ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb12 pp. 6-43
  • Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • GAHUNDA NSHYA YO GUKORA UMURIMO W’UBUPAYINIYA BW’UBUFASHA
  • AMASHURI YIGISHA INZIRA ZA YEHOVA
  • UMUTINGITO UKOMEYE MU BUYAPANI
  • UBUHINDUZI BW’ISI NSHYA MU NDIMI 106!
  • AMAKURU ASHISHIKAJE YO HIRYA NO HINO KU ISI
  • KWEGURIRA IMANA IBIRO BY’AMASHAMI BIYIHESHA IKUZO
  • Raporo Z’ibyerekeye Amategeko
  • Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2011
  • Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2013
  • Raporo z’ibyerekeye amategeko
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2012
yb12 pp. 6-43

Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize

NUBWO ku isi hari imimerere ibabaje, Abahamya ba Yehova bishimira ko mu mwaka ushize bakoze byinshi mu murimo wera. Imana yabahaye umugisha, none ukuri k’ubutumwa bwiza kurimo ‘kurera imbuto kandi kukagwira mu isi yose’ (Kolo 1:5, 6). Twiringiye ko iyi raporo y’umwaka izagutera inkunga kandi igakomeza ukwizera kwawe.

GAHUNDA NSHYA YO GUKORA UMURIMO W’UBUPAYINIYA BW’UBUFASHA

Ababwiriza barishimye cyane igihe batangarizwaga ko muri Mata abapayiniya b’abafasha bashoboraga gukora amasaha 30 cyangwa 50. Ababwiriza benshi ubusanzwe batashoboraga kwifatanya muri uwo murimo ntibacitswe. Ababwiriza babarirwa mu bihumbi bashoboye kuba abapayiniya b’abafasha ku ncuro ya mbere kandi n’abandi benshi bari barigeze gukora umurimo w’ubupayiniya bishimiye kongera kuwukora. Byongeye kandi, ababwiriza benshi batashoboye gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha bihatiye kongera igihe bamaraga mu murimo wo kubwiriza. Ibyo byageze ku ki?

Ibiro by’Amashami hafi ya byose byatanze raporo igaragaza ko umubare w’abapayiniya b’abafasha wiyongereye kurusha mbere hose. Ku isi hose, ababwiriza 2.657.377 bakoze umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, bakaba bakubye incuro eshanu abo mu mwaka wawubanjirije! Mirongo inani ku ijana by’abagize umuryango wa Beteli ku isi hose, ni ukuvuga abavandimwe na bashiki bacu 16.292 mu 20.290, bifatanyije muri uwo murimo wihariye. Mbese ntibishishikaje kumenya ko muri Mata abagaragu ba Yehova bakoze byinshi mu murimo wo kubwiriza kurusha uwo bakoze mu kundi kwezi uko ari ko kose?

Hashize umwaka umwe gusa nyuma y’umutingito ukaze wahitanye abantu bagera ku 300.000, ababwiriza bo muri Hayiti batanze raporo y’umurimo wo kubwiriza yo muri Mata yagaragazaga ukwiyongera gushya kuruta andi mezi yose. Mu babwiriza 17.009 bo muri icyo gihugu, ababwiriza 6.185 bakoze umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Gahunda yihariye yo gutanga agatabo Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye, kari gaherutse gusohoka mu gikerewole cyo muri Hayiti, yatumye bashobora kugeza ku baturage bo muri icyo gihugu bapfushije ababo ihumure n’ibyiringiro bari bakeneye cyane.

Muri Mata, abavandimwe na bashiki bacu bo muri Nijeriya bahanganye n’ikibazo cyihariye. Mu minsi ine y’amatora (itatu ikaba yari iyo kuwa gatandatu), leta yabujije abantu kugira ahandi hantu bajya kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba, keretse gusa bari mu bikorwa by’amatora. Icyakora umwuka w’ubupayiniya ntiwahwekereye. Hari itorero ryanditse rigira riti “tubandikiye dufite ibyishimo byinshi mu mitima yacu kandi turabashimira ku bw’ibihe byiza twagize muri uku kwezi.” Mu rindi torero, mu babwiriza 127 babatijwe, 92 muri bo babaye abapayiniya b’abafasha hakubiyemo n’abasaza bose n’abakozi b’itorero. Mu bagize umuryango wa Beteli 688, abagera kuri 555 babaye abapayiniya b’abafasha.

Banesheje inzitizi. Jeannette utuye mu misozi yo mu cyaro cy’i Burundi, kuva kera yari afite icyifuzo ku kuba umupayiniya, ariko afite ikibazo cy’uburwayi bw’umutima butuma adashobora gukora urugendo rurerure cyangwa ngo aterere imisozi. Jeannette yarishimye igihe yumvaga ko muri Mata amasaha abapayiniya b’abafasha basabwa yari kugabanuka. Kugira ngo abasaza bamufashe kugera ku cyifuzo cye cyo kuba umupayiniya, bamuhaye ifasi yo kubwirizamo hafi y’iwe. Nanone abapayiniya n’ababwiriza bazanaga abantu bigishaga Bibiliya bakigira iwe. Jeanette yashimishijwe n’uko ukwezi kwagiye kurangira yaratangiye kwigisha Bibiliya abantu bane. Agira ati “nifuza kongera gukora umurimo w’ubupayiniya, kandi nizeye ko Yehova azabimfashamo.”

Ku kirwa cya Gerenade, hari mushiki wacu ukiri muto utumva wakoze umurimo w’ubupayiniya nubwo afite ubumuga butuma kugenda bimugora. Yaravuze ati “gukora urugendo rurerure njya aho nategeraga bisi ngiye kubwiriza byarangoraga cyane.” Nanone uwo mushiki wacu nta kazi yari afite, ariko yasenze Yehova ashyizeho umwete amusaba kumufasha. Yakoze ibihuje n’amasengesho ye, akajya agurisha ibintu biboshywe mu budodo n’ibintu by’umurimbo byakoreshejwe intoki. Nyuma yaho yagize ati “nifatanyije mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza, kandi abavandimwe baranshyigikiye banantera inkunga. Ibyo byaranshimishije rwose!”

Toshi, ni mushiki wacu wo mu Buyapani ufite imyaka 101, na we akaba yarakoze umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Mata abishishikariye. Kubera ko adashobora kuva mu kigo abamo, abwiriza binyuze mu kwandika amabaruwa cyangwa akabwiriza abaza mu cyumba cye kumufasha. Toshi yagize ati “kubera ko ntumva neza, mvuga mu ijwi riranguruye. Ibyo bituma n’abandi bantu bari hafi aho banyumva.”

Felix wo muri Kosita Rika, wamugaye amaguru n’amaboko, na we yiyemeje gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Ariko se yabishoboye ate? Bamushyiriye ameza y’ibitabo hafi y’inzu ye kugira ngo ajye abwiriza abahisi n’abagenzi. Ukwezi kwagiye kurangira Felix ananiwe, ariko mu buryo bw’umwuka yumvaga yaragaruriwe ubuyanja kandi yashimishijwe cyane n’uko yari yaratangiye kwigisha Bibiliya abantu bane.

Ababwiriza benshi bakiri bato na bo bifatanyije muri uwo murimo wihariye wakozwe muri Mata babyishimiye. Urugero, muri Esipanye, Sandra ufite imyaka 11 na musaza we Alejandro ufite imyaka 7, bifuzaga kwagura umurimo wabo wo kubwiriza. Sandra na Alejandro batewe inkunga n’ukuntu itorero ryabo rirangwa n’ishyaka n’urugero rwiza rw’ababyeyi babo, bituma na bo bifuza kuba abapayiniya b’abafasha. Ariko se bari kuba abapayiniya bate kandi batarabatizwa? Abo bana bombi bashyizeho gahunda yo kuzajya bamara mu murimo igihe kingana n’icy’ababyeyi babo, kandi muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango bakitegura umurimo wo kubwiriza basubiramo uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Ababyeyi babo bibwiraga ko abo bana bari kuzananirwa ukwezi kutararangira. Ariko abo babwiriza babiri bakiri bato ntibigeze bacogora na rimwe. Byageze ku itariki ya 30 Mata abagize umuryango bose barujuje amasaha 30 uretse Alejandro, wari ukiburaho amasaha atatu. Bityo ku munsi wa nyuma w’ukwezi, yajyanye na se kubwiriza kugira ngo arebe ko yagera ku ntego yari yariyemeje. Bashimishijwe cyane n’uko bakoze umurimo ushimishije bunze ubumwe mu muryango!

