ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb14 pp. 26-35
  • Raporo z’ibyerekeye amategeko

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Raporo z’ibyerekeye amategeko
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
  • Ibisa na byo
  • Raporo z’ibyerekeye amategeko
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2015
  • Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2013
  • Raporo z’ibyerekeye amategeko
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2016
  • Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2012
Reba ibindi
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
yb14 pp. 26-35
Ifoto yo ku ipaji ya 27

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Raporo z’ibyerekeye amategeko

Intumwa Pawulo yateye Abakristo inkunga agira ati “mujye muzirikana abari mu mazu y’imbohe, mbese nk’aho mubohanywe na bo” (Heb 13:3). Twebwe abagaragu ba Yehova, dukomeza kwibuka abo bavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka no gusenga dusabira abantu “bose bari mu nzego zo hejuru, kugira ngo dukomeze kubaho mu mahoro dufite ituze, twiyegurira Imana mu buryo bwuzuye kandi dufatana ibintu uburemere.”—1 Tim 2:1, 2; Efe 6:18.

Inkuru zikurikira zigaragaza ibibazo byo mu rwego rw’amategeko Abahamya ba Yehova bahanganye na byo umwaka ushize:

Abavandimwe bacu bo mu Burusiya bakomeje “kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza” nubwo Kiliziya y’Aborutodogisi yo mu Burusiya na bamwe mu bategetsi ba leta bakomeje kubagabaho ibitero bagamije guhagarika umurimo wacu (Ibyak 5:42). Abategetsi b’Abarusiya bakomeje gukoresha nabi itegeko ridasobanutse rihana ibitekerezo by’ubutagondwa bari barashyiriyeho kurwanya iterabwoba, bakarikoresha bibasira ibitabo byacu n’abavandimwe bacu buri muntu ku giti cye. Ibyo byatumye inkiko z’u Burusiya zitangaza ko ibitabo byacu bigera kuri 70 birimo ibitekerezo by’ubutagondwa, kandi abategetsi babishyize ku rutonde rw’ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa byaciwe mu gihugu. Abayobozi b’inzego z’ibanze bitwaza ko ngo ibyo bitabo bishobora guteza akaga, maze bakajya gusaka Amazu y’Ubwami n’ingo z’abavandimwe bacu bashaka ibyo bitabo. Abapolisi bagiye bafata Abahamya benshi bari mu murimo wo kubwiriza bakajya kubafunga, bakabafotora, bakabafata ibikumwe, kandi incuro nyinshi bagerageza gutera ubwoba abavandimwe bacu mu gihe bagifungiwe muri kasho ya polisi.

Guhera muri Gicurasi 2013, abavandimwe na bashiki bacu 16 bo mu mugi wa Taganrog baciriwe urubanza bazira ko bateguye amateraniro ya gikristo, bakayajyamo kandi bakayagiramo uruhare, bakajya no kubwiriza. Uhereye igihe Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zasenyukiye, ni ubwa mbere Abahamya baciriwe urubanza bazira ko bakurikiza ukwizera kwabo. Abategetsi bo mu tundi turere two mu Burusiya barimo baragerageza gusaba inkiko ngo zitangaze ko ibitabo byacu “birimo ibitekerezo by’ubutagondwa,” kandi zihamye abavandimwe bacu icyaha cy’inzangano zishingiye ku idini.

Imimerere y’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Eritereya ntiyigeze ihinduka. Kugeza muri Nyakanga 2013, abagera kuri 52 bari bafunzwe, hakubiyemo abavandimwe 8 bafite nibura imyaka 70, na bashiki bacu batandatu. Abavandimwe batatu, Paulos Eyassu, Isaac Mogos na Negede Teklemariam, bari muri gereza kuva ku itariki ya 24 Nzeri 1994, bazira ko banze kujya mu gisirikare bitewe n’uko batagira aho babogamira.

Abarenga kimwe cya kabiri bafungiwe muri gereza ya Meiter iri mu butayu bwo mu majyaruguru y’umurwa mukuru Asmara. Guhera mu kwezi k’Ukwakira 2011 kugeza muri Kanama 2012, abategetsi bahanishije abavandimwe bacu 25 kubashyira mu nzu y’amabati, igice kimwe cyayo kiri munsi y’ubutaka. Mu mpeshyi, abarinzi barareka imfungwa zigasohoka ku manywa kubera ko iyo nzu iba ishyushye cyane. Icyakora, bahabwa ibyokurya bidakwiriye n’amazi adahagije ku buryo ubuzima bw’abavandimwe buhazaharira cyane. Ikibabaje ni uko umuvandimwe w’imyaka 68 witwa Yohannes Haile yapfuye muri Kanama 2012 bitewe no gufatwa nabi, nk’uko byagendekeye umuvandimwe Misghina Gebretinsae wapfuye mu mwaka wa 2011.

Umutimanama wabo ntubemerera kujya mu gisirikare

Bishingiye muri Yesaya 2:4 no muri Yohana 18:36.

ARUMENIYA

Ku itariki ya 27 Ugushyingo 2012, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe umwanzuro mwiza mu rubanza Khachatryan n’abandi baburanaga na Arumeniya. Leta yari yaraciriye urubanza rudakurikije amategeko Abahamya 17 banze gukora imirimo ya gisivili igenzurwa n’abasirikare. Leta ya Arumeniya yahaye indishyi abahohotewe n’urwo rubanza rudakurikije amategeko kandi yishyura amafaranga y’ikurikiranarubanza.

Nubwo urukiko rwafashe umwanzuro mwiza mu rubanza rwa Khachatryan no mu rubanza rutazibagirana rwaburanishijwe mbere yaho Bayatyan aburana na Arumeniya, hamwe n’indi myanzuro Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe nyuma yaho, leta ya Arumeniya ikomeje gucira imanza Abahamya bakiri bato umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare ikabahamya icyaha. Icyakora ku itariki ya 8 Kamena 2013, leta ya Arumeniya yatoye ubugororangingo ku itegeko rigenga imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, busa n’ububuza abasirikare kugenzura imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Abahamya bose bari bafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemereraga kujya mu gisirikare, bafunguwe ku itariki ya 12 Ugushyingo 2013, kandi Abahamya bakiri bato basaba gukora imirimo isimbura iya gisirikare barabyemererwa.

KOREYA Y’EPFO

Kugeza ku itariki ya 31 Ukwakira 2013, abavandimwe 602 bari bagifunzwe. Kuva mu mwaka wa 1950, abategetsi bo muri Koreya y’Epfo bamaze gukatira Abahamya ba Yehova 17.605 igifungo cy’imyaka 34.184 bose hamwe, babaziza ko banze gukora imirimo ya gisirikare babitewe n’umutimanama wabo.

Kugeza vuba aha, Abahamya ba Yehova benshi bari bagifungirwa muri kasho zimwe n’abagizi ba nabi, ndetse bagafungirwa hamwe n’abakoze ibyaha bikomeye. Icyakora abavandimwe bagiye kureba urwego rushinzwe amagereza basaba ko abayobozi ba gereza batandukanya abavandimwe bacu n’izindi mfungwa. Abayobozi ba gereza bahise babikora maze abenshi mu bavandimwe bacu batandukanywa n’abagizi ba nabi, ku buryo byageze muri Mata 2013, nibura abavandimwe bagera kuri 75 ku ijana by’abari bafunzwe babana ari bane cyangwa batanu mu cyumba kimwe. Iryo hinduka ryamariye iki abavandimwe bacu?

Hari umuvandimwe wavuze ati “byaturinze imyifatire mibi y’ubwiyandarike n’amagambo mabi y’urukozasoni.” Undi yaravuze ati “ubu duterana inkunga kandi dushobora kugira amateraniro yose uko ari atanu buri cyumweru.”

Hagati aho, abagabo 56 bari baravanywe mu gisirikare bagashyirwa mu ngabo zitabazwa byabaye ngombwa hanyuma bakaza kuba Abahamya, ubu bahora basiragizwa mu nkiko, bagacibwa amande kandi bagafungwa bazira ko umutimanama wabo utabemerera gukora imyitozo ya gisirikare. Kubera ko bahamagarwa incuro nyinshi mu mwaka, kandi bakaba bashobora guhamagarwa mu gihe cy’imyaka umunani, guhangana n’ako karengane gahoraho ntibiboroheye.

SINGAPURU

Nubwo Abahamya bagiye basaba kenshi ko bahabwa imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, hari abavandimwe 12 bafungiwe muri gereza za gisirikare buri wese akaba yarakatiwe amezi 39. Hari n’undi muvandimwe umaze umwaka afunzwe azira ko yanze gukora imirimo mu mutwe w’ingabo zitabazwa bibaye ngombwa.

TURUKIMENISITANI

Hari Abahamya 9 b’igitsina gabo bafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare, bakaba barakatiwe kuva ku mezi 18 kugeza ku myaka ibiri, kandi incuro nyinshi abacunga gereza n’abasirikare barabakubita bakabagira intere. Niyo abo Bahamya bafunguwe, incuro nyinshi abategetsi barongera bakabacira urubanza babashinja “isubiracyaha” kandi noneho bakabafungira mu buroko bukaze kurusha ubwa mbere. Ababuranira Abahamya icumi banze kujya mu gisirikare, bagejeje icyo kibazo ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.

Umutimanama wabo ntubemerera kujya mu minsi mikuru y’igihugu

Bishingiye muri Daniyeli 3:16-18.

Ifoto yo ku ipaji ya 32

Tanzaniya: Aba bana bamaze guhanagurwaho icyaha basubiye mu ishuri

TANZANIYA

Abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire rw’i Dar es Salaam, akaba ari na rwo rukiko ruruta izindi muri Tanzaniya, bose hamwe bemeje ko abayobozi b’ishuri birukanye burundu abanyeshuri batanu, bagahagarika by’agateganyo abandi 122 babaziza ko banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, bakoze ibintu bitemewe. Mu mwanzuro urwo rukiko rwashyize ahagaragara ku itariki ya 12 Nyakanga 2013, rwemeje ko ibyo abo banyeshuri b’Abahamya bakoze babikoze bafite ukwizera nyakuri kandi ko bafite uburenganzira bahabwa n’itegeko nshinga bwo gukurikiza umutimanama wabo n’idini ryabo. Kuba abo bana bari bariyemeje bamaramaje gukomeza kubera Imana indahemuka byatumye batsinda kandi izina rya Yehova rishyirwa hejuru, n’umudendezo wacu wo kuyoboka Imana muri Tanzaniya urashimangirwa.

Umudendezo wo kuvuga icyo umuntu atekereza

Bishingiye mu Byakozwe 4:19, 20.

KAZAKISITANI

Ubushakashatsi bwitwa ko bwakozwe n’“impuguke” z’urwego rushinzwe iby’amadini, bwavuze ko bimwe mu bitabo byacu birimo “ibitekerezo by’ubutagondwa,” buvuga ko biteza amacakubiri mu bantu no mu madini. Ku itariki ya 6 Mata 2013, abapolisi bo mu mugi wa Karabalyk bafatiriye ibitabo igihe bagabaga igitero kitemewe n’amategeko ku materaniro y’itorero abera mu rugo. Ku itariki ya 3 Nyakanga 2013, urukiko rwo mu mugi wa Astana rwashyigikiye icyemezo kibuzanya ibitabo byacu icumi, bityo ruba rushyigikiye ko ibitabo byacu bikomeza kubuzwa kwinjizwa mu gihugu. Byongeye kandi, mu kwezi k’Ukuboza 2012, abategetsi batangiye kujya bafata abavandimwe bacu, kandi babahamije icyaha cyo gukora umurimo w’ubumisiyonari utemewe n’amategeko. Ku itariki ya 28 Werurwe 2013, urwego rushinzwe iby’amadini rwategetse umuryango w’Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu kumenyesha Abahamya ba Yehova bose bo muri Kazakisitani, ko amategeko atabemerera kubwiriza ahandi hantu uretse ahantu handitswe bemerewe gusengera. Kugeza muri Nyakanga 2013, abategetsi bari baratangiye kuburanisha abavandimwe na bashiki bacu 21.

Umudendezo wo guteranira hamwe

Bishingiye mu Baheburayo 10:24, 25.

AZERUBAYIJANI

Muri Mutarama 2010, ikigo cya leta gishinzwe amadini cyanze guha ubuzima gatozi umuryango w’Abahamya ba Yehova, kivuga ko ibaruwa banditse babusaba yarimo amakosa. Nubwo Abahamya ba Yehova bagerageje incuro nyinshi gukosora ibyo bitaga amakosa, abategetsi bakomeje kubima ubuzima gatozi. Ku itariki ya 31 Nyakanga 2012, abavandimwe bacu bagejeje icyo kibazo mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, bavuga ko leta yarengereye umudendezo wacu mu birebana n’idini igihe yangaga kuduha ubuzima gatozi kandi nta mategeko ishingiyeho. Abavandimwe bacu ntibashobora guhabwa ibyo bemererwa n’amategeko byose badafite ubuzima gatozi.

Umudendezo n’umutekano w’abantu n’ibyabo

Bishingiye mu Bafilipi 1:7.

UKRAINE

Nubwo Abahamya bo muri Ukraine bafite umudendezo wo kuyoboka Imana, barahohoterwa, bagatwikirwa, n’Amazu y’Ubwami yabo akangizwa, kandi ibyo byose inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ntizibikoraho iperereza ngo ababikoze bahanwe. Ntibitangaje rero kuba ibyo bituma abaturwanya bumva ko bashobora gukora ibyo bashaka ntibahanwe. Ni yo mpamvu ibikorwa by’urugomo byibasira abavandimwe bacu byiyongereye mu mwaka wa 2012 n’uwa 2013. Mu mwaka wa 2010 hakozwe ibikorwa 5 byo kwangiza umutungo no gutwika, ariko mu mwaka wa 2011 byariyongereye bigera kuri 15, mu wa 2012 bigera kuri 50, naho mu mezi atanu ya mbere y’umwaka wa 2013, hari hamaze kuboneka ibikorwa nk’ibyo 23. Ibiro by’ishami byagejeje ibyo bibazo ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ifoto yo ku ipaji ya 28

Ukraine: Abavandimwe bacu barimo baritegura kongera kubaka iyi Nzu y’Ubwami yatwitswe

Uburenganzira bwo kwifatira umwanzuro

Bishingiye mu Byakozwe 5:29 no mu Byakozwe 15:28, 29.

ARIJANTINE

Ku muhindo wo mu mwaka wa 2012, Pablo Albarracini yarashwe igihe abajura bazaga kwiba aho yari ari, ahita ajyanwa kwa muganga atumva. Yari yarashyize umukono ku nyandiko igaragaza ko atemera uburyo bwo kuvura bukoresha amaraso. Nubwo ibitaro byari byemeye kubahiriza umwanzuro usobanutse yafashe, mwene wabo utari Umuhamya yagerageje gusaba urukiko ngo rutegeke ko umuvandimwe Albarracini aterwa amaraso, yemeza ko byari ngombwa ko aterwa amaraso kugira ngo barokore ubuzima bwe. Icyakora, Urukiko rw’ikirenga rwa Arijantine rwashyigikiye umuvandimwe Albarracini, rwubahiriza uburenganzira bwe bwo kugena uko agomba kuvurwa, ndetse no mu gihe yaba atagifite ubwimenye. Ntiyigeze aterwa amaraso, kandi yarakize burundu. Ashimira Yehova ko yamufashije gukomeza kuba indahemuka muri icyo kibazo gikomeye.

Bagirirwa ivangura rishingiye ku idini

Bishingiye muri Luka 21:12-17.

KIRIGIZISITANI

Ku itariki ya 16 Mata 2013, urukiko rwarenganuye abavandimwe bacu b’i Toktogul, aho Inzu y’Ubwami yari yarashenywe n’abaturage incuro ebyiri zose. Urukiko rwakatiye abayishenye kandi rubategeka gutanga indishyi. Abagize uruhare mu kuyisenya bwa mbere baracyakurikiranwa n’ubutabera, bikaba bitanga icyizere cy’uko ibibazo byo muri ako karere bizakemuka. Hagati aho, amatorero azongera yubake indi Nzu y’Ubwami.

Ifoto yo ku ipaji ya 34

Kirigizisitani: Iyi Nzu y’Ubwami yashenywe n’abaturage incuro ebyiri

Imanza zitazibagirana twatsinze

  1. Ikibazo: Ese idini rigomba gusaba uruhushya kugira ngo rigire amakoraniro n’amateraniro y’itorero?

    Umwanzuro: Ku itariki ya 5 Ukuboza 2012, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga ry’u Burusiya rwemeje ko itegeko nshinga ry’u Burusiya ryemera umudendezo mu by’idini, maze rufata umwanzuro w’uko abavandimwe bacu bashobora kugira amateraniro yo mu rwego rw’idini bitabaye ngombwa ko babanza kubimenyesha abategetsi cyangwa kubasaba uburenganzira.

  2. Ikibazo: Ese abenegihugu bafite uburenganzira bwo kugirirwa ibanga mu birebana n’amakuru ya bwite arebana n’ubuvuzi? Impamvu icyo kibazo cyavutse: Mu mwaka wa 2007, umushinjacyaha mukuru wo mu mugi wa St. Petersburg mu Burusiya, yategetse amavuriro yose yo muri uwo mugi ko agomba kujya amenyesha ibiro by’umushinjacyaha Abahamya ba Yehova bose banze guterwa amaraso, ariko ntabimenyeshe umurwayi. Igihe inkiko zo mu Burusiya zananirwaga gushyigikira uburenganzira bw’abarwayi bwo kugirirwa ibanga mu birebana n’amakuru ya bwite, abavandimwe bashyikirije icyo kibazo Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

    Umwanzuro: Ku itariki ya 6 Kamena 2013, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeje ko itegeko ry’umushinjacyaha mukuru rivogera uburenganzira bw’ibanze bwo kugirirwa ibanga, kandi rushimangira ko nta “mpamvu zumvikana cyangwa zihagije” zatuma abategetsi bamenyeshwa amakuru y’ibanga. Uwo mwanzuro washimangiwe ku itariki ya 7 Ukwakira, ubwo Urugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwangaga icyifuzo cy’u Burusiya cyo gusubirishamo urubanza.—Urubanza Avilkina n’abandi baburanaga n’u Burusiya.

Amakuru mashya y’ibyerekeye amategeko

Leta y’u Bufaransa yakoze ibyo yategetswe n’Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ku itariki ya 5 Nyakanga 2012 ku bihereranye n’imisoro idakurikije amategeko. Leta yashubije amafaranga yari yarafatiriye ishyiraho n’inyungu zayo, yishyura amafaranga y’ikurikiranarubanza kandi ikuraho imiziro yose yari yarashyize ku mitungo y’ibiro by’ishami.—Igitabo nyamwaka 2013, ipaji ya 34.

Abahamya ba Yehova bo mu Buhindi bakomeje kurwanywa mu bice bitandukanye by’igihugu. Icyakora ntibafungwa cyangwa ngo bashinjwe ibinyoma nk’uko byagenze mu gihe cyashize. Ariko ubu hari imanza zigera kuri 20 zitaraburanishwa zigamije kurenganura abavandimwe bacu.—Igitabo nyamwaka 2013, ipaji ya 35.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze