ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb25 Nzeri p. 2
  • 1-7 Nzeri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 1-7 Nzeri
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2025
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2025
mwb25 Nzeri p. 2

1-7 NZERI

IMIGANI 29

Indirimbo ya 28 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Jya wirinda imyizerere n’imigenzo idashingiye kuri Bibiliya

(Imin. 10)

Jya wubaha Yehova kugira ngo ugire ibyishimo nyakuri (Img 29:18; wp16.6 6, agasanduku)

Jya usaba Yehova aguhe ubwenge bwo kumenya niba umugenzo runaka ushimisha Imana (Img 29:3a; w19.04 17 par. 13)

Ntukemere ko abandi baguhatira gukurikiza imigenzo idahuje n’Ibyanditswe (Img 29:25; w18.11 11 par. 12)

Amafoto: 1. Umuvandimwe arimo gukora ubushakashatsi akoresheje Bibiliya n’igitabo “Amahame ya Bibiliya adufasha mu mibereho yacu.” 2. Uwo muvandimwe arimo gusobanurira imyizerere ye abantu bo mu muryango we batari Abahamya. Bamwe mu bagize umuryango we bateze amatwi mu gihe abandi barakajwe n’ibyo arimo kuvuga.

Gukora ubushakashatsi no gusobanura ibintu neza bishobora kudufasha mu gihe abantu baduhatira gukora ibibi

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Img 29:5—Ni mu buhe buryo umuntu ubwira mugenzi we amagambo meza ariko amubeshya aba yiteze umutego? (it “Gushyeshyenga” par. 1)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Img 29:​1-18 (th ingingo ya 5)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tumira umuntu muri disikuru yihariye (lmd isomo rya 2 ingingo ya 3)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Tangiza ikiganiro ukoresheje Umunara w’Umurinzi No. 1 2025. Hindura ibyo washakaga kuvuga mu gihe nyiri inzu agaragaje ko hari indi ngingo imushishikaje. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 3)

6. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 5) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tanga igazeti y’Umunara w’Umurinzi No. 1 2025, uyihe umuntu uhangayikishijwe n’iby’intambara. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 4)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 159

7. Ibikenewe iwanyu

(Imin. 15)

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero

(Imin. 30) lfb amagambo abanziriza umutwe wa 4 n’isomo rya 14-15

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 31 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze