11-17 KANAMA
IMIGANI 26
Indirimbo ya 88 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Jya ugendera kure “umuntu utagira ubwenge”
(Imin. 10)
“Umuntu utagira ubwenge” ntakunze guhabwa icyubahiro (Img 26:1; it-2 729 par. 6)
“Umuntu utagira ubwenge” akenshi aba akeneye igihano gikomeye (Img 26:1; w87 1/10 19 par. 12)
“Umuntu utagira ubwenge” ntagirirwa icyizere (Img 26:6; it-2 191 par. 4)
ICYO BISOBANURA: Bibiliya ikoresha amagambo ngo “umuntu utagira ubwenge” yerekeza ku muntu utemera kugirwa inama kandi ntakurikize amahame y’Imana agenga icyiza n’ikibi.
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Img 26:4, 5—Kuki twakwemeza ko iyi mirongo itavuguruzanya? (it-1 846)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 26:1-20 (th ingingo ya 5)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Tangiza ikiganiro ukoresheje inkuru y’Ubwami. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 5)
5. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Komeza ikiganiro ukoresheje inkuru y’Ubwami watanze ubushize. (lmd isomo rya 7 ingingo ya 4)
6. Guhindura abantu abigishwa
(Imin. 5) Fasha uwo wigisha Bibiliya kwitegura kubwiriza mwene wabo. (lmd isomo rya 11 ingingo ya 5)
Indirimbo ya 94
7. Jya ugira “ubwenge bwo kuguhesha agakiza” ubifashijwemo n’icyigisho cya bwite
(Imin. 15) Ikiganiro.
Intumwa Pawulo yibukije Timoteyo akamaro k’Ibyanditswe byera yize kuva akiri muto. Izo nyigisho zo mu Byanditswe, zashoboraga gutuma agira ‘ubwenge bwo kumuhesha agakiza’ (2Tm 3:15). Buri Mukristo yagombye kugena igihe cyo gusoma Bibiliya no kuyiyigisha, kuko inyigisho zayo zifite akamaro. None se twakora iki niba tudakunda kwiga?
Soma muri 1 Petero 2:2. Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Ese birashoboka ko twakwitoza gukunda kwiga Bibiliya?
Twakora iki kugira ngo ‘twifuze cyane’ kwiga Ijambo ry’Imana?—w18.03 29 par. 6
Ni mu buhe buryo porogaramu za elegitoronike z’umuryango wacu zidufasha gusobanukirwa neza Bibiliya?
Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: Ibyo umuryango wacu wagezeho—Ibishya n’ibyibutswa kuri JW Library. Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Ni gute porogaramu ya JW Library® yakugiriye akamaro?
Ni ibihe bice bya JW Library ukunda gukoresha?
Ni ibihe bintu byo muri iyo porogaramu wifuza kumenya neza kugira ngo utangire kubikoresha?
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 8-9