ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr25 Nzeri pp. 1-14
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2025
  • Udutwe duto
  • 1-7 NZERI
  • w19.04 17 par. 13
  • w18.11 11 par. 12
  • Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
  • 8-14 NZERI
  • w17 5 26 par. 15-17
  • w11 1/6 10 par. 4
  • w24.06 13 par. 18
  • Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
  • 15-21 NZERI
  • ijwhf ingingo ya 4 par. 11-13
  • g17.6 9 par. 5
  • Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
  • w23.12 21 par.12
  • 22-28 NZERI
  • Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
  • 29 NZERI–5 UKWAKIRA
  • w23.05 23-24 par. 12-14
  • w23.05 20-21 par. 3
  • Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
  • 6-12 UKWAKIRA
  • w09 15/11 11 par. 21
  • w17.04 6 par. 12
  • Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
  • 13-19 UKWAKIRA
  • w19.06 23 par. 15
  • w17.07 16 par. 16
  • w17.07 16 par. 17-19
  • Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
  • 20-26 UKWAKIRA
  • w19.09 5 par. 10
  • w11 15/10 8 par. 1-2
  • Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
  • 27 UKWAKIRA–2 UGUSHYINGO
  • w23.02 21 par. 6-7
  • w24.09 2 par. 2-3
  • Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2025
mwbr25 Nzeri pp. 1-14

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

© 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania

1-7 NZERI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 29

Jya wirinda imyizerere n’imigenzo idashingiye kuri Bibiliya

wp16.06 6, agasanduku

Ibiremwa byo mu ijuru biteye bite?

Abantu babarirwa muri za miriyoni baheze mu bubata bwo gutinya abadayimoni, mbese bameze nk’imfungwa. Bumva ko impigi cyangwa gukora indi migenzo bishobora kubarinda imyuka mibi. Ntitwagombye gukora ibintu nk’ibyo. Bibiliya iduha icyizere igira iti “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye” (2 Ibyo ku Ngoma 16:9). Yehova Imana arakomeye cyane kuruta Satani; numwiringira azakurinda.

Kugira ngo Yehova akurinde, ugomba kumenya ibimushimisha kandi ukabikora. Urugero, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo mu mugi wa Efeso, bateranyirije hamwe ibitabo byabo by’ubumaji maze barabitwika (Ibyakozwe 19:19, 20). Ubwo rero, kugira ngo Imana iturinde tugomba kwikuraho impigi, ibitabo by’ubumaji n’ibindi bintu bifitanye isano n’ubupfumu.

w19.04 17 par. 13

Ukuri ku birebana n’urupfu

13 Niba hari umugenzo ushidikanyaho, jya usenga Yehova umusabe kuguha ubwenge. (Soma muri Yakobo 1:5.) Hanyuma uge ukora ubushakashatsi mu bitabo byacu. Nibiba ngombwa, uge usaba inama abasaza bo mu itorero ryawe. Ntibazagufatira umwanzuro w’icyo ugomba gukora, ariko bashobora kuzakwereka amahame yo muri Bibiliya yagufasha, urugero nk’avugwa muri iki gice. Nubigenza utyo, uzaba urimo utoza “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu,” kandi buzagufasha “gutandukanya icyiza n’ikibi.”—Heb 5:14.

w18.11 11 par. 12

“Nzagendera mu kuri kwawe”

12 Imigenzo n’ibikorwa bidahuje n’Ibyanditswe. Bene wacu, abo dukorana n’abo twigana, bashobora kudusaba kwifatanya na bo mu minsi mikuru idashimisha Imana. Twakora iki ngo twirinde kwifatanya na bo mu migenzo n’iminsi mikuru bitubahisha Yehova? Tugomba kuzirikana uko Yehova abibona. Ibyo twabimenya dukora ubushakashatsi mu bitabo byacu, tukamenya inkomoko y’iyo minsi mikuru. Kwiyibutsa impamvu zishingiye ku Byanditswe zituma tutifatanya mu minsi mikuru nk’iyo, bituma twemera tudashidikanya ko tugendera mu nzira “Umwami yemera” (Efe 5:10). Kwiringira Yehova n’Ijambo rye bizaturinda “gutinya abantu.”—Imig 29:25.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it “Gushyeshyenga” par. 1

Gushyeshyenga

Ni igikorwa cyo gushimira umuntu umubeshya, bitakuvuye ku mutima cyangwa kumushimagiza. Ubusanzwe gushyeshyenga umuntu ni ugushyigikira ibikorwa bye by’ubwikunde n’ubwibone kandi ibyo biramwangiza. Umuntu ushima undi amubeshya aba agamije kumukuraho inyungu, ku buryo ubikorewe yumva hari icyo agomba guha ubimukoreye cyangwa ko agomba kumuha icyubahiro. Icyakora akenshi abantu bashyeshyenga abandi baba bagamije kubagusha mu mutego (Img 29:5). Ibikorwa nk’ibyo ntibiyoborwa n’ubwenge buva mu ijuru, ahubwo bituruka ku bwenge bw’isi. Gushyeshyenga ni igikorwa kigaragaza ubwikunde, kurobanura ku butoni n’uburyarya (Yak 3:17). Gushimira umuntu utabikuye ku mutima, kumushimagiza, kumubeshya no gushyigikira ibikorwa bye by’ubwibone ntibishimisha Imana.—2Kor 1:12; Gal 1:10; Efe 4:25; Kol 3:9; Ibh 21:8.

8-14 NZERI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 30

“Ntumpe ubukene cyangwa ubukire”

w18.01 24-25 par. 10-12

Ni uruhe rukundo rutuma abantu bagira ibyishimo nyakuri?

10 Birumvikana ko twese dukenera amafaranga. Amafaranga ni uburinzi (Umubw 7:12). Ariko se umuntu ashobora kwishima afite gusa amafaranga yo kugura ibintu by’ibanze akenera? Cyane rwose! (Soma mu Mubwiriza 5:12.) Umwanditsi wa Bibiliya witwaga Aguri mwene Yake, yaranditse ati: “Ntumpe ubukene cyangwa ubukire. Undeke nirire ibyokurya nategekewe.” Dushobora guhita twiyumvisha impamvu atifuzaga kuba mu bukene bukabije. Nk’uko yakomeje abisobanura, ntiyifuzaga kwiba kugira ngo adatukisha Imana. Ariko se kuki atifuzaga kuba umukire? Yaranditse ati: “kugira ngo ntahaga maze nkakwihakana, nkavuga nti: ‘Yehova ni nde’” (Imig 30:8, 9)? Nawe ushobora kuba uzi abantu biringira ubutunzi bwabo aho kwiringira Imana.

11 Abantu bakunda amafaranga ntibashobora gushimisha Imana. Yesu yaravuze ati: “Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.” Mbere y’uko avuga ayo magambo, yari yabanje kuvuga ati: “Nimureke kwibikira ubutunzi mu isi, aho udukoko n’ingese biburya, n’abajura bapfumura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho udukoko n’ingese bitaburya, n’abajura  ntibapfumure ngo babwibe.”—Mat 6:19, 20, 24.

12 Hari abagaragu ba Yehova benshi bihatira koroshya ubuzima. Ibyo bituma babona igihe gihagije cyo gukorera Yehova kandi bakarushaho kugira ibyishimo. Jack uba muri Amerika yagurishije inzu ye nini n’isosiyete ye y’ubucuruzi, kugira ngo abone uko akorana n’umugore we umurimo w’ubupayiniya. Yaravuze ati: “Guhara inzu yacu nziza n’ikibanza cyari mu giturage byaratugoye. Ariko nari maze imyaka myinshi ntaha mfite umushiha bitewe n’ibibazo nagiriye ku kazi. Umugore wange yari umupayiniya w’igihe cyose kandi yahoraga yishimye. Yakundaga kuvuga ati: ‘Mfite umukoresha mwiza kuruta abandi!’ Ubu twembi dukorera uwo mukoresha, ari we Yehova, kubera ko nange nsigaye ndi umupayiniya.”

w17 5 26 par. 15-17

“Urankunda kurusha aya?”

15 Abantu benshi muri iki gihe bashishikazwa n’imideri igezweho, telefoni zihenze n’ibindi. Bityo rero, buri Mukristo yagombye kwisuzuma buri gihe, akibaza ati “ese natwawe no gukunda ubutunzi, ku buryo mara igihe kinini ndeba ibintu bigezweho, urugero nk’imodoka cyangwa imideri, kurusha igihe mara ntegura amateraniro? Ese mara igihe kinini mu bintu byo muri iyi si ku buryo ntakibona igihe cyo gusenga cyangwa gusoma Bibiliya?” Turamutse dusanze urukundo dukunda ubutunzi ruruta urwo dukunda Kristo, twagombye gutekereza ku magambo ya Yesu agira ati “mwirinde kurarikira k’uburyo bwose” (Luka 12:15). Kuki Yesu yatanze uwo muburo?

16 Yesu yaravuze ati “nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri.” Yabisobanuye agira ati “ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.” Ibyo ni ko biri, kubera ko buri mutware aba ashaka ko umugaragu we amukorera nta kindi amubangikanyije na cyo. Yesu yavuze ko ‘twakwanga umwe tugakunda undi, cyangwa tukaguma kuri umwe tugasuzugura undi’ (Mat 6:24). Kubera ko tudatunganye, tugomba gukomeza guhangana n’“irari ry’imibiri yacu,” hakubiyemo no gukunda ubutunzi.—Efe 2:3.

17 Abantu bahora batekereza ibyo kwinezeza, bagwa mu mutego wo gukunda ubutunzi. (Soma mu 1 Abakorinto 2:14.) Usanga gutandukanya icyiza n’ikibi bibagora kubera ko ubushobozi bwabo bwo gutekereza buba budakora neza (Heb 5:11-14). Ibyo bituma barushaho kugira irari ry’ubutunzi rikomeye, kandi ntibanyurwe (Umubw 5:10). Icyakora gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, biturinda kugwa mu mutego wo gukunda ubutunzi (1 Pet 2:2). Yesu yatekereje ku kuri ko mu Ijambo ry’Imana bituma atsinda ikigeragezo. Natwe iyo dushyize amahame ya Bibiliya mu bikorwa bituma tutagwa mu mutego wo gukunda ubutunzi (Mat 4:8-10). Ibyo bidufasha kwereka Yesu ko tumukunda kurusha ubutunzi.

w11 1/6 10 par. 4

Uko wabaho ukurikije ubushobozi bwawe

Mbere yo kugira icyo ugura, jya ubanza uzigame amafaranga uzakigura. Nubwo abantu bashobora kubona ko kugura ikintu wabanje kuzigama amafaranga yo kukigura bitagihuje n’igihe, mu by’ukuri ni bumwe mu buryo bwiza cyane bwo kwirinda ibibazo by’amafaranga. Kubigenza gutyo, bituma abantu benshi birinda amadeni n’ibindi bibazo bijyanye na yo, muri byo hakaba harimo inyungu nyinshi ziyongera ku giciro cya buri kintu cyose baguze. Bibiliya ivuga ko ikimonyo gifite ‘ubwenge’ bitewe n’uko gihunika “ibyokurya mu gihe cy’isarura” bikazagitunga nyuma yaho.—Imigani 6:6-8; 30:24, 25.

w24.06 13 par. 18

Guma mu ihema rya Yehova

18 Ni iby’ingenzi ko twisuzuma tukareba uko tubona ibirebana n’amafaranga. Ibaze uti: “Ese mpora ntekereza ku mafaranga n’ibyo ashobora kugura? Ese iyo hagize unguriza amafaranga, ntinda kumwishyura nibwira ko atayakeneye? Ese kuba mfite amafaranga bituma numva ndi umuntu udasanzwe kandi singaragarize abandi ubuntu? Ese niba hari abavandimwe na bashiki bacu b’abakire, naba ntekereza ko bakunda amafaranga cyane kuruta Yehova? Ese mba nifuza kuba incuti y’abakire ariko nkirengagiza abakene?” Kuba twaratumiwe na Yehova ni ikintu cy’agaciro kenshi cyane. Dushobora gukomeza kuba incuti ze, ari uko gusa twirinze gukunda amafaranga. Ibyo nitubikora, Yehova ntazigera adutererana.—Soma mu Baheburayo 13:5.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w09 15/4 17 par. 11-13

Ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu byo yaremye

11 Impereryi ni ikindi kiremwa gito ugereranyije, dushobora kuvanaho amasomo y’ingenzi. (Soma mu Migani 30:26.) Impereryi ijya gusa n’urukwavu runini, ariko ikaba ifite amatwi magufi kandi yiburungushuye, ikagira n’amaguru magufi. Iyo nyamaswa nto iba ahantu hari ibitare. Kuba ifite amaso areba kure, bituma yirinda akaga. Nanone yihisha inyamaswa ziyihiga hagati y’ibitare cyangwa mu myobo iri mu bitare. Impereryi imererwa neza iyo ibana n’izindi, kuko bituma igira umutekano, kandi ikagira ubushyuhe mu gihe cy’imbeho nyinshi. 

12 Ni iki twakwigira ku mpereryi? Icya mbere, zirikana ko impereryi itajya yitegeza akaga. Ibinyuranye n’ibyo, kubera ubushobozi ifite bwo kureba kure, ibona inyamaswa ziyihiga zikiri kure, maze ikaguma hafi y’ibitare, aho ishobora guhungira ikarokoka. Mu buryo nk’ubwo, dukeneye kuba maso mu buryo bw’umwuka kugira ngo dushobore kubona ibintu byaduteza akaga byihishe muri iyi si ya Satani. Intumwa Petero yahaye Abakristo umuburo agira ati “mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso. Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera” (1 Pet 5:8). Igihe Yesu yari ku isi, yakomeje kuba maso yirinda imitego yose Satani yamutegaga agamije kumubuza kuba indahemuka (Mat 4:1-11). Urwo ni urugero rwiza Yesu yasigiye abigishwa be.

13 Bumwe mu buryo dushobora kubamo maso, ni ukungukirwa n’uburinzi bwo mu buryo bw’umwuka Yehova aduha. Ntitwagombye kwirengagiza kwiga Ijambo ry’Imana no kujya mu materaniro ya gikristo (Luka 4:4; Heb 10:24, 25). Byongeye kandi, kimwe n’uko impereryi imererwa neza iyo iri kumwe n’izindi, dukeneye gukomeza kuba hafi y’Abakristo bagenzi bacu, kugira ngo dushobore “guterana inkunga” (Rom 1:12). Iyo dukoze ibyo dusabwa kugira ngo twungukirwe n’uburinzi Yehova aduteganyiriza, tuba tugaragaje ko twemeranya na Dawidi umwanditsi wa zaburi, wanditse ati “Uwiteka ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kinkingira n’umukiza wanjye, ni Imana yanjye n’urutare rwanjye rukomeye, ni we nzahungiraho.”—Zab 18:3.

15-21 NZERI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 31

Amasomo tuvana ku nama umubyeyi agira umuhungu we

w11 1/2 19 par. 7-8

Jya ucengeza amahame mbwirizamuco mu bana bawe

Jya ubasobanurira ibirebana n’imibonano mpuzabitsina nta cyo ubakinze. Ni iby’ukuri ko kubaburira ari ngombwa (1 Abakorinto 6:18; Yakobo 1:14, 15). Ariko kandi, Bibiliya igaragaza ko mbere na mbere imibonano mpuzabitsina ari impano ituruka ku Mana, aho kuba ibishitani (Imigani 5:18, 19; Indirimbo ya Salomo 1:2). Kubwira abana bawe gusa akaga gaterwa no gukora imibonano mpuzabitsina, bishobora gutuma bagira imitekerereze ikocamye kandi idashingiye ku Byanditswe ku birebana n’iyo ngingo. Umugore ukiri muto wo mu Bufaransa witwa Corrina, yaravuze ati “kubera ko ababyeyi banjye bahoraga bantongera bambwira ibibi byo kwiyandarika, byatumye ngira imitekerereze idakwiriye ku birebana n’imibonano mpuzabitsina.”

Jya ubwira abana bawe ukuri kose ku birebana n’ibitsina. Umubyeyi witwa Nadia wo muri Megizike yaravuze ati “buri gihe nageragezaga gusobanurira abana banjye b’ingimbi n’abangavu ko imibonano mpuzabitsina ari myiza, ko ari ibintu bitubamo kandi ko Yehova Imana yahaye abantu iyo mpano, kugira ngo ibashimishe. Nababwiraga ko abashakanye ari bo bemerewe kugirana iyo mibonano, kandi ko iyo mpano ishobora gutuma abantu bishima cyangwa ikabateza imibabaro, bitewe n’uko yakoreshejwe.”

ijwhf ingingo ya 4 par. 11-13

Uko waganira n’abana ku birebana n’inzoga

Jya ushaka uko wamuganiriza kuri iyo ngingo. Umubyeyi wo mu Bwongereza witwa Mark yaravuze ati: “Abakiri bato ntibaba bazi byinshi ku nzoga. Nabajije umuhungu wange w’imyaka umunani niba kunywa inzoga ari byiza cyangwa ari bibi. Naramuretse arisanzura maze ambwira uko abitekereza ntacyo ankinze.”

 Nimukunda kuganira ku bijyanye n’inzoga umwana azakomeza kubizirikana. Ukurikije imyaka afite, mu gihe muganira ku bijyanye n’inzoga uge uboneraho umwanya wo kumuganiriza no ku bindi bintu bitandukanye, urugero nko kwirinda impanuka mu muhanda n’ibijyanye n’ibitsina.

 Jya utanga urugero rwiza. Burya abana bameze nk’ipamba. Bakunda kwigana abantu babakikije kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko ababyeyi ari bo abana bigana cyane. Niba umwana wawe abona witabaza inzoga kugira ngo wiyibagize ibibazo, azumva ko na we nahura n’ibibazo azabikemuza kunywa inzoga. Ubwo rero jya umubera urugero rwiza, urebe niba koko unywa inzoga mu buryo bushyize mu gaciro.

g17.6 9 par. 5

Uko watoza abana kwicisha bugufi

Jya umutoza gutanga. Jya umwereka ko “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Mushobora kurebera hamwe abantu mwafasha imirimo itandukanye, urugero nko guhaha, ingendo, gusana ibyangiritse, kandi mujyane kubafasha. Mwereke ukuntu gufasha abandi bitera ibyishimo. Nubigenza utyo, uzaba umuhaye urugero rwiza rwo kwicisha bugufi.​—Ihame rya Bibiliya: Luka 6:38.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w23.12 21 par.12

Bashiki bacu mukiri bato, mwishyirireho intego yo gukura mu buryo bw’umwuka

12 Jya witoza kuganira neza n’abandi. Abakristo bakwiriye kwitoza kuganira neza n’abandi. Ni yo mpamvu intumwa Yakobo yatugiriye inama igira iti: “Umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga” (Yak. 1:19). Iyo uteze amatwi witonze mu gihe abandi bavuga, biba bigaragaza ko ‘wishyira mu mwanya wabo’ (1 Pet. 3:8). Mu gihe wumva udasobanukiwe neza ibyo umuntu avuze cyangwa uko yiyumva, ujye umubaza ibibazo ariko wirinde kumukoza isoni. Hanyuma ujye ubanza gutekereza mbere yo kuvuga (Imig. 15:28). Jya wibaza uti: “Ese ibyo ngiye kuvuga ni ukuri, kandi biratera abandi inkunga? Ese bigaragaza ko mbubashye kandi ndi umugwaneza?” Jya wigana Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka, bazi kuganira neza n’abandi. (Soma mu Migani 31:26.) Jya utega amatwi ibyo bavuga n’uko babivuga. Niwitoza kuganira neza n’abandi, bizatuma ubana neza na bo.

22-28 NZERI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA UMUBWIRIZA 1-2

Komeza gutoza ab’igihe kizaza

w17.01 27-28 par. 3-4

“Ujye ubishinga abantu bizerwa”

3 Benshi muri twe dukunda akazi dukora, kandi ntitwifuza kukareka. Ikibabaje ariko, ni uko guhera kuri Adamu, abantu basaza bagasimburwa n’abandi (Umubw 1:4). Mu myaka ya vuba aha, ibyo byateje ibibazo byihariye mu Bakristo b’ukuri. Umurimo wo kubwiriza ukomeje kujya mbere, kandi abagaragu ba Yehova bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose. Icyakora kugendana n’iryo koranabuhanga ryihuta cyane, bigora bamwe mu bantu bakuze (Luka 5:39). Nanone, abakiri bato baba bafite imbaraga kurusha abakuze (Imig 20:29). Bityo rero, birakwiriye ko abakuze batoza abakiri bato, kandi iyo babikoze baba bagaragaje urukundo.—Soma muri Zaburi ya 71:18.

4 Abafite inshingano bashobora kumva badashishikajwe no guha inshingano abakiri bato. Bamwe batinya ko batakaza inshingano bakundaga. Abandi baba bafite impungenge, bumva ko nibaha inshingano abakiri bato batazazisohoza neza. Hari n’abavuga ko badafite igihe cyo gutoza abandi. Icyakora, abakiri bato na bo bagomba kwihangana mu gihe badahawe inshingano nyinshi.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it “Umubwiriza” par. 1

Umubwiriza

Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo umubwiriza ni Qo·heʹleth (risobanura uteranyiriza hamwe abantu, ubahuriza hamwe, ubahamagara n’ubatumiza) rijyanye n’inshingano umwami wa Isirayeli yabaga afite muri gahunda yo gusenga Yehova (Umb 1:1, 12). Umwami wa Isirayeli yari afite inshingano yo guhuriza hamwe abantu kugira ngo abafashe kugira ukwizera no kunga ubumwe n’Imana ari na yo Mwami wabo w’ukuri (1Bm 8:1-5, 41-43, 66). Ubwo rero iyo umwami yabaga ari mwiza yafashaga abaturage be kuyoboka Yehova, yaba atabikora akaba ari mubi (2Bm 16:1-4; 18:1-6). Salomo na we yari Umubwiriza kuko yafashije Abisirayeli n’abimukira kujya gusenga Yehova mu rusengero. Muri iki gitabo naho yabaye umubwiriza kuko yigishije abagaragu b’Imana kureka imirimo itagira umumaro kandi itera imbuto yo muri iyi si, ahubwo bagakora ibyo Imana ishaka kuko ari yo biyeguriye. Ijambo ryahinduwemo “umubwiriza,” ryakoreshejwe muri Bibiliya y’Ikigiriki Septuagint, risobanura “umwe mu bagize itorero.”

29 NZERI–5 UKWAKIRA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA UMUBWIRIZA 3-4

Rushaho gukomeza umugozi w’inyabutatu

ijwhf ingingo ya 10 par. 2-8

Uko mwakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga

● Iyo abashakanye bakoresheje neza ibikoresho by’ikoranabuhanga, bishobora kubagirira akamaro. Urugero, hari abagabo babikoresha bahamagara abagore babo bakababaza uko bamererewe mu gihe batari kumwe.

“Jonathan yaravuze ati: “Ubutumwa bugufi buvuga ngo: ‘Ndagukunda’ cyangwa ngo: ‘Ndakuzirikana,’ bushobora gutuma uwo mwashakanye yumva akunzwe.”

 ● Iyo abashakanye bakoresheje nabi ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kubateza ibibazo. Urugero, hari abahora bahugiye ku bikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo bituma batita ku bo bashakanye cyangwa bakagabanya igihe bamaranaga na bo.

 Julissa yaravuze ati: “Nzi neza ko hari igihe umugabo wange yabaga yifuza ko tuganira ariko agasanga nibereye kuri terefoni.”

● Hari abagabo bavuga ko bashobora kuvugana n’abagore babo ari na ko bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga. Icyakora hari umuhanga mu by’imibanire y’abantu witwa Sherry Turkle wavuze ko “ibyo bidashoboka.” Hari abavuga ko gukora ibintu byinshi icyarimwe ari byiza, ariko ibyo si byo. Nk’uko uwo muhanga yakomeje abivuga, yavuze ko “ibyo bituma ukora ibintu nabi.” 

 Sarah yaravuze ati: “Nkunda kuganira n’umugabo wange atuje adahugiye mu bindi bintu. Iyo tuganira ahugiye mu bintu, mba mbona ari nk’aho ambwira ko yikundira ibyo bintu kundusha.”

 Umwanzuro: Uko mukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kubagirira akamaro cyangwa bikabateza ibibazo.

w23.05 23-24 par. 12-14

Ntukemere ko “umuriro waka cyane wa Yah” uzima

12 None se wowe n’uwo mwashakanye, mwakora iki kugira ngo mwigane Akwila na Purisikila? Ngaho nimutekereze ku bintu bitandukanye mugomba gukora. Ese bimwe muri byo mushobora kubikorera hamwe, aho kugira ngo buri wese abikore ku giti cye? Urugero, Akwila na Purisikila bajyanaga kubwiriza. Ese namwe mukunda kujyana kubwiriza? Nanone Akwila na Purisikila barakoranaga. Birashoboka ko wowe n’uwo mwashakanye mudakora akazi kamwe. Ariko se imirimo yo mu rugo yo ntimwayifatanya (Umubw 4:9)? Iyo hari ibintu mukorera hamwe, bituma mumera nk’ikipe, mukabona n’uko muganira. Umuvandimwe witwa Robert n’umugore we Linda, bamaze imyaka irenga 50 bashakanye. Uwo muvandimwe yaravuze ati: “Tuvugishije ukuri, ntitubona igihe gihagije cyo kwidagadura turi kumwe. Ariko iyo ndimo koza amasahani umugore wanjye na we akayahanagura, cyangwa naba nkora mu busitani akaza akamfasha, biranshimisha cyane. Gukorera imirimo hamwe bituma twunga ubumwe, kandi tukarushaho gukundana.”

13 Mujye muzirikana ko kuba muri kumwe, bidasobanura ko byanze bikunze, biri bitume murushaho kuba incuti. Hari umugore wo muri Burezili wavuze ati: “Muri iki gihe hari ibintu byinshi bishobora kuturangaza. Ubwo rero, hari igihe umuntu ashobora kwibwira ko amarana igihe n’uwo bashakanye, kubera ko gusa babana mu nzu. Nabonye ko kumarana igihe n’umuntu, birenze kuba muri kumwe gusa. Ahubwo uba ugomba no kwita ku byo uwo mwashakanye akeneye.” Reka turebe icyo Bruno n’umugore we Tays bakora, kugira ngo buri wese yite kuri mugenzi we. Bruno yaravuze ati: “Iyo njye n’umugore wanjye  twafashe umwanya wo kuganira, dufunga telefone kugira ngo zitaturangaza.”

14 Icyakora hari igihe uba utishimira kumarana igihe n’uwo mwashakanye. Ibyo bishobora guterwa n’uko muba mudakunda ibintu bimwe, cyangwa mwaba muri kumwe mukarakaranya. None se icyo gihe mwakora iki? Reka tugaruke ku rugero rw’umuriro twigeze kuvuga. Iyo ukiwucana, ntuhita waka ngo ugurumane. Ahubwo uba ugomba kugenda wongeramo inkwi. Ubwo rero namwe, muzabanze mushake akanya ko kuba muri kumwe buri munsi, nubwo kaba gato. Icyo gihe, mujye mushaka ikintu mukorera hamwe kibashimisha, kandi mwirinde icyatuma murakaranya (Yak 3:18). Nimuhera kuri utwo tuntu duto duto, bishobora gutuma mwongera gukundana.

w23.05 20-21 par. 3

Ntukemere ko “umuriro waka cyane wa Yah” uzima

3 Umugabo n’umugore bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo babe incuti za Yehova, kuko ari byo bituma barushaho gukundana. Kuki twavuga dutyo? Ni ukubera ko iyo umugabo n’umugore bakunda Yehova, kumvira  inama abagira biborohera. Ibyo bituma birinda ibibazo bishobora gutuma badakomeza gukundana, kandi n’iyo bivutse bamenya uko babikemura. (Soma mu Mubwiriza 4:12.) Abantu bakunda Yehova bagerageza kumwigana kandi bakitoza imico nk’iye, urugero nko kugira neza, kwihangana no kubabarira (Efe 4:32–5:1). Iyo abashakanye bagaragaza imico nk’iyo, barushaho gukundana. Mushiki wacu witwa Lena umaze imyaka irenga 25 ashatse yaravuze ati: “Iyo umuntu akunda Yehova, kumukunda no kumwubaha birakorohera.”

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it “Urukundo” par. 39

Urukundo

“Igihe cyo gukunda.” Abantu Yehova atagaragariza urukundo rwe ni abo abona batarukwiriye cyangwa abiyemeje gukora ibibi. Yehova agaragariza urukundo abantu bose keretse abagaragaza ko ari abanzi be. Iyo babigaragaje Imana ntikomeza kubagaragariza urukundo. Yehova Imana na Yesu Kristo bakunda gukiranuka bakanga ibibi (Zab 45:7; Heb 1:9). Abantu banga Imana y’ukuri ntibakwiriye gukundwa. Kandi koko ntacyo byamara gukunda abantu bameze batyo, kuko abantu banga Imana badashobora kwishimira urukundo rwayo (Zab 139:21, 22; Yes 26:10). Ni yo mpamvu Imana ibanga kandi yateganyije igihe cyo kubarwanya.—Zab 21:8, 9; Umb 3:1, 8.

6-12 UKWAKIRA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA UMUBWIRIZA 5-6

Uko twagaragaza ko twubaha Imana yacu

w08 15/8 15-16 par. 17-18

Ubahisha Yehova ugaragaza ko wiyubaha

17 Twagombye kwiyubaha mu buryo bwihariye mu gihe turi muri gahunda yo gusenga Yehova. Mu Mubwiriza 4:17 hagira hati “nujya mu nzu y’Imana ujye urinda ikirenge cyawe.” Mose na Yosuwa bategetswe gukuramo inkweto igihe bari ahantu hera (Kuva 3:5; Yos 5:15). Ibyo bagombaga kubikora kugira ngo bibe ikimenyetso cy’uko bubaha Imana cyangwa bayitinya. Abatambyi b’Abisirayeli bagombaga kwambara amakabutura kugira ngo “batagaragaza ubwambure” (Kuva 28:42, 43). Ibyo byatumaga abandi bantu batabona ubwambure bwabo mu gihe babaga bakorera imirimo yabo ku gicaniro. Byongeye kandi buri muntu wese mu babaga bagize umuryango w’umutambyi yagombaga  gukomeza kumvira ihame ry’Imana rirebana no kwiyubaha.

18 Kubera ko dusenga Yehova twagombye kugaragaza ko twiyubaha mu bice byose bigize imibereho yacu. Kugira ngo tube abantu bakwiriye kubahwa, tugomba gukora ibintu mu buryo bwiyubashye. Ntitwagombye kugaragaza ko twiyubaha bya nyirarureshwa cyangwa se dushaka kwibonekeza. Ibyo byagombye kurenga ibyo abantu babona, bikabonwa n’Imana, mu yandi magambo byagombye kuba bivuye ku mutima (1 Sam 16:7; Imig 21:2). Kwiyubaha byagombye kuba kimwe mu bintu bituranga, bikagira ingaruka ku myitwarire yacu, ku mitekerereze yacu, ku mishyikirano tugirana n’abandi no ku buryo tubona abo turi bo. Koko rero, twagombye kwiyubaha igihe cyose, ndetse no muri buri kintu cyose tuvuga n’icyo dukora. Ku birebana n’uko twitwara, uko twambara n’uko twirimbisha, tuzirikana amagambo y’intumwa Pawulo agira ati “mu buryo ubwo ari bwo bwose, ntiduha urwaho ikintu icyo ari cyo cyose cyabera abandi igisitaza, kugira ngo umurimo wacu utabonekaho umugayo. Ahubwo mu buryo bwose, tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana” (2 Kor 6:3, 4). Natwe ‘muri byose turimbisha inyigisho z’Imana Umukiza wacu.’—Tito 2:10.

w09 15/11 11 par. 21

Jya unonosora amasengesho yawe binyuriye mu kwiyigisha Bibiliya

21 Amasengesho ya Yesu yarangwaga no kubaha hamwe no kwizera. Urugero, mbere y’uko Yesu azura Lazaro, ‘yubuye amaso areba mu ijuru, maze aravuga ati “Data, ndagushimira ko unyumvise. Ni koko, nari nzi ko buri gihe unyumva”’ (Yoh 11:41, 42). Ese nawe amasengesho yawe arangwa no kubaha hamwe no kwizera? Suzuma isengesho ntangarugero rya Yesu rirangwa no kubaha. Uri bubone ko ibintu by’ingenzi bikubiyemo ari ukwezwa kw’izina rya Yehova, kuza k’Ubwami bwe n’isohozwa ry’iby’Imana ishaka (Mat 6:9, 10). Noneho tekereza ku masengesho yawe. Ese na yo agaragaza ko ikiguhangayikisha cyane ari inyungu z’Ubwami bwa Yehova, gukora ibyo ashaka no kwezwa kw’izina rye? Uko ni ko amasengesho yawe yagombye kumera.

w17.04 6 par. 12

“Ujye uhigura icyo wahize”

12 Icyakora, kubatizwa ni intangiriro gusa. Twifuza gukomeza gukorera Imana mu budahemuka. Dushobora kwibaza tuti “ese ubucuti mfitanye na Yehova bwarushijeho gukomera uhereye igihe nabatirijwe? Ese ndacyakomeza gukorera Yehova n’umutima wanjye wose (Kolo 3:23)? Ese nsenga buri gihe? Ese nsoma Bibiliya buri munsi? Ese njya mu materaniro yose? Ese nifatanya mu murimo wo kubwiriza uko bishoboka kose? Ese hari aho  mfite intege nke?” Intumwa Petero yavuze ko iyo ukwizera kwacu dukomeje kukongeraho ubumenyi, kwihangana no kwiyegurira Imana, bituma tudacika intege mu murimo tuyikorera.—Soma muri 2 Petero 1:5-8.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w20.09 31 par. 3-5

Ibibazo by’abasomyi

Mu Mubwiriza 5:8 havuga umutegetsi ukandamiza abakene kandi akabarenganya. Uwo mutegetsi agomba kwibuka ko hari undi umurusha ububasha, ushobora kuba areba ibyo akora. Hashobora kuba hari n’abandi babarusha ububasha. Ikibabaje ariko ni uko abo bategetsi bose bashobora kuba atari inyangamugayo, bigatuma aho umuturage agiye hose atabona umurenganura.

Ariko nubwo twaba twarabuze abadukemurira ibibazo, duhumurizwa no kumenya ko Yehova areba ndetse n’ibyo abo bategetsi bakuru bakora. Dushobora kubwira ikibazo cyacu Yehova, tukamusaba kudufasha (Zab 55:22; Fili 4:6, 7). Tuzi ko ‘amaso ye areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye.’—2 Ngoma 16:9.

Ubwo rero mu Mubwiriza 5:8 hatwibutsa ibibera muri iyi si. Nta mutegetsi utagira umukuriye. Ikiza kurushaho, ni uko uwo murongo utwibutsa ko Yehova ari we Mutegetsi w’Ikirenga usumba abandi bose. Ubu ategeka akoresheje Umwana we, ari we Yesu Kristo, Umwami w’Ubwami bwe. Yehova, we Mana Ishoborabyose, areba ibintu byose. Arakiranuka kandi nta we arenganya. Umwana we na we ni uko ateye.

13-19 UKWAKIRA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA UMUBWIRIZA 7-8

“Jya ujya aho bapfushije”

it “Kuririra uwapfuye” par. 9

Kuririra uwapfuye

Igihe cyo kuririra uwapfuye. Mu Mubwiriza 3:1, 4 haravuga ngo: “Hariho igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka, igihe cyo kurira cyane n’igihe cyo kubyina.” Mu gihe abantu bapfushije, umuntu w’umunyabwenge asura abarira aho kujya mu nzu y’ibirori (Umb 7:2, 4; gereranya n’Imigani 14:13.) Abona ko icyo ari igihe cyo kwishyira mu mwanya w’abandi, agahumuriza abapfushije, aho kujya kwishimisha. Ibyo bimufasha gukomeza kwibuka ko na we ashobora gupfa kandi akibaza niba imyitwarire ye ishimisha Umuremyi we.

w19.06 23 par. 15

Uko wafasha abandi guhangana n’imihangayiko

15 William uherutse gupfusha umugore we yaravuze ati: “Iyo abantu bambwiye ibyiza bari bazi ku mugore wange, biranshimisha, bikanyereka ko bamukundaga kandi  ko bamwubahaga. Ibyo biramfasha cyane. Birampumuriza kubera ko umugore wange namukundaga cyane kandi yari amfatiye runini.” Umupfakazi witwa Bianca yaravuze ati: “Iyo abantu bansuye bagasenga kandi bakansomera umurongo umwe w’Ibyanditswe cyangwa ibiri, birankomeza. Iyo bavuze ibyiza bari bazi ku mugabo wange cyangwa bagatega amatwi ibyo muvugaho, biramfasha.”

w17.07 16 par. 16

“Murirane n’abarira”

16 Nanone amasengesho yacu ashobora  guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bapfushije. Dushobora kubasengera cyangwa tugasenga turi kumwe na bo. Nubwo bishobora kuba bitoroshye, iryo sengesho rivuye ku mutima ryuzuye amarira n’ikiniga, rishobora guhumuriza uwapfushije. Dalene yaravuze ati “iyo bashiki bacu bazaga kumpumuriza, hari igihe nabasabaga gusenga. Incuro nyinshi iyo babaga batangiye gusenga, kuvuga byarabagoraga. Ariko buri gihe iyo babaga bamaze kuvuga interuro nke gusa, ijwi ryarakomeraga bakavuga isengesho rikora ku mutima. Ukwizera kwabo gukomeye, urukundo rwabo, no kuba barabaga banyitayeho, byakomezaga cyane ukwizera kwanjye.”

w17.07 16 par. 17-19

“Murirane n’abarira”

17 Igihe abantu bamara mu gahinda ntikingana. Bityo rero, jya uba hafi y’uwapfushije, atari mu minsi mike gusa igihe incuti na bene wabo baba bagihari ari benshi, ahubwo na nyuma yaho igihe baba barisubiriye mu buzima busanzwe. “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba” (Imig 17:17). Abakristo bashobora gukomeza guhumuriza umuntu ufite agahinda igihe cyose akibikeneye.—Soma mu 1 Abatesalonike 3:7.

 18 Zirikana ko hari igihe umuntu wapfushije ashobora kugira agahinda gasaze wenda ku matariki amwe n’amwe, yumvise umuzika runaka, abonye amafoto, ibikorwa bimwe na bimwe, yumvise impumuro yihariye, amajwi cyangwa mu bihe runaka by’umwaka. Iyo umuntu wapfushije uwo bashakanye akoze ikintu bwa mbere ari wenyine, urugero nko kujya mu ikoraniro cyangwa mu Rwibutso, ashobora kugira agahinda kenshi. Hari umuvandimwe wagize ati “nari niteze ko nzagira agahinda kenshi ku isabukuru ya mbere y’ishyingiranwa ryacu, kandi koko ntibyari byoroshye. Icyakora abavandimwe na bashiki bacu bateguye ibirori byarimo incuti zanjye, maze nanjye barantumira kugira ngo ntigunga.”

 19 Ariko kandi, tugomba kwibuka ko abapfushije badakenera guhumurizwa muri ibyo bihe byihariye gusa. Junia yaravuze ati “akenshi iyo ufashije uwapfushije kandi ukamuba hafi mu gihe nta kintu kidasanzwe cyabaye, birushaho kumugirira akamaro. Ibikorwa abantu bagukoreye mu buryo bufatiweho, ni byo bihumuriza cyane.” Ni iby’ukuri ko tudashobora guhumuriza abantu ngo tubibagize burundu agahinda batewe no gupfusha ababo, ariko dushobora kugira icyo dukorera abapfushije bakumva bahumurijwe mu rugero runaka (1 Yoh 3:18). Gaby agira ati “nshimira Yehova cyane kubera ko abasaza buje urukundo bambaye hafi muri ibyo bihe bigoye. Batumye numva ko Yehova yanyiyegerezaga akankuyakuya.”

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w23.03 31 par. 18

“Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye”

18 Hari igihe wumva waganira na mugenzi wawe wakubabaje. Ariko mbere y’uko uvugana na we, jya ubanza wibaze uti: “Ese nsobanukiwe neza uko ibintu byose byagenze (Imig 18:13)? Ese yaba yari afite intego yo kumbabaza (Umubw 7:20)? Ese nanjye naba narigeze gukora ikosa nk’irye (Umubw 7:21, 22)? Ese ninjya kureba uwo muntu ngo tuganire, naba ndi butume ibintu birushaho kuba bibi?” (Soma mu Migani 26:20.) Nidufata akanya tugatekereza kuri ibyo bibazo, dushobora gusanga urukundo dukunda umuvandimwe wacu, rwatuma twirengagiza ikosa yadukoreye.

20-26 UKWAKIRA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA UMUBWIRIZA 9-10

Komeza kubona ibitotezo mu buryo bushyize mu gaciro

w13 15/8 14 par. 20-21

Ntukigere ‘urakarira Yehova’

20 Jya umenya neza aho ibibazo bituruka. Kubera iki? Mu by’ukuri, dushobora kuba ari twe twiteye bimwe mu bibazo dufite. Niba ari twe twabyiteye, tugomba kubyemera (Gal 6:7). Ntitukagerageze kubigereka kuri Yehova. Kuki kubigenza dutyo byaba bidahuje n’ubwenge? Reka dufate urugero: tekereza umushoferi arengeje umuvuduko kandi ageze mu ikorosi, maze akagira impanuka. Ese uwakoze iyo modoka ni we waba wateje iyo mpanuka? Birumvikana ko atari we. Mu buryo nk’ubwo, Yehova yaturemanye umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye. Ariko kandi, yanaduhaye amabwiriza y’uko twafata imyanzuro myiza. Ku bw’ibyo, mu gihe dukoze amakosa ntidukwiriye kumva ko Umuremyi wacu ari we watumye tuyakora.

21 Birumvikana ko ibibazo duhura na byo byose bidaterwa n’amakosa yacu cyangwa ibikorwa bibi twakoze. Hari ibitugeraho bitewe n’“ibihe n’ibigwirira abantu” (Umubw 9:11). Ikindi kandi, ntituzigere twibagirwa ko Satani ari we ahanini utuma ibintu bibi bibaho (1 Yoh 5:19; Ibyah 12:9). Satani ni we mwanzi wacu, ntabwo ari Yehova.—1 Pet 5:8.

w19.09 5 par. 10

Yehova aha agaciro abagaragu be bicisha bugufi

10 Nanone kwicisha bugufi biturinda ibibazo. Mu by’ukuri, hari igihe turenganywa cyangwa tukabona abandi barenganywa. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ati: “Nabonye abagaragu bagendera ku mafarashi, ariko ibikomangoma bikagenda n’amaguru nk’abagaragu” (Umubw 10:7). Hari igihe abantu baba bafite ubuhanga runaka ntihagire ubibona, ariko ugasanga abadafite ubuhanga ari bo bashimagizwa. Icyakora Salomo yabonye ko ibyiza ari ukwemera ibintu uko biri, aho guhangayikishwa n’uko ibintu bitagenze uko tubyifuza (Umubw 6:9). Niba twicisha bugufi, tuzajya tunyurwa n’uko tubayeho.

w11 15/10 8 par. 1-2

Ese imyidagaduro ujyamo ikugirira akamaro?

BIBILIYA igaragaza neza ko Yehova adashaka ko tubaho gusa, ahubwo anashaka ko twishimira ubuzima. Urugero, muri Zaburi ya 104:14, 15 havuga ko Yehova atuma ‘ubutaka buvamo ibyokurya, na divayi inezeza imitima y’abantu, kugira ngo arabagiranishe mu maso habo amavuta, n’umugati ukomeza imitima y’abantu.’ Koko rero, Yehova atuma ibimera bitanga impeke, amavuta na divayi byo kutubeshaho. Ariko nanone, divayi “inezeza imitima y’abantu.” Nubwo divayi atari ngombwa cyane ku buzima bwacu, ituma twishima (Umubw 9:7; 10:19). Mu by’ukuri, Yehova ashaka ko twishima, imitima yacu ikuzura “umunezero.”—Ibyak 14:16, 17.

 2 Ku bw’ibyo, ntitwagombye kumva ko byaba ari ikosa tugennye igihe runaka cyo ‘kwitegereza twitonze inyoni zo mu kirere,’ n’‘indabyo zo mu gasozi’ cyangwa gukora ibindi bintu bitugarurira ubuyanja kandi bigatuma twishimira ubuzima (Mat 6:26, 28; Zab 8:3, 4). Ubuzima bwiza burangwa n’ibyishimo ni “impano y’Imana” (Umubw 3:12, 13). Kubona ko igihe cyo kwidagadura ari kimwe mu bigize iyo mpano bizatuma tugikoresha mu buryo bushimisha Uwayitanze.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it “Amazimwe no gusebanya” par. 4, 8

Amazimwe no gusebanya

Amazimwe ashobora gutuma habaho gusebanya, kandi ibyo bishobora kugira ingaruka ku muntu usebanya. Amagambo arangwa n’ubwenge yo mu Mubwiriza 10:12-14 agaragaza ko ibyo ari ukuri. Agira ati: “Ibyo umuntu utagira ubwenge avuga ni byo bimurimbuza. Iyo umuntu utagira ubwenge atangiye kuvuga, avuga amagambo agaragaza ubujiji, hanyuma akavuga amagambo y’ubusazi, amaherezo bikamuteza akaga. Umuntu utagira ubwenge akomeza kuvuga amagambo menshi.”

Nubwo rimwe na rimwe amazimwe ashobora kutagira ingaruka zikomeye (ariko hari igihe amazimwe avamo gusebanya cyangwa akaba ari ho yerekeza). Buri gihe gusebanya birababaza, bikangiza kandi bigateza amakimbirane. Ibyo umuntu ashobora kubikora afite intego mbi cyangwa atagamije ibintu bibi. Umuntu usebanya atuma Imana itamwemera, kuko ‘ateza amakimbirane hagati y’abavandimwe,’ kandi icyo ni kimwe mu bintu Imana yanga (Img 6:16-19). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “gusebanya” cyangwa “guharabika” ni di·aʹbo·los. Iryo jambo ni na ryo rikoreshwa muri Bibiliya ryerekeza kuri “Satani” we usebya Imana kurusha abantu bose (Yoh 8:44; Ibh 12:9, 10; Int 3:2-5). Ibi bihita bitwereka aho gusebanya bituruka.

27 UKWAKIRA–2 UGUSHYINGO

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA UMUBWIRIZA 11-12

Komeza kwita ku buzima bwawe kandi ubwishimire

g 3/15 13 par. 6-7

Ese umwuka mwiza n’izuba ni “umuti”?

Urumuri rw’izuba na rwo rwica mikorobe. Hari ikinyamakuru cyavuze ko “mikorobe nyinshi zitera indwara zitihanganira izuba.”​—The Journal of Hospital Infection.

Wakora iki kugira ngo ako kazuba n’ako kayaga bikugereho? Ushobora kujya hanze ukamara igihe kiringaniye ku zuba kandi ugahumeka umwuka mwiza. Ibyo bizakugirira akamaro rwose.

w23.02 21 par. 6-7

Jya wishimira impano y’ubuzima Imana yaguhaye

6 Nubwo Bibiliya atari igitabo kigamije kutubwira uko dukwiriye kwita ku buzima cyangwa ibyo dukwiriye kurya, ituma tumenya icyo Yehova atekereza kuri ibyo bintu. Urugero, Yehova atugira inama yo kwirinda “ibintu byakwangiza ubuzima bwacu” (Umubw 11:10, NWT). Ijambo rye ritwereka bimwe muri ibyo bintu tugomba kwirinda. Rivuga ko tugomba kwirinda kurya birenze urugero no kunywa inzoga nyinshi (Imig 23:20). Ni yo mpamvu Yehova aba yiteze ko tugira umuco wo kumenya kwifata, mu gihe duhitamo ibyo turya n’ibyo tunywa n’ukuntu bigomba kuba bingana.—1 Kor 6:12; 9:25.

7 Iyo dukoresheje neza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu, bituma dufata imyanzuro igaragaza ko twishimira impano y’ubuzima Imana yaduhaye. (Zab 119:99, 100; Soma mu Migani 2:11.) Urugero, turitonda mu gihe duhitamo ibyo turya. Iyo hari ibyokurya bidutera indwara, turabyirinda. Nanone tugaragaza ko turi abanyabwenge iyo turuhuka bihagije, tugakora siporo buri gihe kandi tukagira isuku, haba ku mubiri n’aho dutuye.

w24.09 2 par. 2-3

“Mujye mushyira iryo jambo ry’Imana mu bikorwa”

2 Twese abagaragu ba Yehova turangwa n’ibyishimo. Kubera iki? Hari impamvu nyinshi zituma twishima, ariko iy’ingenzi kurusha izindi ni uko dusoma Ijambo ry’Imana buri gihe kandi tukihatira gukurikiza ibyo rivuga.—Soma muri Yakobo 1:22-25.

3 Gushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa,’ bitugirira akamaro. Urugero, iyo turishyize mu bikorwa, dushimisha Yehova kandi natwe tukishima (Umubw. 12:13). Nanone gukurikiza ibyo rivuga, bituma tubana neza n’abagize umuryango wacu, ndetse n’Abakristo bagenzi bacu. Birashoboka ko nawe wabyiboneye. Ikindi kandi, kumvira Ijambo ry’Imana biturinda ibibazo byinshi bigera ku bantu batumvira amategeko ya Yehova. Ibyo ni byo Umwami Dawidi na we yavuze igihe yaririmbaga indirimbo ivuga iby’amategeko ya Yehova, amabwiriza ye ndetse n’imanza ze. Yasoje agira ati: “Kuyakurikiza bihesha imigisha myinshi.”—Zab. 19:7-11.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it “Byahumetswe n’Imana” par. 10

Byahumetswe n’Imana

Hari ibihamya bigaragaza ko abantu Imana yakoresheje ngo bandike Bibiliya batanditse ibitekerezo byabo ahubwo banditse ibyo yababwiye. Urugero, Imana yahumekeye intumwa Yohana ibinyujije ku mumarayika, yandika Ibyahishuwe kugira ngo ‘atangaze ibyavuzwe n’Imana kandi ahamye ibyo Yesu Kristo yavuze, ni ukuvuga ibintu byose yabonye’ (Ibh 1:1, 2). Yohana yarahumekewe cyangwa yafashijwe n’umwuka wera maze ‘agiye kubona abona ari ku munsi w’Umwami.’ Nyuma yaho yumvise ijwi rivuga riti: “Ibyo ubona ubyandike mu muzingo” (Ibh 1:10, 11). Ubwo rero, Imana yabonye ko ari byiza kureka abanditsi ba Bibiliya bagakoresha ubwenge bwabo, bakitoranyiriza amagambo n’interuro bakoresha mu gihe basobanura ibyo babaga babonye mu iyerekwa (Hab 2:2). Ariko Yehova yakomezaga kubayobora kugira ngo Bibiliya izabe ihuje n’ukuri kandi ihuje n’umugambi we (Img 30:5, 6). Kuba abantu banditse Bibiliya barakoresheje amagambo yabo bigaragazwa n’ibivugwa mu Mubwiriza 12:9, 10, hagira hati: “Yarashakishije kugira ngo abone amagambo meza kandi yandike amagambo ahuje n’ukuri.”—Gereranya na Luka 1:1-4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze