20-26 UKWAKIRA
UMUBWIRIZA 9-10
Indirimbo ya 30 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Komeza kubona ibitotezo mu buryo bushyize mu gaciro
(Imin. 10)
Kuba dutotezwa ntibisobanura ko Yehova atatwemera (Umb 9:11; w13 15/8 14 par. 20-21)
Ntitugomba kwitega ko twagira ubuzima bwiza muri iyi si ya Satani (Umb 10:7; w19.09 5 par. 10)
Nubwo duhura n’ibibazo, tugomba kujya dufata akanya ko kwishimira ibintu Yehova yaduhaye (Umb 9:7, 10; w11 15/10 8 par. 1-2)
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Umb 10:12-14—Ni uwuhe muburo dukura muri iyi mirongo ku birebana no gusebanya? (it “Amazimwe, Gusebanya” par. 4, 8)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Umb 10:1-20 (th ingingo ya 11)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tangiza ikiganiro umuntu ubabaye. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 4)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ganira n’umuntu uhangayikishijwe cyane n’iby’ubukungu, muganire kuri zimwe mu “Nyigisho zo muri Bibiliya dukunda kwigisha,” ziri ku mugereka A, mu gatabo “Urukundo dukunda abantu.” (lmd isomo rya 4 ingingo ya 4)
6. Guhindura abantu abigishwa
Indirimbo ya 47
7. Yehova azagufasha nuhura n’amakuba
(Imin. 15) Ikiganiro.
Buri munsi duhura n’ibibazo bitandukanye. Ariko bimwe mu bibazo duhura na byo biza bitunguranye, kandi bikaba bikomeye ku buryo bituma tunanirwa mu bwenge, mu byiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Ni nde uzadufasha kandi se ni iki twakora mu gihe duhuye n’ibyago?
Uko ibyago twahura na byo byaba bimeze kose, buri gihe Yehova aba yiteguye kudufasha, kuko ari we ‘utuma tugira umutekano’ (Yes 33:6). Nidushyira mu gaciro kandi tukiringira Yehova, azadufasha (Img 11:2). Iyo tugize ibyago cyangwa hari ibintu bibabaje bitubayeho, tuba tugomba gufata igihe cyo kwiyakira kugira ngo dufate imyanzuro myiza kandi twite ku bantu dukunda (Umb 4:6).
Nanone Yehova akoresha abagaragu be kugira ngo baterane inkunga. Ubwo rero tugomba gusaba ko abandi badufasha kandi tukabyemera. Jya uzirikana ko abavandimwe na bashiki bacu bagukunda cyane kandi ko bishimira kugufasha.
Soma mu 2 Abakorinto 4:7-9. Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Kuki tugomba gukora uko dushoboye ngo dukomeze kujya mu materaniro, gusoma Bibiliya no kubwiriza nubwo byaba bitatworoheye?
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Ni gute Yehova yafashije umuryango w’umuvandimwe Septer?
Ni mu buhe buryo abagize itorero babafashije?
Ni ikihe kintu kindi wigiye ku rugero rwabo?