ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp23 No. 1 pp. 12-13
  • 4 | Inama zo muri Bibiliya ziradufasha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 4 | Inama zo muri Bibiliya ziradufasha
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo bisobanura
  • Uko byadufasha
  • Uko inama zo muri Bibiliya zifasha abarwaye indwara zo mu mutwe
  • Icyo wakora mu gihe urwaye
    Izindi ngingo
  • Indwara z’agahinda gakabije ni ikibazo cyugarije isi yose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
  • Dusobanukirwe indwara zo mu mutwe
    Nimukanguke!—2014
  • 3 | Ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya ziradufasha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2023
wp23 No. 1 pp. 12-13
Umugore wishimye utwaye igare.

4 | Inama zo muri Bibiliya ziradufasha

BIBILIYA IGIRA ITI: ‘Ibyanditswe byera byose bifite akamaro.’ —2 TIMOTEYO 3:16.

Icyo bisobanura

Nubwo Bibiliya atari igitabo cy’ubuvuzi, irimo inama z’ingenzi zatugirira akamaro. Izo nama zishobora gufasha umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe. Reka turebe zimwe muri izo nama.

Uko byadufasha

“Abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.”—MATAYO 9:12.

Bibiliya igaragaza ko dushobora gukenera kwivuza. Abantu benshi barwaye indwara zo mu mutwe, babonye ko kumenya neza indwara barwaye no gushaka umuganga ubavura bigira akamaro.

“Imyitozo y’umubiri igira umumaro.”—1 TIMOTEYO 4:8.

Gukoresha igihe cyawe n’imbaraga wita ku buzima bwawe bishobora gutuma ugira ubuzima bwo mutwe bwiza. Ibyo bikubiyemo kugira gahunda ihamye yo gukora siporo, kurya neza no kuruhuka bihagije.

“Umutima unezerewe urakiza, ariko umutima wihebye wumisha amagufwa.”—IMIGANI 17:22.

Gusoma imirongo yo muri Bibiliya iteye inkunga no kwishyiriraho intego ushobora kugeraho bishobora gutuma ukomeza kugira ibyishimo. Kwerekeza ibitekerezo ku bintu byiza no kurangwa n’icyizere, bishobora kugufasha kwihanganira ibibazo biterwa n’uburwayi bwo mu mutwe.

“Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.”—IMIGANI 11:2.

Ushobora kubona ko utagishobora gukora nk’ibyo wari usanzwe wikorera. Ubwo rero, jya wemera ko abandi bagufasha. Incuti n’abagize umuryango wawe bashobora kuba bifuza kugufasha, ariko bakayoberwa icyo bakora. Jya ubabwira ibyo ukeneye. Ntukabitegeho ibitangaza kandi ujye ubashimira ko bagufashije.

Uko inama zo muri Bibiliya zifasha abarwaye indwara zo mu mutwe

“Hari igihe numvaga ntameze neza maze njya kwa muganga. Baransuzumye bamenya indwara ndwaye. Ibyo byamfashije kwiyakira kandi menya imiti yamfasha.”—Nicole,a urwaye indwara ituma ibyiyumvo bihindagurika.

Umugore uvugana na muganga.

“Nasanze gusoma Bibiliya buri munsi ndi kumwe n’umugore wanjye, bimfasha gutangira umunsi neza mfite ibitekerezo byiza. Kandi akenshi iyo ntameze neza, nsoma imirongo yo muri Bibiliya ikamfasha.”—Peter, urwaye indwara y’agahinda gakabije.

“Kubwira abandi ko ndwaye indwara yo mu mutwe byarangoraga kuko numvaga binteye isoni. Ariko nari mfite incuti inyumva kandi yishyira mu mwanya wanjye. Yaramfashije bituma ntangira kumva merewe neza kandi numva ntari njyenyine.”—Ji-yoo, urwaye indwara yo kudashaka kurya.

“Bibiliya yamfashije kugenera akazi umwanya wako no kuruhuka bihagije. Nanone inama zayo zirangwa n’ubwenge zamfashije guhangana n’ibibazo byo mu byiyumvo nari maranye igihe.”—Timothy, urwaye indwara yo guhangayika bikabije.

a Amazina amwe n’amwe yarahindutse.

Videwo ishushanyije ivuga ngo: “Icyo wakora ngo udakomeza kubabara.”
Niba wifuza izindi nama:

Reba videwo ishushanyije ivuga ngo: “Icyo wakora ngo udakomeza kubabara,” iri kuri jw.org/rw.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze