16-22 KAMENA
IMIGANI 18
Indirimbo ya 90 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Jya uhumuriza abantu bafite ibibazo by’uburwayi
(Imin. 10)
Jya uvuga amagambo agaragaza ubwenge buva ku Mana (Img 18:4; w22.10 22 par. 17)
Jya ugerageza kwiyumvisha ibibazo bafite (Img 18:13; mrt ingingo ya 19 agasanduku)
Jya ubabera incuti ibaba hafi kandi izi kwihangana (Img 18:24; wp23.1 14 par. 3–15 par. 1)
IBAZE UTI: “Nakora iki ngo mfashe uwo twashakanye niba afite uburwayi busanzwe cyangwa ibibazo byo mu mutwe?”
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Img 18:18—Kuki mu bihe bya kera bakoreshaga ubufindo? (it-2-E 271-272)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 18:1-17 (th ingingo ya 11)
4. Gutangiza ikiganiro
(Umun. 1) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Umubwiriza asange umuntu avuga urundi rurimi. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 5)
5. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. Umuntu asabe umubwiriza kutamutinza. (lmd isomo rya 7 ingingo ya 4)
6. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Bwira umuntu ikintu gifatika Ubwami bw’Imana buzamukorera. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 5)
7. Sobanura imyizerere yawe
(Imin. 4) Icyerekanwa. ijwfq ingingo ya 29—Umutwe: Ese wizera ko Imana yaremye ibintu mu minsi 6 y’amasaha 24? (lmd isomo rya 5 ingingo ya 5)
Indirimbo ya 144
8. Fasha abo ukunda kuba incuti za Yehova ‘nta jambo uvuze’
(Imin. 15) Ikiganiro.
Abenshi muri twe tuba tuzi abantu batagikorera Yehova. Muri bo hashobora kuba harimo uwo twashakanye, umwana wacu cyangwa incuti yacu itacyifatanya n’itorero. Ese wigeze ugwa mu mutego wo guhora umuhatira gukorera Yehova ndetse wenda ukabimubwira nabi? Nubwo tuba tubitewe n’urukundo, amagambo tumubwira ashobora gutuma ibintu birushaho kuba bibi (Img 12:18). Ni ubuhe buryo bwiza twakoresha tumufasha?
Muri 1 Petero 3:1 havuga ko umugabo utumvira ijambo ry’Imana ashobora ‘guhinduka nta jambo ryavuzwe.’ Nubwo uwo mugabo ashobora kwanga kuganira n’umugore we w’Umukristo ibyerekeye Bibiliya, uwo mugore ashobora kumufasha kumenya Yehova. Yabikora ate? Imico aba yaratojwe na Bibiliya, urugero nk’urukundo, kugwa neza n’ubwenge ishobora gutuma uwo mugabo ahinduka akifuza kumenya Yehova (Img 16:23). Imyitwarire yacu n’ibikorwa byiza bishobora gutuma abo dukunda bifuza kumukorera.—Kol 4:6.
Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: Abarwanirira ukwizera—Ababana n’abatari Abahamya. Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Ibyabaye kuri mushiki wacu Sasaki bitwigisha iki?
Ibyabaye kuri mushiki wacu Ito bitwigisha iki?
Ibyabaye kuri mushiki wacu Okada bitwigisha iki?