Jean yagize ati “nasengaga buri munsi nsaba ko jye n’umugabo wanjye Philip, twazashobora kubwiriza amasaha 30.” Icyakora, Philip wari warabaye umugenzuzi w’akarere kugeza aho amugariye bitewe n’umutsi wo mu bwonko, yari mu bitaro byo muri Esipanye atava aho ari, adashobora no kuvuga. Uburyo bumwe rukumbi yari asigaranye bwo gushyikirana n’abandi, ni ugukoresha amaso ye. Iyo yashakaga kuvuga ngo ‘yego’ yahumbyaga rimwe, yashaka kuvuga ngo ‘oya’ agahumbya kabiri.

Jean akomeza agira ati “igihe namubwiraga ibirebana no gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, yerekanye ko na we yifuzaga kuba umupayiniya w’umufasha.” Ariko se yari kuzagera ku ntego ye ate?

Mu mezi yabanje, Jean na Philip babwirizaga abarwayi, abagize umuryango babasuraga, n’abakozi b’ibitaro. Jean agira ati “muri Mata twashyizeho gahunda yo kubwiriza isaha imwe ku munsi mu nzu y’ibitaro twabagamo mu gihe Philip yabaga ari maso, bityo agashobora kwifatanya mu biganiro akoresheje uburyo bwo guhumbya.”

Icyakora muri Werurwe Philip yimuriwe mu yindi nzu iri ukwayo. Nubwo byari bimeze bityo ariko, we na Jean bakomeje gahunda yabo, bakajya bamara iminota runaka mu bihe bitandukanye ku munsi babwiriza abaganga. Hari umuforomokazi wemeye igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, areba Philip mu maso maze amusezeranya ko yari kugaruka ku munsi ukurikiyeho agasoma imirongo y’ibyanditswe. Igihe uwo muforomokazi yagarukaga, Jean yamusabye gusoma muri Yohana 17:3 maze amusaba kuvuga icyo yumvise muri uwo murongo. Bakomezaga gukoresha ubwo buryo, Philip agahumbya yereka uwo muforomokazi ko ibyo yashubije ari byo cyangwa ko atari byo. N’igihe uwo muforomokazi yabaga atakoreye aho Philip yari arwariye, yarazaga akamwizeza ko yakomezaga gusenga Yehova amusaba ko yamufasha kumwegera.

Abagaragu ba Yehova babona ko uwo murimo bakoze mu buryo bwagutse ari uburyo bwo kugaragaza ko bakunda abaturanyi babo, ko bashimira ku bw’igitambo cya Yesu Kristo, kandi ko biyeguriye Se wo mu ijuru. Bategerezanyije amatsiko ukwezi kwa Werurwe 2012, ubwo bazongera kubona uburyo bwo gukora amasaha 30 cyangwa 50 ari abapayiniya b’abafasha.

AMASHURI YIGISHA INZIRA ZA YEHOVA

Umuteguro wa Yehova wafatanye uburemere ubuhanuzi bwo muri Yesaya 2:3, bugira buti “nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova, ku nzu y’Imana ya Yakobo; na yo izatwigisha inzira zayo.” Urugero, mu gihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yacaga ibintu, itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge ryabonye ko abantu bo mu mahanga yose bari bagikeneye kwigishwa na Yehova mbere y’uko isi ya Satani irangira. Ni cyo cyatumye batangiza Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Vuba aha, Inteko Nyobozi yagize ibyo ihindura ku mashuri anyuranye atanga inyigisho zihariye.

Mu kwezi k’Ukwakira 2010, Ishuri ry’Abitangiye Gukora Imirimo ryahinduriwe izina, ryitwa Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri. Abavandimwe b’abaseribateri b’abasaza cyangwa abakozi b’itorero bazakomeza kwiyandikisha muri iryo shuri rimara amezi abiri. Kugeza ubu, abavandimwe 37.445 bo hirya no hino ku isi bize iryo shuri, kandi benshi muri bo ni abapayiniya, abagenzuzi basura amatorero, abamisiyonari n’abakozi ba Beteli.

Ishuri rishya rimara amezi abiri ryitwa Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye, ryatangiriye i Patterson ho muri leta ya New York muri Nyakanga 2011. Abemerewe kuryiyandikishamo ni Abakristo bashakanye bavuga icyongereza, bafite imyaka iri hagati ya 25 na 50, bafite amagara mazima, bamaze nibura imyaka ibiri bashakanye, bamaze nibura imyaka ibiri ikurikiranye mu murimo w’igihe cyose kandi umugabo akaba amaze imyaka ibiri ikurikiranye ari umukozi w’itorero cyangwa umusaza. Guhera mu mwaka wa 2012, Amashuri ya Bibiliya y’Abakristo Bashakanye azatangira kubera ahasanzwe habera Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri.

Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye rigamije guha Abakristo bashakanye imyitozo yihariye kugira ngo bakoreshwe na Yehova n’umuteguro we mu buryo bwuzuye. Abenshi mu bazajya barangiza iryo shuri bazajya baba abapayiniya b’igihe cyose aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi mu gihugu cyabo. Icyakora bamwe bazajya baba abapayiniya ba bwite b’igihe gito, ndetse hari n’abandi bazatozwa umurimo wo gusura amatorero. Hari n’abandi bake bashobora kuzoherezwa mu kindi gihugu baramutse bujuje ibisabwa kandi bakaba bashobora kuboneka.

Abasaba kwiga iryo shuri bagombye kuba bakuze mu buryo bw’umwuka kandi barangwa n’umwuka wo kwigomwa. Abarimu bigisha Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri ni bo bazigisha iryo shuri rishya kandi bakurikize porogaramu y’amasomo isanzwe. Hari amasomo make azajya yigwa n’abavandimwe bonyine mu gihe abagore babo bazaba bagiye mu murimo wo kubwiriza. Ibindi bisobanuro hamwe n’ibyo abifuza kwiga iryo shuri bagomba kuba bujuje, bizajya bitangirwa mu nama izajya iba mu makoraniro y’intara.

Inteko Nyobozi yatangaje ibintu bigomba guhinduka ku byerekeye Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi. Guhera ku ishuri rya 132 ryatangiye ku itariki ya 24 Ukwakira 2011, imyitozo izajya ihabwa gusa abagabo n’abagore babo basanzwe bari mu murimo w’igihe cyose, wenda nk’abamisiyonari batigeze biga iryo shuri, abapayiniya ba bwite, abagenzuzi basura amatorero n’abakozi ba Beteli. Ibiro by’ishami bishobora kubasabira kwiga iryo shuri niba bombi bavuga icyongereza kandi bakacyandika neza.

Abazajya barangiza ishuri rya Gileyadi bazajya bahabwa inshingano zizagira uruhare mu gushyigikira umurimo wo kubwiriza n’umurimo ukorerwa ku biro by’ishami, bakazaba abamisiyonari, abagenzuzi basura amatorero cyangwa abakozi ba Beteli. Abazajya boherezwa mu murimo wo kubwiriza, bazajya bajya mu turere dutuwe cyane aho bashobora gukora byinshi mu murimo wo kubwiriza no mu bikorwa by’itorero. Komite z’Amashami zishobora gukomeza gusaba kohererezwa abanyeshuri barangije mu ishuri rya Gileyadi, niba mu mafasi yazo hakeneye ubufasha bwihariye. Nanone zishobora gusabira abakozi b’igihe cyose bujuje ibisabwa bo ku mashami yabo kujya kwiga iryo shuri rya Gileyadi. Hari n’igihe Komite z’Amashami zishobora gusaba ko abo banyeshuri bagaruka muri icyo gihugu barangije kwiga iryo shuri.

Ishuri ry’Abagize Komite z’Amashami n’Abagore Babo rizajya ribera i Patterson incuro ebyiri mu mwaka, ribe mu cyongereza. Hari n’igihe Abagize Komite z’Ibihugu na bo bazajya batumirwa muri iryo shuri. Abagize Komite z’Amashami bigeze kwiga iryo shuri mu gihe cyahise, na bo bazajya batumirwa ku ncuro ya kabiri bigane n’abavandimwe bazaba baje kwiga iryo shuri ku ncuro ya mbere. Abagore b’abagize Komite z’Amashami bazajya biga amasomo hafi ya yose bari kumwe n’abagabo babo. Icyakora amasomo afitanye isano n’imikorere y’umuteguro, azajya yigwa n’abavandimwe gusa, mu gihe abagore babo bo bazaba bita ku mirimo itandukanye yo kuri Beteli.

Byongeye kandi, i Patterson hazajya habera Ishuri ry’Abagenzuzi Basura Amatorero n’Abagore Babo incuro ebyiri mu mwaka. Ubu amashuri abera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aba arimo n’abavandimwe bigeze kwiga iryo shuri, kandi bagize kimwe cya kabiri cya buri shuri. Abagore b’abagenzuzi basura amatorero bazajya biga amasomo hafi ya yose bari kumwe n’abagabo babo.

Mbese abagize ubwoko bw’Imana ntibashimishwa no kungukirwa n’inyigisho Yehova abateganyiriza? Yesu ubwe yaravuze ati “byanditswe n’abahanuzi ngo ‘bose bazigishwa na Yehova’” (Yoh 6:45; Yes 54:13). Twiringiye ko ibyo bintu byahindutse bizatuma umurimo wihutirwa wo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi yose ituwe urushaho kujya mbere, mbere yuko imperuka iza.

UMUTINGITO UKOMEYE MU BUYAPANI

Mu makuru yo hirya no hino ku isi havugwamo impanuka kamere ziteye ubwoba, zikubiyemo imitingito, tsunami, inkubi y’imiyaga n’imvura y’amahindu, imyuzure, inkongi z’umurimo n’ibirunga byarutse. Nubwo tutabona umwanya twakwandikamo amakuru y’impanuka kamere zose ziherutse kuba, ubutwari Abahamya ba Yehova bagaragaza iyo bahanganye n’ingorane nk’izo bwagaragariye kuri bagenzi bacu bo mu Buyapani.

Kuwa gatanu tariki ya 11 Werurwe 2011 saa munani n’iminota 46, mu Buyapani habaye umutingito wari ufite ubukana buri ku gipimo cya 9. Uwo mutingito watumye habaho tsunami yashenye imigi myinshi n’imidugudu yo ku nkombe y’inyanja ya Pasifika. Abantu bagera ku bihumbi 20.000 barapfuye cyangwa baburirwa irengero. Mu karere kibasiwe, Amazu y’Ubwami ane yarasenyutse andi ane arangirika cyane. Amazu y’abavandimwe na bashiki bacu agera kuri 235 yaratembanywe cyangwa arangirika bikabije, kandi arenga igihumbi yari akeneye gusanwa.

Umutingito na tsunami byangije cyane uruganda rw’amashanyarazi rukoresha ingufu za nikeleyeri maze havamo ibyuka bihumanya. Leta yategetse ko abantu batuye hafi y’urwo ruganda bimuka, kandi byageze nijoro mu duce twinshi nta bantu bakirimo. Byabaye ngombwa ko abavandimwe na bashiki bacu bari batuye muri ako karere na bo bimuka, maze amatorero abiri “arasenyuka.”

Mu Bahamya barenga 14.000 bari batuye muri utwo turere twibasiwe cyane, 12 barapfuye, 5 barakomereka cyane, naho abandi 2 na n’ubu baburiwe irengero. Abenshi barokotse ibyo bihe bibabaje batakaje amazu n’ibyo bari batunze, kandi benshi bapfushije ababo bakundaga.

Kiyoko utuye Ofunato agira ati “nagerageje kujya gufata mama wari waramugaye, maze mushyira mu modoka twerekeza ku icumbi ryari ryateganyijwe. Hanyuma numvise umwotsi unutse. Navuye mu modoka maze mbona urukuta runini rw’amazi rwiroshye ku nzu yacu. Amazi yazaga adusanga! Nafashije mama kurira umuhanda wa gari ya moshi. Imodoka yacu yatwawe n’amazi tubireba.”

Nyuma y’umutingito, umuvandimwe ukiri muto witwa Koichi yagerageje kujya Ishinomaki aho ababyeyi be babaga, ku birometero bitanu uturutse ku nyanja. Icyakora ageze hafi yaho yasanze ako karere kose karengewe n’amazi. Yagize ati “ntaho nashoboraga kurenga nta bwato.” Hashize ibyumweru bitatu, yabonye umurambo wa se mu buruhukiro, kandi nyuma y’ibindi byumweru bitatu abonamo n’uwa nyina.

Umutingito urangiye, Masaaki wo mu mugi wa Shichigahama yagiye guparika imodoka ye ku Nzu y’Ubwami, iri ku kirometero kimwe uvuye ku nyanja. Masaaki agira ati “nahasanze mushiki wacu na we wari wahungiyeyo. Natekerezaga ko tsunami itashoboraga kuhagera. Ariko bidatinze, amazi y’umukara yaraharengeye! Imodoka zacu zatangiye kureremba. Nafunguye idirishya, nsohoka mu modoka nyihagarara hejuru, ariko imodoka ya mushiki wacu yo yatwawe n’amazi. Nasenze Yehova musaba ko yafasha uwo mushiki wacu.

“Hagwaga urubura, kandi nari natose ntitira. Urubura rwaretse kugwa, ariko hari imbeho nyinshi cyane. Bidatinze izuba ryararenze hacura umwijima. Inyenyeri zarakaga cyane kandi ari nziza. Nari mpagaze hejuru y’imodoka yanjye, yari imeze nk’ikirwa mu mazi akonje nk’urubura. Hari abandi bari mu mimerere nk’iyo narimo, bagotewe ku birundo by’amatongo cyangwa ku bisenge by’amazu. Nibazaga niba nari kugeza mu gitondo. Kugira ngo nihumurize, niyemeje kuvuga mu mutwe disikuru nibukaga nari naratanze mu byumweru bibiri byari bishize. Yari ifite umutwe ukwiriye ugira uti ‘Ni hehe wabonera ubufasha mu bihe by’amakuba?’ Ndangije, naririmbye indirimbo imwe nari nzi mu mutwe igira iti ‘Data, Mana yanjye, ncuti yanjye.’ Nayisubiyemo incuro nyinshi. Mu gihe nayiririmbaga, nashubije amaso inyuma ntekereza ku murimo nakoreye Yehova, amarira ahita yisuka.

“Hanyuma umuntu yampamagaye ari ku nzu yo hakurya y’umuhanda ati ‘uri amahoro? Nje kugutabara!’” Uwo mugabo wari umuhamagaye yari yafashe imbaho azikoramo igihare kandi yagendaga atabara abantu bo hafi aho. Yafashije Masaaki ashobora kugera mu nzu yinjiriye mu idirishya ryo mu igorofa rya kabiri. Nyuma yaho yahumurijwe no kumenya ko wa mushiki wacu wari mu yindi modoka na we yari yarokotse.

Kohei na Yuko bari bategerezanyije amatsiko ubukwe bwabo bwagombaga kubera ku Nzu y’Ubwami y’i Rikuzentakata kuwa gatandatu tariki ya 12 Werurwe. Bamaze kwandikisha ishyingiranwa ryabo mu butegetsi kuwa gatanu, umutingito wahise uba. Kohei yumvise itangazo ryatanzwe n’abayobozi b’umugi ko hagiye kuba tsunami, ahita ahungira ahantu hegutse. Agira ati “nabonye umugi wose wahindutse urwijiji. Nta kintu na kimwe cyasigaye uretse amazu make. Kugeza icyo gihe nari nkibaza ibijyanye n’imyiteguro nagombaga gukora kuri uwo mugoroba, ariko bidatinze nabonye ko hari habaye ikintu gikomeye.”

Kuwa gatandatu Kohei na Yuko bafashije abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero. Kohei agira ati “amatorero duturanye yaduhaye imfashanyo. Nashimishijwe no kumva umugore wanjye ambwira ko yari ashimishijwe n’uko twakoresheje igihe cyacu n’imbaraga zacu dufasha abavandimwe. Nashimiye Yehova ko yampaye umufasha mwiza. Tsunami yatwaye inzu yacu nshya, imodoka yacu n’ibyo twari dutunze byose. Icyakora nshimira cyane urukundo rwa kivandimwe twagaragarijwe.”

Ubufasha bwo mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’umwuka no mu byiyumvo. Ibiro by’ishami byo mu Buyapani byahise bishyiraho komite eshatu z’ubutabazi, kandi byahoraga byohereza intumwa muri ako karere. Igihe abagenzuzi basura ibiro by’amashami, ari bo Geoffrey Jackson na Izak Marais bari baturutse ku cyicaro gikuru basuraga u Buyapani muri Gicurasi, bahuye n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri kamwe mu turere twibasiwe kurusha utundi. Hateguwe iteraniro ryihariye ryari rigenewe amatorero yibasiwe n’iyo mpanuka, maze abavandimwe bagera ku 2.800 bari bateraniye ku Mazu y’Ubwami 21 bakurikirana iyo porogaramu kuri telefoni, bizezwa ko abavandimwe bo hirya no hino ku isi babakunda kandi ko babahangayikiye.

Komite z’ubutabazi n’abandi bari bitangiye imirimo bakoranye umwete mu gikorwa cyo gutanga imfashanyo. Ibyokurya, amazi n’ibicanwa, ni byo byari bikenewe mu buryo bwihutirwa. Nanone komite z’ubutabazi zashyizeho gahunda yo koherereza amatorero yahuye n’impanuka imyambaro ifite ibipimo bitandukanye. Bashyize ibyo kumanikaho imyenda n’indorerwamo aho amateraniro yaberaga kugira ngo abavandimwe na bashiki bacu batoranye ibakwiriye.

Abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’iyo mpanuka bashimiye Yehova cyane kuko yabahaye ibyo bari bakeneye mu buryo bw’umubiri no mu byiyumvo. Bakomejwe by’umwihariko no kujya mu materaniro ya gikristo. Mushiki wacu wo mu karere kibasiwe n’iyo mpanuka kamere yaranditse ati “amateraniro yatumye ngira amahoro yo mu mutima. Ni yo ambeshaho mu buryo bw’umwuka.”

Ubutumwa bw’ibyiringiro. Abavandimwe bo mu Buyapani ntibatinze kugeza ku baturanyi babo bibasiwe n’iyo mpanuka ubutumwa buhumuriza bwo mu Ijambo ry’Imana. Hari ababwiriza bo mu mugi utaragezweho n’iyo mpanuka biyemeje kujya kubwiriza mu muhanda bafite icyapa kinini cyanditseho ngo “kuki habaye aya makuba? Igisubizo kiboneka muri Bibiliya.” Abantu benshi bashimishijwe n’ubwo butumwa, kandi mu munsi umwe n’igice gusa, abavandimwe batanze ibitabo Icyo Bibiliya yigisha 177.

Mu turere twibasiwe n’iyo mpanuka, Abahamya babanje gusura abantu bigishaga Bibiliya n’abo bari basanzwe basura, hanyuma bajya no gusura abaturanyi babo kugira ngo babahumurize. Akiko yagize ati “igihe nasomeraga nyir’urugo muri Matayo 6:34, yatangiye kurira. Byaragaragaraga ko yari afite imihangayiko myinshi. Namusobanuriye ukuntu Bibiliya idufasha gukomeza kugira amahoro yo mu mutima, ahita abyemera kandi aranshimira. Ibyo byatumye ndushaho gusobanukirwa ko Ibyanditswe bifite imbaraga zo kugera abantu ku mutima.”

Hari umugabo wagize ati “hari amadini menshi, ariko ni mwe mwenyine mwaje kudusura muri ibi bihe bigoye turimo.” Undi mugabo yagaragaje ko yubahaga umurimo wacu aravuga ati “biratangaje kuba mu bihe by’amakuba nk’ibi mukomeza umurimo wanyu nk’uko bisanzwe.” Hari umusaza w’itorero wavuze ati “abantu benshi bishimiye ko twabasuye. Baratubwiraga bati ‘ni mwe ba mbere mugeze mu rugo rwacu kuva aya makuba yaba. Rwose n’ubutaha muzagaruke.’”

UBUHINDUZI BW’ISI NSHYA MU NDIMI 106!

Kuwa gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2011, wari umunsi utazibagirana mu mateka y’ubwoko bw’Imana muri Letoniya na Lituwaniya. Muri disikuru Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi yatanze muri ibyo bihugu byombi, yasohoye Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya Gikristo mu kinyaletoniya, cyabaye ururimi rwa 99, no mu kinyalituwaniya, cyabaye ururimi rwa 100 ubwo buhinduzi bubonekamo. Mu myaka irindwi ishize, Inteko Nyobozi yashyize imbaraga nyinshi mu murimo wo guhindura Bibiliya. Ibyo byatumye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ubu iboneka mu ndimi zikubye kabiri izo yabonekagamo mu mwaka wa 2004, kandi abahinduzi hirya no hino ku isi bakomeje gukorana umwete kugira ngo bahindure Bibiliya mu ndimi nyinshi kurushaho.

Nk’uko ushobora kubyiyumvisha, iyo abavandimwe babonye Bibiliya mu rurimi rwabo, bayakirana ibyishimo byinshi. Umuvandimwe umwe wo muri Santarafurika yagize ati “gutunga Bibiliya ni byiza, ariko kuyisobanukirwa mu rurimi rwawe kavukire, ni kimwe mu bintu byiza kurusha ibindi muri iyi si. Ubuhinduzi bw’isi nshya mu gisango, bugera ku mutima. Ubu noneho iyo nsomye Amavanjiri, nshobora gusa n’ureba abantu bavugwa muri Bibiliya kandi nkiyumvisha ibyiyumvo byabo.” Mushiki wacu ukiri muto wo muri Etiyopiya yavuze muri make ibyiyumvo asangiye n’abandi benshi agira ati “kuvuga gusa ngo ‘murakoze’ ntibyaba bihagije ngo ngaragaze ikindi ku mutima. Nakundaga gusenga Yehova musaba ko yaduha Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rwacu, none uyu munsi yayimpaye!”

AMAKURU ASHISHIKAJE YO HIRYA NO HINO KU ISI

Umushotoranyi wo mu Burusiya acecekeshwa. Mushiki wacu ugeze mu za bukuru witwa Vera, amaze imyaka myinshi ahanganye n’ibibazo yaterwaga n’umwe mu baturanyi be utarakundaga Abahamya ba Yehova. Uwo mugabo yamushyiragaho iterabwoba kandi akamutukira imbere y’abuzukuru be bakundaga kuza kumusura. Vera yakomezaga kuzirikana amagambo yo mu Baroma 12:18, buri gihe agakomeza gutuza kandi akirinda gutongana na we. Muri Mutarama 2011, uwo muturanyi we yarushijeho kugaragaza ubugome. Kubera ko Vera yabonaga ko ubuzima bwe bwari mu kaga, yagiye kubibwira umupolisi wo muri ako karere, wari waramusuye muri Werurwe mu mwaka wa 2010 ari kumwe n’undi mukozi w’umugi. Bari bazanywe no kureba niba Vera n’abandi Bahamya bateraniraga iwe barakoraga ibikorwa by’ubutagondwa. Icyakora noneho uwo mupolisi yiboneye aho ikibazo cyari kiri. Yatonganyije uwo muturanyi, kandi amuca amande y’amafaranga 3.000 akoreshwa mu Burusiya (hafi 60.000 frw). Nyuma yaho uwo muturanyi ntiyongeye kumuteza ibibazo. Vera yifuje gushimira polisi maze arayandikira. Yatunguwe nuko umukuru w’abapolisi na we yamwandikiye amusubiza. Umukuru w’abapolisi yamushimiye ukuntu yakoresheje amagambo arangwa n’ineza avuga umupolisi wamufashije. Nanone yaranditse ati “ukuntu uvuga amagambo asusurutsa, nubwo muri rusange polisi ibonwa nabi muri iki gihe, bigaragaza ko udufitiye icyizere.” Vera avuga ko uwo mupolisi amusura buri gihe aje kureba ko ibintu bimeze neza.

“Umugabo utoragura imyanda” muri Turukiya. Abagabo babiri bari bamaze igihe gito biga Bibiliya baje mu ikoraniro ry’intara. Baranditse bati “twagize ngo turarota. Abantu bose baramwenyuraga kandi bakagaragarizanya ubucuti n’ikinyabupfura. Mu kiruhuko cya saa sita, twagendagendaga hose kandi twumvaga twisanzuye. Hanyuma umuvandimwe wari waratangiye kutwigisha Bibiliya yaratwegereye. Yari afite umufuka w’imyanda. Twaramwirengagije kubera ko twatekerezaga ko akazi ke ari ako gutoragura imyanda, kandi ntitwashakaga ko abantu bamenya ko tuziranye n’umuntu woroheje utoragura imyanda. Twahise duhindukira tuzimirira mu mbaga y’abantu. Twaribazaga tuti ‘ariko ubundi kuki twigana Bibiliya n’umuntu utoragura imyanda aho kwigana n’umuntu utanga disikuru kuri podiyumu?’

“Icyakora twakomeje kwiga, tuza kumenya ko wa ‘muntu utoragura imyanda’ watwigishaga Bibiliya yari umwe mu bagize Komite y’Ishami kandi ko yakoraga ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Twakomeje kugira amajyambere maze twegurira Yehova ubuzima bwacu, dusobanukirwa ko uwo muvandimwe wacu yicishaga bugufi, akitwara ‘nk’umuto’ (Luka 9:48). Twishimira cyane isomo ry’ingenzi twigiye muri iryo koraniro twagiyemo ku ncuro ya mbere.”

Ibinyoma muri Arumeniya. Hari umusore wishe ababyeyi be mu mugi wa Sevan hanyuma abantu babeshya ko yari Umuhamya wa Yehova, bituma itangazamakuru ritangira guharabika Abahamya ba Yehova. Abavandimwe bahise bategura inyandiko ivuguruza ibyo binyoma, bayoherereza itangazamakuru. Nyamara bakomeje kubasebya, no kuri televiziyo hanyuraho ikiganiro cyihariye cyakomezaga kwemeza ko uwo musore yari Umuhamya wa Yehova. Muri icyo kiganiro hakoreshejwe imvugo nyandagazi yo gutesha agaciro Abahamya ba Yehova, kandi ahagana hasi kuri televiziyo hanyuragaho amagambo agira ati “abicanyi ba Yehova b’abagome ntibatinzamo.” Ndetse icyo kiganiro cyashishikarije abakirebaga kuzajya bakoresha imbaraga birukana Abahamya babasuye. Ibyo byatumye mu gihugu abantu barushaho kwanga Abahamya ba Yehova mu buryo bugaragara. Iyo televiziyo yararezwe, isabwa kuvuguruza ayo makuru y’ibinyoma yatangaje, igasaba imbabazi kandi igatanga amande kubera ko yaduharabitse. Iki Gitabo nyamwaka cyarinze kijya mu icapiro iyo televiziyo itaravuguruza ayo makuru, ariko imishyikirano yo kugarura ubucuti yari igikomeje.

Abubatsi b’ejo bo muri Venezuwela. Hari abana bo mu kiburamwaka bo mu mugi wa San José de Guaribe, banyuraga ahubakwaga Inzu y’Ubwami buri gitondo bagiye ku ishuri. Buri gihe iyo bahageraga barahagararaga bakitegereza ibyahaberaga bikabatangaza cyane. Umunsi umwe bari mu ishuri, mwarimu wabo yababajije icyo bifuzaga kuzakora bamaze gukura. Yatangajwe n’uko abenshi muri bo bashubije ko bifuzaga kuzaba “abubatsi nk’Abahamya ba Yehova”! We n’undi mwarimu bagize amatsiko, biyemeza kujyana ishuri ryose aho imirimo y’ubwubatsi yakorerwaga. Bahageze, abubatsi babatembereje aho bubakaga. Abo bana barishimye cyane, cyane cyane bitewe n’uko babemereye kwambara ingofero z’abubatsi z’amabara atandukanye. Abarimu babajije ibibazo byinshi, kandi hatanzwe ubuhamya bwiza.

Kanada yongereye umubare w’amagazeti icapa. Mu rwego rwo kurushaho gukoresha neza impano zitangwa, Inteko Nyobozi yasabye ibiro by’ishami byo muri Kanada kujya bicapa amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! y’amatorero yose yo muri Bermudes, Guyana, Kanada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu birwa hafi ya byose bya Karayibe. Ni yo mpamvu mu ntangiriro z’umwaka w’umurimo wa 2011, ibiro by’ishami byo muri Kanada byongereye umubare w’amagazeti byacapaga ukikuba incuro cumi n’ebyiri. Ubu Kanada icapa amagazeti mu ndimi 30, akaba angana hafi na kimwe cya kane cy’amagazeti acapwa ku isi hose.

Gahunda yo gusura ibiro by’ishami muri Finilande. Inteko Nyobozi yemeye ko hategurwa gahunda yihariye yibandaga ku kumenyekanisha Abahamya n’ubutumwa bamaze imyaka ibarirwa mu ijana babwiriza muri Finilande. Abavandimwe bakoranye umwete batanga igazeti ya Nimukanguke! yo muri Kanama 2010 yari ifite umutwe uvuga ngo “Abahamya ba Yehova ni bantu ki?” Ibyo byatumye bagirana n’abantu ibiganiro byinshi byiza byibandaga ku murimo wacu. Hanyuma mu mpera za Kanama, abavandimwe bateguye gahunda yo gusura ibiro by’ishami. Abagize umuryango wa Beteli bose bagize uruhare mu gusobanurira abashyitsi umurimo ukorerwa kuri Beteli. Hanateganyijwe imurika ryari rigamije gusobanurira abashyitsi umurimo wacu. Nanone hari abagize umuryango wa Beteli bambaye imyenda yo mu myaka ya za 40 na 50 kugira ngo berekane ukuntu ababwiriza bambaraga ibyapa bagiye kwamamaza disikuru zatangwaga muri icyo gihe. Inzego zitandukanye zateguye impano zoroheje z’urwibutso zo guha abashyitsi. Abantu bagera ku 1.500 baje gusura ibiro by’ishami. Nyuma yaho, ibinyamakuru, radiyo na televiziyo byavuze neza umurimo wacu.

Imyivumbagatanyo muri Kote Divuwari. Umwaka w’umurimo wa 2011 watangiye hari icyizere kandi bigaragara ko hazaba ukwiyongera. Icyo cyizere cyaterwaga n’uko ababwiriza 8.656 bo muri icyo gihugu bigishaga Bibiliya abantu 23.019. Icyakora bigeze mu mpera z’Ugushyingo 2010, habaye amatora yakuruye impaka, atuma haba imvururu n’imyivumbagatanyo mu gihugu. Intambara yakurikiyeho yageze mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Abidjan muri Werurwe irakomeza igeza muri Mata 2011, bituma abaturage benshi bahunga bava muri uwo mugi, ndetse hari n’abavuye mu gihugu. Mu bahunze harimo n’abavandimwe bahunze n’amaguru bagasiga ingo zabo n’ibyo bari batunze.

Muri icyo gihe kigoye, abavandimwe bacu bakomeje kutagira aho babogamira, kandi byababereye uburinzi. Igihe kimwe, abasirikare binjiye mu ishuri abarimu n’abajyanama bari bakoreyemo inama. Bategetse abantu bose kuryama hasi kandi bagatanga ibyo bari bafite byose. Umuvandimwe yahereje abo basirikare isakoshi ajyana kubwiriza yari yuzuye ibitabo byacu, bahita bamenya ko ari Umuhamya wa Yehova. Bamushubije isakoshi n’amafaranga na telefoni igendanwa, baramubwira bati “mwe nta cyo mudutwaye.”

KWEGURIRA IMANA IBIRO BY’AMASHAMI BIYIHESHA IKUZO

Ku itariki ya 18 Ukuboza 2006, hatangiye imirimo yo kwagura ibiro by’ishami byo muri Shili, hakaba harubatswe inzu nshya y’amagorofa abiri y’ibiro, inzu nshya y’amagorofa atatu y’amacumbi n’inzu ibikwamo ibintu yongerwaho indi nini. Ku itariki ya 16 Ukwakira 2010, abantu 5.501 bakurikiranye porogaramu yo kwegurira Yehova ayo mazu, aho David Splane wo mu Nteko Nyobozi yatanze disikuru mu cyesipanyoli.

Ku itariki ya 19 Gashyantare 2011, abantu 210 bakurikiranye porogaramu yo kwegurira Yehova ibiro by’igihugu byaguwe byo muri Burukina Faso. Disikuru yo kwegurira Yehova ayo mazu yatanzwe na John Kikot wari waturutse ku cyicaro gikuru. Umurimo wo kubwiriza muri icyo gihugu wagenzurwaga n’ishami rya Kote Divuwari kugeza muri Gicurasi 2011, ubwo Burukina Faso yatangiraga kugenzurwa n’ishami ryo muri Bénin. Imyifatire myiza yagaragajwe aho bubakaga yahesheje ikuzo izina rya Yehova. Hari umukozi ukora mu isosiyete nini itanga ibikoresho wagize ati “nta muntu wakankamiraga abandi. Nta mushinga w’ubwubatsi twigeze dukoranamo n’abantu batuje kandi bishimye nk’abo twabonye muri uyu.”

Ku itariki ya 27 Kanama 2011, hari ibyishimo byinshi igihe ishami ryo muri Hong Kong ryeguriraga Yehova ibiro bishya. Ibyo biro bishya biri mu igorofa rya 19 ry’inzu y’amagorofa 37 yitegeye icyambu cya Victoria. (Reba akamenyetso hasi.) Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi yatanze disikuru yo kwegurira Yehova ibyo biro bishya imbere y’abantu 290 bari bishimye, bicaye mu cyumba cyo kuriramo, mu biro no muri depo. Ibyo biro bishya byari bikenewe cyane, kandi bizorohereza abahinduzi, abakora mu Rwego Rushinzwe Umurimo, abafata amajwi na videwo, abashinzwe guhaha, abashinzwe depo y’ibitabo n’icungamutungo.

Raporo Z’ibyerekeye Amategeko

Umuhanuzi wizerwa Yeremiya yari afite impamvu zumvikana zo kwiringira ko Imana Ishoborabyose itari kuzigera imutererana. Yehova yaravuze ati “bazakurwanya ariko ntibazakubasha, kuko ndi kumwe nawe kugira ngo ngutabare kandi ngukize” (Yer 15:20). Nk’uko raporo zikurikira zibigaragaza, abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe na bo biboneye ukuntu abashyigikira kandi akabafasha mu gihe basohoza inshingano yabo yo kubwiriza nubwo baba barwanywa.—Mat 24:9; 28:19, 20.

Arumeniya: Vahan Bayatyan ni Umuhamya wa Yehova wafunzwe imyaka ibiri n’igice azira ko umutimanama we utamwemereraga gukora umurimo wa gisirikare. Amaze gutsindwa mu nkiko z’ibanze ndetse n’iz’ubujurire zo muri Arumeniya, urubanza rwe rwaburanishijwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Ku itariki ya 27 Ukwakira 2009, abacamanza barindwi b’urwo rukiko bafashe umwanzuro w’uko umuvandimwe Bayatyan atsinzwe, ko Arumeniya itsinze. Ariko umucamanza utaremeranyijwe n’uwo mwanzuro yabonaga ko “utandukira amahame u Burayi bugenderaho mu bibazo by’abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare.” Kubera ko icyo ari ikibazo gikomeye, Urukiko rw’u Burayi rwemeye kugishyikiriza Urugereko Rukuru rwarwo rugizwe n’abacamanza 17.

Ku itariki ya 7 Nyakanga 2011, mu bacamanza 17 bagize urwo Rugereko, 16 bose uretse umwe, bemeje ko Arumeniya yavogereye uburenganzira bw’umuvandimwe Bayatyan bwo gukoresha umutimanama we. Urukiko rwavuze ko “rutari rufite impamvu n’imwe yo gushidikanya ko umuburanyi yanze gukora umurimo wa gisirikare abitewe n’imyizerere y’idini rye yari akomeyeho, kandi ikaba yari ihabanye rwose n’inshingano asabwa gusohoza mu murimo wa gisirikare.” Twiringiye ko uwo mwanzuro w’urwo rubanza rukomeye uzatuma amaherezo abavandimwe 69 bafungiwe muri Arumeniya bafungurwa, kandi ukazagirira akamaro n’abandi bavandimwe bahanganye n’ikibazo nk’icyo muri Azerubayijani no muri Turukiya.a

Bulugariya: Ku itariki ya 17 Mata 2011, abantu basaga 100, hakubiyemo abagore, abana n’abageze mu za bukuru, bari bateranye mu mutuzo bizihiza Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo mu Nzu y’Ubwami y’i Burgas. Abantu bagera nko kuri 60 bari barakaye biremye igitero hanze, batangira gutera amabuye Abahamya bari bahagaze mu muryango. Hanyuma abo bantu bashatse kwinjira mu Nzu y’Ubwami ku ngufu, ariko abavandimwe barababuza. Bahise batabaza abapolisi, ariko batinda gutabara. Hari Abahamya benshi bakomerekeye muri icyo gitero, kandi batanu bajyanywe mu bitaro muri ambiransi. Icyakora icyo gitero nticyabujije itorero gukomeza kwizihiza Urwibutso. Icyo gitero cyaratunguranye, kubera ko ubusanzwe abantu bo muri Bulugariya bubaha Abahamya, kandi cyatumye abantu bavuga neza Abahamya. Inteko Nyobozi yasabye amashami 13 ngo amenyeshe ambasade za Bulugariya zo mu bihugu byayo iby’icyo gitero. Leta ya Bulugariya yamaganye icyo gitero kandi umushinjacyaha wo muri uwo mugi yareze abantu umunani bari muri icyo gitero.

Koreya y’Epfo: Abahamya ba Yehova basaga 800 baracyafungiye muri Koreya y’Epfo bazira ko umutimanama wabo utabemerera gukora imirimo ya gisirikare, bitewe n’imyizerere y’idini ryabo. Kuva mu mwaka wa 1950, Abahamya ba Yehova basaga 16.000 bose hamwe bakatiwe imyaka isaga 31.000 y’igifungo bazira ko banze gukora imirimo ya gisirikare. None se ni iki cyatumye abasore benshi bene ako kageni badateshuka?

Buri musore wese wanga kujya mu gisirikare aba yifatiye umwanzuro ku giti cye ashingiye ku mutimanama we. Urugero, Kim Ji-Gwan yabisobanuye mu rubanza rwe agira ati “nakozwe ku mutima n’inyigisho za Bibiliya, urugero nk’ivuga ko ‘abantu batazongera kwiga kurwana’ n’ivuga ngo ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nanone namenye ko urukundo rushingiye ku mahame rushobora gutuma dukunda n’abanzi bacu. Nshingiye kuri iyo mirongo y’Ibyanditswe ndetse n’indi, nshingiye no ku myizerere yanjye nkomeyeho, nafashe umwanzuro wo kwanga gukora imirimo ya gisirikare.”—Yes 2:4; Mat 5:43, 44; 22:36-39.

Kugeza ubu abasore bo muri Koreya y’Epfo bimwe uburyo bwo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Mu rwego rwo gushaka uko icyo kibazo cyakemurwa, imanza icumi zajuririwe mu Rukiko rwa Koreya Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga. Ku itariki ya 11 Ugushyingo 2010, urwo rukiko rwateze amatwi ingingo zavuzwe mu magambo, hakubiyemo no kumenya niba kuba Koreya itarashyizeho indi mirimo abantu umutimanama wabo utemerera gukora imirimo ya gisirikare bashobora gukora, ari ukurengera uburenganzira bw’abaturage ba Koreya.

Hagati aho, ku itariki ya 24 Werurwe 2011, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yafashe icyemezo cy’uko Koreya y’Epfo yishe amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, igihe yafungaga Abahamya ba Yehova 100 umutimanama wabo utemerera gukora imirimo ya gisirikare. (Abo bavandimwe 100 bagejeje ikibazo cyabo kuri Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burengazira bw’Ikiremwamuntu kubera ko bafunzwe.) Byongeye kandi, urubanza umuvandimwe Bayatyan yatsinze mu Rugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (reba raporo ya Arumeniya ku ipaji ya 34-35) rwashyikirijwe Urukiko rwa Koreya Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga kugira ngo ruzarusuzume mu gihe rwari kuba rufatira umwanzuro za manza icumi zahurijwe hamwe. Nyamara nubwo hashyizweho iyo mihati yose, ku itariki ya 30 Kanama 2011 Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwirengagije imyanzuro yose ya Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burengazira bw’Ikiremwamuntu, rushyigikira itegeko rigenga umurimo wa gisirikare kandi rwemeza ko abo umutimanama utemerera gukora umurimo wa gisirikare bazakomeza gufungwa. Babiri mu bacamanza icyenda b’urwo rukiko ntibemeranyijwe n’uwo mwanzuro kandi basabye ko hashyirwaho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, kubera ko babonaga ko itegeko rigenga umurimo wa gisirikare rivuguruzanya n’itegeko nshinga ryemera ko abantu bafite umudendezo wo gukoresha umutimanama wabo.

Turukiya: Ku itariki ya 31 Nyakanga 2007, abavandimwe bacu bo muri Turukiya bishimiye ko babonye ubuzima gatozi, bakaba idini ryemewe. Nubwo bagihura n’ibibazo bifitanye isano no kutabogama kwa gikristo no gukoresha Amazu y’Ubwami, inyungu z’ubwami zikomeje gutera imbere. Ku itariki ya 26 Mata 2011, Minisiteri y’Uburezi yatanze amabwiriza avuga ko ‘Abahamya ba Yehova bashobora gusonerwa amasomo y’iyobokamana ategetswe mu mashuri.’ Minisiteri yavuze ko “Abahamya ba Yehova na bo ari idini rya gikristo nubwo batemera imyizerere imwe n’imwe ya gikristo abantu benshi bemera.” Icyo cyemezo cyakiriwe neza n’abavandimwe na bashiki bacu bakiri bato bari bamaze imyaka myinshi babona amanota make bitewe n’uko bangaga gukurikira amasomo y’iyobokamana.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Muri Gicurasi 2011, Urukiko rw’Ubujurire rwo muri leta ya Kansas rwemeje ko mushiki wacu Mary D. Stinemetz atsinze mu rubanza yaburanaga n’Urwego Rushinzwe iby’Ubuzima muri Kansas. Urwo rukiko rwemeje ko leta yarengereye uburenganzira mushiki wacu Stinemetz ahabwa n’itegeko nshinga igihe yamwangiraga kujya mu yindi leta kubagwa hadakoreshejwe amaraso. Kubera ko uburyo bwo kubagwa hadakoreshejwe amaraso mushiki wacu yari akeneye butabonekaga muri Kansas, urukiko rwategetse leta kwemerera mushiki wacu kujya kubagirwa mu yindi leta. Si mushiki wacu Stinemetz watsinze wenyine, ahubwo n’abandi babwiriza bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuzwa na leta baratsinze.

Ku itariki ya 10 Kanama 2011, Urukiko rw’Ikirenga rwa leta ya Kansas rwashyigikiye icyemezo cyahaga Monica McGlory w’Umuhamya wa Yehova uburenganzira bwo kurera umwana we w’umuhungu. Se w’uwo mwana yashakaga kumujyana avuga ko mushiki wacu McGlory atagombye kurera umuhungu wabo kubera ko (1) yari kuzanga ko aterwa amaraso, (2) yajyanaga uwo mwana mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, kandi ko (3) ngo yigishaga umwana wabo ibyerekeye Harimagedoni agatuma azinukwa se n’abandi baturanyi.

Urukiko rw’Ikirenga rwa leta ya Kansas rwashimangiye amahame remezo yo mu itegeko nshinga nk’uko yari yaremejwe mu mwaka wa 1957, rurandika ruti “umudendezo mu by’idini, nk’uko wemezwa n’itegeko nshinga ryacu, ugomba gushyigikirwa mu budahemuka, kandi kwigisha abana ibyerekeye idini ntibikwiriye kandi ntibigomba gushingirwaho mu gihe hashyirwaho amategeko arebana n’ukwiriye kurera umwana.” Naho ku kibazo cyo guterwa amaraso, urukiko rwagize ruti “ntidushobora gufata umwanzuro mu manza [zirebana n’ukwiriye kurera umwana] dushingiye ku mpanuka cyangwa indwara zishobora kuzabaho mu gihe kizaza cyangwa ntizinabeho, bikaba ngombwa ko akenera [guterwa amaraso].”

U Bufaransa: Ku itariki ya 30 Kamena 2011, abavandimwe barishimye cyane igihe Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwavugaga ko umuryango w’Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa utsinze. Uwo mwanzuro wasozaga urubanza rwari rumaze imyaka 16 rwatewe n’imisoro ikabije kandi ikemangwa ingana na 60 ku ijana yakwaga ku mpano ibiro by’ishami byahabwaga. Abahamya ni bo dini rikomeye ryonyine ryaciwe imisoro muri ubwo buryo. Leta y’u Bufaransa yashakaga ko Abahamya ba Yehova bishyura miriyoni 58 z’amayero (miriyari zirenga 49 z’amanyarwanda), ayo mafaranga akaba aruta kure umutungo w’Abahamya bo mu Bufaransa. Inkiko zo mu Bufaransa zose zimaze kwemeza uwo musoro, icyo kibazo cyajuririwe mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu muri Gashyantare 2005.

Ku itariki ya 30 Kamena 2011, abacamanza barindwi bagize urwo Rukiko, bose hamwe bavuze ko urukiko ruramutse rushyigikiye ibyemezo bya leta y’u Bufaransa, byatuma Abahamya ba Yehova badashobora kuyoboka idini ryabo mu mudendezo. Urwo Rukiko rwongeye kwemeza ko amategeko arengera amadini ari mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu areba n’Abahamya ba Yehova. Uwo mwanzuro ukomeye w’Urukiko, uzagira akamaro kanini mu ntambara turwana duharanira uburenganzira bwo kuyoboka Imana mu mudendezo mu bindi bihugu byemera Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, urugero nko muri Arumeniya, Bulugariya, Jeworujiya no mu Burusiya. Ikindi gishishikaje ni uko bwari ubwa mbere leta y’u Bufaransa ihamwa n’icyaha cyo kwica Amasezerano y’Ibihugu by’u Burayi ku ngingo irebana n’umudendezo mu by’idini. Leta y’u Bufaransa ntiyigeze ijuririra icyo cyemezo.

U Burusiya: Ku itariki ya 10 Kamena 2010, Abahamya ba Yehova batsinze urubanza rutazibagirana Abahamya ba Yehova b’i Moscou baburanaga na leta y’u Burusiya mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Nubwo leta y’u Burusiya yari yasabye ko icyo kibazo cyashyikirizwa abacamanza 17 b’Urugereko Rukuru rw’urwo Rukiko, ku itariki ya 13 Ukuboza 2010, abacamanza b’Urugereko Rukuru banze ibyo leta yasabaga, bityo baba bashimangiye umwanzuro wo ku itariki ya 10 Kamena. Uwo mwanzuro wavugaga ko leta y’u Burusiya “ifite inshingano yo mu rwego rw’amategeko . . . yo guhagarika ibikorwa binyuranyije n’amategeko Urukiko rwabonye, kandi igakosora ingaruka zabyo uko bishoboka kose.” Icyakora kugeza n’uyu munsi, leta yananiwe kubahiriza uwo mwanzuro w’urukiko. Ahubwo yabonye ubundi buryo bushya bwo kubuza amahwemo Abahamya no kubabuza kuyoboka idini ryabo mu mudendezo.

Urugero, mu gitondo cya kare ku itariki ya 25 Kanama 2011, abapolisi basatse ingo 19 z’abavandimwe bacu bo mu mugi wa Taganrog bafatira ibitabo byacu by’idini, za orudinateri n’amadosiye y’itorero. Uwo mukwabu usa naho ufitanye isano n’icyemezo cyari cyarafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya, cyavugaga ko umuryango wo mu rwego rw’idini wo muri Taganrog useswa kandi ko ibitabo byacu 34 birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Leta ishingiye ku byemezo by’inkiko zo mu Burusiya, yashyize ibitabo byacu 63 ku rutonde rw’ibitabo Leta ibona ko birimo ibitekerezo by’ubutagondwa.

Byongeye kandi, abavandimwe na bashiki bacu bibasiwe nibura incuro 950 n’umukwabu, ibitero, gufungwa no gufatwa na polisi. Abategetsi b’Abarusiya bareze abavandimwe bacu mu manza 11, kandi Amazu y’Ubwami menshi yarangijwe. Ndetse abayobozi bashyize za kamera nibura mu rugo rw’umuvandimwe umwe, bagerageza kumviriza telefoni kandi bagenzura ubutumwa abandi benshi bohererezanya kuri interineti kugira ngo babahimbire ibirego bitwaje itegeko rirwanya ibikorwa by’ubutagondwa.

Kimwe mu birego bahimbye ni icyarebaga Aleksandr Kalistratov ufite imyaka 35 wo mu mugi wa Gorno-Altaysk, waregwaga ko “abiba inzangano zishingiye ku madini” hashingiwe ku itegeko rirwanya ibikorwa by’ubutagondwa ryagiye rinengwa n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Mu gihe cyose urwo rubanza rwamaze, rwahereye ku itariki ya 7 Ukwakira 2010 kugeza ku ya 18 Werurwe 2011, mu batangabuhamya 71 babajijwe n’urukiko nta n’umwe washoboye guhamya ko Aleksandr yakoze icyaha cyangwa ko yashatse kugikora. Urukiko rwagenzuye rwitonze ibitabo n’inyigisho by’Abahamya ba Yehova, maze ku itariki ya 14 Mata 2011, umucamanza yemeza ko nta cyaha kimuhama. Icyakora umushinjacyaha yajuririye uwo mwanzuro, maze ku itariki ya 26 Gicurasi 2011, Urukiko rw’Ikirenga rwa leta ya Altay rufata icyemezo cyo gusubiza urwo rubanza mu rukiko rwo hasi kugira ngo rwongere ruburanishwe n’undi mucamanza. Nubwo umuvandimwe Kalistratov yari yahanaguweho icyaha burundu, agiye kongera gucuragizwa mu nkiko aho ashobora kuzahamywa icyaha cyo kuba intagondwa kandi arengana.

Nk’uko byumvikana, urwo rubanza baturegaga bavuga ko ibikorwa byacu biteje akaga rwatumye abantu bo mu mugi muto wa Gorno-Altaysk bagirira urwikekwe umurimo wacu. None se Abahamya bo muri uwo mugi, bari no mu kaga ko kuba bafatwa bakajyanwa mu nkiko, bitwaye bate muri iyo mimerere?

Mushiki wacu witwa Inna yagize ati “muri ibyo bihe bigoye Bibiliya irushaho kuba ingirakamaro cyane. Abavandimwe na bashiki bacu barushaho kumva bagize umuryango wunze ubumwe, kandi nanjye narushijeho kwegera Yehova kurusha mbere hose!” Nubwo hari ibitabo byacu byabuzanyijwe, hari abantu benshi batangiye kwigishwa hakoreshejwe Bibiliya yonyine. Umubare w’ababwiriza bo muri Repubulika ya Altay wiyongereyeho 24 ku ijana, kandi amasaha bamara mu murimo wo kubwiriza yiyongereyeho 33 ku ijana. Umubare w’abateranye ku Rwibutso wiyongereyeho 16 ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize, kandi ukuba kabiri uw’ababwiriza bose bo muri iyo leta.

Hagati aho, Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bashyikirije Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ibindi birego 13 barega leta y’u Burusiya. Kimwe muri ibyo birego ni ikirebana n’umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku itariki ya 8 Ukuboza 2009, ikindi kirebana n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Repubulika ya Altay ruvuga ko ibitabo byacu 18 birimo ibitekerezo by’ubutagondwa.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Mu manza 49 zireba Abahamya ba Yehova zaciwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kuva mu mwaka wa 1965, urwo Rukiko rwemeje ko Abahamya bazitsinze zose uretse ebyiri. Urubanza rw’umuvandimwe Bayatyan duherutse gutsinda rwari rumwe muri izo ebyiri.

[Amagambo yo ku ipaji ya 14]

“Byanditswe n’abahanuzi ngo ‘bose bazigishwa na Yehova’”

[Amagambo yo ku ipaji ya 25]

“Kuvuga gusa ngo ‘murakoze’ ntibyaba bihagije ngo ngaragaze ikindi ku mutima”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 12]

Icyo bavuze ku birebana n’umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha:

• “Ni ubwa mbere nashoboye gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Sinabona amagambo nakoresha nshimira kubera ubwo buryo nabonye!”

• “Turabashimira cyane kubera iyo gahunda nshya. Yaradushimishije cyane rwose.”

• “Ni igihe kitazibagirana mu mateka y’itorero ryacu.”

• “Kugira abapayiniya b’abafasha benshi byimakaje amahoro n’ubumwe mu itorero.”

• “Noneho Harimagedoni igomba kuba iri hafi!”—Byavuzwe n’umuntu utari umuhamya wabonye ukuntu umurimo waguwe mu kwezi kwa Mata.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 43]

‘BARANGURURA IJWI RY’IBYISHIMO’

IYI si iyoborwa na Satani ufite uburakari bwinshi igerwaho n’ibyago bigenda byiyongera (Ibyah 12:12). Ibinyuranye n’ibyo, abagaragu ba Yehova bo ‘barangurura ijwi ry’ibyishimo bitewe n’imimerere myiza yo mu mutima’ (Yes 65:13, 14). Bakomeje gutumira abantu benshi uko bishoboka kose kugira ngo bayoboke Yehova Imana y’ukuri, kuko bazi ko ‘abamuhungiraho bose bazishima, bakarangurura ijwi ry’ibyishimo kugeza ibihe bitarondoreka.’—Zab 5:11.

[Imbonerahamwe zo ku ipaji ya 26]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)

IBONEKA MU NDIMI 106

Ubuhinduzi bw’isi nshya Ibyanditswe by’ikigiriki

bwuzuye: 62 bya gikristo: 44

Ibo Icyamuharike

Icyarabu Icyewe

Icyefiki Igicitonga

Icyesipanyoli Igifiji

Icyongereza Igihiligayinoni

Icyosetiya Igihindi

Igicebuwano Igihirimotu

Igiceki Igikamboji

Igicibemba Igikanada

Igicicewa Igikawonde

Igifaransa Igikazaki

Igifinwa Igikerewole cyo muri Hayiti

Igiholandi Igikiribati

Igihongiriya Igipangasina

Igikirigizi Igipapiyamento (Curaçao)

Igikoreya Igipunjabi

Igikorowate Igisango

Igipolonye Igisilozi

Igiporutugali Igisiranantongo

Igisamowa Igitamili

Igisepedi Igitayilandi

Igiseribe Igitokipisini

Igiseribe (ikiromani) Igitonga

Igisesoto Igitumbuka

Igishinwa (cy’umwimerere) Ikigande

Igishinwa (cyorohejwe) Ikiguni

Igishona Ikiluvale

Igisilovaki Ikimalayalamu

Igisinihala Ikimiyama

Igisuwede Ikinepali

Igiswayire Ikinyaletoniya

Igitagaloge Ikinyalituwaniya

Igitaliyani Ikinyawukereniya

Igitsonga Ikinyazeribayijani

Igitswana Ikinyazeribayijani (igisirilike)

Igiturukiya Ikinyesitoniya

Igitwi (Akuapem) Ikiviyetinamu

Igitwi (Asante) Ikiwuzubeki

Ikidage Ururimi rw’amarenga rw’urunyaburezili

Ikidanwa Ururimi rw’amarenga rw’urunyakolombiya

Ikigiriki Ururimi rw’amarenga rw’urunyamegizike

Ikiloko Ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika

Ikimaligashi Ururimi rw’amarenga rw’ururusiya

Ikimalita Ururimi rw’amarenga rwo mu Butaliyani

Ikinyabulugariya

Ikinyafurikansi

Ikinyajeworujiya

Ikinyalubaniya

Ikinyamakedoniya

Ikinyandoneziya

Ikinyanoruveje

Ikinyarumaniya

Ikinyarumeniya

Ikinyarwanda

Ikinyasiloveniya

Ikirundi

Ikirusiya

Ikiyapani

Ikiyoruba

Ikizosa

Ikizulu

Ilingala

[Imbonerahamwe]

◀ 76% ◁ 24%

Kugeza mu mwaka wa 2011, abantu bagera nibura kuri 76 ku ijana by’abatuye isi bari bafite Bibiliya y’“Ubuhinduzi bw’isi nshya” mu rurimi rwabo (yaba yose cyangwa igice cyayo)

110

100

90

80

70

60

50

40

30

20

10

0

1950 1955 1960 1965 1970 1975 1980 1985 1990 1995 2000 2005 2010

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 8]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)

Ku isi hose, ababwiriza 2.657.377 bakoze umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha

2.5 (MIRIYONI)

2.0

1.5

1.0

0.5

0

2008 2009 2010 2011

[Ikarita yo ku ipaji ya 35]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)

LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

U BUFARANSA

BULUGARIYA

TURUKIYA

ARUMENIYA

AZERUBAYIJANI

U BURUSIYA

KOREYA Y’EPFO

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Hejuru: abapayiniya n’ababwiriza bajyanaga abo bigishaga Bibiliya kwa Jeannette bakigirayo. (Reba ipaji ya 8-9)

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Itsinda ry’abapayiniya b’igihe cyose n’ab’abafasha rigiye kubwiriza i Madrid, muri Esipanye

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Toshi arimo abwiriza umuntu umwitaho mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Alejandro na se ku munsi wa nyuma w’ukwezi i Sant Celoni, muri Barcelone, ho muri Esipanye

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Ikigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson ho muri leta ya New York, muri Amerika.

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Inzu y’Ubwami y’i Rikuzentakata, mu Buyapani

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Hejuru: abitangiye imirimo bavana imyanda mu nzu y’umuvandimwe i Shibata, muri Miyagi

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Ibumoso: umwe mu bagize Komite y’Ishami atanga disikuru mu rugo rw’umuvandimwe i Rikuzentakata

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Hasi: abitangiye imirimo batekeye abaje mu ikoraniro ryihariye ryabereye ku karere kibasiwe n’impanuka kamere

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ubuhinduzi bw’ikinyalituwaniya n’ikinyaletoniya

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Ikimenyetso kigaragaza amateka ya Sitade Yankee, i New York, muri Amerika

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Ibiro byo muri Burukina Faso

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Ishami ryo muri Shili

[Ifoto yo ku ipaji ya 33]

Abubatsi ku biro byo muri Burukina Faso

[Amafoto yo ku ipaji ya 33]

Amazu mashya y’ishami ryo muri Hong Kong

[Ifoto yo ku ipaji ya 34]

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu i Strasbourg, mu Bufaransa

[Amafoto yo ku ipaji ya 38]

Abanyeshuri bafashe indangamanota zabo. Bashimishijwe n’uko basonewe amasomo y’iyobokamana

[Ifoto yo ku ipaji ya 41]

Abahamya babwiriza mu mugi wa Gorno-Altaysk, muri Repubulika ya Altay

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze