ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb17 pp. 136-137
  • Niboneye ibyo Bibiliya ivuga!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Niboneye ibyo Bibiliya ivuga!
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017
  • Ibisa na byo
  • Numvaga narageze iyo njya
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017
  • Ibibazo bitatu byahinduye ubuzima bwanjye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ntiyashoboraga kureka gusoma!
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017
  • Nasabye Yehova ko anyobora
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017
Reba ibindi
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017
yb17 pp. 136-137

JEWORUJIYA

Niboneye ibyo Bibiliya ivuga!

Pepo Devidze

  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1976

  • ABATIZWA MU WA 1993

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yakuriye mu idini ry’Aborutodogisi ryo muri Jeworujiya kandi yubahirizaga imigenzo yaryo yose. Amaze kumenya ukuri, we n’umugabo we bakoze kuri Beteli. Ubu ni abapayiniya ba bwite.

Pepo Devidze

NUMVISE Abahamya bwa mbere igihe nigaga mu mugi wa Kutaisi. Hari umuntu twari duturanye wambwiye ko Abahamya badakoresha amashusho iyo basenga, kandi ko batemera ko Yesu ari Imana Ishoborabyose. Ibyo byari bihabanye n’inyigisho z’Aborutodogisi nakundaga cyane.

Igihe nasubiraga iwacu mu mugi wa Tsageri mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1992, niboneye ko Abahamya bagira ishyaka. Mama yari yarumvise ibintu byinshi byiza abantu babavugagaho. Ariko kubera ko jye nababonaga nabi, yarambwiye ati “genda wirebere ibyo bigisha.”

Abavandimwe babiri b’abapayiniya, ari bo Pavle na Paata, basuraga buri gihe umuryango twari duturanye. Abantu benshi barazaga bagatega amatwi kandi bakabaza ibibazo. Nanjye nagiyeyo kumva. Iyo nabazaga ikibazo, abo bavandimwe baramburaga Bibiliya bakansaba kwisomera igisubizo. Ibyo byarantangaje cyane. Niboneye ibyo Bibiliya ivuga!

Nahise ntangira kwifatanya n’iryo tsinda abo bavandimwe bigishaga Bibiliya. Mu mpeshyi yakurikiyeho, muri iryo tsinda twabatijwe turi icumi. Nyuma yaho, mama na we yabaye Umuhamya wa Yehova.

Iyo nshubije amaso inyuma, nishimira ko abo bavandimwe bashubije ibibazo byanjye byose banyereka aho nisomera muri Bibiliya. Ibyo byatumye nibonera ko imyizerere nari nsanganywe itari ihuje na Bibiliya. Iyo nibutse ukuntu ibyo byamfashije, nanjye nkoresha ubwo buryo ngeza ukuri ku bandi!

Pepo Devidze n’umugabo we
    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze