9-15 KAMENA
IMIGANI 17
Indirimbo ya 157 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
Umugabo n’umugore b’Abisirayeli bari gusangira amafunguro yoroheje bishimye
1. Umugabo n’umugore bashobora kubana mu mahoro
(Imin. 10)
Kubana mu mahoro bisaba guhatana, ariko iyo bikozwe bigira akamaro kenshi (Img 17:1; reba ifoto)
Jya wirinda kurakazwa n’utuntu duto duto (Img 17:9; g 9/14 11 par. 2)
Jya umenya kwifata (Img 17:14; w08 1/5 10 par. 6–11 par. 1)
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Img 17:24—Ni mu buhe buryo “ibitekerezo by’abantu batagira ubwenge bihora bijarajara”? (it-1-E 790 par. 2)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 17:1-17 (th ingingo ya 10)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 5)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU RUHAME. Saba umuntu kumwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 6 ingingo ya 4)
6. Disikuru
(Imin. 5) ijwbv ingingo ya 60—Umutwe: Umurongo wo mu Migani 17:17, usobanura iki? (th ingingo ya 13)
Indirimbo ya 113
7. Ibintu byabafasha kuganira neza
(Imin. 15) Ikiganiro.
Kuganira neza ni iby’ingenzi kugira ngo mugire ibyishimo mu muryango. Iyo abagize umuryango baganira neza, buri wese akabwira undi ibimuri ku mutima, baba bashobora kugera kuri byinshi kandi bagaterana inkunga mu gihe cy’ibibazo (Img 15:22). Mwakora iki ngo buri wese mu bagize umuryango ajye avuga uko yiyumva n’ibimuri ku mutima byose?
Mujye mumarana igihe (Gut 6:6, 7). Iyo abagize umuryango bafatanya imirimo, bakajyana mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza kandi bagakorera hamwe ibintu bibashimisha, barushaho gukundana no kwizerana. Nanone ibyo bikorwa bituma barushaho kuganira bishimye. Hari igihe ushobora kwigomwa ibintu ukunda kugira ngo ukore ibindi bintu abagize umuryango wawe bifuza. Iyo ubikoze bibagirira akamaro (Flp 2:3, 4). None se mu gihe muri kumwe mwakoresha neza mute igihe?—Efe 5:15, 16.
Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Mujye mukurikiza inama zatuma mu muryango hahora amahoro: Murushaho gushyikirana.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Ni gute gukoresha nabi ibikoresho bya elegitoronike bituma abagize umuryango bataganira?
Ni irihe somo rindi iyi videwo yakwigishije ku birebana no kuganira neza?
Jya utega amatwi witonze (Yak 1:19). Abana barushaho kuvuga ibibari ku mutima bisanzuye, iyo bazi ko ababyeyi babo batari bubumve nabi cyangwa ngo babarakarire. Ubwo rero mu gihe umwana wawe akubwiye ibintu bishobora kukurakaza, ntugahite urakara (Img 17:27). Ahubwo ujye umutega amatwi wihanganye. Jya ugerageza kwishyira mu mwanya we no kwiyumvisha uko abona ibintu, kugira ngo ubone uko umufasha cyangwa uko umukosora mu rukundo.
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero
(Imin. 30) bt igice cya 27 par. 19-22, n’agasanduku ko ku ipaje ya 212