ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwhf ingingo 3
  • Uko mwagaragarizanya urukundo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko mwagaragarizanya urukundo
  • Inama zigenewe umuryango
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo wagombye kumenya
  • Icyo wakora
  • “Mukundane urukundo rwa kivandimwe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Umuryango wishimye: Garagariza uwo mwashakanye ko umwitaho
    Inama zigenewe umuryango
  • Ibanga Ryo Gukunda Bene Data [Kugira Urukundo Rwa Kivandimwe, MN]
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Jya ukunda abagize umuryango wawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Inama zigenewe umuryango
ijwhf ingingo 3
Umugabo urimo guhobera umugore we

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO

Uko mwagaragarizanya urukundo

Uko imyaka ishira, hari abashakanye badakomeza kugaragarizanya urukundo nka mbere. None se wakora iki niba mu muryango wawe ari uko bimeze?

  • Icyo wagombye kumenya

  • Icyo wakora

Icyo wagombye kumenya

Kugaragarizanya urukundo ni ngombwa cyane kugira ngo umuryango wanyu ukomere. Kimwe n’uko umubiri wacu ukenera ibyokurya buri munsi kugira ngo tugire imbaraga n’ubuzima bwiza, ni ko n’abashakanye bakeneye kugaragarizanya urukundo buri gihe kugira ngo bagire umuryango mwiza. Niyo umugabo n’umugore baba bamaze igihe kirekire babana, buri wese yagombye buri gihe kubona ko akunzwe cyane kandi ko yitaweho by’ukuri.

Urukundo nyakuri ntirurangwa n’ubwikunde. Rushishikazwa n’icyatuma abandi bamererwa neza. Ubwo rero, wagombye kwitegereza ukamenya icyo uwo mwashakanye akeneye ukamugaragariza urukundo aho gutegereza ko abigusaba.

Muri rusange, abagore bakenera kugaragarizwa urukundo kurusha abagabo. Umugabo agomba gukunda cyane umugore we. Ariko niba umugabo agaragariza umugore we urukundo mu gitondo na nimugoroba gusa cyangwa mu gihe yishakira ko bakora imibonano mpuzabitsina gusa, umugore we ashobora kwibaza niba koko umugabo we amukunda by’ukuri. Byaba byiza umugabo agiye agaragariza umugore ko amukunda inshuro nyinshi ku munsi.

Icyo wakora

Jya ubwira uwo mwashakanye amagambo y’urukundo. Amagambo yoroheje urugero nk’aya ngo: “Ndagukunda” cyangwa “uri uw’agaciro cyane,” ashobora gutuma umugore wawe yumva akunzwe cyane.

Ihame rya Bibiliya: “Ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga.”—Matayo 12:34.

Inama: Uretse kubwira uwo mwashakanye amagambo y’urukundo, ushobora no kumwandikira akabaruwa cyangwa ukamwoherereza ubutumwa kuri imeri cyangwa kuri telefoni.

Jya umugaragariza urukundo mu bikorwa. Kumuhobera, kumusoma cyangwa kumufata ukuboko byonyine, bishobora kwereka uwo mwashakanye ko umukunda cyane. Nanone kumukorakora, kumwicira akajisho cyangwa kumuzanira impano umutunguye, bigaragariza uwo mwashakanye ko umwitaho by’ukuri. Ushobora no gufasha umugore wawe wenda ukamutwaza isakoshi, ukamufungurira umuryango, ukamufasha koza ibyombo, gufura cyangwa guteka. Ibyo abagore benshi ntibabifata nko kubafasha imirimo gusa ahubwo bibereka ko abagabo babo babakunda cyane.

Ihame rya Bibiliya: “Nimucyo dukundane, atari mu magambo cyangwa ku rurimi gusa, ahubwo dukundane mu bikorwa.”—1 Yohana 3:18.

Inama: Jya ufata umugore wawe nk’uko wamufataga igihe mwarambagizanyaga.

Jya umarana igihe n’uwo mwashakanye. Kumarana igihe n’uwo mwashakanye muri mwenyine bikomeza umuryango wanyu kandi ibyo bigaragariza uwo mwashakanye ko wishimira kuba hamwe na we. Icyakora ibyo bishobora kugorana mu gihe mufite abana cyangwa hari ibindi bibazo by’urugo mugomba kuganiraho buri munsi. Icyo gihe mushobora gushaka ikintu cyoroheje mukorera hamwe, urugero nko kujyana gutembera n’amaguru muri mwenyine.

Ihame rya Bibiliya: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’—Abafilipi 1:10.

Inama: Hari abashakanye bajya bafata igihe bakagira aho basohokera ku migoroba cyangwa mu mpera z’icyumweru.

Umugabo n’umugore we barimo gusangira muri resitora

Jya umenya neza uwo mwashakanye. Buri muntu afite uko yifuza kugaragarizwa urukundo. Muge muganira, buri wese abwire mugenzi we uko yifuza kugaragarizwa urukundo, kandi niba ubona hari ikindi uwo mwashakanye yakora, ukimubwire. Hanyuma, uge ukora ibyo akubwiye ko akeneye. Jya uzirikana ko kugaragarizanya urukundo ari ngombwa cyane kugira ngo umuryango wanyu ukomere.

Ihame rya Bibiliya: “Urukundo . . . ntirushaka inyungu zarwo.”—1 Abakorinto 13:4, 5.

Inama: Aho kwifuza gusa ko uwo mwashakanye akugaragariza urukundo, jya wibaza uti: “Nakora iki kugira ngo ntume uwo twashakanye bimworohera kungaragariza urukundo?”

Douglas na Debra

“Aho kwibanda ku byo nkeneye cyangwa ku byo nifuza, ubu nitoje kujya nibanda ku byo umugabo wange akorera urugo rwacu maze nkabimushimira. Uko ndushaho kumugaragariza urukundo, ni ko na we bimworohera kurungaragariza.”—Debra n’umugabo we Douglas.

Aron na Flavia

“Buri wese agerageza kwiyumvisha icyo mugenzi we akeneye. Urugero, iyo nshimiye umugabo wange kubera ibintu ankorera biramushimisha akabona ko mukunda. Nange iyo ambajije uko merewe bingwa neza kandi binyereka ko na we anyitaho.”—Flavia n’umugabo we Aron.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze