ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/4 pp. 8-9
  • Ibibazo bitatu byahinduye ubuzima bwanjye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bitatu byahinduye ubuzima bwanjye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Uko bamwe babonye ibisubizo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Nkomeje kwiga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Nshakisha Paradizo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/4 pp. 8-9

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Ibibazo bitatu byahinduye ubuzima bwanjye

Byavuzwe na Doris Eldred

  • IGIHE YAVUKIYE: 1949

  • IGIHUGU: LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

  • KERA: NIFUZAGA KUMENYA INTEGO Y’UBUZIMA

Doris Eldred akiri umwarimu

IBYAMBAYEHO:

Nakuriye mu mugi muto witwa Ancram, mu majyaruguru ya Leta ya New York, muri Amerika. Uwo mugi warimo inzuri nyinshi, ku buryo wasangaga inka ari nyinshi kuruta abantu.

Ababyeyi banjye basengeraga mu idini rimwe rukumbi ryabaga muri uwo mugi. Ku cyumweru mu gitondo sogokuru yampanaguriraga inkweto, hanyuma nkajya mu materaniro y’abana nitwaje Bibiliya nto nyogokuru yari yarampaye. Jye na murumuna wanjye na musaza wanjye twatojwe gukorana umwete, kubaha abaturanyi bacu no kubafasha kandi dutozwa kwishimira ibyiza twabonaga.

Maze gukura, navuye mu rugo njya kuba umwarimu. Nibazaga ibibazo byinshi ku birebana n’Imana n’ubuzima. Bamwe mu banyeshuri nigishaga bari abahanga cyane abandi ari abaswa, nubwo wabonaga nta ko batagira. Hari abari bafite ubumuga, abandi bakagira amagara mazima. Numvaga ibyo ari akarengane. Hari igihe ababyeyi b’abo bana bari bafite ibyo bibazo bavugaga ko kuba abana babo bameze batyo, “ari ko Imana yabishatse.” Nibazaga impamvu Imana yemera ko abana bamwe bavukana ubumuga kandi nta kibi bakoze.

Nanone nibazaga ‘ikintu cy’ingirakamaro nazakora mu buzima bwanjye.’ Nabonaga imyaka insiga nyireba. Nari narakuriye mu muryango mwiza, niga mu mashuri meza kandi nari mfite akazi keza. Icyakora numvaga hari icyo mbura. Nanone numvaga nzashaka, nkagira urugo rwiza n’abana, ngakomeza gukora kugeza mpawe ikiruhuko cy’iza bukuru, hanyuma nkazasazira mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru. Nibazaga niba ubuzima ari aho bugarukira.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Igihe kimwe ari mu mpeshyi, jye n’abandi barimu twatembereye mu Burayi. Twasuye Ikigo cy’Abihaye Imana cy’i Westminster, Katederali ya Notre-Dame de Paris, tujya i Vatikani no mu nsengero zitandukanye. Aho najyaga hose nabazaga bya bibazo. Nyuma yo kugaruka mu rugo i Sloatsburg muri leta ya New York, nagiye mu zindi nsengero zitandukanye. Ariko aho hose nta wigeze ampa ibisubizo binyuze.

Umunsi umwe hari umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wanyegereye maze ambaza ibibazo bitatu. Icya mbere, yambajije niba nari nzi ko ari Umuhamya wa Yehova, musubiza ko mbizi. Icya kabiri, yambajije niba narifuzaga kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’Abahamya ba Yehova, musubiza ko nabyifuzaga. Icya gatatu, yambajije aho ntuye maze kuhamubwira dutangazwa no kumenya ko twari duturanye. Sinari nzi ko ibyo bibazo yambajije byari kuzahindura ubuzima bwanjye.

Nyuma yaho yafashe igare aza kunsura maze atangira kunyigisha Bibiliya. Namubajije ibibazo nari narabajije abayobozi b’amadini benshi. Icyakora we yari atandukanye na bo, kuko yanshubije ibyo bibazo mu buryo bwumvikana akoresheje Bibiliya yanjye. Ibisubizo yampaye byaranyuze, kandi sinari narigeze mbibona muri iyo Bibiliya.

Ibyo yanyigishije byatumye nishima kandi numva nyuzwe. Amagambo nasomye muri 1 Yohana 5:19 yankoze ku mutima. Aho hagira hati “isi yose iri mu maboko y’umubi.” Nahumurijwe no kumenya ko imibabaro tubona hirya no hino ku isi idaterwa n’Imana ahubwo ko iterwa na Satani, kandi ko Imana izayikuraho burundu (Ibyahishuwe 21:3, 4). Namenye ko Bibiliya yumvikana ari uko isobanuwe neza. Nubwo Umuhamya wanyigishaga Bibiliya yari afite imyaka 12 gusa, niboneye ko ukuri kuba ari ukuri, uko ukuvuga yaba angana kose.

Nubwo byari bimeze bityo, nifuzaga kumenya niba ibyo Abahamya bigisha ari na byo bakora. Urugero, uwo mukobwa yakundaga kuvuga ko Abakristo b’ukuri barangwa no kwihangana no kugira neza (Abagalatiya 5:22, 23). Niyemeje kumugerageza ngo ndebe niba na we afite iyo mico. Umunsi umwe yari buze kunyigisha Bibiliya, ariko nza nakererewe ku bushake. Naribajije nti “ese ari buntegereze? Nabona ntinze se, ntari buze kurakara?” Igihe nazaga n’imodoka, nageze ku gahanda kagana mu rugo mubona antegerereje ku madarajya y’iwanjye. Yaje ansanganira arambwira ati “nari hafi kujya mu rugo, nkabwira mama tugahamagara ku bitaro no kuri polisi, kugira ngo tumenye niba nta kibazo wagize kuko ubusanzwe utajya ukererwa. Wari wampangayikishije cyane!”

Ikindi gihe, namubajije ikibazo numvaga ko umwana w’imyaka 12 atabasha gusubiza, ngira ngo mugerageze. Igihe nakimubazaga yaranyitegereje cyane maze arambwira ati “icyo kibazo kirakomeye! Ngiye kucyandika nze kukibaza ababyeyi banjye.” Kandi koko nyuma yaho igihe yagarukaga kunyigisha, yazanye igazeti y’Umunara w’Umurinzi yarimo igisubizo cy’icyo kibazo. Kuba narabonye ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya by’ibibazo byose nibazaga, mbivanye mu bitabo by’Abahamya, ni byo byatumye mbakunda. Uwo mukobwa yakomeje kunyigisha Bibiliya hanyuma nyuma y’umwaka umwe ndabatizwa mba Umuhamya wa Yehova.a

Doris Eldred muri iki gihe

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Igihe nari maze kubona ibisubizo byose binyuze by’ibibazo nibazaga, nifuje kubigeza ku bandi (Matayo 12:35). Abagize umuryango wanjye babanje kundwanya, ariko hashize igihe baracogora. Igihe mama yari hafi gupfa, yatangiye kwiga Bibiliya. Nubwo yapfuye atarabatizwa, nizera ko yari yarafashe umwanzuro wo gukorera Yehova.

Mu mwaka wa 1978, nashakanye n’Umuhamya witwa Elias Kazan. Mu wa 1981, jye na Elias twatumiriwe kujya gukora kuri Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.b Ikibabaje ni uko Elias yapfuye tumaze kuri beteli imyaka ine gusa. Nubwo nari umupfakazi, nakomeje gukora umurimo wo kuri Beteli, kandi mu rugero runaka kuwuhugiramo byarampumurije.

Mu mwaka wa 2006, nashakanye na Richard Eldred, umukozi wa Beteli mugenzi wanjye, kandi turacyakora kuri Beteli. Nemera rwose ko nabonye ibisubizo by’ibibazo nibazaga kandi nkamenya intego y’ubuzima, kubera ko namenye ukuri ku byerekeye Imana. Ibyo byose byatangiye igihe wa mwana w’umukobwa yambazaga bya bibazo bitatu.

a Uwo mukobwa n’abo bava inda imwe bigishije Bibiliya batanu mu barimu babo, na bo bakorera Yehova.

b Beteli bisobanurwa ngo “Inzu y’Imana.” Abahamya ba Yehova bakoresha iryo jambo berekeza ku mazu y’ibiro by’amashami byabo biba hirya no hino ku isi (Intangiriro 28:17, 19). Abagize umuryango wa Beteli bakora imirimo itandukanye yo gushyigikira umurimo wo kwigisha Bibiliya ukorwa n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze