8-14 NZERI
IMIGANI 30
Indirimbo ya 136 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. “Ntumpe ubukene cyangwa ubukire”
(Imin. 10)
Ibyishimo nyakuri ntibiterwa no kugira ubutunzi bwinshi ahubwo biterwa no kwiringira Yehova (Img 30:8, 9; w18.01 24-25 par. 10-12)
Umuntu ugira umururumba ntajya anyurwa (Img 30:15, 16; w17.05 26 par. 15-17)
Amahame yo muri Bibiliya ashobora kugufasha kwirinda amadeni n’imihangayiko itari ngombwa (Img 30:24, 25; w11 1/6 10 par. 4)
IBYO MWAKORA MURI GAHUNDA Y’IBY’UMWUKA MU MURYANGO: Muzisuzume murebe uko mubona ibijyanye n’amafaranga.—w24.06 13 par. 18.
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Img 30:26—Ni irihe somo twavana ku mpereryi? (w09 15/4 17 par. 11-13)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 30:1-14 (th ingingo ya 2)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Tangiza ikiganiro ukoresheje Umunara w’Umurinzi No. 1 2025. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 3)
5. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU RUHAME. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)
6. Sobanura imyizerere yawe
(Imin. 4) Disikuru. ijwbq ingingo ya 102—Umutwe: Ese gukina urusimbi ni icyaha? (th ingingo ya 7)
Indirimbo ya 80
7. Ntugashukwe n’ibyo abantu bita amahoro—Chibisa Selemani
(Imin. 5) Ikiganiro.
Murebe iyo VIDEWO. Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Ibyabaye kuri Selemani byagufasha bite gufata umwanzuro mwiza watuma ubona amahoro nyakuri n’ibyishimo?
8. Ibyo umuryango wacu wagezeho muri Nzeri
(Imin. 10) Murebe iyo VIDEWO.
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 16-17