ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mrt ingingo 19
  • Icyo wakora mu gihe urwaye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo wakora mu gihe urwaye
  • Izindi ngingo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Inama zagufasha mu gihe urwaye
  • Ese Imana izagufasha kwihanganira uburwayi?
  • 4 | Inama zo muri Bibiliya ziradufasha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
  • Uko twafasha abafite indwara z’agahinda gakabije
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
  • Uko wafasha incuti yawe irwaye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Komeza kwita ku buzima bwawe mu buryo buhuje n’ibyanditswe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Izindi ngingo
mrt ingingo 19
Umuganga asobanurira umugabo umaze guca mu cyuma indwara arwaye.

Icyo wakora mu gihe urwaye

Ese waba waratunguwe n’uburwayi bukomeye? Ushobora kuba wiyumvisha ukuntu uburwayi butunguranye butera kwiheba, kumva unaniwe n’ukuntu kwivuza bitwara amafaranga menshi. Ni iki cyagufasha guhangana n’ibyo bibazo? Wafasha ute umwe mu bagize umuryango wawe cyangwa inshuti igezweho n’uburwayi butunguranye? Nubwo Bibiliya atari igitabo cy’ubuvuzi, ikubiyemo inama z’ingirakamaro zagufasha kwihanganira imimerere urimo.

Inama zagufasha mu gihe urwaye

  • Jya wivuza

    Icyo Bibiliya ivuga: “Abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.”—Matayo 9:12.

    Icyo wakora: Jya ushaka abaganga b’inzobere, niba ari ngombwa.

    Gerageza ibi: Jya wivuza neza uko ushoboye. Hari igihe byaba byiza wisuzumishije ku baganga batandukanye (Imigani 14:15). Jya uganira n’abaganga usobanukirwe neza ibyo bakubwira kandi ubasobanurire neza uko wumva umerewe (Imigani 15:22). Jya ushaka amakuru yerekeranye n’indwara yawe, hakubiyemo n’uko ivurwa. Iyo usobanukiwe neza indwara yawe bigufasha kwitega ibintu bishyize mu gaciro, bikakurinda guhangayika kandi ugafata imyanzuro myiza mu gihe wivuza.

  • Jya ubungabunga ubuzima bwawe

    Icyo Bibiliya ivuga: “Imyitozo ngororamubiri ifite akamaro.”—1 Timoteyo 4:8, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

    Icyo wakora: Gukora siporo buri gihe bizatuma ugira ubuzima bwiza.

    Gerageza ibi: Jya ugira gahunda ihoraho yo gukora siporo, urye indyo yuzuye kandi usinzire bihagije. Nubwo uburwayi bushobora guhindura uko wari ubayeho, jya uzirikana ko nugira icyo ukora kugira ngo wite ku buzima bwawe uzarushaho kumererwa neza. Birumvikana ko ugomba kwimenya ukirinda gukora siporo yaguhuhura.

  • Jya ushaka abantu bagufasha

    Icyo Bibiliya ivuga: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

    Icyo wakora: Inshuti zawe zishobora kugufasha guhangana n’uburwayi.

    Gerageza ibi: Ganiriza inshuti wizeye uyibwire ibikuri ku mutima. Nimuganira bizatuma wumva uruhutse kandi wishimye. Nanone inshuti n’abagize umuryango hari igihe baba bifuza kugufasha ariko batazi ibyo ukeneye. Jya ubasobanurira neza icyo wifuza ko bagufasha. Jya ushyira mu gaciro mu byo witega ku bandi kandi wishimire ibyo bagukorera. Nanone uge uzirikana ko nubwo inshuti zishobora kwishimira kugufasha, hari igihe zakora ibintu bikunaniza. Ubwo rero, jya wishyiriraho gahunda ubamenyeshe inshuro bagomba kugusura n’igihe bamara.

  • Komeza kurangwa n’ikizere

    Icyo Bibiliya ivuga: “Umutima unezerewe urakiza, ariko umutima wihebye wumisha amagufwa.”—Imigani 17:22.

    Icyo wakora: Gukomeza kurangwa n’ikizere bizagufasha kudahangayika kandi bigufashe kwihanganira uburwayi.

    Gerageza ibi: Jya ugerageza guhuza n’imimerere urimo, wibande ku byo ushobora gukora aho kwibanda ku bintu birenze ubushobozi bwawe. Ntukigereranye n’abandi cyangwa ngo ushake gukora ibyo wakoraga ugifite amagara mazima (Abagalatiya 6:4). Jya wishyiriraho intego zishyize mu gaciro kandi zishoboka. Ibyo bizagufasha kurangwa n’ikizere (Imigani 24:10). Jya ukorera abandi ibyiza uko imimerere urimo ibikwemerera. Ibyishimo uzabonera mu gutanga bizakurinda kugira ibitekerezo bibi.—Ibyakozwe 20:35.

Ese Imana izagufasha kwihanganira uburwayi?

Bibiliya igaragaza ko Yehova a ashobora gufasha umuntu kwihanganira ibibazo by’uburwayi. Nubwo tutitega ko azadukiza mu buryo bw’igitangaza, twibonera ko Imana ishobora gufasha abayisenga ibaha ibi bikurikira:

Amahoro. Yehova ashobora gutanga “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose” (Abafilipi 4:6, 7). Ayo mahoro atuma umuntu atuza ntaheranwe n’imihangayiko. Abantu basenga Imana kandi bakayibwira ibibahangayikishije ibaha amahoro.—1 Petero 5:7.

Ubwenge. Yehova ashobora kuduha ubwenge butuma dufata imyanzuro myiza (Yakobo 1:5). Umuntu abona ubwo bwenge iyo yize amahame yo muri Bibiliya kandi akayashyira mu bikorwa.

Ibyiringiro by’igihe kizaza. Yehova adusezeranya ko mu gihe kizaza, “nta muturage uzavuga ati: ‘ndarwaye’” (Yesaya 33:24). Ibyo byiringiro byafashije abantu benshi kurangwa n’ikizere nubwo bari barwaye.—Yeremiya 29:11, 12.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana riboneka muri Bibiliya.—Zaburi 83:18.

Wafasha ute inshuti irwaye

Jya umutega amatwi. Bumwe mu buryo bwiza wafashamo inshuti yawe, ni ukuyitega amatwi mu gihe ishaka kugira icyo ikubwira. Ntukumve ko ugomba kugira icyo uvuga ku byo akubwiye byose. Inshuro nyinshi icyo aba akeneye ni uko umutega amatwi. Gerageza kwiyumvisha uko amerewe kandi wirinde kumucira urubanza. Ntukibwire ko usobanukiwe uko inshuti yawe yiyumva, cyanecyane iyo uburwayi butagaragara.—Imigani 11:2.

Jya umuvugisha umwubashye. Nubwo waba utazi icyo wavuga, jya uvuga magambo make agaragaza ko uzi neza ko ari mu bihe bigoye. Ibyo bizamutera inkunga kuruta kwicecekera. Niba wabuze icyo wavuga ushobora kuvuga amagambo make akuvuye ku mutima, wenda ukamubwira uti: “Sinzi icyo navuga ariko nagira ngo nkubwire ko ngukunda.” Irinde kuvuga amagambo nk’aya ngo: “ibintu bishobora kurushaho kuzamba” cyangwa ngo: “nibe nawe nturwaye . . .”

Ushobora kwereka inshuti ko uyitayeho ukora ubushakashatsi ku burwayi ifite. Inshuti yawe izishimira ko ugerageza gusobanukirwa uburwayi ihanganye na bwo, kandi n’amagambo uvuga azarushaho kugira ireme (Imigani 18:13). Icyakora, uge wirinda gutanga inama batayigusabye.

Jya umufasha. Aho gutekereza ko uzi cyo wakora ngo umufashe, jya umubaza icyo wamumarira. Jya uzirikana ko hari igihe inshuti yawe itakwemerera ko ikenewe gufashwa kubera ko idashaka kukubera umutwaro. Niba ari uko bimeze jya umusaba ko wajya kumuhahira, kumukorera isuku cyangwa indi mirimo.—Abagalatiya 6:2.

Ntugacike intege. Hari igihe inshuti yawe yahindura gahunda mwari mufitanye cyangwa ikumva idashaka kukuvugisha bitewe n’uburwayi ihanganye na bwo. Jya wihangana kandi wiyumvishe imimerere ihanganye nayo. Jya ukomeza kumufasha igihe cyose ibikeneye.—Imigani 18:24.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze