ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwhf ingingo 4
  • Uko waganira n’abana ku birebana n’inzoga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko waganira n’abana ku birebana n’inzoga
  • Inama zigenewe umuryango
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo wagombye kumenya
  • Icyo wakora
  • Dukomeze gushyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Jya ukurikiza inama Bibiliya itugira ku birebana no kunywa inzoga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Uko twashyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Abakristo bakwiriye kubona bate ibirebana no kunywa inzoga?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Inama zigenewe umuryango
ijwhf ingingo 4
Umwana w’umukobwa witegereza ababyeyi be banywa inzoga

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO

Uko waganira n’abana ku birebana n’inzoga

“Igihe twaganiraga n’umukobwa wacu bwa mbere ku bijyanye n’inzoga, yari afite imyaka itandatu. Twatunguwe n’uko yari ayiziho byinshi kuruta ibyo twari twiteze.”​—Alexander.

  • Icyo wagombye kumenya

  • Icyo wakora

  • Icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’inzoga

Icyo wagombye kumenya

Kuganira n’abana ku birebana n’inzoga ni iby’ingenzi. Ntugategereze ko mubiganiraho amaze kuba ingimbi cyangwa umwangavu. Khamit wo mu Burusiya yaravuze ati: “Njya nicuza impamvu ntaganiriye n’umwana wange ku bijyanye n’inzoga akiri muto. Namenye akamaro kabyo ntinze. Nashidutse umuhungu wange akunda agatama kandi afite imyaka 13 gusa.”

Impamvu byagombye kuguhangayikisha

  • Abanyeshuri bigana n’umwana wawe, amatangazo yo kwamamaza na tereviziyo bishobora gutuma umwana wawe atangira gukunda inzoga.

  • Ikigo cyo muri Amerika Gishinzwe Kurwanya Indwara no Kuzikumira cyavuze ko 11 ku ijana by’inzoga zose Abanyamerika banywa, zinyobwa n’abana batarageza ku myaka yo kwemererwa kuzinywa.

Ntibitangaje kuba abashinzwe ubuzima basaba ababyeyi kubwira abana babo ibibi by’inzoga kuva bakiri bato. Ibyo wabigeraho ute?

Icyo wakora

Jya utekereza mbere y’igihe ibyo abana bawe bashobora kukubaza. Abana bato bagira amatsiko ariko abana bakuru bo ni akarusho. Ni yo mpamvu wagombye kwitegura neza uko uzabasubiza. Urugero:

  • Niba umwana wawe afite amatsiko yo kumenya uko inzoga imera, ushobora kumubwira ko divayi ari nk’umutobe usharira ariko ko inzoga isharira kurushaho.

  • Niba umwana wawe ashaka gusomaho, jya umubwira ko inzoga zangiza ubuzima bw’abana. Mubwire zimwe mu ngaruka ziterwa n’inzoga. Ni byo koko inzoga zishobora gutuma umuntu yumva aguwe neza, ariko iyo anyoye nyinshi zishobora gutuma agenda adandabirana, agakora ibintu atatekerejeho kandi akavuga amagambo azicuza nyuma yaho.​—Imigani 23:29-35.

Jya umenya icyo amategeko abivugaho. Bibiliya igira iti: “Umunyamakenga wese agaragaza ubumenyi mu byo akora” (Imigani 13:16). Jya umenya akaga gashobora guterwa no kunywa inzoga kandi umenye icyo amategeko yo mu gihugu cyawe avuga ku bijyanye no kunywa inzoga. Icyo gihe ni bwo uzaba witeguye neza gufasha umwana wawe.

Jya ushaka uko wamuganiriza kuri iyo ngingo. Umubyeyi wo mu Bwongereza witwa Mark yaravuze ati: “Abakiri bato ntibaba bazi byinshi ku nzoga. Nabajije umuhungu wange w’imyaka umunani niba kunywa inzoga ari byiza cyangwa ari bibi. Naramuretse arisanzura maze ambwira uko abitekereza ntacyo ankinze.”

Nimukunda kuganira ku bijyanye n’inzoga umwana azakomeza kubizirikana. Ukurikije imyaka afite, mu gihe muganira ku bijyanye n’inzoga uge uboneraho umwanya wo kumuganiriza no ku bindi bintu bitandukanye, urugero nko kwirinda impanuka mu muhanda n’ibijyanye n’ibitsina.

Jya utanga urugero rwiza. Burya abana bameze nk’ipamba. Bakunda kwigana abantu babakikije kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko ababyeyi ari bo abana bigana cyane. Niba umwana wawe abona witabaza inzoga kugira ngo wiyibagize ibibazo, azumva ko na we nahura n’ibibazo azabikemuza kunywa inzoga. Ubwo rero jya umubera urugero rwiza, urebe niba koko unywa inzoga mu buryo bushyize mu gaciro.

Umwana w’umukobwa witegereza nyina ahakana ko bamwongera inzoga

Umwana wawe azigana urugero umuha mu mu bijyanye no kunywa inzoga

Icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’inzoga

Yehova yatanze “divayi inezeza imitima y’abantu” (Zaburi 104:14, 15). Inzoga si mbi; ni impano iva ku Mana.

“Divayi ni umukobanyi, ibinyobwa bisindisha biteza urusaku, kandi umuntu wese uyobywa na byo ntagira ubwenge” (Imigani 20:1). Abanywa inzoga bagombye kuzinywa mu buryo bushyize mu gaciro.

“Abasinzi . . . ntibazaragwa ubwami bw’Imana” (1 Abakorinto 6:10). Imana ntitubuza kunywa inzoga, icyo itubuza ni ugusinda.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze