29 NZERI–5 UKWAKIRA
UMUBWIRIZA 3-4
Indirimbo ya 93 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
Mujye mumarana igihe kandi mwige ibyerekeye Yehova
1. Rushaho gukomeza umugozi w’inyabutatu
(Imin. 10)
Jya ugena igihe cyo kuganira n’uwo mwashakanye ku bintu by’ingenzi kandi umubwire amagambo ateye inkunga (Umb 3:1; ijwhf ingingo ya 10 par. 2-8)
Mujye mukorera ibintu byose hamwe (Umb 4:9; w23.05 23-24 par. 12-14)
Mujye mushaka uko mukomeza kuba incuti za Yehova (Umb 4:12; w23.05 21 par. 3)
IBAZE UTI: “Ni mu buhe buryo kumara igihe ntari kumwe n’uwo twashakanye, urugero nko kujya gukorera kure y’umuryango cyangwa kujya mu biruhuko tutari kumwe bishobora kugira ingaruka ku muryango wanjye?”
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Umb 3:8—Ni ryari biba atari “igihe cyo gukunda”? (it “urukundo” par. 39)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Umb 4:1-16 (th ingingo ya 2)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Tangiza ikiganiro ukoresheje Umunara w’Umurinzi No. 1 2025. Hindura ibyo wari wateguye mu gihe uwo muganira agaragaje ko ashishikajwe n’indi ngingo. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 5)
5. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Saba kwigisha Bibiliya umuntu wahaye Umunara w’Umurinzi No. 1 2025. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 4)
6. Disikuru
(Imin. 5) lmd umugereka A ingingo ya 12—Umutwe: Imana ntirobanura kandi ntibera (th ingingo ya 19)
Indirimbo ya 131
7. Mu gihe ugiranye ibibazo n’uwo mwashakanye ntukibagirwe Yehova
(Imin. 15) Ikiganiro.
Yehova yahaye Abakristo bashatse ibikenewe byose kugira ngo bagire umuryango mwiza. Ariko nubwo bimeze bityo, hari igihe bagirana ibibazo (1Kor 7:28). Iyo ibyo bibazo bidakemutse bishobora gutuma bagira agahinda kandi bakumva ko bitazigera bikemuka. None se wakora iki niba mu muryango wawe hari ibibazo?
Filime ivuga ngo: “Urukundo nyakuri ni iki?” igaragaza umuryango wagiranye ibibazo bikomeye. Ese uribuka inama umubyeyi yagiriye umukobwa we igihe yari agiye gufata umwanzuro atishingikirije kuri Yehova?
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Urukundo nyakuri ni iki?—Agace ka videwo.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Kuki tugomba kwishingikiriza kuri Yehova mu gihe dufite ibibazo mu muryango?—Yes 48:17; Mat 19:6
Niba ufitanye ibibazo bikomeye n’uwo mwashakanye, jya ukomeza gukora ibintu bituma uba hafi ya Yehova, urugero nko gusenga, kujya mu materaniro no kwiyigisha. Mujye mukora uko mushoboye mukemure ibibazo mwishingikirije ku mahame ya Yehova kandi mukore ubushakashatsi mu bitabo byacu kugira ngo mubone ibintu nk’uko Yehova abibona. Nimubigenza mutyo, muzaba mwereka Yehova ko mwifuza ko abashyigikira kandi ko abaha imigisha.—Img 10:22; Yes 41:10.
Erekana VIDEWO ivuga ngo: “Ntugashukwe n’ibyo abantu bita amahoro—Darrel na Deborah Freisinger.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Ibyabaye kuri Darell na Deborah bikwigishije iki ku bijyanye no gukemura ibibazo bikomeye hagati y’abashakanye?