6-12 UKWAKIRA
UMUBWIRIZA 5-6
Indirimbo ya 42 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
Abisirayeli bateze amatwi mu gihe umutambyi asobanura Amategeko
1. Uko twagaragaza ko twubaha Imana yacu
(Imin. 10)
Tugaragaza ko twubaha amateraniro mu gihe dutega amatwi kandi tugahitamo neza imyenda twambara n’uko twirimbisha (Umb 5:1; w08 15/8 15-16 par. 17-18)
Mu gihe dusengera mu ruhame twagombye gusenga mu buryo bwiyubashye kandi tukirinda kuvuga amasengesho maremare cyane (Umb 5:2; w09 15/11 11 par. 21)
Dukomeza kubahiriza indahiro twarahiriye Yehova y’uko tuzamukorera (Umb 5:4-6; w17.04 6-7 par. 12)
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Umb 5:8—Ni mu buhe buryo uyu murongo ushobora kuduhumuriza mu gihe duhuye n’akarengane? (w20.09 31 par. 3-5)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Umb 5:1-17 (th ingingo ya 12)
4. Gutangiza ikiganiro
(Umun. 1) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Nyiri inzu arashaka ko mujya impaka. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 5)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ganira n’umuntu ukoresheje zimwe mu “Nyigisho zo muri Bibiliya dukunda kwigisha,” ziri mu mugereka A, mu gatabo “Urukundo dukunda abantu.” (lmd isomo rya 1 ingingo ya 3)
6. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Gira icyo uvuga kuri videwo yo mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha. (lmd isomo rya 7 ingingo ya 3)
7. Guhindura abantu abigishwa
Indirimbo ya 160
8. Ese ukoresha ingingo ivuga ngo: “Inyigisho zo muri Bibiliya dukunda kwigisha”?
(Imin. 15) Ikiganiro.
Agatabo Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa kadufasha gutangiza neza ibiganiro. Umugereka A wagenewe kudufasha kugeza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya dukoresheje amagambo yoroshye (Heb 4:12). Ese ugenda umenyera gukoresha ingingo icyenda dusanga ahanditse ngo: “Inyigisho zo muri Bibiliya dukunda kwigisha?”
Ni gute twageza ku bantu inyigisho y’ibanze yo muri Bibiliya mu gihe gikwiriye?—lmd umugereka A
Ni izihe ngingo zikunze gushishikaza cyane abantu bo mu gace k’iwanyu?
Wakora iki kugira ngo urusheho kumenya imirongo ikubiye mu mugereka A?
Uko tugenda turushaho gukoresha iyo mirongo mu murimo wo kubwiriza, ni ko tugenda tuyimenya neza. Icyakora kugira ngo tuyikoreshe neza, tugomba kubanza kuganira n’abantu tubwiriza.
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Icyuma gityaza ikindi—Kugera ku bantu benshi.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Ni iki cyadufasha kuganira n’abantu benshi kurushaho bo mu ifasi yacu?
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 24-25