe murwongereho gukunda abantu bose.’—2 Pet 1:5-7; 1 Tim 6:11.
Ibigeragezo duhura na byo buri munsi tukabitsinda, biba bidutoza umuco wo kwihangana
8 Yakobo yagaragaje akamaro ko kwitoza umuco wo kwihangana. Yaravuze ati: “Bavandimwe, nimuhura n’ibigeragezo bitandukanye, mujye mubona ko ari ibintu bishimishije rwose, muzirikana ko ukwizera kwanyu kwageragejwe muri ubwo buryo gutera kwihangana. Ariko mureke ukwihangana kurangize umurimo wako, kugira ngo mube mwuzuye rwose kandi mutariho umugayo muri byose, mutagize icyo mubuze” (Yak 1:2-4). Yakobo yavuze ko Abakristo bagombye kwemera ibigeragezo kandi bakabyishimira kuko bituma bagira umuco wo kwihangana. Ese nawe ni uko ubibona? Yakobo yakomeje agaragaza ko kwihangana bituma tunonosora imico yacu ya gikristo kandi bigatuma twemerwa n’Imana. Ibigeragezo duhura na byo buri munsi tukabitsinda, biba bidutoza umuco wo kwihangana. Kwihangana na ko gutuma tugira indi mico myiza dusabwa kugaragaza.
9 Iyo twihanganiye ibigeragezo dushimisha Yehova, kandi ibyo bizatuma aduha ubuzima bw’iteka. Yakobo yakomeje agira ati: “Hahirwa umuntu ukomeza kwihanganira ikigeragezo, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubuzima, iryo Yehova yasezeranyije abakomeza kumukunda” (Yak 1:12). Kwihangana bituma tugira ibyiringiro by’ubuzima. Tutihanganye ntitwaguma mu kuri. Turamutse tuneshejwe n’ibigeragezo byo muri iyi si, twahatirwa kuyisubiramo. Nanone tutihanganye ntitwakomeza kugira umwuka wa Yehova, kandi tutawufite ntitwagaragaza imbuto zawo mu mibereho yacu.
10 Niba dushaka gukomeza kwihangana muri ibi bihe bigoye, tugomba kudahungabanywa n’imibabaro itugeraho bitewe n’uko turi Abakristo. Wibuke ko Yakobo yanditse ati: “Mujye mubona ko ari ibintu bishimishije rwose.” Ibyo bishobora kutatworohera mu gihe duhanganye n’imihangayiko cyangwa ibibazo bigira ingaruka ku mubiri wacu. Zirikana ariko ko kutihangana bishobora kutubuza ubuzima bw’iteka. Inkuru y’ibyabaye ku ntumwa idufasha kubona ko dushobora kugira ibyishimo mu gihe duhuye n’imibabaro. Iyo nkuru iboneka mu gitabo k’Ibyakozwe n’Intumwa. Igira iti: “Bahamagaza intumwa barazikubita, barangije bazitegeka kutongera kuvuga mu izina rya Yesu, maze barazireka ziragenda. Nuko ziva imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi zishimye, kuko zari zagaragaye ko zikwiriye gusuzugurwa bazihora izina rye” (Ibyak 5:40, 41). Zasobanukiwe ko kuba zarababazwaga byari gihamya y’uko zumviraga itegeko rya Yesu kandi ko zemerwaga na Yehova. Nyuma y’imyaka runaka, Petero yavuze akamaro ko kubabarizwa gukiranuka igihe yandikaga urwandiko rwe rwa mbere rwahumetswe.—1 Pet 4:12-16.
11 Indi nkuru ni iya Pawulo na Silasi. Igihe bakoreraga umurimo w’ubumisiyonari i Filipi, barafashwe baregwa ko batezaga imidugararo muri uwo mugi kandi ko bigishaga imigenzo itemewe n’amategeko. Ibyo byatumye bakubitwa cyane maze bashyirwa mu nzu y’imbohe. Inkuru ya Bibiliya ivuga ko igihe Pawulo na Silasi bari mu nzu y’imbohe bafite ibikomere bitigeze byomorwa, ‘mu gicuku basenze kandi bakaririmbira Imana, ku buryo n’izindi mfungwa zabumvaga’ (Ibyak 16:16-25). Pawulo na mugenzi we babonaga ko imibabaro bahuraga na yo ku bwa Kristo, ari ikimenyetso cyagaragarizaga Imana n’abantu ko bari indahemuka, kandi ko yari kuzabafasha kubwiriza abifuzaga kumva ubutumwa bwiza. Nanone, yari gutuma abandi barokoka. Muri iryo joro, umurinzi w’inzu y’imbohe n’abo mu rugo rwe bahindutse abigishwa (Ibyak 16:26-34). Pawulo na Silasi biringiraga Yehova n’imbaraga ze, kandi biringiraga ko yari kuzabashyigikira mu mibabaro yabo yose. Kandi koko ntibamanjiriwe.
12 Muri iki gihe na bwo, Yehova adushyigikira mu bigeragezo duhura na byo, aduha ibyo dukeneye byose. Ashaka ko dukomeza kwihangana. Yaduhaye Ijambo rye ryahumetswe rituma tugira ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’umugambi we. Ibyo bikomeza ukwizera kwacu. Dushobora kwifatanya n’abandi duhuje ukwizera kandi tugakora umurimo wera. Nanone, dushimishwa n’uko dushobora gukomeza gushyikirana na Yehova binyuze ku isengesho. Yumva amagambo tuvuga yo kumusingiza n’ayo tumubwira tubikuye ku mutima, tumusaba ko yadufasha kugira ngo dukomeze kuba abantu bera imbere ye (Fili 4:13). Nanone ntitwakwibagirwa imbaraga tubona iyo dutekereje ku byiringiro dufite.—Mat 24:13; Heb 6:18; Ibyah 21:1-4.
KWIHANGANIRA IBIGERAGEZO
13 Ibigeragezo duhura na byo muri iki gihe ni nk’ibyo abigishwa ba Yesu Kristo bo mu kinyejana cya mbere bahuye na byo. Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bagiye batukwa kandi bakagirirwa nabi n’ababarwanya batabazi neza. Kimwe no mu gihe k’intumwa, ibyinshi mu bitotezo duhura na byo bituruka ku banyamadini b’abafana, kandi n’Ijambo ry’Imana rishyira ahabona inyigisho zabo z’ibinyoma n’ibikorwa byabo (Ibyak 17:5-9, 13). Abagize ubwoko bwa Yehova bagiye baharanira uburenganzira bahabwa n’amategeko ya leta, bigatuma bagira agahenge (Ibyak 22:25; 25:11). Nanone ariko, hari abategetsi bashyiraho amategeko abuzanya umurimo wacu wo kubwiriza, bagamije kuwuhagarika burundu (Zab 2:1-3). Iyo bigenze bityo, dukurikiza urugero rw’intumwa z’indahemuka zavuze ziti: “Tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.”—Ibyak 5:29.
14 Muri iki gihe, usanga abantu bagenda barushaho gukunda ibihugu byabo mu buryo bukabije. Ibyo bituma ababwiriza b’ubutumwa bwiza bashyirwaho iterabwoba kugira ngo bareke umurimo bashinzwe n’Imana. Abagaragu b’Imana bose bazi neza umuburo dusanga mu Byahishuwe 14:9-12 uhereranye no kuramya ‘inyamaswa y’inkazi n’igishushanyo cyayo.’ Dusobanukiwe amagambo ya Yohana agira ati: “Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, ari bo bakurikiza amategeko y’Imana no kwizera kwa Yesu.”
15 Ibigeragezo biterwa n’intambara, impinduramatwara cyangwa ibiterwa n’abategetsi badutoteza bashaka guhagarika umurimo wacu, bishobora gutuma udakomeza gukora neza ibikorwa bya gikristo. Ushobora kutabona uko uteranira hamwe n’abagize itorero. Gushyikirana n’ibiro by’ishami no gusurwa n’abagenzuzi b’uturere na byo bishobora guhagarara. Ikindi kandi, ibitabo bishobora kutakugeraho. Wabigenza ute se haramutse havutse ibibazo nk’ibyo?
16 Mu gihe ibibazo nk’ibyo bivutse, uge ukora ibyo ushoboye byose bitewe n’imimerere urimo. Ushobora kwiyigisha wowe ku giti cyawe. Mushobora guteranira mu ngo z’abavandimwe mu matsinda matomato. Ibitabo twize kera hamwe na Bibiliya bishobora gukoreshwa mu materaniro. Ntugahangayike cyangwa ngo ushye ubwoba. Ubusanzwe, Inteko Nyobozi ntitinda gushyiraho uburyo bwo gushyikirana n’abavandimwe bafite inshingano.
17 Nubwo waba uri wenyine nta wundi muvandimwe ushobora kubona, uge uzirikana ko uri kumwe na Yehova n’Umwana we Yesu Kristo. Ushobora gukomeza kugira ibyiringiro bihamye. Yehova aba acyumva amasengesho yawe, kandi ashobora kuguha imbaraga akoresheje umwuka we. Jya umwiyambaza kugira ngo agufashe kumenya icyo wakora. Jya wibuka ko uri umugaragu wa Yehova ukaba n’umwigishwa wa Yesu Kristo. Bityo rero, jya ukoresha neza uburyo bwose ubonye ubwirize. Yehova azaguha imigisha kandi abandi bashobora kwifatanya nawe gusenga Imana y’ukuri.—Ibyak 4:13-31; 5:27-42; Fili 1:27-30; 4:6, 7; 2 Tim 4:16-18.
18 Mu gihe noneho bagukangishije kukwica, nk’uko byagendekeye intumwa n’abandi, jya wiringira “Imana izura abapfuye” (2 Kor 1:8-10). Kwiringira ko izakuzura bishobora gutuma wihanganira ibitotezo bikaze cyane (Luka 21:19). Yesu Kristo yaduhaye urugero dukwiriye gukurikiza. Igihe yari ahanganye n’ibigeragezo, yari azi ko gukomeza kuba indahemuka byari kuzatuma abandi na bo bihangana. Nawe rero, ushobora gukomeza abavandimwe bawe.—Yoh 16:33; Heb 12:2, 3; 1 Pet 2:21.
19 Uretse ibitotezo no kurwanywa, ushobora guhura n’izindi ngorane. Urugero, hari abacitse intege bitewe n’uko abantu bo mu ifasi babwirizagamo batitabiraga ubutumwa bwiza. Hari abandi bahanganye n’ibibazo by’uburwayi no kwiheba cyangwa izindi nzitizi ziterwa n’intege nke. Intumwa Pawulo yari ahanganye n’ikigeragezo cyamubangamiraga mu murimo we, rimwe na rimwe kigatuma utamworohera (2 Kor 12:7). Hari n’undi Mukristo wo mu kinyejana cya mbere wakomokaga i Filipi witwaga Epafuradito ‘wihebye bitewe n’uko [incuti ze] zumvise ko yari yararwaye’ (Fili 2:25-27). Nanone kandi, kuba tudatunganye n’abandi bakaba badatunganye bishobora gutuma tugirana ibibazo, kwihangana bikatugora. Dushobora kugirana ibibazo n’Abakristo bagenzi bacu ndetse wenda n’abo mu muryango wacu bitewe na kamere zitandukanye. Ariko abantu bakurikiza inama ziboneka mu Ijambo rya Yehova bashobora gutsinda ibyo bigeragezo.—Ezek 2:3-5; 1 Kor 9:27; 13:8; Kolo 3:12-14; 1 Pet 4:8.
TWIYEMEZE GUKOMEZA KUBA INDAHEMUKA
20 Tugomba gukomeza kubera indahemuka Yesu Kristo, kuko Yehova yamugize Umutware w’itorero (Kolo 2:18, 19). Dukwiriye gukorana mu buryo bwa bugufi n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ n’abagenzuzi bashyizweho (Heb 13:7, 17). Nidukurikiza gahunda Yehova yashyizeho kandi tugakorana n’abatuyobora, ni bwo tuzashobora gukora ibyo ashaka. Ntitugomba gupfusha ubusa impano twahawe y’isengesho. Wibuke ko n’iyo badushyira muri gereza cyangwa bakadufungira ahantu ha twenyine, bidashobora kutubuza gushyikirana na Data wo mu ijuru wuje urukundo, cyangwa ngo bitume tudakomeza kunga ubumwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera.
21 Nimucyo twiyemeze gukora uko dushoboye kose kugira ngo dusohoze inshingano yacu yo kubwiriza twihanganye, dukomeze gukora umurimo Yesu Kristo wazutse yategetse abigishwa be gukora. Yaravuze ati: “Ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose” (Mat 28:19, 20). Kimwe na Yesu, nimucyo dukomeze kwihangana kandi duhange amaso ibyiringiro by’Ubwami n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka twasezeranyijwe (Heb 12:2). Twebwe abigishwa ba Kristo babatijwe, dushobora kugira uruhare mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’‘iminsi y’imperuka.’ Yaravuze ati: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Mat 24:3, 14). Nitwitanga tubigiranye umutima wacu wose muri uwo murimo ukorwa muri iki gihe, tuzishimira kuzahabwa ubuzima bw’iteka mu isi nshya ikiranuka ya Yehova.