25-31 KANAMA
IMIGANI 28
Indirimbo ya 150 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Itandukaniro hagati y’umukiranutsi n’umuntu mubi
(Imin. 10)
Umuntu mubi agira ubwoba ariko umukiranutsi we agira ubutwari (Img 28:1; w93 15/5 26 par. 2)
Umuntu mubi ntashobora gufata umwanzuro ukwiriye, ariko umukiranutsi afata imyanzuro myiza (Img 28:5; it-2 1139 par. 3)
Umukiranutsi nubwo yaba ari umukene afite agaciro kenshi kuruta umuntu mubi nubwo yaba ari umukire (Img 28:6; it-1 1211 par. 4)
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Img 28:14—Ni uwuhe muburo uri muri uyu murongo? (w01 1/12 11-12 par. 3)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 28:1-17 (th ingingo ya 10)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ereka nyiri inzu uko intambara n’urugomo bizavaho. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 5)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ereka nyiri inzu uko intambara n’urugomo bizavaho. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 4)
6. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KUBWIRIZA MU RUHAME. Ereka uwo muganira uko intambara n’urugomo bizavaho. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 4)
7. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ereka uwo muganira uko intambara n’urugomo bizavaho. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 4)
Indirimbo ya 112
8. Ese wanga urugomo?
(Imin. 6) Ikiganiro.
Urugomo rwaturutse kuri Satani, uwo Yesu yise “umwicanyi” (Yoh 8:44). Abamarayika bifatanyije na Satani barigomeka, maze urugomo ruriyongera ku buryo Imana yabonaga ko isi yononekaye (Int 6:11). Uko isi ya Satani irangwa n’urugomo igenda igana ku iherezo, ni ko abantu benshi barushaho kugira ubugome kandi bakananirwa kwifata.—2Tm 3:1, 3.
Soma muri Zaburi 11:5. Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Yehova yumva ameze ate iyo abonye abantu bakunda urugomo kandi kuki?
Ni mu buhe buryo imwe mu mikino n’imyidagaduro byo muri iki gihe bigaragaza ko abantu bakunda urugomo?
Soma mu Migani 22:24, 25. Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Ni mu buhe buryo uko duhitamo imyidagaduro hamwe n’abantu twifatanya na bo bishobora kugira ingaruka ku kuntu tubona urugomo?
Ni mu buhe buryo imyidagaduro duhitamo ishobora kugaragaza niba dukunda urugomo?
9. Gahunda yihariye yo kubwiriza muri Nzeri
(Imin. 9)
Disikuru itangwe n’Umugenzuzi w’Umurimo. Shishikariza abandi kuzifatanya muri iyo gahunda kandi ubabwire gahunda yashyizweho mu itorero ryanyu.
Erekana VIDEWO ivuga ngo: “Amahoro yaje” (Indirimbo yo mu ikoraniro ry’iminsi itatu 2022)
10. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 12-13