15-21 NZERI
IMIGANI 31
Indirimbo ya 135 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Amasomo tuvana ku nama umubyeyi agira umuhungu we
(Imin. 10)
Jya wigisha abana bawe uko Yehova abona iby’ibitsina no gushaka (Img 31:3, 10; w11 1/2 19 par. 7-8)
Jya wigisha abana bawe kubona ibijyanye no kunywa inzoga nk’uko Yehova abibona (Img 31:4-6; ijwhf ingingo ya 4 par. 11-13)
Jya wigisha abana bawe gufasha abandi nk’uko Yehova abafasha (Img 31:8, 9; g17.6 9 par. 5)
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Img 31:26—Ni irihe somo twavana muri uyu murongo? (w23.12 21 par. 12)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 31:10-31 (th ingingo ya 10)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tangiza ikiganiro umuntu umaze kukubwira amagambo meza cyangwa umaze kugukorera ikintu cyiza. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 3)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Bwiriza umuntu wifashishije agatabo Urukundo dukunda abantu, umugereka A, ahanditse ngo: “Inyigisho zo muri Bibiliya dukunda kwigisha.” (lmd isomo rya 1 ingingo ya 4)
6. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 5) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Tumira umuntu wemeye kwakira Umunara w’Umurinzi No. 1 2025, muri disikuru yihariye (lmd isomo rya 7 ingingo ya 4)
Indirimbo ya 121
7. Fasha abana bawe gukoresha neza ibikoresho bya elegitoronike
(Imin. 8) Ikigniro.
Ese wigeze kwitegereza umwana muto arimo gukoresha porogaramu zo muri telefone cyangwa tabulete? Akenshi uba ubona bimworoheye cyane. Abana ntibakunda gukenera umuntu ubereka uko ibyo bikoresho bikoreshwa, ariko buri gihe baba bakeneye umuntu ubafasha kubikoresha mu buryo burangwa n’ubwenge. None se niba uri umubyeyi, wafasha ute abana bawe gukoresha neza ibyo bikoresho?
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Jya ukoresha igihe neza.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Kuki ari ngombwa kwishyiriraho imipaka mu gihe dukoresha ibikoresho bya elegitoronike?
Ni ibihe bintu bindi tugomba kugenera igihe?
Mubyeyi, mu gihe ushyiriraho abana bawe amategeko wagombye kwibanda ku mahame ya Bibiliya aho kwibanda ku byo abandi babyeyi bakora (Gal 6:5). Urugero, ibaze uti:
Ese umwana wanjye agaragaza ko azi gufata imyanzuro myiza mu gihe akoresha ibikoresho bya elegitoronike? Ese agaragaza ko ashoboye kwifata mu gihe akoresha igikoresho cyanjye cyangwa mu gihe akoresha icye?—1Kor 9:25.
Ese nkwiriye kwemerera abana banjye gukoresha ibikoresho bya elegitoronike bari bonyine?—Img 18:1
Ni izihe porogaramu n’imbuga za interinete nakwemerera abana banjye gukoresha kandi se ni izihe ntakwiriye kubemerera?—Efe 5:3-5; Flp 4:8, 9
Ni ikihe gihe ntarengwa abana banjye bagombye kumara ku bikoresho bya elegitoronike kugira ngo babone igihe cyo gukora ibindi bintu by’ingenzi kandi bibafitiye akamaro?—Umb 3:1
8. Ibikenewe iwanyu
(Imin. 7)
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 18-19