22-28 NZERI
UMUBWIRIZA 1-2
Indirimbo ya 103 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Komeza gutoza ab’igihe kizaza
(Imin. 10)
[Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Igitabo cy’Umubwiriza.”]
Twagombye gutoza abakiri bato (Umb 1:4; w17.01 27-28 par. 3-4)
Iyo dutoje abandi kandi tukabaha ibyo bakora bituma na bo babonera ibyishimo mu murimo wa Yehova (Umb 2:24)
Ntukareke gutoza abandi utinya ko bazagusimbura ku nshingano zawe
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Umb 1:1—Bibiliya iba ishaka kuvuga iki iyo ivuze ko Salomo yari “umubwiriza?” (it “Umubwiriza” par. 1)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Umb 1:1-18 (th ingingo ya 11)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tahura ikintu cyashishikaza uwo muganira. Shyiraho gahunda y’uko mwazongera kuganira. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 5)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KUBWIRIZA MU RUHAME. Bwiriza umuntu wifashishije agatabo Urukundo dukunda abantu, umugereka A, ahanditse ngo: “Inyigisho zo muri Bibiliya dukunda kwigisha.” (lmd isomo rya 2 ingingo ya 3)
6. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 2) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Subiza ikibazo umuntu yakubajije ubushize igihe mwaganiraga. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 5)
7. Guhindura abantu abigishwa
(Imin. 5) KUBWIRIZA MU RUHAME. Erekana uko watangiza umuntu icyigisho cya Bibiliya kandi umuhe gahunda yo gusubira kumusura. (lmd isomo rya 10 ingingo ya 3)
Indirimbo ya 84
8. Amasomo atatu y’ingenzi ku bijyanye no gutoza
(Imin. 15) Ikiganiro.
Urukundo rutuma dutoza abandi gukora umurimo Yehova yaduhaye
Bibiliya irimo ingero nyinshi zitwereka uko twatoza abandi. Dushobora kwigira byinshi ku kuntu Samweli yatoje Sawuli, uko Eliya yatoje Elisa, uko Yesu yatoje abigishwa be n’uko Pawulo yatoje Timoteyo. Birumvikana ko Yehova ari we mutoza mwiza kuruta abandi. Ni iki twamwigiraho?
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Jya wigana Yehova utoze abandi (Yohana 5:20)—Agace ka videwo.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Ni ayahe masomo atatu twakwigira kuri Yehova ku bijyanye no gutoza abandi?
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 20-21