ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb12 pp. 56-86
  • Kubwiriza no kwigisha ku isi hose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kubwiriza no kwigisha ku isi hose
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2012
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2012
yb12 pp. 56-86

Kubwiriza no kwigisha ku isi hose

KERA cyane, intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa imbaga y’abantu benshi umuntu atabasha kubara “bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose.” Abo bantu bavugwaho ko barokotse ‘umubabaro ukomeye’ bakinjira mu isi nshya (Ibyah 7:9, 14). Imibare n’inkuru bivugwa mu mapaji akurikira, ntibigaragaza ko iyo mbaga y’abantu benshi irimo ikorakoranywa gusa, ahubwo binagaragaza ko irimo yiyongera cyane kurusha ikindi gihe cyose. Ese ibyo ntibituma urushaho kwizera ko amasezerano ya Yehova azasohora nta kabuza?

AFURIKA

IBIHUGU 57

ABATURAGE 949.533.064

ABABWIRIZA 1.267.314

ABIGISHIJWE BIBILIYA 2.819.310

IBARUWA YE YARAMUHUMURIJE. Iris utuye muri Afurika y’Epfo, yandikira abantu bapfushije ababo bakundaga kugira ngo abahumurize. Muri ayo mabaruwa ashyiramo inkuru z’ubwami zifite umutwe uvuga ngo Imibabaro yose iri hafi kurangira!, n’ivuga ngo Hari Ibihe Byiringiro ku Bantu Bacu Twakundaga Bapfuye? Vuba aha, umugabo witwa Sidney, wari wapfushije umugore we bari bamaranye imyaka 38 bishimye, aherutse kumusubiza. Yaranditse ati “nubwo abaganga bari bagerageje kumfasha kwitegura urupfu rw’umugore wanjye nakundaga, urupfu rwe rwatumye mu rugero runaka numva nshaririwe, nshobewe, ntazi icyo nakora kandi mfite intimba ku mutima. Ngomba gushimira Umwami kubera ko hakiriho abantu bameze nkawe. Kuba ufata igihe kandi ugashyiraho imihati kugira ngo ubwire abantu utazi ibyerekeye amasezerano y’Imana, ni ibintu byo gushimirwa rwose, kandi mu bihe bigoye biri imbere nzahora nzirikana amagambo yawe agaragaza ukwizera. Gusoma ibaruwa yawe n’inyandiko zari hamwe na yo, byatumye ku ncuro ya mbere numva ntuje kandi numva nsobanukiwe.”

NTIYAKUYEMO INDA. Mushiki wacu ukiri muto witwa Gloria wo muri Bénin, yabwirizaga umunyeshuri wiga muri kaminuza witwa Arnaud. Arnaud yitabye telefoni, maze amusezeraho avuga ko hari incuti ye yari ikeneye ubufasha byihutirwa. Gloria yahise akora mu isakoshi akuramo igazeti arayimuha. Arnaud na we yahise ayifata aragenda atanarebye ibyanditseho.

Umusore w’incuti ya Arnaud yari yarateye umukobwa inda, none yari amuterefonnye amubwira ko yatekerezaga kubwira uwo mukobwa akayikuramo. Igihe Arnaud yari mu nzira agiye kumureba, yatereye akajisho kuri ya gazeti. Nyuma yaho yaje kuvuga ati “igihe nabonaga ku gifubiko cy’iyo gazeti handitseho amagambo ngo ‘gukuramo inda,’ nagize ngo ndarota.” Gloria yari yamuhaye igazeti ya Nimukanguke! yo muri Kamena 2009, yavugaga ibyerekeye gukuramo inda. Uwo musore w’incuti ya Arnaud amaze gusoma iyo gazeti, yafashe umwanzuro w’uko batagikuyemo inda. Nyuma yaho wa mukobwa w’incuti ye yabyaye umwana mwiza w’umukobwa.

NTIBAGOMBYE KUBA BARATINYE UMUPFUMU. Umupayiniya w’igihe cyose witwa King, yimukiye mu karere ko muri Zimbabwe aho ababwiriza bari bakenewe cyane. Igihe yari kumwe na bashiki bacu mu murimo wo kubwiriza, bageze ku rugo rw’umugore wari uzwiho ko yari umupfumu. Nubwo abo bashiki bacu batinye kuvugisha uwo mugore, King we yiyemeje kujya kumusaba ko bakwigana Bibiliya. Uwo mupfumu abonye abo babwiriza baza bagana iwe, yatekereje ko ari abakiriya maze ababaza icyo bifuzaga. King yamweretse igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, kandi amusaba ko yazajya amwigisha Bibiliya. Yarabyemeye. King yaravuze ati “twatangajwe n’uko yabazaga ibibazo byinshi. Bityo twashyizeho gahunda yo kuzagaruka kumusura tukamwigisha Bibiliya.” Hashize ibyumweru bitatu bamutumiye mu materaniro y’itorero, kandi araza. Yatwitse ibintu byose yakoreshaga mu bupfumu bwe kandi ntiyatinze kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Nyuma y’amezi make yarabatijwe.

“MUNSENGERE NANJYE BAZANSURE!” Hashize imyaka icumi Patrick yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuye muri Angola. Ariko yakomeje gushyikirana na nyina Felicidade kuri telefoni. Icyakora vuba aha, yashoboye kuvugana na nyina imbonankubone bakoresheje interineti. Igihe bavuganaga, yabonye ko nyina yari kumwe n’undi muntu mu nzu, amubaza uwo ari we. Kubera ko Felicidade ari Umuhamya wa Yehova, yaramubwiye ati “ni mushiki wacu wo mu itorero ryacu waje kunsura.”

Patrick yaramubwiye ati “kuki jye Abahamya bataza kunsura? Maze hano imyaka icumi yose, ariko nta na rimwe baraza kunsura. Munsengere nanjye bazansure!”

Felicidade n’uwo mushiki wacu baratangaye, baramusubiza bati “nta kibazo, tuzagusengera.”

Hashize iminsi itatu gusa, Umuhamya wa Yehova yaje kwa Patrick. Patrick yaratangaye cyane maze abaza nyina niba hari umuntu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yabwiye ngo aze kumusura. Nta muntu nyina yari yabwiye. Patrick yahise yumva ko ari Imana yari ishubije amasengesho yabo, ahita yemera kwiga Bibiliya. Yahise atangira kujya mu materaniro yose. Igihe yongeraga kubonana na nyina kuri interineti yamweretse yishimye igice yari agezeho yiga mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha. Nanone yamubwiye ko yari yaraguze ikoti ryo kujyana mu materaniro.

YASABYE KUBATIZWA BIRABAYOBERA. Igihe ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 2010 ryatangiraga i Brazzaville muri Kongo-Brazzaville, umusore ukiri muto witwa Edvard yavuze ko yifuzaga kubatizwa. Igihe bamubazaga itorero yaturutsemo yarashubije ati “Mossaka.” Kubera ko nta Bahamya babaga muri uwo mudugudu witaruye, abavandimwe bibajije ukuntu yagize icyifuzo cyo kubatizwa.

Edvard yasobanuriye abasaza ko mu mwaka wa 2007 igihe yari muri Brazzaville, sekuru yari yaramwigishije agatabo Ni iki Imana Idusaba? hamwe n’ibice 14 by’igitabo Icyo Bibiliya yigisha. Hanyuma Edvard yagiye i Mossaka kubana n’ababyeyi be. Kubera ko nta Bahamya bahabaga, Edvard yasabye se ko yamufasha kwiga ibindi bice by’igitabo Icyo Bibiliya yigisha byari bisigaye. Se yamubazaga ibibazo na we agasubiza. Uko ni ko Edvard yarangije kwiga icyo gitabo. Hanyuma yumvise ko yagombaga kwigisha abandi ukuri yari yaramenye. Bityo, mu kwezi k’Ukwakira 2009, yatangiye kubwiriza i Mossaka ari wenyine akoresheje agatabo Ni iki Imana Idusaba? Yandikaga igihe cyose yamaraga muri uwo murimo kandi buri gihe akoherereza sekuru raporo muri Brazzaville. Icyakora, sekuru ntiyigeze aha itorero izo raporo.

Nyuma yaho, ibiro by’ishami byohereje abapayiniya ba bwite b’igihe gito i Mossaka bagombaga kumarayo amezi atatu, ariko ntibari bazi Edvard. Hasigaye iminsi ibiri ngo bave muri ako karere, umwe muri abo bapayiniya witwa Daniel yabonye Edvard yigisha umuntu Bibiliya akoresheje agatabo Ni iki Imana Idusaba? maze aramwegera aramuvugisha. Edvard yaramubwiye ati “ndimo ndabwiriza. Ndi umubwiriza. Ushobora kubaza papa.” Daniel yabonanye na se wa Edvard, yemeza ko ibyo Edvard yari yamubwiye ari ukuri. Abo bapayiniya bakoresheje igihe gito bari basigaranye batoza Edvard kubwiriza. Bamaze kugenda, Edvard yakomeje kubwiriza abigiranye ishyaka ryinshi kurushaho, kandi yari afite abantu basaga icumi yigishaga Bibiliya. Nanone yeguriye Yehova ubuzima bwe.

Bamaze kumenya ayo makuru, abasaza babiri babonanye na Edvard ku munsi wa mbere w’ikoraniro, kuwa gatanu, basuzumira hamwe ibibazo bibazwa abifuza kuba ababwiriza batarabatizwa. Batangajwe n’ibisubizo byiza yatanze. Ba bapayiniya ba bwite babwiye abasaza ko Edvard yari afite imyifatire ntangarugero kandi ko yari amaze amezi icyenda abwiriza nubwo atari yarabonanye n’abasaza. Ibyo byatumye bamwemerera kuba umubwiriza utarabatizwa. Kubera ko mu mpera z’icyumweru cyari gukurikiraho hari hateganyijwe ikoraniro ry’intara mu rurimi rw’ilingala, abasaza bashyizeho gahunda yo gusuzumira hamwe na Edvard ibibazo bibazwa abifuza kubatizwa. Yagaragaje ko yari asobanukiwe neza ukuri kandi yabatijwe muri iryo koraniro ryabaye muri Nyakanga 2010. Hanyuma hashize icyumweru kimwe gusa Edvard yemerewe kuba umubwiriza utarabatizwa, abasaza batangaje ko ari umuvandimwe wabatijwe.

Amaze kubatizwa, yabaye umupayiniya w’umufasha i Brazzaville mu gihe cy’amezi abiri. Abasaza bashyizeho gahunda y’ukuntu yakwiga igitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana,” arangije asubira i Mossaka. Hashize igihe gito, umupayiniya wa bwite yoherejwe muri iyo fasi. Muri Mata, Edvard wari umupayiniya w’umufasha, n’uwo mupayiniya wa bwite bakiriye abantu 182 bashimishijwe baje mu Rwibutso. Afite abantu 16 yigisha Bibiliya, kandi 7 muri bo baza mu materaniro ayoborwa n’abo bavandimwe babiri. Mu mwaka wa 2011 Edvard yari afite imyaka 15.

AMERIKA

IBIHUGU 55

ABATURAGE 941.265.091

ABABWIRIZA 3.780.288

ABIGISHIJWE BIBILIYA 4.139.793

‘KUBA NAHAMAGAYE INOMERO YAWE SI IMPANUKA.’ Mushiki wacu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Sundie, yari mu rugo maze yitaba telefoni, asanga ari umugore wari uhamagaye amubaza umuntu atari azi. Yabwiye uwo mugore wari uhamagaye ko yari yibeshye inomero. Uwo mugore yamubwiye ko atabona neza, kandi ko hari igihe yibeshya. Baraganiriye maze uwo mugore amubwira ko yashakaga guhamagara umuhungu we amumenyesha amakuru atari meza. Abaganga bari bamusuzumye basanga afite kanseri. Uwo mugore yarababaye cyane kandi arakarira Imana kubera ko yemeye ko ibyo bimugeraho. Sundie yabonye ko yagombaga kugeza kuri uwo mugore ubutumwa bwo muri Bibiliya. Sundie amaze gusenga akanya gato asaba ubutwari, yabwiye uwo mugore imirongo mike yo mu Byanditswe yari kumuhumuriza kandi igatuma agira ibyiringiro. Yamusobanuriye ko Imana ifite izina, amutera inkunga yo kujya arikoresha mu gihe asenga, kandi mu masengesho ye akajya ayibwira agusha ku ngingo. Uwo mugore yashimiye Sundie ko yamuteze amatwi kandi akamutera inkunga. Yaramubwiye ati “ndatekereza ko kuba nahamagaye inomero yawe atari impanuka.”

Sundie amaze kubona aderesi y’uwo mugore, yamwoherereje igitabo Icyo Bibiliya yigisha cyafashwe amajwi, kandi ashaka mushiki wacu w’umupayiniya wo mu gace uwo mugore yari atuyemo ngo azajye kumusura. Sundie yaravuze ati “nshimira Yehova ko yaduhaye imyitozo myinshi abigiranye urukundo, tukamenya uko twahumuriza abantu bari mu mimerere iyo ari yo yose.”

INKURU Y’UBWAMI YASHUBIJE IKIBAZO CYABO. Hari bashiki bacu babwiriza buri gihe mu muhanda wo ku bitaro binini byo muri Poruto Riko. Umwe muri bo yegereye abagabo babiri bagendaga bihuta bajya ku bitaro. Abonye ko bihutaga, yabahaye Inkuru y’Ubwami isubiza ikibazo cyo kumenya niba abantu bafite umwuka udapfa. Ubusanzwe ntiyajyaga atanga iyo nkuru y’ubwami iyo yabaga abwiriza mu muhanda, ariko ni yo yonyine yari asigaranye. Nyuma yaho, abo bagabo babiri begereye undi mushiki wacu bamubwira ko bari bahawe inkuru y’ubwami igihe bari bagiye gusura mwene wabo wari urwaye cyane. Bari bagiye impaka bibaza niba umwuka ukomeza kubaho iyo umuntu apfuye, ariko iyo nkuru y’ubwami yabahaye ibisubizo. Bavuze ko yabafashije cyane.

IBARUWA YANDIKIYE YEHOVA. Joshua ufite imyaka irindwi, yiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kwezi k’Ukuboza, we n’abanyeshuri bigana basabwe n’umwarimu wabo kwandikira Père Noël. Igihe Joshua yabyangaga mu kinyabupfura, mwarimu we yaramubwiye ati “shaka undi wandikira.” Yahisemo kwandikira Yehova. Joshua yaranditse ati “Yehova, ndagushimira ko wadusezeranyije paradizo. Ndagushimira kubera ko waduhaye umwana wawe witwa Yesu, watanze ubuzima bwe. Ndagushimira ko waremye ibintu dushobora kwishimira. Yehova Mana, ndagukunda.” Iyo baruwa hamwe n’amabaruwa abandi banyeshuri banditse, yasohotse mu kinyamakuru cyo mu karere k’iwabo.

UMURYANGO WE WABYAKIRIYE NEZA. Alejandro ni umuvandimwe wo muri Kolombiya, akaba yarifuzaga kubwiriza abagize umuryango we. Kubera ko bari batuye kure, yarabandikiye aboherereza amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Igihe mwene wabo witwa Pablo yasomaga ayo magazeti agasoma n’imirongo yo muri Bibiliya, yasobanukiwe ko inyigisho za Kiliziya Gatolika ari ibinyoma. Yashimishijwe cyane n’ibyo yamenye, atangira kubibwira abandi bagize umuryango we, na bo babona ko ari ukuri, maze bava muri Kiliziya Gatolika.

Bidatinze, abagize umuryango bagera kuri 15 batangiye kujya bateranira hamwe buri mugoroba bakiga Bibiliya bifashishije ayo magazeti. Kubera ko bifuzaga kumenya byinshi kurushaho, bagiye gushakisha Abahamya mu midugudu baturanye, ariko barababura. Hagati aho batangiye kugeza ku baturanyi ibyo bari baramenye. Amaherezo bamenye ko hari ahantu hari Inzu y’Ubwami ku rugendo rw’isaha imwe mu modoka. Bahise bajyayo gusaba ubufasha.

Ubu hari umupayiniya w’igihe cyose ubasura rimwe mu cyumweru akigisha Bibiliya itsinda ry’abantu 26, rigizwe n’abo mu muryango wa Alejandro n’abandi 11 bashimishijwe. Bakodesha imodoka kugira ngo benshi muri bo bashobore kujya mu materaniro ya disikuru n’icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi.

ESE KOKO BARI BIBESHYE INZU? Umunsi umwe, mushiki wacu yari arwaye maze asaba abandi Bahamya ngo bajye kumwigishiriza umuntu biganaga Bibiliya mu karere k’igiturage gakoresha ururimi rw’igikicuwa muri Ekwateri. Abo bavandimwe ntibari bazi neza urugo uwo muntu yari utuyemo, ariko bagiye mu rugo rumwe bababaza niba ari bo bigaga Bibiliya. Abagize uwo muryango bakiranye urugwiro abavandimwe, mbese nkaho bari babategereje. Barangije kwiga, ni bwo abavandimwe bamenye ko bwari ubwa mbere abagize uwo muryango bize Bibiliya! Abagize uwo muryango bashimishijwe cyane n’igitekerezo cyo kwigira Bibiliya mu muryango, bituma bifata nk’aho bari basanzwe biga. Ubu hari abandi bantu biga Bibiliya, kandi na ba bandi mushiki wacu yigishaga Bibiliya na bo bakomeje kwiga.

GATO YATUMYE ABWIRIZA. Caleb utuye muri Kanada afite imyaka itandatu. Ku munsi wo gutangira ishuri, umwana bigana yari yijihije umunsi w’amavuko maze nyina azana za gato ngo abanyeshuri bazisangire. Caleb yabyanze mu kinyabupfura. Nyina w’uwo mwana yitwa Natalie. Yegereye Caleb amubaza niba afite ikibazo cy’ibiribwa bimutera ubwivumbure mu mubiri. Caleb yaramushubije ati “nta cyo, ahubwo nkorera Yehova.”

Abanyeshuri batashye, Natalie yegereye nyina wa Caleb aramubaza ati “ese uri Umuhamya wa Yehova?” Yamubwiye ko ari we, maze Natalie arishima cyane. Yari yarigeze kwigana Bibiliya n’Abahamya igihe yari akiri umwangavu, ariko aza kubihagarika kuko umuryango we wamurwanyije cyane. Nyina wa Caleb yabajije Natalie niba yakwifuza kongera kwiga Bibiliya, nuko arabyemera.

SI KO IMANA YABISHATSE. Laly utuye muri Peru, yavutse atumva. Igihe yabazaga nyina icyabiteye, yamushubije ko ari ko Imana yabishatse. Ibyo byababaje Laly kandi bituma arakarira Imana. Yaribazaga ati ‘Imana yampoye iki?’

Hashize imyaka, Laly yashakanye n’umugabo na we utumva. Umwana wabo w’imfura yavukanye ubumuga. Byaramuhangayikishije kandi biramubabaza, yongera kujya kubaza nyina ati “kuki umwana wanjye yavutse ameze kuriya?” Nyina yamwohereje kujya kubaza padiri. Padiri na we yamushubije nk’uko nyina yari yaramushubije, aramubwira ati “ni ko Imana yabishatse.”

Byaramurenze, maze aravuga ati “kuki Imana ari ingome? Jye nemera ko ntumva kandi ko Imana yampannye itya, ariko se kuki yahannye n’umwana wanjye? Ni bwo akivuka; ni ikihe cyaha yakoze?” Kuva icyo gihe ntiyongeye gushaka kumva iby’Imana kandi yahise ava mu idini.

Hashize imyaka mike, hari Umuhamya wa Yehova uzi ururimi rw’amarenga wasuye Laly amusaba ko bakwigana Bibiliya. Yarabyanze amubwira ko atemera Imana. Uwo mushiki wacu yamusobanuriye yihanganye, amubwira ko iyo Mana atashakaga kumenya yitwa Yehova kandi ko yifuza kumukiza akumva kandi akavuga. Laly yarashidikanyije, maze amusaba ko yamuha gihamya. Uwo mushiki wacu yarambuye Bibiliya muri Yesaya 35:5 maze arasoma ati “amaso y’impumyi azahumuka, n’amatwi y’ibipfamatwi azibuke.” Ibyo byatangaje Laly, hanyuma yemera kwiga Bibiliya kandi agira amajyambere arabatizwa. Umuhungu we yize amarenga kandi bajyana mu materaniro yose. Laly agenda arushaho kwishimira amasezerano yo muri Bibiliya, kandi ubu ni umupayiniya w’igihe cyose.

AZIYA NO MU BURASIRAZUBA BWO HAGATI

IBIHUGU 47

ABATURAGE 4.194.127.075

ABABWIRIZA 664.650

ABIGISHIJWE BIBILIYA 629.729

IBIBAZO BIBIRI BATASHOBOYE GUSUBIZA. Mu gihugu kimwe cyo muri Aziya aho umurimo wacu ubuzanyijwe, hari umusore w’imyaka 24 wemeye kwiga Bibiliya agamije kugaragaza ko inyigisho z’Abahamya ari ibinyoma, naho ukwemera kwe kwa Gatolika kukaba ari ko k’ukuri. Icyakora bidatinze, yabonye ko Abahamya ba Yehova bigisha ukuri.

Igihe abagize umuryango we bamenyaga ko yigaga Bibiliya, bamutumije mu nama y’umuryango, bamuhatira kugarukira Kiliziya Gatolika. Uwo musore yarabyanze, maze abagize umuryango we bakoranya bene wabo bose bo mu mudugudu bari batuyemo kugira ngo bamuhatire kureka imyizerere ye mishya. Nubwo bamukubise, ntiyateshutse. Hanyuma abagize umuryango we bagiye kumurega kwa padiri, na we amujyana mu nama ya paruwasi. Uwo musore yabwiye abari muri iyo nama ko yari kugarukira kiliziya ari uko padiri amushubije ibibazo bibiri: izina ry’Imana ni irihe? Kuki kiliziya yemerera abayoboke bayo kurya amaraso kandi Bibiliya ibibuza? Padiri yananiwe gusubiza ibyo bibazo, ahubwo akubita uwo musore inshyi mu maso avuga ko arimo “yirukana umudayimoni umurimo.” Hanyuma inama yararangiye.

Nyuma yaho, abagize umuryango w’uwo musore bakoranyije incuti zabo zose, maze bahatira uwo musore gupfukama imbere y’ishusho ya Mariya. Nubwo bongeye kumukubita, yanze guteshuka. Abagize umuryango bashatse umukobwa ufite uburanga ngo amubwire ko yari kwemera gushyingiranwa na we ari uko agarukiye kiliziya. Uwo musore yamushubije ko yari kugarukira kiliziya ari uko uwo mukobwa amushubije ibibazo bibiri yari yabajije padiri. Uwo mukobwa yagiye agiye. Uwo musore yamaze amezi arindwi baramubujije kuva mu mudugudu, ariko amaherezo yashoboye gutoroka ajya mu mugi, ashaka abavandimwe. Hashize ukwezi, yabaye umubwiriza utarabatizwa. Yabatijwe mu ikoraniro ry’akarere ryabaye muri Werurwe 2011.

UMUKOZI WA GEREZA AVUGANIRA MUSHIKI WACU. Mushiki wacu w’umupayiniya w’igihe cyose yagiye gusura umuhungu we ufungiwe muri Koreya y’Epfo azira kutabogama kwa gikristo. Igihe yari mu cyumba bategererezamo, yahaye umugabo bari bicaranye inkuru y’ubwami. Uwo mugabo yaramukankamiye, ati “kuki mwebwe abantu bo mu idini ry’ikinyoma mubwiriza ahantu nk’aha?” Urusaku rw’uwo mugabo rwatumye abantu bagera kuri 30 cyangwa 40 bari baje gusura bibaza ibibaye. Umukozi wa gereza yarahagobotse, atonganya uwo mugabo, aramubwira ati “aba bantu ni bo bari mu idini ry’ukuri. Andi madini yose ni ibinyoma. Mu myaka myinshi maze nkora muri iyi gereza, nagiye nitegereza aba bantu, kandi nabonye ko ari bo bonyine bashyira mu bikorwa ibyo bigishwa.” Uwo mugabo yararuciye ararumira.

INYANDIKO KU RUKUTA. Harindra yatangiye kwiga Bibiliya amaze imyaka icumi aba wenyine, kubera ko yari yaragiye gukora mu mugi munini wo muri Nepali kugira ngo abone ibitunga umuryango we wari warasigaye mu giturage. Kubera ko atari azi gusoma no kwandika, Umuhamya wamwigishije Bibiliya yakoresheje agatabo Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose! Kubera ko icyo gihe ako gatabo katabonekaga mu kinepali, bakoreshaga ak’icyongereza. Umunsi umwe umugore we yaje kumusura avuye mu giturage. Yatangajwe no kubona ko umugabo we yigiraga mu gatabo k’icyongereza. Byongeye kandi, yari yararetse gusinda, kandi ntiyongeye kumukubita. Amaze kumenya ko iryo hinduka ryose Harindra yagize ryatewe n’uko yigaga Bibiliya, na we yatangiye kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro yaberaga mu mudugudu w’iwabo. Harindra yifuzaga kumenya byinshi kurushaho ku byerekeye Yehova, bityo yafashe umwanzuro wo kwiga gusoma no kwandika. Yasabye uwamwigishaga Bibiliya kumwandikira inyuguti z’ikinepali ku mpapuro, maze azomeka ku nkuta z’icyumba cye, hose haruzura. Hanyuma yitozaga gusoma amagambo n’inyuguti nshya, buhoro buhoro aza kumenya gusoma. Nyuma y’igihe, yimuye umuryango we uza kubana na we mu mugi, kugira ngo bashobore gusenga Yehova bari kumwe. Mu myaka ibiri yari amaze kubatizwa. Ubu Harindra n’umuryango we bajya mu materaniro, kandi ajya ahabwa inshingano yo gusoma Bibiliya mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Agira ati “ubuzima bwacu bwarushijeho kuba bwiza bitewe n’inyigisho Yehova yaduhaye.”

YANZE AMADORARI 200.000. Zarkhanum utuye muri Azerubayijani, yari yarishoye mu bikorwa by’ubupfumu. Yari amaze imyaka 15 abantu batekereza ko yari afite ubushobozi budasanzwe bwo kumva no kumenya ibizaba. Nanone abantu batekerezaga ko yari afite ubushobozi bwo gukiza abantu imitongero n’indwara. Zarkhanum yari azwi cyane, kandi yari afite abakiriya benshi biganjemo abategetsi bakomeye n’abagore babo. Yabonanaga n’umuntu incuro imwe akamwishyura amadolari ibihumbi bibiri kugeza kuri bine. Ibyo byatumye aba umukire. Nubwo yari afite ubwo bubasha bw’ubupfumu, yumvaga adafitanye n’Imana imishyikirano myiza, kandi yari afite ibibazo byinshi byamubuzaga amahwemo. Ishyingiranwa rye ryarasenyutse, kandi ubuzima bwe ntibwari bufite intego. Umunsi umwe, igihe yari yihebye asuka imbere y’Imana ibyari bimuhangayikishije, yumvise umuntu akomanze. Yarakinguye, asanga ari bashiki bacu babiri, maze batangira kumubwiriza. Igihe bamubwiraga ko ari ngombwa gushimisha Imana, atari mu magambo gusa ahubwo no mu bikorwa, byamukoze ku mutima. Yari azi abantu benshi b’abanyedini bari bafite ibikorwa bidashimisha Imana rwose. Nanone yari azi ko ibikorwa by’ubupfumu yakoraga byari icyaha. Yemeye kwiga Bibiliya. Nyuma y’igihe, yatangiye gusenga akoresheje izina Yehova kandi yiboneraga ukuntu yasubizaga amasengesho ye. Icyakora kureka ibikorwa bye byaramugoye, kuko abadayimoni bakomezaga kumujujubya bakanamukubita. Amaherezo Yehova yaramufashije yigobotora ingoyi z’abadayimoni, atwika ibikoresho bifitanye isano n’ubupfumu n’ibifitanye isano n’idini ry’ikinyoma.

Bidatinze Zarkhanum yabaye umubwiriza w’ubutumwa bwiza urangwa n’ishyaka, kandi muri Gicurasi 2011 yarabatijwe. Akimara kubatizwa yahise asaba kuba umupayiniya w’umufasha. Kuzuza amasaha asabwa ntibyamugoraga, kubera ko na mbere y’uko abatizwa yabwirizaga amasaha arenga 70 mu kwezi, nubwo yari afite ibibazo by’uburwayi. Habura amezi abiri ngo abatizwe, hari umugore w’umutegetsi wamuhaye amadorari 200.000 kugira ngo amukize imitongero. Uwo mugore yatekerezaga ko imitongero bamutongereye ari yo yari yaramuteye indwara yari yaratumye bamuca ukuguru. Zarkhanum yaranze ahubwo yohereza Abahamya babiri kwa muganga kugira ngo babwire uwo mugore ubutumwa bwiza bw’ubwami. Uwo mushiki wacu urangwa n’ishyaka, buri gihe abwiriza abahoze ari abakiriya be, akababwira ko ibyo yakoraga mbere byari bibi mu maso y’Imana. Ibyo byatumye umwe muri bo, ari na we watumye amenyana n’umugore w’umutegetsi, yemera kwiga Bibiliya kandi atangira kujya mu materaniro.

BABWIRIJE MURI GEREZA. Mu Buhindi, hari bashiki bacu babiri bafashwe bazira ko babwiriza maze bafungwa iminsi itanu. Umwe muri bo agira ati “tukimara gufungwa abapolisi batubajije impamvu twari twafunzwe, maze tuboneraho uburyo bwo kubabwiriza. Kubera ko bari badufashe turi mu murimo wo kubwiriza bagahita batujyana ku biro bya polisi, twari dufite amagazeti n’inkuru z’ubwami nyinshi. Twarababwirije bose kandi tubaha ibitabo byinshi. Twateranye inkunga, turasenga kandi dusoma ibitabo twari dufite.

“Nyuma yaho twimuriwe mu yindi gereza yo mu mugi. Tukigerayo imfungwa zahise zitubaza impamvu twafunzwe. Ibyo byatumye tubona uburyo bwo kubabwira ibyo twari twahoze tubwiriza kandi tubabwira ko turi Abahamya ba Yehova. Umugore ucunga gereza yaratwumvise maze aravuga ati ‘mwafunzwe muzira kubwiriza hanze ya gereza none murimo murabwiriza muri gereza imbere!’” Ubu abo bashiki bacu barimo barateganya kuzasubira gusura imfungwa zagaragaje ko zishimishijwe n’ukuri.

UMUPOLISI YABONYE URUKUNDO. Hari bashiki bacu babiri b’i Betelehemu biteguraga kujya kubwiriza mu maduka. Nuko abagore babiri baza biruka bishimye cyane bababaza mu cyesipanyoli niba ari Abahamya ba Yehova. Abo bagore bari Abahamya bo muri Megizike bari baje gutembera muri Isirayeli bari kumwe n’abandi ba mukerarugendo, maze babona ibitabo abo bashiki bacu bari bafite. Bose uko ari bane barahoberanye, barasomana kandi barifotoza, bahana na za aderesi. Ibyo birangiye, bashiki bacu bo muri Megizike basanze abandi ba mukerarugendo, naho ba bashiki bacu babiri bajya kubwiriza mu maduka.

Hashize amasaha make nyuma yaho, hari umupolisi wegereye bashiki bacu babwirizaga ababaza niba bakomoka muri Esipanye. Abo bashiki bacu bamubwiye ko atari ho bakomoka. Uwo mupolisi yababwiye ko yabitegereje igihe bose uko ari bane bahuraga, agatekereza ko bari incuti zimaze igihe kirekire zitabonana, cyangwa ko bari bene wabo. Abo bashiki bacu bamusobanuriye ko bose ari Abahamya ba Yehova, kandi ko niyo Abahamya ba Yehova baba bakomoka mu bihugu bitandukanye kandi akaba ari ubwa mbere bahuye, bumva bameze nk’abakomoka mu muryango umwe bitewe n’urukundo bakundana. Uwo mupolisi yaratangaye cyane kandi afata ibitabo, ababaza n’ukuntu yasobanukirwa byinshi kurushaho ku byerekeye iryo dini. Hashyizweho gahunda yo kuzamusura.

“HASHOBORA KUBA HARIYO UMUNTU.” Yusuke ni umupayiniya ukiri muto wifatanya n’itsinda ry’icyongereza mu Buyapani. Umunsi umwe, yamenye ko hari ubwato bwarimo ba mukerarugendo bakomoka mu bihugu byinshi bwari kugera ku cyambu mu gitondo. Yabyutse kare mu gitondo, kandi nubwo hagwaga imvura nyinshi, yakoze urugendo rw’amasaha abiri mu modoka ajya ku cyambu cya Nagasaki. Yaragiye ahagarara ku cyambu wenyine mu mvura, maze abagenzi benshi bavaga mu bwato baramwegera bagira ngo ni we uyobora ba mukerarugendo. Uko kumwibeshyaho byatumye atanga amagazeti 70 n’udutabo 50 mu ndimi nyinshi mu gihe cy’iminota 30.

Yagiye mu modoka ye gushaka ibindi bitabo, agarutse abona umugenzi w’umusore ahagaze wenyine. Yusuke yaramwegereye, maze uwo musore amubaza mu cyongereza ati “uri Umuhamya wa Yehova?” Yusuke yamubwiye ko ari we, uwo musore atangira gutsikimba. Yusuke yamujyanye muri resitora kugira ngo baganire.

Uwo musore yitwa Jason, akaba yari afite imyaka 21. Yamubwiye ko ababyeyi be bari bashikamye mu kuri, kandi ko yarinze agira imyaka hafi makumyabiri ari umubwiriza utarabatizwa. Hari hashize amezi nk’atandatu aretse kwifatanya n’Abahamya ba Yehova ajya gutembera mu bihugu byo muri Aziya, yibwira ko atari kuzahura na bo. Icyakora ntiyashoboye kuva mu bwato bugeze muri Tayilandi, Viyetinamu cyangwa Tayiwani, kuko yari yarwaye mu nda. Yasohotse mu bwato ku ncuro ya mbere bugeze mu Buyapani, kandi umuntu wa mbere wamuvugishije yari Umuhamya wa Yehova! Jason yahise atekereza ati ‘sinshobora guhunga Yehova,’ kandi iyo ni yo mpamvu yari yatumye atangira kurira.

Igihe bari muri resitora, Yusuke yasuzumiye hamwe na Jason paragarafu zimwe zo mu gitabo ‘Urukundo rw’Imana’ kugira ngo amwizeze ko Yehova akimukunda. Yusuke yinginze Jason ngo ntazave mu muteguro. Ikibabaje ni uko bari bafite igihe gito cyane. Ubwato Jason yarimo bwagiye kuri uwo mugoroba bwerekeza Inchon muri Koreya y’Epfo, aho Jason yateganyaga kuzamara iminsi myinshi asura ahantu nyaburanga.

Yusuke yibajije ikindi yashoboraga gukora kugira ngo afashe Jason, maze yibuka umuvandimwe bahuriye mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye muri Koreya y’Epfo. Uwo muvandimwe yavugaga icyongereza kandi yari atuye muri Inchon. Muri iryo joro Yusuke yaramuterefonnye. Birumvikana ariko ko nta cyo Jason yari abiziho. Igihe Jason yavaga mu bwato mu gitondo, yabonye icyapa kinini gifashwe n’Abahamya batanu bishimye, cyanditseho ngo “Jason, urakaza neza muri Koreya!” Ibyo byatumye Jason areka gahunda zo kujya gutembera ahantu nyaburanga, agumana n’abavandimwe. Abavandimwe bo mu kigero cye bamubwiye ukuntu bafunzwe bazira ukwizera kwabo, maze bimukora ku mutima cyane. Nanone yateraniyeyo Urwibutso.

Jason yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongera kuba umubwiriza urangwa n’ishyaka, kandi asaba abasaza ko bazajya bigana na we incuro enye mu cyumweru. Yarangije kwiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha n’‘Urukundo rw’Imana’ kandi yuzuza ibisabwa kugira ngo abatizwe. Yabatijwe hashize iminsi 107 avuganye na Yusuke bwa mbere. Mu kwezi kwakurikiyeho, yabaye umupayiniya w’umufasha.

Yusuke yibuka ko muri icyo gitondo imvura yagwaga kandi hakonje cyane, ariko yumvise ahatirwa kujya i Nagasaki, nubwo atari afite uwo bajyana. Yaribwiraga ati “hashobora kuba hariyo umuntu uri buntege amatwi.”

U BURAYI

IBIHUGU 47

ABATURAGE 736.505.919

ABABWIRIZA 1.589.052

ABIGISHIJWE BIBILIYA 843.405

BABONYE IKINTU CYIHARIYE CYANE. Ani yavuye muri Bulugariya ajya gukora mu Buholandi amezi make. Umunsi umwe, yumvaga yacitse intege maze ahagarara ku muhanda asenga Imana ayisaba ko yamwoherereza abantu bo mu idini rye. Igihe yasengaga, hari bashiki bacu babiri bahanyuze barahagarara baza kumubwiriza. Ani yabonye ko ari Imana ishubije isengesho rye, maze abatega amatwi kandi atangira kujya mu materaniro. Nubwo Ani atumvaga ibyavugirwaga mu materaniro, yiboneraga neza urukundo rw’Abahamya. Rwari rutandukanye n’amacakubiri yarangwaga mu idini ry’iwabo muri Bulugariya, kandi yemeye adashidikanya ko yari yabonye ikintu cyihariye cyane. Asubiye muri Bulugariya, mushiki wacu wiganaga na we Bibiliya mu Buholandi, yiyemeje kumuherekeza kugira ngo amufashe kubona Abahamya i Sofia. Ibyo na byo byatangaje Ani cyane, kandi bituma yumva ko yari yabonye idini ry’ukuri.

Bidatinze, Ani n’umugabo we Ivo, batangiye kwigira hamwe Bibiliya kandi bakajya mu materaniro. Uko bakomezaga kwiga, hari abandi bantu bazaga bagatega amatwi ibyo bigaga. Umwe muri bo witwa Assen yari pasiteri. Yaje kwa Ani na Ivo aje kubereka ko Abahamya ba Yehova bigisha ibinyoma, ariko bidatinze yabonye ko yibeshyaga. Yabajije ibibazo byimbitse byo muri Bibiliya. Bamusabye ko bamwigisha Bibiliya, arabyemera n’abagize umuryango we batangira kwiga. Mu gihe runaka Assen yakomeje kwigisha mu idini rye, ariko noneho akabigisha ibyo yigaga mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha. Bidatinze, umudiyakoni wo muri iryo dini witwa Dencho, na we yasabye ko bamwigisha Bibiliya. Nyuma y’igihe gito, imiryango itatu yo muri iryo dini na yo yatangiye kwiga Bibiliya. Kubera ko abantu benshi bo muri iryo dini bari basigaye bigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, bafashe umwanzuro wo kuva muri iryo dini bakajya bajya mu materaniro y’itorero. Dencho yabaye umubwiriza kandi yigisha Bibiliya benshi mu ncuti ze. Kugeza ubu, hari abantu bagera kuri 30 batangiye kwiga Bibiliya kandi bajya mu materaniro, bitewe n’uko Ani yabwiririjwe mu Buholandi.

YAMUSOMEYE IMIRONGO Y’IBYANDITSWE IVUGA IBY’ISHYINGIRANWA. Umuvandimwe n’umugore we bo muri Repubulika ya Tchèque bigishirizaga Bibiliya mu Nzu y’Ubwami umugabo n’umugore bo muri Mongoliya. Nubwo abo Bahamya bashyiragaho imihati biga ikimongoli, ururimi rwababereye inzitizi ikomeye. Nubwo byari bimeze bityo ariko, uwo mugabo n’umugore we bo muri Mongoliya bemeraga ukuri kwa Bibiliya bicishije bugufi kandi bihanganye. Umugoroba umwe, uwo mugore yaje mu materaniro atari kumwe n’umugabo we. Yavuze ko yashakaga guta umugabo we kubera ko batumvikanaga. Hashize iminota mike, umugabo we yarahageze, ariko ntiyareba n’irihumye umugore we. Byarigaragazaga ko bari bafitanye ibibazo bikomeye. Umuvandimwe yajyanye uwo mugabo mu bubiko bw’ibitabo bw’Inzu y’Ubwami kugira ngo baganire kuri icyo kibazo. Ariko kubera ko atavugaga ikimongoli neza, ntiyashoboye kumva neza ikibazo uwo mugabo n’umugore bari bafitanye kandi ntiyashoboraga kubagira inama zigusha ku ngingo. Yafashe umwanzuro wo kumusomera imirongo yo muri Bibiliya. Yamusomeye imirongo yose yashoboraga kwibuka ivuga iby’ishyingiranwa no gushyikirana. Uwo mugabo yasaga rwose naho yakozwe ku mutima n’imirongo yose yasomewe. Yahise asohoka mu bubiko bw’ibitabo, agenda yiruka asanga umugore we aramusoma. Batashye bavuye ku Nzu y’Ubwami, umugabo yatwaje umugore we isakoshi kuko yari yasobanukiwe ko agomba kumufasha.

Ku munsi wakurikiyeho baganiraga bishimye, mbese ubona bameze nk’abageni, bavuga ukuntu bishimira Yehova n’inama zo muri Bibiliya zirangwa n’ubwenge zerekeye ishyingiranwa. Nyuma yaho, basubiye muri Mongoliya kwita ku bana babo babiri. Nubwo uwo muryango uba mu mugi utabamo itorero, umugore yabatijwe mu kwezi k’Ukwakira kandi umugabo na we akomeje kugira amajyambere kugira ngo agere ku mubatizo.

“YABITEWE N’IKI?” Mushiki wacu w’umupayiniya witwa Olha yabwirije umushoferi w’ikamyo itwara ibiribwa muri Ukraine. Uwo mushiki wacu yaramubajije ati “ese hari umuntu dushobora kwiringira?”

Umushoferi yarashubije ati “nta we. Umugore wanjye yarantaye atwara n’agahungu kacu k’imyaka ibiri. Ariko se ni iki kindi yifuzaga? Nawe se, nakoranaga umwete umunsi wose; kandi ibyo nakoraga byose ni we nakoreraga. Yifuzaga impeta, nkaba nayimuguriye. Yakwifuza inkweto, akazibona. Umukufi se? Na wo narawumuguriye. Ibyo nari mfite byose byari ibye. Buriya koko yabitewe n’iki?”

Uwo mushiki wacu yabajije uwo mugabo mu bugwaneza uko igihe yamaranaga n’umugore we n’umuhungu wabo cyanganaga. Yarashubije ati “nari kumarana na bo igihe nte kandi nkora nkageza mu gicuku? Nsubira ku kazi saa kumi za mu gitondo, kandi no mu mpera z’icyumweru ndakora.”

Olha yamweretse igazeti ya Nimukanguke! yo mu kwezi k’Ukwakira 2009, yarimo ingingo zavugaga amabanga yo kugira umuryango mwiza. Yamweretse ibanga rya mbere ari ryo “gushyira mu mwanya wa mbere ibikwiriye.” Bamaze kuganira kuri iyo ngingo, byamukoze ku mutima maze aravuga ati “nibwiraga ko amafaranga ari yo rufunguzo rwo kugira ibyishimo mu muryango kandi ko ibindi byose nta gaciro bifite. Ariko ubu mbonye ko amafaranga atari yo atuma abantu bagira ibyishimo. Menye icyo umugore wanjye yari yarabuze, kandi menye icyo akeneye.”

Hashize icyumweru, Olha yahuye na wa mushoferi amubwira ko yari yasomye ya magazeti akayatekerezaho cyane, kandi akongera gusuzuma ibintu byinshi. Yari yaratumyeho umugore we, bariyunga. Hanyuma Olha yamuhaye igitabo Ibyishimo mu muryango. Mu cyumweru cyakurikiyeho, Olha yabonye ya kamyo ariko asanga itwawe n’undi mushoferi. Uwo mushoferi mushya yamubwiye ko umushoferi wa mbere yari yararetse akazi kandi ko we n’umuryango we bari barimukiye mu kandi karere. Icyakora yari yarasigiye Olha ubutumwa bugira buti “Olha, ndagushimira wowe n’Imana yawe Yehova, kubera ko mwamfashije kurokora umuryango wanjye. Nindamuka nongeye kubonana n’Abahamya ba Yehova, nzakomeza gushyikirana na bo.”

YASHAKAGA IKIMENYETSO KIVUYE KU MANA. Hari umusore wo muri Letoniya washimishijwe n’ukuri igihe Abahamya bamubwirizaga, ubu hakaba hashize imyaka 15. Yajyaga yiga Bibiliya rimwe na rimwe, ariko ntiyemeraga ko yashoboraga kumufasha kumenya Imana, kuko yabonaga ko ari igitabo “nk’ibindi byose.” Yari yiteze ko Imana yari kuzamwiyereka wenda mu buryo ndengakamere cyangwa bw’amayobera. Bityo yaretse kwiga Bibiliya kandi nyuma yaho ntiyongeye kubonana n’Abahamya. Hashize imyaka nyuma yaho yahuye n’ibibazo by’ingutu, maze asenga Imana ngo imufashe. Ariko nta gitangaza yabonye, ahubwo yarebeye mu idirishya abona bashiki bacu babiri bari mu murimo wo kubwiriza. Hashize ibyumweru runaka yongeye gusenga, arebera mu idirishya abona ba bashiki bacu batambuka. Igihe yongeraga gusenga nyuma y’icyumweru, ku ncuro ya gatatu yabonye ba bashiki bacu batambuka bari mu murimo wo kubwiriza. Yaratekereje ati “iki kigomba kuba ari ikimenyetso kivuye ku Mana!” Yarirutse abwira bashiki bacu bari batangaye ko yifuzaga kongera kwiga Bibiliya, kuko yari amaze imyaka myinshi yarabihagaritse. Amaherezo yabonye imbaraga zo kwigobotora ibibazo yari afite kandi yegera Imana. Ni iki cyabimufashijemo? Yabifashijwemo na Bibiliya! Yabatijwe mu ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 2010.

N’INZABYA NTO ZIGIRA AMATWI. Muri Danimarike, uwo mugani usobanura ko iyo abantu bakuru baganira abana bakiri bato bumva ibintu byinshi kuruta uko ubitekereza. Hari mushiki wacu wo muri Danimarike wigeze kwigana Bibiliya n’umugore wari ufite abana batatu b’abahungu, ubu hakaba hashize imyaka 16. Uwo mugore yajyaga kwigira mu rugo rwa mushiki wacu, kandi akenshi yajyanaga n’abahungu be. Uwo mugore yaretse kwiga igihe umuhungu we muto witwa Ronnie yari afite imyaka umunani. Ronnie amaze gukura yahuye n’ibibazo byinshi. Icyakora, umunsi umwe mu mwaka wa 2008, ubwo Ronnie yari afite imyaka 22, yabonye amagazeti yacu kwa nyina, ahita yumva ashatse kujya gusura Abahamya bari baramwigishije Bibiliya akiri umwana. Nyuma y’iminota cumi n’itanu yari ageze ku rugo rw’abo Bahamya, avuza inzogera yo ku muryango, maze umuvandimwe akinguye, Ronnie ahita yinjira. Uwo muvandimwe ntiyahise amumenya, ariko bashimishijwe n’uko bari bongeye kubonana. Ronnie yahawe igitabo Icyo Bibiliya yigisha kandi yemera kwiga Bibiliya. Yigaga neza. Ariko kubera ko Ronnie yari yaratwawe n’imikino yo kuri orudinateri, imyinshi muri yo ikaba yari yiganjemo ikinamayobera n’urugomo, mu biganiro bye yakundaga kuvuga bene ibyo bintu. Icyakora Abahamya bamwigishije ko mu gihe tugerageza gusobanukirwa ibintu byo mu buryo bw’umwuka tutagombye kwishingikiriza ku byo tubona mu mikino yo kuri orudinateri. Ronnie yarabyumvise, arababwira ati “ndabinginze mujye mumpagarika nimuzajya mwumva ntangiye kuvuga ibyo bintu bitagira epfo na ruguru!” Kuva ubwo yagize amajyambere ashimishije. Uwo musore wumvise ukuri bwa mbere igihe nyina yigaga Bibiliya, ubwo yari ‘urwabya ruto rufite amatwi,’ ubu ni umubwiriza utarabatizwa.

IHUMURE RITANGWA N’IBYANDITSWE. Mu irimbi ryo mu Bwongereza, hari umuvandimwe wabonye umugabo apfukamye iruhande rw’imva, arira. Uwo muvandimwe yamubajije niba bashobora kwicarana. Uwo mugabo witwa Alf yarabyemeye. Alf yaramubwiye ati “umukobwa wanjye aherutse gupfa. Yari afite imyaka 42 gusa. None ubu umugore wanjye n’umukobwa wanjye bahambye muri iri rimbi.” Yari yasabye leta ko yamushakira umuntu wo kumugira inama ariko bamubwira ko agomba gutegereza amezi atatu. Alf yaravuze ati “ndi umucuruzi w’umukire, kandi ubwo bucuruzi bumpa inyungu nyinshi. Ariko byose nta cyo bimariye ntafite umuryango wanjye. Natanga ibyo mfite byose kugira ngo bagaruke.” Alf yavuze ko yizeraga Imana, akubaha Bibiliya kandi ko yajyaga gusenga, ariko ntiyari yarabonye ibisubizo bimunyuze. Igihe yari yagiye gusenga agasaba ihumure, bamubwiye ko acana buji cyangwa akandika agapapuro akakamanika ku giti. Yarabashubije ati “ibyo nifuza kuvuga ntibyabona agapapuro bikwirwaho.” Uwo muvandimwe yahumurije Alf akoresheje Ibyanditswe, none ubu yiga Bibiliya.

OSEYANIYA

IBIHUGU 29

ABATURAGE 38.162.658

ABABWIRIZA 94.309

ABIGISHIJWE BIBILIYA 58.465

BATUMIYE UMUGABO. Hari umuvandimwe wo muri Nouvelle-Zélande wavuze ko igihe yajyanaga n’umugore we agiye kwigisha umugore biganaga Bibiliya, basanze umugabo w’uwo mugore ari imuhira maze biyemeza kumutumira ngo na we aze yige Bibiliya. Uwo mugabo yarabyemeye kandi bateganya ko ubutaha bazajya biga na we ahari. We n’umugore we bemeye kuza mu materaniro yo ku cyumweru, bahageze bakiranwa urugwiro kandi bishimira amafunguro yo mu buryo bw’umwuka bahawe. Mu materaniro yakurikiyeho, umugabo yarashubije mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Igice bigaga cyateraga abantu inkunga yo kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango, maze abaza uko yazajya ayobora gahunda yo kwigana n’umugore we n’umuhungu wabo w’imyaka ine. Nanone yavuze ko yifuzaga gushyira mu bikorwa ibyo yari yigiye mu materaniro. Uwo mugabo n’umugore bashimishijwe bakomeje kwiga no kujya mu materaniro, kandi barimo baragira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Uwo muvandimwe yaravuze ati “twishimira cyane ko twatumiye umugabo ngo na we aze kwiga Bibiliya.”

URWIBUTSO RWABEREYE KU KIRWA CYITARUYE. Ikirwa cya Reao gituwe n’abaturage 362 gusa, kikaba kibarirwa mu ifasi ya rimwe mu matorero 18 yo muri Tahiti, ryitwa Vaiete. Icyo kirwa cya Reao kiri ku birometero 1.350 mu burasirazuba bwa Tahiti. Icyo kirwa cyitaruye nticyari cyarigeze kiberaho Urwibutso, kandi hari hashize imyaka 30 Abahamya batakigeraho. Umugenzuzi w’umurimo mu itorero rya Vaiete witwa Manoah, yifuzaga gushaka itsinda ry’ababwiriza bake bagombaga kujya kubwiriza kuri icyo kirwa mu cyumweru cy’Urwibutso, akaba ari na ho barwizihiriza. Icyakora itike y’indege yari kumugeza kuri icyo kirwa we n’umugore we yari amafaranga agera ku 65.000 akoreshwa muri icyo gihugu (444.000 y’Amanyarwanda) akaba yari menshi cyane kuri bo. Icyakora nyuma yaho, aho yakoraga bamuhaye ishimwe ryanganaga n’amafaranga 65.000! Bahise babona ko Yehova yahaye umugisha iyo gahunda. Amaherezo, ababwiriza barindwi bagiye i Reao, kandi abantu 47 baje mu Rwibutso. Ubu ababwiriza bo muri Tahiti bigisha Bibiliya abantu b’i Reao bashimishijwe bakoresheje telefoni.

NTA MWANYA WO GUFATA AMAFUNGURO YA MU GITONDO. Ibintu nk’ibyo byabaye muri Vanuwatu hari itorero rifasha itsinda ry’ababwiriza 11 baba ku kirwa cyitaruye cya Ambrym. Abasaza basabye ababwiriza bamenyereye kujya ku kirwa cya Ambrym bakamarayo iminsi mike bakorana n’itsinda ryaho mbere y’Urwibutso. Umupayiniya w’igihe cyose umenyereye, akaba ari n’umwarimukazi uri mu kiruhuko cy’iza bukuru witwa Marinette, ari mu bagiyeyo. We n’abandi babwiriza, bagiyeyo bafite intego yo gushaka abantu bashya bakwigisha Bibiliya. Marinette amaze igihe gito abwiriza, yatangajwe no kubona ko byasaga n’ibidashoboka kuva aho yari acumbitse. Agira ati “sinabonaga umwanya wo koga cyangwa gufata amafunguro ya mu gitondo, kubera ko abantu babaga bahageze bantegerereje hanze, batonze umurongo ngo mbigishe Bibiliya. Nabwirizaga umunsi wose ntavuye aho nari ncumbitse! Mu cyumweru kimwe, nigishije Bibiliya abantu 31.” Iryo tsinda ry’ababwiriza ryamaze icyumweru ku kirwa cya Ambrym ryigisha abantu ubutumwa bwiza, kandi abantu 158 baje mu Rwibutso. Abo babwiriza batashye batabishaka. Marinette agira ati “wava ute ahantu nk’aha hari abantu benshi cyane bafite inyota yo kumenya ukuri kwa Bibiliya?” Ibiro by’ishami byashyizeho gahunda yo koherezayo abapayiniya ba bwite b’igihe gito kugira ngo bite ku bantu bo muri ako karere bashimishijwe.

UMUYOBOZI W’IKIGO YABYAKIRIYE NEZA. Mu ishuri ryisumbuye ryo mu Birwa bya Salomo, abanyeshuri basabwa guhaguruka bakaririmba indirimbo z’idini ry’ivugabutumwa ryo mu gace k’Inyanja z’Amajyepfo. Bashiki bacu babiri bakiri bato basabye umuyobozi w’ikigo kubasonera ntibaririmbe izo ndirimbo kubera ko byari kubangamira umutimanama wabo. Umuyobozi w’ikigo yabashimiye ko babimusabye mu kinyabupfura, ababwira ko bashoboraga kujya bakomeza kwiyicarira hamwe n’abandi bana b’Abahamya.

Hanyuma yababajije niba bashobora gutumira umuntu wo mu itorero ryabo akaza kumusobanurira ibyerekeye Abahamya ba Yehova n’uburezi. Umumisiyonari yagiyeyo bamarana isaha n’igice baganira ku byerekeye imyizerere yacu n’ibibazo urubyiruko ruhura na byo. Uwo muyobozi yavuze ko yakundaga gusoma amagazeti ya Nimukanguke!, kandi ko yashyiraga kopi z’ayo magazeti mu biro by’abarimu. Igihe uwo mumisiyonari yamuhaga igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, yamubajije niba ashobora kumubonera kopi 16 zo guha abarimu, na kopi 367 zo guha abanyeshuri. Hatanzwe ibitabo 400.

Hatanzwe ubuhamya bwiza bitewe n’uko abo bashiki bacu bakiri bato bagize ubutwari bwo kujya kuvugana n’umuyobozi w’ikigo, kandi babwiwe amagambo menshi agaragaza ukuntu icyo gitabo cyabafashije. Hari umukobwa ukiri muto ufite ababyeyi bari baherutse gutandukana wavuze ko icyo gitabo cyamufashije cyane guhangana n’ibibazo bye. Abo bashiki bacu babiri ni abapayiniya b’abafasha badahagarara, kandi buri gihe baha umuyobozi w’ikigo amagazeti.

YAKOMEJE GUSHIKAMA N’UBWO YARWANYIJWE. Mu kandi gace ko mu Birwa bya Salomo, hari umumisiyonari wiganaga Bibiliya n’umugore turi bwite Lisa. Yagize amajyambere nubwo kugera ku Nzu y’Ubwami byamusabaga gukora urugendo rw’amasaha arenga abiri ku maguru ahetse abahungu be babiri b’impanga, n’abakobwa be babiri bakiri bato bamukurikiye. Nanone yari ahanganye n’ikibazo cy’umugabo we wamurwanyaga cyane. Yaramukubitaga kandi agatwika imyenda yajyanaga mu materaniro, Bibiliya n’ibitabo by’umuteguro. Nanone yari yarashatse undi mugore. Nubwo Lisa yari ahanganye n’ibyo bibazo byose, yarabatijwe kandi akomeza gukorera Yehova ashikamye.

Mu mwaka ushize, umugabo wa Lisa yabonye uko umugore we yamufataga atitaye ku byo yari yaramukoreye byose, bimukora ku mutima, yirukana inshoreke ye kandi asaba ko bamwigisha Bibiliya. Nk’uko mushobora kubyiyumvisha, ubu mushiki wacu Lisa yasabwe n’ibyishimo kuko umugabo we yahindutse. Nanone hashinzwe itsinda hafi y’aho atuye biramworohereza cyane, kuko ubu asigaye akora urugendo rutageze ku isaha agiye mu materaniro. Byongeye kandi, umugabo we yaramushyigikiye, ashobora kuba umupayiniya w’umufasha.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 66]

“Kuki Imana ari ingome? . . . Kuki yahannye n’umwana wanjye? Ni bwo akivuka; ni ikihe cyaha yakoze?”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 68]

Umusore yabwiye abari mu nama ko yari kugarukira kiliziya ari uko padiri amushubije ibibazo bibiri

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 72]

“Mwafunzwe muzira kubwiriza hanze ya gereza none murimo murabwiriza muri gereza imbere!”

[Imbonerahamwe/​Ikarita yo ku ipaji ya 84]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)

Tahiti → → → Ibirometero 1.350 → → → Reao

[Ifoto yo ku ipaji ya 56]

Hejuru: kwigisha Bibiliya muri Kongo-Brazaville (reba ipaji ya 59)

[Ifoto yo ku ipaji ya 61]

Edvard (iburyo) na Daniel ku isoko

[Ifoto yo ku ipaji ya 64]

Samaniego, Nariño, Kolombiya

[Ifoto yo ku ipaji ya 67]

Ubu ibitabo byo mu rurimi rw’amarenga biboneka mu ndimi 59

São Paulo, Burezili

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze