Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize
BIRASHISHIKAJE kubona ibyo Yehova arimo asohoza abinyujije ku bagaragu be bo hirya no hino ku isi. Iki Gitabo nyamwaka kivuga ibyagezweho mu ifasi y’ururimi rw’amarenga, kandi kigasobanura ukuntu Urwego Rushinzwe Ubwanditsi rukora ubushakashatsi. Uzamenya ibyerekeye amakoraniro mpuzamahanga kandi ubone ibisobanuro bishishikaje ku birebana n’igitabo gishya cy’indirimbo zacu. Uzabona amakuru ahuje n’igihe ku birebana n’ibyakozwe mu rwego rw’ubutabera hirya no hino ku isi, umenye amakuru yo muri Hayiti n’ibiro by’amashami biherutse kwegurirwa Yehova. Twiringiye ko uzishimira ibyo uzasoma kandi bikagutera inkunga.
‘IMANA ISHAKA KO IBIRAGI BIYIMENYA’
Nimucyo dusuzume uko byifashe mu ifasi ikoresha ururimi rw’amarenga. Salvatore wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni ikiragi, akaba afite umugore w’Umuhamya wa Yehova. Nubwo yamaze imyaka myinshi agerageza kwiga ukuri kwa Bibiliya, ntiyigeze agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Umugore we yamugiriye inama yo gusoma Bibiliya buri munsi mu gihe cy’umwaka. Icyakora kubera ko atasobanukiwe ibyo yasomaga, yacitse intege. Yavuze yihebye ati “sinzigera menya uko nakunda Yehova.”
Icyakora, igihe babwiraga Salvatore ko hari ibice bya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya byabonekaga kuri DVD mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika, ubuzima bwe bwarahindutse. Amaze gucukumbura Ijambo ry’Imana mu rurimi rw’amarenga, yariyamiriye ati “nari nzi rwose ko Imana ishaka ko nyimenya.” Salvatore yize Bibiliya, none ubu akorera Yehova yishimye, ari Umuhamya wabatijwe.
Kimwe na Salvatore, hari abandi bantu b’ibiragi hirya no hino ku isi biboneye urukundo rususurutsa Yehova abakunda, kandi bibonera ukuntu abitaho cyane akabaha za Bibiliya n’ibindi bitabo byo mu rurimi rw’amarenga biboneka kuri DVD no kuri interineti. Ubu ibyo bitabo biboneka mu ndimi z’amarenga 46, n’izindi 13 zirimo zitegurwa. Umunara w’Umurinzi uboneka mu ndimi icyenda muri izo, kandi ibice bya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya byasohotse mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika, urunyaburezili, urunyakolombiya, urunyamegizike, urutaliyani n’ururusiya.
Buri gihe birashimisha cyane kubona ukuntu ibitabo byo mu rurimi rw’amarenga bikora ku mutima abantu bashya. Umugore w’ikiragi wo mu Buyapani witwa Natsue, agira ati “natangiye kwiga ukuri mu mwaka wa 1981, nkoresheje ibitabo bicapye byo mu kiyapani. Kubera ko ntasobanukirwaga ibyo nasomaga, kandi n’abagize umuryango wanjye bakandwanya, nahise mbyihorera.”
“Muri Mata 2007, hari umubwiriza wanyeretse agatabo kitwa Ushobora kuba incuti y’Imana mu rurimi rw’amarenga rw’uruyapani kuri DVD. Hari hashize imyaka 26 nyuma y’aho nigiye Bibiliya bwa mbere. Nahise nsubukura icyigisho cyanjye cya Bibiliya, maze numva noneho ntangiye kubona ibyo nari nkeneye mu buryo bw’umwuka. Nabatijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2008.”
Muri iki gihe, ku isi hose hari ababwiriza b’ibiragi basaga 16.000. Basingiza Yehova mu rurimi rw’amarenga bakoresheje ibiganza n’isura yo mu maso habo. Inkunga bakura mu bitabo n’udutabo na za videwo na darame bigera kuri 30 byahinduwe mu ndimi z’amarenga zinyuranye, ituma bizera ko Yehova abakunda kandi ko aha agaciro umurimo bamukorera mu budahemuka.
Ibiro 54 by’amashami bihindura mu ndimi z’amarenga, bibona amabaruwa menshi ashimira yandikwa n’abavandimwe na bashiki bacu ndetse n’abandi bashimishijwe bo mu mafasi akoresha izo ndimi. Ayo mabaruwa yabo aba asobanura ukuntu ibiragi bishimishwa cyane no gusobanukirwa neza ukuri kwimbitse ko mu buryo bw’umwuka mu rurimi rwabo rw’amarenga. Ibyo bigaragazwa n’ibyavuzwe na Emi wo mu Buyapani, ufite ababyeyi b’ibiragi.
Emi yagize ati “ababyeyi banjye babatijwe mbere yanjye ho imyaka myinshi, ariko barwanaga no gusobanukirwa ibyo basomaga mu bitabo bicapye byo mu kiyapani. Iyo habaga hari ikintu batasobanukiwe, bansabaga kubasobanurira. Ariko ubu bashobora gusobanura ukuri bifitiye icyizere. Mama yaravuze ati ‘natangiye gusobanukirwa Bibiliya mu buryo burambuye ari uko gusa ibitabo byo mu rurimi rw’amarenga bimaze kuboneka.’ Ibyo byatumye ababyeyi banjye barushaho kwegera Yehova, kandi imishyikirano yo mu muryango wacu yarushijeho kumera neza kuruta mbere hose.”
‘BAGENZURA IBINTU BYOSE BABYITONDEYE MU KURI KOSE’
Yesu yavuze ko umugaragu wizerwa yari kugaragaza ubwenge, agaha abandi bagaragu bo mu rugo “ibyokurya mu gihe gikwiriye.” Muri ubwo buryo, Kristo yagaragaje ko abashinzwe gutanga ibyo ‘byokurya’ bagombaga kugaragaza ubwitonzi n’ubushishozi mu gihe baha ab’inzu y’abizera ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka.—Mat 24:45-47.
Muri iki gihe, abavandimwe ba Kristo basutsweho umwuka, bakoresha Urwego Rushinzwe Ubwanditsi rukorera i Brooklyn ho muri New York, bagatanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bakoresheje amagazeti, udutabo n’ibitabo hamwe n’izindi nyandiko zicapye n’iziboneka mu buryo bwa elegitoroniki. Kimwe n’ibyokurya ibi bisanzwe, iryo funguro ryo mu buryo bw’umwuka rigomba kuba riteguwe neza. Ndetse n’abanditsi ba Bibiliya babaga bayobowe n’umwuka wera, baritondaga bakandika ibintu bakoreye ubushakashatsi busesuye kandi bihuje n’ukuri. Urugero, Luka yanditse ibintu yabwiwe n’abantu benshi babyiboneye, kandi ‘byose yabigenzuye abyitondeye mu kuri kose kuva bigitangira.’—Luka 1:1-4.
Urwego Rushinzwe Ubwanditsi na rwo rukurikiza icyo cyitegererezo, ‘rukagenzura ibintu byose rubyitondeye mu kuri kose.’ Ariko se ni he bashobora kuvana amakuru yizewe? Nubwo interineti ishobora kubonekaho amakuru menshi mu buryo bworoshye kandi bwihuse, abashakashatsi bacu ntibishingikiriza ku makuru yo kuri interineti cyangwa inyandiko zitakorewe ubushakashatsi buhagije, zanditswe n’abantu batazwi cyangwa badafite ubushobozi bakazishyira kuri interineti. Urugero, inkoranya yo kuri Interineti yitwa Wikipedia, itanga umuburo w’uko inyandiko zimwe ziboneka ku rubuga rwayo “ziba zirimo amakuru adahuje n’ukuri, atarakorewe ubushakashatsi buhamye, cyangwa hakaba hari ibyahindutse muri izo nyandiko”; yongeraho ko “abakoresha urwo rubuga bagomba kubimenya.” Kubera iyo mpamvu, Urwego Rushinzwe Ubwanditsi rukorera ubushakashatsi mu bitabo bisanzwe byemewe, mu nyandiko zanditswe n’abahanga bemewe no mu bitabo byanditswe n’abantu bubahwa.
Urwego Rushinzwe Ubwanditsi na rwo rwifitiye ububiko bw’ibitabo burimo ibitabo bibarirwa mu bihumbi bigira icyo bivuga ku ngingo hafi ya zose. Nanone, abashakashatsi bacu bakoresha amazu y’ibitabo akoreshwa n’abantu bose cyangwa ay’ibigo by’amashuri. Bashobora no kubona inyandiko zivuga ibirebana n’ingingo zihariye bazivanye mu mazu y’ibitabo anyuranye. Imwe mu mazu y’ibitabo manini ya za kaminuza abashakashatsi bacu bakoresha, ifite ibitabo bigera kuri miriyoni eshanu, utunyamakuru 58.000, inyandiko zanditswe mu tunyuguti duto cyane zigera kuri miriyoni 5,4 n’ibindi bitabo bibarirwa mu bihumbi bibitswe mu buryo bwa elegitoroniki. Nanone Urwego Rushinzwe Ubwanditsi rubika amapaji y’ibinyamakuru ariho ibintu bishishikaje, rukabika inkuru abantu barwoherereje n’andi makuru y’ibyabaye mu mateka, kandi rugahora rubihuza n’igihe rwongeraho andi makuru aturuka ahantu hatandukanye no ku biro byacu by’amashami byo hirya no hino ku isi.
Ariko nanone nk’uko mu Mubwiriza 12:12 habitwibutsa, “kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo.” N’amakuru aturutse ahantu hizewe kurusha ahandi, ashobora kuba arimo ibintu bidahuje n’ukuri. None se tugenzura dute ko amakuru afite agaciro, ko ahuje n’ukuri kandi yizewe?
Reka dufate urugero rw’amagambo yavuzwe mu gatabo Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?, yavugaga ko ubudodo bw’igitagangurirwa ari bumwe mu budodo bukomeye cyane ku isi, agira ati “uwaboheranya ubwo budodo bukomeye bw’icyo gitagangurirwa bukagira umubyimba wa santimetero 1, akabubohamo urushundura rufite utudirishya twa santimetero 4 z’uruhande kandi rungana n’ikibuga cy’umupira w’amaguru, urwo rushundura rwahagarika indege nini cyane itwara abagenzi irimo iguruka!” Nubwo ayo magambo yavuye mu kinyamakuru cyubahwa kivuga ibyerekeye siyansi, iyo si yo yari inkomoko y’umwimerere, kandi amagambo y’umwimerere ntiyari asobanutse neza. Bityo byabaye ngombwa ko bajya kubaza umushakashatsi wavuze amagambo y’umwimerere, kandi bamubaza uko yageze kuri uwo mwanzuro. Nanone byabaye ngombwa ko abashakashatsi bacu bashaka uburyo bukoreshwa mu kubara, bagashaka n’ibindi bisobanuro bari bakeneye kugira ngo na bo ubwabo bikorere imibare bamenye uko byagenda indege nini iramutse ifashwe mu rushundura rw’ubudodo bw’igitagangurirwa rungana n’ikibuga cy’umupira w’amaguru. Nyuma y’amasaha menshi bamaze bakora ubushakashatsi kandi bakora imibare babyitondeye, bashoboye kwemeza ko ayo makuru atangaje ari ukuri.
Ariko kandi, hari igihe n’amakuru asa naho aturuka ahantu hizewe ashobora kuba adafite gihamya ku bintu bimwe na bimwe. Urugero, bavuga ko Gandhi igihe yari muri ashram (umwiherero wo mu rwego rw’idini) yaba yarabwiye Lord Irwin ati “igihe igihugu cyawe n’icyanjye bizagera ku bwumvikane bushingiye ku nyigisho za Kristo zikubiye mu Kibwiriza cyo ku Musozi, ntituzaba dukemuye ibibazo by’ibihugu byacu gusa, ahubwo tuzaba tunakemuye n’iby’isi yose.” Ariko kandi, ubushakashatsi bwitondewe bwakozwe kuri icyo gitekerezo bwagaragaje ko nta gihamya igaragaza ko Lord Irwin yigeze gusura Gandhi muri ashram, ibyo bikaba bituma havuka ibibazo bitabonewe ibisubizo: Gandhi yavugiye he ayo magambo, yayavuze ryari kandi se koko yarayavuze? Ni yo mpamvu ibitabo byacu bitagikoresha ayo magambo.
Ushobora nanone kuba warasomye inkuru ya Sir Isaac Newton n’igishushanyo cye cy’izuba n’imibumbe irigaragiye. Bavuga ko umuntu utemera ko Imana ibaho wari wamusuye yamubajije ati “ni nde wagikoze?” Igihe Newton yamusubizaga ati “nta we!,” uwo muntu yaramubwiye ati “ugomba kuba utekereza ko ndi igicucu!” Bavuga ko Newton yabwiye uwo muntu utaremeraga ko Imana ibaho ko icyo gishushanyo cyoroheje yakoze yigana gahunda ihambaye cyane kurushaho y’izuba n’imibumbe irigaragiye, kigaragaza ko hari uwabihanze akabirema. Nubwo iyo nkuru ishishikaje, ibihamya bishingiye ku mateka ndetse n’abahanga basesenguye ibyo Newton yakoze n’abakurikiranye ubuzima bwe, ntibashobora gutanga gihamya yuko icyo kiganiro cyabayeho koko. Igishishikaje ni uko iyo nkuru yavuzwe bwa mbere mu ntangiriro z’imyaka ya 1800, kandi ntiyarimo izina rya Newton ahubwo harimo izina ry’intiti y’Umudage witwaga Athanasius Kircher. Ku bw’ibyo rero, Urwego rwacu Rushinzwe Ubwanditsi ntirugikoresha iyo nkuru mu bitabo byacu.
Hari n’igihe ibintu byoroheje na byo bisaba ko hakorwa ubushakashatsi bw’inyongera, kugira ngo bemeze ko ari ukuri. Urugero, umuvandimwe ashobora kuvuga mu nkuru ivuga iby’imibereho ye, ko yavukiye muri Cekosilovakiya mu mwaka wa 1915. Ariko kandi, mbere y’umwaka wa 1918 Cekosilovakiya yari itarabaho. None se ubwo yavukiye he? Gukemura icyo kibazo, bisaba gusuzuma amakarita ya kera cyangwa ibitabo by’amateka.
Nanone umuvandimwe ashobora kuvuga mu nkuru y’ibyamubayeho ko yabatirijwe i San Francisco ku itariki iyi n’iyi. Ariko hakorwa ubushakashatsi bwitondewe, bikagaragara ko nta koraniro ryigeze ribera muri uwo mugi kuri iyo tariki. None se icyo kibazo cyakemuka gite? Hari igihe umuntu yibagirwa. Nubwo uwo muvandimwe ashobora kuba ataribagiwe aho yabatirijwe, ashobora kutibuka neza itariki yabatirijweho. Ubusanzwe, kugereranya amakuru aturuka ahantu hatandukanye, bituma dushobora kwemeza ko ibintu runaka ari ukuri.
Muri make, Urwego Rushinzwe Ubwanditsi rwihatira gukoresha gusa amakuru ahuje n’ukuri, ndetse no mu tuntu duto duto. Ibyo bituma ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ ashobora gutanga buri gihe amafunguro yo mu buryo bw’umwuka ahesha icyubahiro Yehova, we “Mana ivugisha ukuri.”—Zab 31:5.
BAFASHIJWE ‘GUKOMEZA KUBA MASO’
Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, bishimiye inama zifatika kandi ziziye igihe zatanzwe muri porogaramu y’amakoraniro y’intara yabaye mu mwaka wa 2009 yari afite umutwe uvuga ngo “Mukomeze kuba maso!” Mu bakurikiranye iyo porogaramu, harimo intumwa zisaga 200.000 zo mu bihugu 136 zari zatumiwe mu makoraniro mpuzamahanga 37. Ayo makoraniro yabereye muri Otirishiya, Chili, Côte d’Ivoire, u Bufaransa, u Budage, Gana, u Butaliyani, Kenya, Koreya, Megizike, Myanmar, Peru, Polonye, Afurika y’Epfo, Trinité et Tobago, no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umubare w’abateranye muri ayo makoraniro mpuzamahanga yose wari 1.495.045, naho ababatijwe bari 15.730.
Amakoraniro mpuzamahanga aba agamije iki? Inteko Nyobozi iteganya amakoraniro nk’ayo nyuma y’imyaka mike mu migi ikwiriye, rimwe na rimwe akabera mu bihugu umurimo w’Abahamya ba Yehova wari warabuzanyijwe. Ayo makoraniro aba agamije gukomeza abavandimwe no kubafasha kongera imbaraga mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza muri ibyo bihugu.
Nanone ayo makoraniro, atuma abavandimwe bacu babona uburyo bwihariye bwo kwibonera ukuntu mu muryango wacu w’abavandimwe ku isi hose ‘twunze’ ubumwe mu buryo bwihariye (Kolo 3:14). Mbega ukuntu bishimisha kwibonera urukundo n’amahoro n’ubumwe birangwa muri ayo makoraniro, bikarenga imipaka y’ibihugu, imico n’indimi! Abantu bo mu moko anyuranye bagaragarizanya urukundo nyakuri mu gihe basabana bisanzuye mu kiruhuko, basangira, bagahana impano zoroheje, bagahana aderesi, bagafata amafoto menshi kandi bagahoberana mu rukundo rwa kivandimwe. Benshi mu ntumwa ziba zaje muri ayo makoraniro hamwe n’Abahamya bo muri ako karere, baza bambaye imyenda igaragaza umuco w’iwabo.
Ikintu kidasanzwe muri porogaramu y’amakoraniro mpuzamahanga, ni “Raporo ziturutse mu bindi bihugu,” zitambuka mu minsi yose uko ari ine. Umugenzuzi usura amatorero wo mu Butaliyani yavuze ko izo raporo zifasha abateranye bose “kumva ko bari mu muryango nyakuri mpuzamahanga w’abavandimwe batahiriza umugozi umwe basohoza umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami.” Mbega ukuntu byasusurutsaga umutima gutega amatwi inkuru zishishikaje z’abamisiyonari n’abandi bakozi b’igihe cyose babaga basuye ibihugu bakomokamo, bakavuga amakuru yo mu bihugu by’amahanga bakoreramo! Urugero rwiza batanga rukomeza kubera isoko y’inkunga ikomeye abakiri bato ndetse n’abakuze!
Kandi se mbega ukuntu byari bishimishije kumva abagize Inteko Nyobozi muri ayo makoraniro mpuzamahanga, batanga inyigisho zo mu buryo bw’umwuka ziziye igihe kandi bagatanga inkunga zuje urukundo! Disikuru zatanzwe n’abagize Inteko Nyobozi kimwe na “Raporo ziturutse mu bindi bihugu” zarasemurwaga kugira ngo abavuga indimi zose babaga bateze amatwi bungukirwe. Urugero, mu ikoraniro mpuzamahanga rya kabiri ryabereye i Honolulu ho muri Hawayi, Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi yatanze disikuru enye mu cyongereza, zisemurwa mu rurimi rwa Chuuk, Iloko, ikiyapani, ikimandare, ururimi ruvugwa mu birwa bya Marshall n’uruvugwa mu birwa bya Samowa.
Iyo Inteko Nyobozi itegura amakoraniro mpuzamahanga, izirikana uko ahantu hashobora kubera ayo makoraniro hangana, umubare w’Abahamya baho n’umubare w’Abahamya bo mu bindi bihugu bazaza muri ayo makoraniro n’amacumbi izo ntumwa zishobora gucumbikamo. Iyo ibyo birangiye, abavandimwe babishinzwe bo mu migi ayo makoraniro azaberamo basaba uruhushya abayobozi baho, kandi bakagirana amasezerano n’abashinzwe aho amakoraniro azabera.
Kubera ko akenshi amasitade ari yo aberamo ayo makoraniro, hakorwa imirimo myinshi n’imyiteguro myinshi kugira ngo aho hantu hazabera ikoraniro hazabe ari ahantu hiyubashye abantu bakwiriye gusengera Yehova. Urugero, kubera ko muri Peru hari hateganyijwe umupira wari kuba mbere y’ikoraniro, byageze ku mugoroba wabanjirije ikoraniro abavandimwe batarashobora kwinjira muri sitade ngo bayisukure kandi bayitunganye. Nubwo abantu bagera ku 3.000 basabwe kuza gufasha, abavandimwe na bashiki bacu basaga 7.000 bahageze sa kumi n’ebyiri z’umugoroba barara bakora ijoro ryose kugira ngo bashobore kurangiza.
Igihe ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Long Beach muri California ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryari rirangiye, abagabo batatu bakora aho iryo koraniro ryari ryabereye baravuze bati “twabonye andi madini menshi yagiye agirira ibiterane hano, ariko nta dini na rimwe ryakoze nk’ibyo mwe mwakoze. Biratangaje rwose.” Umwe muri abo bagabo yiyemereye ko iyo Abahamya ba Yehova bakomangaga iwe, yibwiraga mu mutima we ati “mukomeze mukomange muruhe kuko ntari bukingure.” Ariko yavuze ko abavandimwe nibongera gukomanga azabakingurira akabatega amatwi. Ndetse umwe muri bo yaravuze ati “ubundi nta dini nagiraga, ariko iri ryo ngiye kurijyamo.”
Mbega ukuntu muri iyo migi yose yabereyemo amakoraniro hatanzwe ubuhamya bukomeye bigahesha Yehova ikuzo! Kandi se mbega ukuntu dushimira Yehova kuba yaraduhaye ayo makoraniro akomeza ukwizera kwacu kugira ngo ‘dukomeze kuba maso!’—Mat 24:42.
KURIRIMBA INDIRIMBO ZO GUSINGIZA YEHOVA
Kuririmba indirimbo zo gusingiza Yehova, ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize gahunda yacu yo kuyoboka Imana. Kubera iyo mpamvu, mu makoraniro yo mu mwaka wa 2009, abagaragu b’Imana basabwe n’ibyishimo igihe batangarizwaga igitabo gishya cy’indirimbo gifite umutwe uvuga ngo Turirimbire Yehova. Ariko se kuki hari hakenewe igitabo gishya cy’indirimbo?
Rimwe na rimwe twagiye tuvugurura ibitabo by’indirimbo zacu kugira ngo zikomeze guhuza n’umucyo wo mu buryo bw’umwuka ukomeza kwiyongera (Imig 4:18). Gutegura igitabo gishya cy’indirimbo byatumye haboneka uburyo bwo guhindura ibintu byari bikeneye guhindurwa mu magambo y’indirimbo zacu. Hatoranyijwe amagambo atuma abantu bahita bumva icyo iyo ndirimbo isobanura mu gihe bayiririmba, kandi bigatuma amagambo yayo azajya yibukwa mu buryo bworoshye. Nanone kugira ngo kuzifata mu mutwe bijye byoroha, inyinshi zagizwe ngufi. Aho bikwiriye, hongerwagamo inyikirizo kugira ngo isubiremo ibitekerezo by’ingenzi birusheho kumvikana. Byongeye kandi, hashyizweho imihati kugira ngo buri mugemo wa buri jambo uhwane n’inota rimwe, aho gushyira imigemo myinshi ku inota rimwe.
Igitabo cy’indirimbo zacu cya kera Dusingize Yehova turirimba cyasuzumwe mu buryo bwitondewe, maze basanga hari injyana zimwe zari zikeneye kunonosorwa kugira ngo kuziririmba byorohe. Ni yo mpamvu indirimbo zimwe na zimwe ubu zashyizwe mu ijwi ryo hasi kugira ngo amanota yo hejuru ashobore kuririmbwa mu buryo bworoshye. Nanone kandi, si ko indirimbo zose zaririmbwaga neza hakurikijwe uko zari zanditswe mu gitabo. Bityo rero, hari aho injyana yagiye ihindurwa kugira ngo ihuze n’uko abavandimwe bo hirya no hino ku isi bari basanzwe baziririmba.
Hari n’ibindi bintu byagiye binonosorwa, urugero nk’uburyo umuzika ucapye ku mapaji. Nubwo indirimbo ndende zijya ku mapaji abiri kugira ngo umwandiko w’indimi zigira amagambo menshi ushobore gukwirwaho, indirimbo zashyizwe mu gitabo ku buryo bitaba ngombwa guhindura ipaji mu gihe baririmba. Ubu nta ndirimbo irenza ibitero bitatu.
None se uwo murimo utoroshye wo gutegura igitabo gishya cy’indirimbo wakozwe ute? Muri Kanama 2007, ikipi y’abahanga b’inararibonye mu bya muzika no kwandika amagambo y’indirimbo, batumiriwe gufasha Inteko Nyobozi muri uwo mushinga. Indirimbo zose zari mu gitabo cya mbere cy’indirimbo zasuzumwe mu buryo bwitondewe, kugira ngo barebe ahaba hari ikibazo mu birebana n’inyigisho, amagambo agomba gutsindagirizwa n’injyana. Byagaragaye ko zimwe mu njyana za kera nubwo zari nziza, zari zikeneye amagambo mashya. Hari izindi ndirimbo zabaga zikeneye guhindurwaho utuntu duke mu magambo yazo, ariko injyana ikaba igomba guhinduka cyane. Hanyuma, Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ibyo Kwigisha yemeje urutonde rw’ingingo zigomba gushyirwa mu ndirimbo zikoreshwa mu materaniro ya gikristo, mu makoraniro no muri porogaramu zo kwegurira Yehova amazu.
Byongeye kandi, abahanga mu bya muzika bongeye gusuzuma ubwoko bw’umuzika abavandimwe bacu bakoresha mu materaniro. Kugira ngo bahimbe indirimbo zihesha Imana icyubahiro kandi nziza, birinze umuzika umeze nk’uwo mu ndirimbo z’amadini yiyita aya gikristo. Ariko nanone, ntibifuzaga ko indirimbo zo gusingiza Yehova zamera nk’indirimbo zidunda zigezweho mu madini menshi.
Mu gihe cyose uwo mushinga wamaze, Inteko Nyobozi yakurikiraniraga hafi umuzika n’amagambo bya buri ndirimbo. Indirimbo nshya Inteko Nyobozi itari izi, zararirimbwe zifatwa amajwi kugira ngo Inteko Nyobozi izumve kandi yongere izisuzume. Izo ndirimbo zimaze kwemezwa zahise zoherezwa ku biro by’amashami kugira ngo amagambo yazo ahindurwe mu zindi ndimi, bityo ibitabo by’indirimbo byo muri izo ndimi bizasohokere rimwe n’icy’icyongereza.
Ikindi nanone, mu mwaka wa 2007, Inteko Nyobozi yateganyije ko umutwe w’abaririmbyi baririmba indirimbo zigafatwa amajwi, zikazafasha amatorero kwiga izo ndirimbo. Hashize imyaka myinshi itsinda ry’abanyamuzika bo mu mashami 14 bitanga bagahurira i Patterson ho muri leta ya New York kabiri mu mwaka, bagafata amajwi umuzika ukoreshwa muri porogaramu z’inyigisho z’Abahamya ba Yehova, hakubiyemo za darame, umuzika ukoreshwa muri za videwo hamwe n’umuzika ukoreshwa mu makoraniro. Abo bavandimwe na bashiki bacu bitanga, benshi muri bo bakaba bari mu murimo w’igihe cyose, bakoresha igihe cyabo n’ubutunzi bwabo bakaza gufata amajwi umuzika uzagirira akamaro umuryango w’abavandiwe wo ku isi hose. Bose baba ari abahanga muri muzika. Umuzika baba bafashe wohererezwa amashami yo hirya no hino ku isi kugira ngo ukoreshwe mu makoraniro kandi bawukoreshe uherekeje amajwi y’abaririmbyi mu ndimi zabo. Inyinshi mu ndirimbo zirimo amajwi y’abaririmbyi zafatiwe ku biro by’amashami, ubu ziboneka ku rubuga rwacu rwa interineti ari rwo www.jw.org.
Icyo gitabo gishya cy’indirimbo Turirimbire Yehova cyakiriwe gite? Hari ibaruwa yanditswe na mushiki wacu, ikubiyemo ibitekerezo bisa n’ibiri mu mabaruwa ashimira abarirwa mu magana twabonye, ikaba igira iti “munyemerere mbanze mbashimire kubera indirimbo nshya nziza cyane ziri mu gitabo cyacu gishya. Zikora ku mutima, zikomeza ukwizera kandi zirahumuriza. Rwose, ni impano ishimishije Yehova yaduhaye.”
Twifuza ko igitabo cy’indirimbo Turirimbire Yehova, cyaba isoko y’ihumure n’inkunga ku bavandimwe bo hirya no hino ku isi. Twaba turi twenyine cyangwa duteraniye hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera, nimucyo tujye dukoresha icyo gitabo tugaragariza Data wo mu ijuru Yehova ko tumukunda!
“BAZABAKURUBANA BABAJYANE IMBERE Y’ABATWARE N’ABAMI . . . KUGIRA NGO BIBE UBUHAMYA”
Yesu yabwiye abigishwa be ko bari kuzajyanwa “mu nkiko” n’“imbere y’abatware n’abami.” Ariko kandi, yavuze ko ibyo byari kuba “kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo no ku mahanga” (Mat 10:17, 18). Mu mwaka ushize, Abahamya ba Yehova basohoreweho n’ibyo Yesu yahanuye. Ariko nk’uko Umutware wabo yabivuze, gutotezwa kwabo kwatumye babona uburyo bwiza bwo kubwiriza.
Arumeniya
Vahan Bayatyan, ni Umuhamya wa Yehova, akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’igice kubera ko umutimanama we utamwemereraga gukora umurimo wa gisirikare. Amaze gutsindwa mu nkiko z’ibanze ndetse n’iz’ubujurire zo muri Arumeniya, mu mwaka wa 2003 yashyikirije ikibazo cye Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Amaherezo, ku itariki ya 27 Ukwakira 2009, urwo rukiko rwafashe umwanzuro w’uko Arumeniya itsinze rushingiye ku myanzuro y’izindi manza yari yarafashwe mu gihe cy’imyaka isaga 50. Ariko umucamanza utaremeranyijwe n’uwo mwanzuro, yabonaga ko “utandukira amahame u Burayi bugenderaho muri iki gihe mu bibazo by’abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare.”
Kubera ko icyo ari ikibazo gikomeye, Urukiko rw’u Burayi rwemeye kugishyikiriza Inteko Nkuru yarwo. Byari biteganyijwe ko urwo rubanza rwagombaga kuburanishirizwa i Strasbourg ho mu Bufaransa, ku itariki ya 24 Ugushyingo 2010. Umwanzuro w’Inteko Nkuru wari utaramenyekana igihe iyi nkuru yajyaga mu icapiro.
Azerbaidjan
Abahamya ba Yehova bakomeje guhura n’ibibazo byo kwinjiza mu gihugu ibitabo byo mu rwego rw’idini. Abategetsi bemera ko ibitabo bimwe na bimwe byo mu rwego rw’idini byinjira mu gihugu ariko bakanga ko ibindi byinjira, kubera ko bavuga ko ngo “ibikubiyemo bishishikariza abantu kwifatanya n’Abahamya ba Yehova gusa, kandi bigakomeretsa ibyiyumvo by’andi madini ashingiye ku Bukristo.” Ibyo byatumye ingo zimwe z’abavandimwe na bashiki bacu zisakwa, maze ibitabo byabo by’imfashanyigisho za Bibiliya birafatirwa.
Ku itariki ya 25 Mata 2010, mu mugi wa Qazax, Abahamya ba Yehova bagera kuri 250 bari basubiye iwabo bavuye mu ikoraniro ryabereye muri Géorgie bari mu mabisi atanu manini n’indi imwe nto. Abapolisi bo ku mupaka barabasatse, bafatira Bibiliya 33 n’ibindi bitabo byabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Abahamya benshi, ndetse n’abageze mu za bukuru n’abamugaye, bagumishijwe aho ku mupaka bategereza amasaha umunani, babona kubarekura ngo bakomeze urugendo. Kugira ngo ibintu nk’ibyo bitazongera kubaho, kandi n’abavandimwe bo muri Azerbaidjan bakomeze kubona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, icyo kibazo cyashyikirijwe Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.
Bélarus
Ku itariki ya 6 Ugushyingo 2009, Umuhamya wa Yehova witwa Dmitry Smyk yaciwe ihazabu y’amafaranga angana na 3.500.000 akoreshwa muri icyo gihugu (angana n’amadolari y’amanyamerika 1.154), kubera ko yanze gukora imirimo ya gisirikare. Umuvandimwe Smyk yaravuze ati “ngerageza gukurikiza Bibiliya mu mibereho yanjye yose mu budahemuka, kandi nkurikiza inyigisho zikubiyemo. Kuri jye, ibyo bikubiyemo kwemera ko umuntu atagombye kwitoza kurwana cyangwa ngo agire uruhare mu ntambara.”—Yes 2:1-4.
Nubwo itegeko nshinga rya Bélarus ryemera ko umuntu yahitamo indi mirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, nta tegeko rihari ribitegeka. Umuvandimwe Smyk yaravuze ati “kwandikwa ko biranditse ko mfite uburenganzira bwo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, ariko mu by’ukuri sinemererwa guhabwa ubwo burenganzira.”
Kugira ngo bazibe icyo cyuho kiri mu mategeko, ku itariki ya 18 Gashyantare 2010, perezida wa Belarusi yashyizeho komisiyo ishinzwe gutegura umushinga w’itegeko rirebana n’imirimo isimbura iya gisirikare. Nyuma y’igihe gito, urukiko rwemeje ko umuvandimwe Smyk ari umwere kandi rumuvaniraho igihano kiremereye yari yahawe. Kubera ko abandi Bahamya bakiri bato bahanganye n’ikibazo nk’icyo kandi bakaba batifuza kwiga kongera kurwana, twiringira ko leta izashyiraho bidatinze imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.
U Bubiligi
Kugeza mu mwaka wa 1993, amazu ya Beteli y’i Buruseli ho mu Bubiligi yari asonewe imisoro kimwe n’andi mazu yose y’amadini yo mu Bubiligi. Icyakora, mu mwaka wa 1993 urwego rushinzwe imisoro rwarabihinduye rwanga kuyasonera imisoro yose. Rwemezaga ko Beteli idakoreshwa mu rwego rw’idini gusa, ahubwo ko bimwe mu bihakorerwa ari ibintu bibyara inyungu, kandi ko abagize umuryango wa Beteli batamara igihe cyose mu bikorwa by’idini ryabo. Amaherezo urwo rubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rw’ibanze mu mwaka wa 2008, ariko umucamanza yafashe umwanzuro w’uko urwego rw’imisoro rutsinze. Uwo mwanzuro warajuririwe, maze ku itariki 4 Gicurasi 2010, urukiko rw’ubujurire rusesa uwo mwanzuro w’urukiko rw’ibanze. Mu mwanzuro wabo wanditse, abacamanza batatu bagize bati “ubuzima bw’Abahamya baba kuri Beteli, bufitanye isano n’imyizerere ikomeye yo mu rwego rw’idini isaba ko umuntu aba yariyeguriye umurimo w’Imana. . . . Abo bakozi bose bibumbiye mu Muryango wo ku isi hose w’abakozi b’igihe cyose bihariye, kandi baba hamwe, bagasengera hamwe, bakaririmba kandi bakigira hamwe Bibiliya. Nanone bifatanya muri gahunda yo gusenga ya mu gitondo ibera muri za Beteli.”
Eritereya
Abahamya ba Yehova bo muri Eritereya bakomeje guhangana n’ibigeragezo byinshi mu mihati bashyiraho kugira ngo bakorere Imana mu budahemuka. Ubu hari Abahamya 58 bafunzwe, hakubiyemo abagore n’abana bato. Kubera ko leta yashyizeho amategeko akandamiza kandi igahora ikangisha abandi ko izabafunga, kumenya amakuru y’abafunzwe ntibyoroshye. Hashize imyaka myinshi Abahamya ba Yehova bagerageza gufunguza bagenzi babo bahuje ukwizera bo muri Eritereya babinyujije mu nzira za diporomasi. Abahamya bagejeje icyo kibazo ku bakozi bakuru ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi na za ambasade zitandukanye. Nanone babonanye n’abayobozi bakuru benshi bo mu karere Eritereya iherereyemo, urugero nk’abahagarariye Afurika Yunze Ubumwe. Vuba aha, Abahamya ba Yehova boherereje ambasade 18 za Eritereya hirya no hino ku isi ibaruwa n’urutonde rw’imfungwa z’abantu batari bafite imyaka ibemerera kujya mu gisirikare. Iyo baruwa yingingaga Perezida Afewerki, ngo arekure imfungwa zose zitari zifite imyaka izemerera kujya mu gisirikare, hakubiyemo abana n’abageze mu za bukuru. Ariko kugeza n’uyu munsi, nta cyo leta irasubiza.
U Bugiriki
Ku itariki ya 15 Mutarama 2010, urukiko ruruta izindi mu Bugiriki, rwitwa Inama Nkuru y’Igihugu, rwasanze Umuhamya wa Yehova witwa Evangelos Delis yari afite uburenganzira bwo kwanga kuba mu ngabo zitabazwa iyo bibaye ngombwa. Umuvandimwe Delis yari yarabaye umusirikare mbere y’uko aba Umuhamya wa Yehova, ariko igihe yahamagarwaga ngo ajye mu myitozo y’ingabo zitabazwa iyo bibaye ngombwa, umutimanama we watojwe na Bibiliya watumye yanga kujya muri iyo myitozo. Nubwo abayobozi banze icyifuzo cye cyo gufatwa nk’umuntu umutimanama we utemerera kujya mu gisirikare, Inama Nkuru y’Igihugu ishingiye ku ngingo zo mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi ku Birebana n’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, yavuze ko umuntu afite uburenganzira bwo guhindura idini nubwo yaba yarabaye umusirikare, kandi agasaba ko yafatwa nk’umuntu umutimanama we utemerera kujya mu gisirikare ashingiye ku myizerere y’idini rye rishya. Nta gushidikanya ko uwo mwanzuro mwiza wafashwe n’urukiko rukuriye izindi mu Bugiriki uzagirira akamaro abandi bantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisikare bo mu Bugiriki no mu bindi bihugu, urugero nko muri Arumeniya, Azerbaïdjan, Koreya y’Epfo na Turukiya.
Porutugali
Ku itariki ya 25 Nzeri 2009, Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko Abahamya ba Yehova bemewe rwose ko ari idini rimaze igihe kirekire. Ubu Abahamya ba Yehova bo muri Porutugali baremewe rwose mu rwego rw’amategeko no mu rwego rw’idini, kandi ibyo bizabafasha gusohoza umurimo wabo wo kubwiriza. Ubwo buzima gatozi baherutse guhabwa, buzahesha abagize ubwoko bwa Yehova inyungu nyinshi. Muri izo nyungu twavuga nko kuba Abahamya bazaba bemerewe gusezeranya mu buryo bwemewe n’amategeko abashyingiriwe mu Nzu y’Ubwami, kandi bazaba bemerewe kwinjira mu bitaro no muri za gereza kugira ngo batange ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka ku babisabye.
Porto Rico
Ku itariki ya 27 Mutarama 2010, Urukiko r’Ikirenga rw’i Porto Rico rwafashe umwanzuro utazibagirana w’uko abarwayi bakuze bafite uburenganzira bwo kwanga uburyo runaka bwo kwivuza. Nanone urukiko rwemeje ko umurwayi afite uburenganzira bwo gukoresha amabwiriza atanzwe mbere y’igihe no gushyiraho umuntu uzamwitaho akaba yamuhagaragira mu gihe we yaba atacyumva. Umuhamya wa Yehova witwa Victor Hernandez, mbere yo kujya kwa muganga yabanje gutegura amabwiriza y’uko yifuzaga kuvurwa. Mbere yaho, urukiko rw’ibanze rwari rwaranze gushyigikira icyemezo umuvandimwe Hernandez yari yarafashe nk’uko cyagaragaraga mu mabwiriza yari yarateguye kandi agashyigikirwa n’uwo yari yashyizeho ngo amwiteho. Urukiko rw’Ikirenga rwasheshe umwanzuro w’urwo rukiko, rwemeza ko “umuntu wese afite uburenganzira ntavogerwa bwo kurinda umubiri we icyawuhungabanya cyose.” Icyo cyemezo ntikigirira akamaro Abahamya ba Yehova basaga 25.000 bo muri Porto Rico gusa, ahubwo nanone kigirira akamaro abandi barwayi bose bo muri icyo kirwa.
U Burusiya
Mu mezi yavuba aha, umurimo uyobowe n’umwuka wera ukorwa n’abagize ubwoko bwa Yehova, wahuye n’ibitotezo bikaze kurusha ibindi byose byabayeho uhereye igihe Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zasenyukiye. Ku itariki ya 8 Ukuboza 2009, Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya, rwashyigikiye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Rostov cyatumye umuryango wo mu rwego rw’idini wo muri Taganrog uhagarikwa, Inzu y’Ubwami yaho irafungwa ndetse n’ibitabo 34 bitangazwa ko bikubiyemo ibitekerezo by’ubutagondwa, hakubiyemo n’ibitabo bisomwa cyane, urugero nk’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, Igitabo cy’amateka ya Bibiliya n’igitabo ‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye.’
Hashize ibyumweru bike nyuma yaho, Urukiko rw’Ikirenga rwa Repubulika ya Altay mu majyepfo y’u Burusiya na rwo rwafashe umwanzuro nk’uwo ku birebana n’umuryango wo mu rwego rw’idini mu mugi wa Gorno-Altaysk, ibyo bikaba byaratumye ibindi bitabo 18 na byo bishyirwa ku rutonde rw’ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Iyo myanzuro y’inkiko yatumye muri iki gihe bidashoboka kwinjiza mu Burusiya ibitabo byashyizwe kuri urwo rutonde. Byongeye kandi, iyo myanzuro y’inkiko yatumye abanzi ba Kristo barushaho kugira ubukana, bagakangisha abigishwa ba Kristo b’abanyamahoro bo mu migi itandukanye, kandi bakabagabaho ibitero. Kuva umwanzuro wo ku itariki ya 8 Ukuboza wafatwa, habayeho ibikorwa bisaga 300 byo gutera Abahamya, kubafunga, gusaka ingo zabo no kubabuza epfo na ruguru muri gahunda yabo yo kuyoboka Imana.
Mu rwego rwo guhangana n’ibyo bikangisho bikomeje kwiyongera, Inteko Nyobozi yemeye ko hatangwa kopi miriyoni 12 z’inkuru y’Ubwami yihariye ifite umutwe uvuga ngo “Ikibazo kireba abaturage bo mu Burusiya: mbese bishobora kongera kubaho?” (Could It Happen Again? A Question for the Citizens of Russia). Iyo nkuru y’Ubwami yagaragaje mu buryo busobanutse neza ko ibibazo Abahamya ba Yehova bafite muri iki gihe bimeze nk’ibyo bahanganye na byo igihe badurumbanywaga n’ubutegetsi bw’Abakomunisiti. Abahamya ba Yehova batanze iyo nkuru y’ubwami yihariye mu Burusiya hose guhera ku itariki ya 26 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2010. Nubwo icyo gihe hari ubukonje bukabije bugera kuri dogere 40 munsi ya zeru, nyuma y’iminsi ibiri gusa amatorero menshi yari yamaze gutanga inkuru z’Ubwami zose yari yahawe.
Mu rwego rwo kwihorera, ku itariki ya 26 Mata 2010, ikigo gishinzwe kugenzura itangazamakuru n’ikoranabuhanga mu by’itumanaho (Roskomnadzor), cyatwambuye uburenganzira bwo kuzongera kwinjiza mu gihugu amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!
Icyakora, “ukuboko kwa Yehova ntikwabaye kugufi ku buryo kutakiza” (Yes 59:1). Ku itariki ya 10 Kamena 2010, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe umwanzuro utazibagirana washyigikiraga inyungu z’Ubwami, ukavuga ko u Burusiya butsinzwe. Umwanzuro w’urwo rubanza rwiswe urw’Abahamya ba Yehova b’i Mosiku baburana n’u Burusiya watangaje ko gusesa itorero ry’Abahamya ba Yehova b’i Mosiku no kubuzanya umurimo wabo binyuranyije n’amategeko, kandi ko ari ukurengera uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu bwo kugira umudendezo mu bitekerezo, umutimanama n’idini. Icyemezo cyo gusesa itorero ry’Abahamya ba Yehova no kubuzanya umurimo wabo cyatangiye gukurikizwa ku itariki ya 26 Werurwe 2004, ibyo bikaba byaratumye ibikorwa byo kubajujubya no kubatoteza byiyongera. Icyemezo cy’urwo rukiko cyavugaga ko Leta y’u Burusiya “ifite inshingano yo mu rwego rw’amategeko . . . yo guhagarika ibikorwa binyuranyije n’amategeko Urukiko rwabonye, kandi igakosora ingaruka zabyo uko bishoboka kose.”
Uwo mwanzuro w’ingirakamaro cyane, werekeza ku zindi manza icyenda Abahamya ba Yehova batsinze muri Afurika y’Epfo, mu Burusiya, mu Buyapani, mu Bwongereza, muri Esipanye, muri Kanada no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, no ku yindi myanzuro umunani yafashwe mbere yaho n’Urukiko rw’u Burayi rurenganura Abahamya ba Yehova. Mu kubigenza gutyo, urwo rukiko rwemeje ko Urukiko rw’u Burayi rukomeje kwemera rudashidikanya ko izo manza zaciwe mbere zaciwe neza. Urwo rukiko rushingiye ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi ku Birebana n’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu hamwe n’imyanzuro y’imanza zaciwe mbere, rwemeje ko Abahamya ba Yehova badahamwa n’icyaha na kimwe mu byo bashinjwa n’abategetsi b’u Burusiya.
Urwo rukiko rwagize ruti “itorero ry’Abahamya ba Yehova ryatanze ikirego, ryamaze imyaka isaga cumi n’ibiri rikorera muri Moscou mu buryo bwemewe n’amategeko kuva mu mwaka wa 1992 kugeza mu mwaka wa 2004. Muri icyo gihe cyose iryo torero ryamaze rikora mu buryo bwemewe n’amategeko, abasaza baryo n’abayoboke baryo ntibigeze babonekwaho n’icyaha icyo ari cyo cyose cyo kwica amategeko cyangwa kugandira ubutegetsi cyangwa kudasohoza inshingano zireba abaturage.” Ni yo mpamvu urwo rukiko rwemeje ko uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova bwavogerewe, kandi nk’uko rwakomeje rubivuga, “Leta iregwa ifite inshingano mu rwego rw’amategeko . . . yo kureba. . . ingamba zafatwa mu birebana n’amategeko akurikizwa muri icyo gihugu kugira ngo ibikorwa binyuranyije n’amategeko Urukiko rwabonye bihagarare.”
Ku itariki ya 9 Nzeri 2010, Leta y’u Burusiya yasabye ko icyo kibazo cyasuzumwa n’Inteko Nkuru y’urwo rukiko. Uko bigaragara ariko, ayo ni amayeri yo gutinza inshingano yayo yo gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro. Yehova yakwemera ko iyo Nteko Nkuru isuzuma icyo kibazo cyangwa itagisuzuma, dushobora kwiringira ko hazakomeza gutangwa ubuhamya bukomeye.
Seribiya
Nyuma y’intambara yo mu rwego rw’amategeko yamaze hafi imyaka ine, amaherezo Minisiteri yo muri Seribiya ishinzwe amadini yemeye ko Umuryango wa gikristo w’Abahamya ba Yehova wandikwa ku rutonde rw’amadini yemewe muri Seribiya. Kugeza icyo gihe, iyo minisiteri yari yaranze ko bandikwa incuro eshatu zose, nubwo amatsinda y’Abigishwa Mpuzamahanga ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga kera, yabaga muri ako karere kuva mu myaka ya za 20. Icyakora, Urukiko rw’Ikirenga rwa Seribiya rumaze gufata imyanzuro ibiri iturenganura, Minisiteri Ishinzwe Amadini yemeye kuduha ubuzima gatozi.
Mu gihe cyahise, abanzi bacu bafatanyije n’itanganzamakuru, bagiye bagerageza kenshi gusiga ibara Abahamya ba Yehova bavuga ko ari agatsiko gateje akaga. Nta gushidikanya ko kuba twarahawe ubuzima gatozi tukaba turi idini ryemewe n’amategeko, bizafasha abantu b’imitima itaryarya muri Seribiya kubona ko Abahamya ba Yehova ari abaturage beza, bubaha amategeko kandi badateje akaga akarere batuyemo cyangwa abantu ku giti cyabo. Ikintu cya mbere cyiza cyagezweho bitewe n’ubwo buzima gatozi, ni uko ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya n’ibindi bintu twifashisha mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza, ubu byinjira mu gihugu bitarishye imisoro n’amahoro.
Siloveniya
Ku itariki ya 27 Ugushyingo 2009, Umuryango wa gikristo w’Abahamya ba Yehova wanditswe ku rutonde rw’amadini yemewe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Siloveniya. Umuyobozi w’urwego rwa leta rushinzwe amadini yamenyesheje abaduhagarariye ko mu madini n’imiryango iyashamikiyeho bigera kuri 40 muri Siloveniya, “Umuryango wa gikristo w’Abahamya ba Yehova” wabaye uwa munani wongeye guhabwa ubuzima gatozi hakurikijwe itegeko rishya rigenga ubwisanzure bw’amadini. Ubwo buzima gatozi buzatuma abakozi b’igihe cyose basonerwa ku byo leta isonera abantu bose bitangiye gukora umurimo w’idini w’igihe cyose.
Turukiya
Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Mersin bari bamaze imyaka igera kuri 20 bakoresha Inzu yabo y’Ubwami, ariko muri Kanama 2003 ubuyobozi bw’umugi bwarayifunze buvuga ko idakurikije itegeko ry’imiturire. Nubwo abavandimwe bagerageje gukemura icyo kibazo bitabaza inkiko, ku itariki ya 30 Ukuboza 2009, Urukiko rw’Ikirenga rwa Turukiya, rwanze ubujurire bwabo, rushyigikira icyemezo cya guverineri wa Mersin. Ubu icyo kibazo cyagejejwe mu Rukiko rw’u Burayi.
URUKUNDO RWA KIVANDIMWE RUGARAGAZWA MURI HAYITI
Ku itariki ya 12 Mutarama 2010, umutingito ukomeye wayogoje umurwa mukuru wa Hayiti ari wo Port-au-Prince, hamwe n’uturere tuhakikije. Abantu babarirwa mu bihumbi barapfuye abandi benshi bakurwa mu byabo. Abahamya ba Yehova babariwa mu bihumbi batakaje amazu yabo kandi abagera ku 154 bahasize ubuzima. Abandi benshi barakomeretse cyane cyangwa barokoka ku ka burembe.
Acloque yari mu nzu igihe uwo mutingito wabaga. Inkuta zarahirimye n’amatafari aragwa, afatirwa hagati ya sima n’idari ryari ryaguye. Icyakora ntiyakomeretse cyane, bityo yatangiye gukabakaba mu mwijima. Yagize ati “nagiye kumva numva nkoze ku ndobo y’amazi. Ntiyashoboraga kuva aho iri, ariko nashoboraga gukozamo intoki nkazamura utuzi duke nkanywa. Nanone nabonye ibuye ntangira guhondahonda niringiye ko hagira unyumva.” Yasenze asaba ubufasha kandi akomeza gutegeraza ahonda rya buye.
Acloque agira ati “nta saha nari mfite, kandi sinari nzi aho igihe kigeze. Mu mizo ya mbere nararize ninginga Yehova ngo antabare. Ariko uko igihe cyagendaga gihita, amasengesho yanjye yarahindutse. Narasenze nti ‘nzi ko uzanzura. Ariko ndacyari muto! Ntapfuye, nakomeza kugukorera.’”
Buhoro buhoro, Acloque yatangiye kumva ubuzima bumucika, kandi amaherezo ntiyari agifite imbaraga zo guhondahonda akoresheje rya buye. Hanyuma yahise ata ubwenge.
Igihe Acloque yongeraga kugarura akenge, abatabazi b’Abahamya barimo bagerageza kumugeraho. Agira ati “mu buryo butunguranye, nagiye kumva numva ibinonko byo hafi y’amaguru yanjye bivuyeho. Nabonye ko iyo bongera gukubita bari kunkubita ku mavi, nuko ncisha ukuboko mu mwenge mfata ukuboko k’umutabazi.” Bidatinze, Acloque yaratabawe. Yari amaze iminsi ine munsi y’amatongo y’inzu yari yamugwiriye.
GAHUNDA YO GUTANGA IMFASHANYO MU BURYO BWIHUTIRWA
Mu masaha 24 yakurikiye umutingito, umuganga wa mbere w’Umuhamya yari yamaze kugera ku biro by’ishami byo muri République Dominicaine. Nyuma ye hakomeje kuza abandi baganga b’Abahamya n’abatanga imfashanyo, bazanye n’ibintu byari byatanzweho imfashanyo. Bahise batunganya ahantu ho kuvurira mu kibanza cy’ibiro by’ishami, aho abantu barenga 1.000 b’Abahamya n’abatari Abahamya bavuriwe.
Mu barwayi bari barwariye aho, harimo abakobwa babiri, bombi bakaba bari bacitse ukuboko kw’iburyo. Mylène ukora ku biro by’ishami agira ati “kimwe n’abandi barwayi bose b’abaseribateri baba bacitse amaguru cyangwa amaboko, abo bakobwa bari bahangayikishijwe n’uko batari kuzashaka ngo bagire umuryango.” Bityo, Mylène yasabye mushiki wacu wo mu Bufaransa wari waracitse ukuboko akiri umwana igihe yagiraga impanuka y’imodoka, kugira ngo atere inkunga abo bakobwa. Uwo mushiki wacu wo mu Bufaransa yohereje amafoto kuri interineti ari kumwe n’umugabo we n’abana babo babiri beza cyane. Abo barwayi babiri bakiri bato babonye ayo mafoto, barahumurijwe cyane, kandi ubu barimo baritoza kwakira iyo mimirere.
Uretse ibyokurya, imyambaro n’imiti, abarokotse bari bakeneye aho kuba. Abahamya bo muri Hayiti hamwe n’abaturutse mu bindi bihugu bubatse amazu y’agateganyo asaga 1.700 kugira ngo imiryango y’Abahamya bari basenyewe n’umutingito babone aho bikinga imvura kandi bagire umutekano mu rugero runaka. Byageze muri Kamena amatsinda y’abatabazi yaratangiye kubaka Amazu y’Ubwami y’agateganyo, kandi muri Nyakanga abayobozi batanze uruhushya rwa mbere rwo kubaka Amazu y’Ubwami ahoraho.
GUKIZA MU BURYO BW’UMUBIRI, MU BYIYUMVO NO MU BURYO BW’UMWUKA
Muri Werurwe, umuganga w’Umuhamya wazobereye mu guhangana n’ibibazo by’ihungabana, yakoranye inama n’abasaza b’amatorero 115 yibasiwe n’umutingito. Uwo muganga yagiriye abo basaza inama z’ingirakamaro zabafashije gutanga ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka ku bagize amatorero yabo bafite ibibazo by’ihungabana. Nyuma yaho, uwo muganga yabonanye n’abavandimwe na bashiki bacu basaga 100 bari bakeneye kwitwabwaho mu buryo bwihariye, akaba yarabonanye na buri wese ku giti cye.
Nyuma gato y’umutingito, David Splane wo mu Nteko Nyobozi yagiye muri Hayiti kugira ngo abahumurize kandi abatere inkunga. Umuvandimwe Splane, uvuga n’igifaransa, yatanze disikuru mu ikoraniro ry’akarere kandi abonana n’abagize umuryango wa Beteli, abamisiyonari n’abagenzuzi basura amatorero. Bose bishimiye cyane urukundo yabagaragarije n’ukuntu Inteko Nyobozi yabitayeho.
Nubwo hariho inzitizi zasaga n’aho zitavaho, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe bya kigiriki bya gikristo mu gikerewole cyo muri Hayiti yararangiye, iracapwa maze yoherezwa ku biro by’ishami. Izo Bibiliya nshya zahageze hasigaye amasaha make ngo igihe cyo kuzisohora mu ikoraniro ry’intara ryabaye muri Nyakanga kigere. Muri ibyo bintu byabaye bikurikirana mu buryo bwihuse mu mwaka wa 2010, uhereye ku mihati yashyizweho yo gutanga imfashanyo kugeza ubu, buri wese wabigizemo uruhare yiboneye ko Yehova ahora atuyobora kandi akadushyigikira mu bihe bikomeye no mu bihe byiza. Incuro nyinshi, iyo habaga hari ibikenewe, hari ibigomba gutwarwa cyangwa hakenewe abakozi, byose byabonekeraga rimwe mu gihe gikwiriye kandi bigakorwa mu buryo butunganye, ku buryo umuntu atavuga ko ari ibintu byapfaga kwikora. Umumisiyonari umaze igihe kirekire muri uwo murimo yagize ati “keretse iyo uza kuba uhibereye ngo urebe uko ukuboko kwa Yehova kwigaragazaga muri ibyo byose.”
KWEGURIRA IMANA IBIRO BY’AMASHAMI BYAYIHESHEJE IKUZO
Itariki ya 13 Gashyantare 2010, wari umunsi utazibagirana ku Bahamya ba Yehova bo mu Birwa bya Salomo. Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi, yatanze disikuru yo kwegurira Yehova amazu mashya y’ibiro by’ishami. Mu bantu 368 bari baje, harimo umuvandimwe wabaye Umuhamya wa mbere muri ako gace witwa Clement Fa’abasua. Mu kwezi kumwe mbere yaho, abantu batuye hafi y’aho ayo mazu mashya y’ibiro by’ishami yubatswe, bahawe uburyo bwo kuyasura, kandi abantu 273 barahatemberejwe. Umwe mu baje kuhasura, akaba ari umuhanga mu gukora ibishushanyo mbonera by’amazu, yanditse mu kinyamakuru gikomeye cyo muri icyo gihugu ati “tuvugishije ukuri, aya mazu ni aya mbere! Ni urugero ku baturage bo mu Birwa bya Salomo rubereka amazu ashobora kubakwa hano batitaye ku bazayakoresha. Ibyo biramutse bigezweho, abahanga mu gukora ibishushanyo mbonera by’amazu, abubatsi n’abayobozi bariho, bazavugwaho ko bateretse ikirezi muri paradizo.”
Kuwa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2010 habaye porogaramu itazibagirana yo kwegurira Yehova ibiro by’ishami byo muri Esitoniya. Abantu 438 bishimiye cyane iyo porogaramu, yari irimo disikuru yo kwegurira Yehova ayo mazu, yatanzwe na Christian Muntean wo ku biro by’ishami byo mu Bugiriki. Hari inzu y’amagorofa abiri iri mu kibanza gifatanye n’ibiro by’ishami yahoze ari iy’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi muri ako karere yaguzwe. Iyo nzu yaravuguruwe none irimo aho bafatira amajwi n’amashusho, hakabamo n’icyumba kiberamo amashuri anyuranye, urugero nk’Ishuri rya Bibiliya Rigenewe Abavandimwe b’Abaseribateri.
Ibiro by’ishami byo muri Lativiya, igihugu gituranye na Esitoniya, byatashywe ku itariki ya 10 Mata 2010. Ubutumwa bwiza bwabwirijwe bwa mbere muri Lativiya mu mwaka wa 1918, ariko nyuma yaho umurimo wacu wamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo urwanywa bikomeye. Ariko ubu umurimo uragenda neza muri Lativiya, kandi intumwa zigera kuri 248 ziturutse mu bihugu icyenda zari kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri icyo gihugu, bateze amatwi disikuru yo kwerurira Yehova ibiro by’ishami yatanzwe na Christian Muntean.
Kuwa Gatandatu, tariki ya 8 Gicurasi 2010, abantu barenga 2.200 bishimiye kumva disikuru yo kwegurira Yehova ibiro by’ishami bya Paragwe yatanzwe na Gerrit Lösch wo mu Nteko Nyobozi. Hubatswe icumbi rigizwe n’ibyumba 32 hamwe n’amazu y’ibiro kandi inzu y’icumbi yari ihasanzwe yarasanwe kandi iravugururwa. Nanone bubatse ikigega cy’amazi cya litiro 40.000. Kuva imirimo y’ubwubatsi igitangira, abayobozi bo muri ako karere bishimiye cyane umurimo mwiza wakorwaga n’abakozi mpuzamahanga n’abandi bo muri icyo gihugu babyitangiye. Hari umuyobozi wavuze ko bagiye bagirana ibibazo byinshi n’andi madini mu gihe yubakaga amazu yayo, ariko ko Abahamya ba Yehova bo bazwiho ko bakora ibintu byose neza. Ni yo mpamvu kubona uruhushya rwo kubaka ibiro by’ishami bitigeze bigorana.
Kuwa gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2010, abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 500 baturutse mu bihugu 12 bateraniye ku biro by’ishami byo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée kugira ngo bumve disikuru yo kwegurira Yehova ayo mazu y’ibiro by’ishami yatanzwe na Winston Payne, wo ku biro by’ishami bya Ositaraliya. Ayo mazu y’ibiro by’ishami yaguwe, agizwe n’inzu y’amagorofa ane irimo amacumbi, icyumba cyo kuriramo, igikoni n’imesero; inzu ikorerwamo imirimo itandukanye irimo n’Inzu y’Ubwami; hamwe n’inzu nini y’ibiro by’ubuhinduzi. Mu bakurikiranye iyo porogaramu harimo itsinda ry’Abahamya bari bakoze urugendo rw’iminsi itandatu mu misozi ihanamye baje muri ibyo birori. Abagize iryo tsinda bari bambaye imyenda gakondo igaragaza umuco wa Orokaiva, kandi bakiranye urugwiro abandi bashyitsi babyina kandi baririmba. Hari mushiki wacu umaze igihe kinini ari Umuhamya wagaragaje ibyiyumvo asangiye n’abandi benshi, avuga amarira amubunga mu maso ati “uyu munsi ndumva ari nk’aho nageze muri Paradizo!”
‘BAKOMEZA KWERA IMBUTO NYINSHI’
Nta washidikanya ko imihati Abahamya ba Yehova bashyiraho bunze ubumwe ikomeza guhesha Imana ikuzo. Yesu yaravuze ati “iki ni cyo cyubahisha Data: ni uko mukomeza kwera imbuto nyinshi kandi mukagaragaza ko muri abigishwa banjye” (Yoh 15:8). Kubera ko Yehova abaha imigisha kandi akabayobora abigiranye urukundo, bazakomeza kwihatira ‘kugenda nk’uko bikwiriye imbere ya Yehova, bityo babone uko bamushimisha mu buryo bwuzuye, ari na ko bakomeza kwera imbuto mu murimo mwiza wose, kandi bazarushaho kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana, bakomezwa n’imbaraga zose zihuje n’ubushobozi bwayo bw’ikuzo, kugira ngo bashobore kwihangana mu buryo bwuzuye kandi bihanganire ingorane zose bafite ibyishimo.’—Kolo 1:10, 11.
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Natsue yongeye kwiga Bibiliya
[Amafoto yo ku ipaji ya 11]
Abashakashatsi bagenzura amakuru yose babyitondeye
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Koreya
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Megizike
[Amafoto yo ku ipaji ya 14]
Afurika y’Epfo
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Stephen Lett mu ikoraniro mpuzamahanga ryo muri Hawayi
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Dmitry Smyk
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Evangelos Delis
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Icyemezo cyatanzwe na Minisiteri y’Ubutabera
[Ifoto yo ku ipaji ya 33]
Abaganga b’Abahamya bahise bahagera umutingito ukimara kuba
[Ifoto yo ku ipaji ya 33]
Abahamya bo muri Hayiti n’abaturutse mu mahanga, bubatse amazu y’agateganyo asaga 1.700
[Ifoto yo ku ipaji ya 34]
Bibiliya y’“Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe bya kigiriki bya gikristo” yasohotse mu gikerewole cyo muri Hayiti
[Ifoto yo ku ipaji ya 36]
Ibiro by’ishami byo muri Esitoniya byagurwa
[Ifoto yo ku ipaji ya 37]
Ibiro by’ishami bya Paragwe
[Amafoto yo ku ipaji ya 37]
Winston Payne yatanze disikuru yo kwegurira Yehova amazu y’ibiro by’ishami byo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée