ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwhf ingingo 10
  • Uko mwakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko mwakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga
  • Inama zigenewe umuryango
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo wagombye kumenya
  • Icyo wakora
  • Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bashakanye?
    Nimukanguke!—2021
  • Uko wakwirinda gukomereza akazi mu rugo
    Inama zigenewe umuryango
  • Ibivugwa muri iyi gazeti
    Nimukanguke!—2021
  • “Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose”
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
Reba ibindi
Inama zigenewe umuryango
ijwhf ingingo 10
Umugabo n’umugore we bari ku meza buri wese arangariye muri terefoni.

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Uko mwakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga

Ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora gufasha abashakanye cyangwa bikabateza ibibazo. None se byifashe bite mu muryango wanyu?

  • Icyo wagombye kumenya

  • Icyo wakora

  • Icyo abashakanye babivugaho

  • Ibyo mwaganiraho

Icyo wagombye kumenya

  • Iyo abashakanye bakoresheje neza ibikoresho by’ikoranabuhanga, bishobora kubagirira akamaro. Urugero, hari abagabo babikoresha bahamagara abagore babo bakababaza uko bamererewe mu gihe batari kumwe.

    Umugabo yandikira umugore we ubutumwa bugufi mu gihe batari kumwe.

    Jonathan yaravuze ati: “Ubutumwa bugufi buvuga ngo: ‘Ndagukunda’ cyangwa ngo: ‘Ndakuzirikana,’ bushobora gutuma uwo mwashakanye yumva akunzwe.”

  • Iyo abashakanye bakoresheje nabi ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kubateza ibibazo. Urugero, hari abahora bahugiye ku bikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo bituma batita ku bo bashakanye cyangwa bakagabanya igihe bamaranaga na bo.

    Julissa yaravuze ati: “Nzi neza ko hari igihe umugabo wange yabaga yifuza ko tuganira ariko agasanga nibereye kuri terefoni.”

  • Hari abagabo bavuga ko bashobora kuvugana n’abagore babo ari na ko bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga. Icyakora hari umuhanga mu by’imibanire y’abantu witwa Sherry Turkle wavuze ko “ibyo bidashoboka.” Hari abavuga ko gukora ibintu byinshi icyarimwe ari byiza, ariko ibyo si byo. Nk’uko uwo muhanga yakomeje abivuga, yavuze ko “ibyo bituma ukora ibintu nabi.”a

    Sarah yaravuze ati: “Nkunda kuganira n’umugabo wange atuje adahugiye mu bindi bintu. Iyo tuganira ahugiye mu bintu, mba mbona ari nk’aho ambwira ko yikundira ibyo bintu kundusha.”

Umwanzuro: Uko mukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kubagirira akamaro cyangwa bikabateza ibibazo.

Icyo wakora

Muge mumenya ibyo mushyira mu mwanya wa mbere. Bibiliya igira iti: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (Abafilipi 1:10). Ibaze uti: “Ese naba mara umwanya munini nkoresha terefoni cyangwa ibindi bikoresho ku buryo mbura igihe cyo kwita ku wo twashakanye?”

Matthew yaravuze ati: “Birababaza kubona umugabo n’umugore basohokeye ahantu ariko ukabona buri wese yibereye kuri terefoni. Ntitugomba gutwarwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga ngo twibagirwe kwita ku bo twashakanye.”

Muge mwishyiriraho imipaka. Bibiliya igira iti: “Mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mwicungurira igihe gikwiriye” (Abefeso 5:15, 16). Ibaze uti: “Ese nshobora kugena igihe nzajya nsomera ubutumwa butihutirwa aho kujya mpita nsoma ubutumwa bwose nohererejwe?”

Jonathan yaravuze ati: “Nahisemo kujya nkura ijwi muri terefoni yange kugira ngo nge nsubiza ubutumwa mu gihe nagennye. Akenshi abantu baduhamagara cyangwa bakatwandikira ubutumwa bugufi, ntibaba bakeneye igisubizo ako kanya.”

Niba bishoboka ntugakomereze akazi mu rugo. Bibiliya igira iti: “Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe” (Umubwiriza 3:1). Ibaze uti: “Ese mbangamira abagize umuryango wange bitewe n’uko iyo ngeze mu rugo nkomereza akazi kuri terefoni? None se ibyo bigira izihe ngaruka ku wo twashakanye? Uwo twashakanye abibona ate?”

Matthew yaravuze ati: “Ikoranabuhanga ryatumye abantu bashobora gukora amasaha yose. Iyo ndi kumwe n’umugore wange, nkora uko nshoboye nkirinda guhora ndeba kuri terefoni ibijyanye n’akazi.”

Muge muganira uko mwabikoresha neza. Bibiliya igira iti: “Buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we” (1 Abakorinto 10:24). Muge muganira uko buri wese akoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, murebe niba hari icyo mwahindura. Mushobora kwifashisha ibibazo biri muri iyi ngingo ahanditse ngo: “Ibyo mwaganiraho.”

Danielle yaravuze ati: “Nge n’umugabo wange tubwizanya ukuri ku buryo iyo hari ukabya gukoresha terefoni cyangwa tabureti, undi abimubwira. Tuzi ko icyo ari ikibazo gikomeye ni yo mpamvu buri wese agerageza kumva mugenzi we.”

Umwanzuro: Ntugategekwe n’ikoranabuhanga.

Icyo abashakanye babivugaho

Trista na Georgel.

Trista n’umugabo we Georgel bagira bati: “Iyo tugeze mu rugo nimugoroba buri wese akihugirira kuri terefoni, dushobora kubura igihe twari gukoresha tuganira uko umunsi wagenze. Dufite ibintu byinshi tugomba gukora ku buryo tutagombye kumarira igihe cyacu kuri terefoni, ngo usange twabuze igihe cyo kuganira n’uwo twashakanye.”

Jonathan na Katelyn.

Jonathan n’umugore we Katelyn na bo bagira bati: “Ugomba kwita ku wo mwashakanye mbere y’ibindi bintu byose. Uzahora ufite ubutumwa ugomba gusubiza bwaba ubwo kuri terefoni cyangwa kuri interineti. Ariko ushobora kubusubiza igihe ushakiye. Niba wirinda kwandika ubutumwa mu gihe utwaye imodoka kuko uzi ko byaguteza impanuka, kuki wakoresha nabi terefoni kandi uzi ko bishobora gusenya umuryango wanyu?”

Ibyo mwaganiraho

Mbere na mbere, buri wese asubize ibi bibazo ari wenyine. Hanyuma muganire ku bisubizo mwatanze.

  • Ni mu buhe buryo uko ukoresha ikoranabuhanga byatumye murushaho kugirana ubucuti mu muryango wanyu?

  • Ese ubona uko uwo mwashakanye akoresha ikoranabuhanga biteza ibibazo mu muryango wanyu? Ni ibihe bibazo biteza?

  • Ese uko nkoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga ntibibangamira uwo twashakanye? Bimubangamira bite?

  • Ese hari impamvu zifatika zituma ugomba guhita usubiza ubutumwa abantu bakwandikira? None se icyo kibazo cyakemuka gite?

  • Ni iki wifuza ko uwo mwashakanye ahindura ku bijyanye n’uko akoresha ikoranabuhanga?

Isubiramo: Uko mwakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga

Muge mumenya ibyo mushyira mu mwanya wa mbere. Uwo mwashakanye ni we ugomba gushyira mu mwanya wa mbere.

Muge mwishyiriraho imipaka. Ese ushobora kugena igihe uzajya usomera ubutumwa butihutirwa aho kujya uhita usoma ubutumwa bwose wohererejwe?

Niba bishoboka ntugakomereze akazi mu rugo. Ese iyo ugeze mu rugo ukomereza akazi kuri terefoni?

Muge muganira uko mwabikoresha neza. Ese ubona uko uwo mwashakanye akoresha ikoranabuhanga biteza ibibazo mu muryango wanyu? Ni iki wifuza ko uwo mwashakanye yahindura?

a Byavuye mu gitabo Reclaiming Conversation—The Power of Talk in a Digital Age.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze