13-19 UKWAKIRA
UMUBWIRIZA 7-8
| Indirimbo ya 39 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. “Jya ujya aho bapfushije”
(Imin. 10)
Jya ugena igihe cyo guhumuriza abapfushije (Umb 7:2; it “Kuririra uwapfuye” par. 9)
Ujye uhumuriza abagize ibyago, ubibutse imico myiza yarangaga umuntu wabo wapfuye (Umb 7:1; w19.06 23 par. 15)
Ujye usengera hamwe n’abagize ibyago (w17.07 16 par. 16)
ICYO UGOMBA KWIBUKA: Abantu bapfushije bakomeza gukenera ihumure rituruka ku Bakristo bagenzi babo na nyuma y’igihe kirekire.—w17.07 16 par. 17-19.
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Umb 7:20-22— Iyi mirongo y’Ibyanditswe yadufasha ite kumenya niba tugomba kuganira n’umuntu watubabaje? (w23.03 31 par. 18)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Umb 8:1-13 (th ingingo ya 10)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KUBWIRIZA MU RUHAME. Shaka ikintu gishishikaje waganira n’umuntu kandi mushyireho gahunda yo kuzongera kuganira. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 4)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 3)
6. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 2) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Erekana ingingo yo ku rubuga rwa jw.org. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 4)
7. Sobanura imyizerere yawe
(Imin. 5) Icyerekanwa. ijwfq ingingo ya 50—Umutwe: Abahamya bakora imihango y’ihamba imeze ite? (th ingingo ya 17)
Indirimbo ya 151
8. Rushaho kwizera umuzuko
(Imin. 15) Ikiganiro.
Ibyiringiro by’umuzuko ni kimwe mu bintu by’agaciro kenshi Yehova yaduhaye. Bitwigisha imico ya Yehova urugero nk’imbaraga, ubwenge, impuhwe n’urukundo akunda buri wese ku giti cye.—Yoh 3:16.
Iyo twizera cyane umuzuko, bidufasha gutekereza cyane ku byiringiro byacu, aho kwibanda ku bibazo duhura na byo (2Kor 4:16-18). Nanone bituma tugira amahoro n’ihumure mu gihe duhanganye n’ibitotezo, uburwayi cyangwa gupfusha (1Ts 4:13). Ntidushobora kugira ibyishimo nyakuri mu gihe tutizera ko umuzuko uzabaho (1Kor 15:19). Turagutera inkunga yo kwishyiriraho intego yo kwiyigisha kugira ngo urusheho kwizera umuzuko.
Soma muri Yohana 11:21-24. Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Ni gute Marita yagaragaje ko yizeraga umuzuko?
Ni mu buhe buryo ukwizera kwe kwagororewe?—Yoh 11:38-44
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Twigane abagore bagaragaje ukwizera—Marita.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Kuki uha agaciro ibyiringiro by’umuzuko?
Ni iki wakora kugira ngo urusheho kwiringira umuzuko?
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 26-27