ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/4 pp. 23-27
  • Nshakisha Paradizo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nshakisha Paradizo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Gusubizaho Imimerere y’Icyaro
  • Ibyiyumvo byo Kwemera Imana Bikanguka
  • Mbona Igisubizo cy’Amasengesho Yanjye
  • Ngira Amajyambere mu Buryo bw’Umwuka
  • Ubufasha mu Gihe cy’Amakuba
  • Ngera ku Kintu Cyiza Kurushaho
  • Beteli​—Paradizo Ikomeye yo mu Buryo bw’Umwuka
  • Mbese, uwo waba ari wo mwuga mwiza cyane kuri wowe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Nkomeje kwiga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Uratumiwe!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/4 pp. 23-27

Nshakisha Paradizo

BYAVUZWE NA PASCAL STISI

Igicuku cyari kinishye, kandi nta muntu n’umwe warangwaga mu mihanda yo mu mujyi wa Béziers uri mu majyepfo y’u Bufaransa. Nuko jye n’incuti yanjye tumaze kugera ku rukuta rwari ruherutse gusigwa irangi, rukaba rwari urw’inzu y’idini yacururizwagamo ibitabo, dushwaramburaho ibinyuguti binini by’amagambo y’umuhanga mu bya filozofiya w’Umudage witwaga Nietzsche, agira ati ‘imana zarapfuye. Niharambe umuntu w’igihangange!’ Ariko se, ni iki cyanteye gukora ibyo bintu byose?

NAVUKIYE mu Bufaransa, mu mwaka wa 1951, mvukira mu muryango w’Abagatolika wari ufite igisekuruza mu Butaliyani. Igihe nari nkiri umwana, twajyaga tujya mu biruhuko mu majyepfo y’u Butaliyani. Muri ako karere, buri mudugudu wabaga ufite ishusho yawo ya Bikira Mariya. Najyanaga na sogokuru, ngakurikira ayo mashusho manini babaga bambitse imyambaro, agaragiwe n’uruhererekane rw’abantu bamaraga igihe kirekire bayatambagiza mu misozi​—ariko nkabikora ntabyemera na gato. Narangirije amashuri yanjye y’ifatizo mu ishuri rya kidini ryayoborwaga n’Abayezuwiti. Ariko kandi, nta kintu nibuka naba narigeze mpumva, cyaba cyarubatse ukwizera Imana kwanjye koko.

Igihe najyaga muri kaminuza y’i Montpellier kwiga iby’ubuvuzi, ni bwo natangiye gutekereza ku ntego y’ubuzima. Data yari yarakomerekeye mu ntambara, kandi buri gihe yabaga afite abaganga bamukurikiraniraga hafi ku gitanda yari arwariyeho. Mbese, ibyari kurushaho kuba byiza si ukuvanaho intambara, aho gutakaza igihe n’imihati bingana bityo bavura abantu bayikomerekeyemo? Nyamara kandi, Intambara yo muri Viyetinamu yacaga ibintu. Kuri jye, uburyo bumwe rukumbi buhuje n’ubwenge bwo kuvanaho nka kanseri y’ibihaha, bwari ubwo kuvanaho ikintu cy’ibanze kiyitera​—ni ukuvuga itabi. None se, bite ku bihereranye n’indwara zaterwaga n’imirire mibi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, n’izaterwaga n’indyo ndengarugero mu bihugu bikize? Mbese, ntibyari kurushaho kuba byiza kuvanaho ibitera izo ndwara, aho kugerageza gukemura ingaruka zazo ziteye agahinda? Kuki ku isi hari hariho imibabaro myinshi bene ako kageni? Numvaga ko hari ikintu gikomeye kitagenda neza rwose kuri uyu muryango wa kimuntu ugizwe n’abantu b’abiyahuzi, kandi numvaga za leta ari zo nyirabayazana.

Igitabo nakundaga cyane kurusha ibindi byose, cyari cyaranditswe n’umuntu ugendera ku mahame y’abantu badashaka ko habaho ubutegetsi ubwo ari bwo bwose, kandi najyaga mfata interuro zimwe na zimwe zacyo nkazandukura ku nkuta. Buhoro buhoro, nanjye naje guhinduka umuntu udashaka ko habaho ubutegetsi ubwo ari bwo bwose, utagira ukwizera cyangwa amategeko mbonezamuco ngenderaho, udashaka Imana cyangwa umutware untegeka. Ku bwanjye, Imana n’idini byari ibintu byahimbwe n’abantu bakize kandi bakomeye, kugira ngo babone uko badutegeka kandi batugire ibikoresho byabo. Numvaga ko ari nk’aho bakavuze bati ‘nimwiyuhe akuya mudukorera ku isi, muzabona ingororano nyinshi muri paradizo yo mu ijuru.’ Ariko imana nta mwanya zari zigifite. Abantu bari bakeneye kubibwirwa. Uburyo bumwe bwo kubibabwira, bwari ubwo kugenda mbyandika ku nkuta.

Ibyo byatumye ibyo kwiga kwanjye biza mu mwanya wa kabiri. Hagati aho, nari naragiye kwiga mu ishami ry’ubumenyi bw’isi n’ubumenyi bw’ibinyabuzima n’ibibikikije, mu yindi kaminuza y’i Montpellier, yari yogeyemo umwuka wo kwivumbura ku bayobozi. Uko narushagaho kwiga ubumenyi bw’ibinyabuzima n’ibibikikije, ni na ko nagendaga ndushaho kuzinukwa ibihereranye no kubona ukuntu iyi si yacu nziza igenda ihumanywa.

Buri mwaka mu biruhuko byo mu mpeshyi, nagendaga ntega lifuti nkajya gutemberera kure, nkagenda ibirometero bibarirwa mu bihumbi nzenguruka u Burayi. Mu gihe nabaga ndi mu rugendo ngenda nganira n’abashoferi babarirwa mu magana, niboneraga n’amaso yanjye amakuba n’ubuhenebere bigera ku muryango wa kimuntu. Igihe kimwe, ubwo nagendaga nshakisha paradizo, nageze ku myaro itagira uko isa iri ku kirwa cyiza cya Crète, maze nsanga yuzuyeho ibintu by’ibivuta. Numvise nshengutse mu mutima. Mbese, ku isi hari ahantu aho ari ho hose hari hasigaye agace ka paradizo?

Gusubizaho Imimerere y’Icyaro

Mu Bufaransa, abahanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima n’ibibikikije bashyigikiraga ko gusubizaho imimerere y’icyaro ari umuti wo gukemura amakuba yugarije umuryango wa kimuntu. Nashakaga gukoresha amaboko yanjye. Bityo rero, naguze inzu ishaje yubakishijwe amabuye, yari iri mu kadugudu gato kari mu dusozi two munsi y’Ibisozi bya Cévennes, mu majyepfo y’u Bufaransa. Ku rugi rwayo, nanditseho ngo “Paradizo Ubu,” amagambo yakundaga kuvugwa n’Abanyamerika bari bagize agatsiko k’urubyiruko rw’abaharaniraga umudendezo mu nzego zose. Nabonye umukobwa w’Umudagekazi wari urimo yitemberera mu karere kacu, nuko turibanira. Ibyo gusezeranira imbere ya burugumesitiri, ari na we wari uhagarariye ubutegetsi bwari buriho, sinabikozwaga. Naho se bite muri kiliziya? Ibyo byo byari hanyuma y’ibindi!

Ahanini twagenzaga ibirenge bisa, kandi nari mfite imisatsi miremire n’ibyanwa byashokonkoye. Nashimishwaga cyane no guhinga imbuto n’imboga. Mu mpeshyi ijuru ryabaga ari ubururu, kandi injereri zararirimbaga. Indabyo zo mu gisambu zabaga zihumura neza cyane, kandi imbuto twahingaga zera mu karere kegereye inyanja ya Méditerranée​—imizabibu n’imitini​—zabaga zinetse! Byasaga n’aho twari twariboneye paradizo yacu.

Ibyiyumvo byo Kwemera Imana Bikanguka

Muri kaminuza, nari narize ubumenyi bw’ingirabuzima fatizo, ubw’urusoro, n’ubw’umubiri w’umuntu, kandi nari naratangajwe cyane n’ukuntu iyo mikorere yose ihambaye kandi ikaba ihuriza hamwe. Icyo gihe noneho ubwo nashoboraga kwitegereza ibyaremwe mbyirebera n’amaso yanjye buri munsi, ubwiza bwabyo n’ubushobozi bifite bwo kubyazwamo ibindi bintu bikomeye, byarantangazaga cyane. Uko bwije n’uko bukeye, igitabo cy’ibyaremwe cyagendaga kimbwira, ipaji ku yindi. Umunsi umwe, ubwo nari ndi mu rugendo rurerure mu dusozi ngendesha amaguru, nkaba nari maze gutekereza ku buzima mu buryo bwimbitse, nageze ku mwanzuro w’uko hagomba kuba hariho Umuremyi. Mu mutima wanjye, nahise niyemeza kwemera Imana. Mbere hose, najyaga numva ndi igishushungwe mu mutima wanjye, nkumva mfite ubwigunge bumbuza amahwemo. Umunsi natangiriyeho kwemera Imana, naribwiye mu mutima nti ‘Pascal, ntuzigera wongera kwigunga ukundi.’ Ibyo byari ibyiyumvo bidasanzwe.

Nyuma y’aho gato, jye na wa mugenzi wanjye twabyaranye akana k’agakobwa​—tukita Amandine. Naragakundaga bitavugwa. Icyo gihe noneho ubwo nari nsigaye nemera Imana, natangiye kujya nubahiriza amategeko mbonezamuco make nari nzi. Naretse kwiba no kubeshya, maze bidatinze mbona ko byamfashije kwirinda ibibazo byinshi nashoboraga kugirana n’abari bankikije. Ni koko, twari twifitiye ibibazo byacu, kandi paradizo yanjye ntiyari ihuje neza neza n’uko najyaga nizera ko izamera. Abahinzi b’imizabibu bo mu gace kacu bakoreshaga imiti yica udukoko n’ibyatsi byangiza imyaka, iyo miti ikaba yaranahumanyaga umusaruro wanjye. Ikibazo cyanjye ku bihereranye n’igitera ibibi, cyari kitarabonerwa igisubizo. Byongeye kandi, n’ubwo nari narasomye ibintu byinshi ku birebana n’imibereho yo mu muryango, ibyo ntibyambujije kujya ntongana cyane na wa mugenzi wanjye. Twari dufite incuti nke, kandi na zo zari iz’ibinyoma gusa; ndetse zimwe muri zo zanageragezaga gutuma mugenzi wanjye anca inyuma. Hari hakenewe paradizo irushijeho kuba nziza.

Mbona Igisubizo cy’Amasengesho Yanjye

Mu buryo bwanjye, nasengaga kenshi cyane, nsaba Imana kunyobora mu mibereho yanjye. Umunsi umwe ku Cyumweru mu gitondo, umugore ugira urugwiro witwaga Irène Lopez n’akana ke k’agahungu baje mu rugo rwacu. Yari umwe mu Bahamya ba Yehova. Nateze amatwi ibyo yari aje kutubwira, kandi mwemerera ko yazagaruka. Haje abagabo babiri kundeba. Mu kiganiro twagiranye, nazirikanyemo ibintu bibiri​—Paradizo n’Ubwami bw’Imana. Ibyo bitekerezo nabishyize ku mutima mbigiranye ubwitonzi, kandi uko amezi yagendaga ahita, naje gusobanukirwa ko niba nifuza kugira umutimanama ukeye no kubona ibyishimo nyakuri, umunsi umwe nagombaga gushyira ibintu mu buryo, nkabaho mpuje n’amahame y’Imana.

Kugira ngo duhuze imibereho yacu n’ibyo Ijambo ry’Imana rivuga, wa mugenzi wanjye yabanje kwemera ko tuzasezerana. Hanyuma, yaje kujya agirana imishyikirano n’abantu babi bannyegaga Imana n’amategeko yayo. Umunsi umwe nimugoroba mu rugaryi, nageze imuhira maze nkubitwa n’inkuba. Nasanze inzu impamagara. Wa mugenzi wanjye yari yigendeye, ajyana n’umwana wacu w’umukobwa wari ufite imyaka itatu. Namaze iminsi runaka ngitegereje ko bagaruka​—ariko ndaheba. Aho kubiryoza Imana, nayisengaga nyisaba ko yamfasha.

Nyuma y’aho gato, nafashe Bibiliya, nicara munsi y’umutini wanjye, maze ntangira gusoma. Mu by’ukuri, nashishikajwe cyane n’amagambo yayo, nyicengezamo. N’ubwo nari narasomye amoko yose y’ibitabo byanditswe n’abahanga mu bihereranye n’imitekerereze y’abantu n’imyifatire yabo, hamwe n’abazobereye mu gusesengura iyo mitekerereze n’imyifatire, sinari narigeze mbona ubwenge bumeze butyo. Nabonaga icyo gitabo kigomba kuba cyarahumetswe n’Imana. Imyigishirize ya Yesu n’ukuntu yiyumvishaga kamere ya kimuntu, byarantangazaga cyane. Nahumurijwe na za Zaburi, kandi ntangazwa n’ubwenge bufatika buri mu Migani. Nahise mbona ko, n’ubwo kwiga ibihereranye n’ibyaremwe ari byiza cyane bitewe n’uko birehereza umuntu ku Mana, ari “ibyo ku mpera y’imigenzereze yayo gusa.”​—Yobu 26:14.

Nanone kandi, ba Bahamya bari baransigiye ibitabo Ukuri Kuyobora ku Buzima bw’Iteka na Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango.a Kubisoma byatumye amaso yanjye afunguka. Igitabo Ukuri cyamfashije gusobanukirwa impamvu abantu bugarijwe n’icyorezo cyo guhumana kw’ibidukikije, intambara, urugomo rudasiba kwiyongera, n’akaga ko kuba bashobora gutsembwaho n’ibitwaro bya kirimbuzi. Kandi kimwe n’uko ikirere cyarimo ibicu bitukura nabonaga ndi mu busitani bwanjye cyabaga ari ikimenyetso cy’uko bukeye bw’aho hari buzabe umucyo, ibyo bintu na byo ni ikimenyetso cy’uko Ubwami bw’Imana bwegereje. Naho ku bihereranye na cya gitabo Imibereho y’Ibyishimo, nifuzaga ko nashobora kucyereka mugenzi wanjye, maze nkamubwira ko dushobora kubonera ibyishimo mu gushyira mu bikorwa inama za Bibiliya. Ariko ntibyari bigishoboka.

Ngira Amajyambere mu Buryo bw’Umwuka

Nifuzaga kumenya byinshi kurushaho, bityo rero nasabye Robert wari Umuhamya, ko yansura. Ikintu cyamutangaje cyane, ni uko namubwiye ko nifuzaga kubatizwa, ku bw’ibyo rero icyigisho cya Bibiliya cyaratangiye. Bidatinze, natangiye kujya mbwira abandi ibihereranye n’ibyo nari ndimo niga, no kujya ntanga ibitabo navanaga ku Nzu y’Ubwami.

Kugira ngo nzashobore kubona imibereho, nagiye kwiga mu ishuri ryigisha ubwubatsi. Kubera ko nari nzi ibyiza Ijambo ry’Imana rishobora gukorera umuntu, nakoreshaga uburyo bubonetse bwose, nkabwiriza mu buryo bufatiweho abanyeshuri bagenzi banjye n’abarimu. Umunsi umwe nimugoroba, nahuye na Serge mu kirongozi cy’inzu. Yari afite ibinyamakuru mu ntoki. Nuko ndamubwira nti “ndabona ukunda gusoma.” Aransubiza ati “ndabikunda, ariko bino nabirambiwe.” Ndamubaza nti “mbese, urashaka ikintu cyiza wasoma?” Twagiranye ikiganiro cyiza ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana, hanyuma yemera kwakira ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Mu cyumweru cyakurikiyeho, twajyanye ku Nzu y’Ubwami, kandi icyigisho cya Bibiliya kiratangira.

Umunsi umwe, nabajije Robert niba nshobora kubwiriza ku nzu n’inzu. Nuko ajya mu kabati ke k’imyenda, anzanira ipantaro n’ikoti ryayo. Ku Cyumweru cyakurikiyeho, twajyanye kubwiriza ku ncuro ya mbere. Amaherezo, ku itariki ya 7 Werurwe 1981 narabatijwe, biba ikimenyetso cy’uko niyeguriye Yehova Imana.

Ubufasha mu Gihe cy’Amakuba

Hagati aho, nari naravumbuye aho Amandine na nyina babaga, mu mahanga. Ikibabaje ariko, ni uko nyina​—abiherewe uburenganzira n’amategeko, hakurikijwe amategeko y’igihugu yabagamo​—yambujije kubona umukobwa wanjye. Numvise nshegeshwe. Nyina w’Amandine yishakiye undi mugabo, maze ndushaho kwiheba mu rugero ruhanitse igihe nabonaga inyandiko iturutse mu butegetsi, imbwira ko umugabo we yari yariyandikishijeho uwo mwana wanjye amuhindura uwe​—ibyo byose bikaba byarakozwe ntabitangiye uruhushya. Nta burenganzira na buke nari ngifite ku mwana wanjye. N’ubwo nagiye kuregera ubucamanza, sinashoboye guhabwa uburenganzira bwo kubonana n’umwana wanjye. Umubabaro nari mfite, numvaga umeze nk’aho naba mpetse ibiro 50 ku mugongo.

Ariko kandi, Ijambo rya Yehova ryarankomeje mu buryo bwinshi. Umunsi umwe, ubwo nari mbabaye mu buryo burenze urugero, nasubiyemo incuro nyinshi amagambo yo mu Migani 24:10, agira ati “nugamburura mu makuba, gukomera kwawe kuba kubaye ubusa.” Uwo murongo wamfashije kudatentebuka. Ikindi gihe nanone, ubwo nari maze gushyiraho imihati yo kubona umukobwa wanjye bikananira, nagiye kubwiriza mfashe umukondo w’isakoshi yanjye y’ibitabo, nywukomeje uko nshoboye kose. Mu bihe bikomeye bityo, nashoboye kwibonera amanyakuri y’amagambo yo muri Zaburi 126:6, agira ati “nubwo umuntu agenda arira, asohoye imbuto, azagaruka yishima, azanye imiba ye.” Isomo ry’ingenzi navanyemo, ni uko iyo ufite ibigeragezo bikomeye, ukaba warakoze ibyo ushoboye byose kugira ngo ukemure ibyo bibazo, ugomba kubihigikira inyuma maze ugakataza mu murimo wa Yehova umaramaje. Ubwo ni bwo buryo bumwe rukumbi bwo gukomeza kugira ibyishimo.

Ngera ku Kintu Cyiza Kurushaho

Ababyeyi banjye nkunda bamaze kubona ihinduka nari naragize, bambwiye ko bashaka kumfasha gukomeza amashuri yanjye muri kaminuza. Narabashimiye, ariko icyo gihe noneho nari mfite indi ntego. Ukuri kwari kwarambatuye kuri filozofiya z’abantu, ku gutekereza cyane ku buzima mu buryo bukabije, no ku bupfumu bwo kuraguza inyenyeri. Icyo gihe noneho nari mfite incuti nyancuti, zitari kuzigera zicana mu ntambara. Kandi amaherezo, nari narabonye igisubizo cy’ibibazo nari mfite, ku bihereranye n’impamvu hari hariho imibabaro myinshi ku isi. Mbitewe no gushimira, nashakaga gukorera Imana n’imbaraga zanjye zose. Yesu yitangiye mu buryo bwuzuye gukora umurimo we, kandi nifuzaga gukurikiza urugero rwe.

Mu mwaka wa 1983, naretse imirimo yanjye ihereranye n’ubwubatsi, kugira ngo mbe umukozi w’igihe cyose. Amasengesho yanjye yarasubijwe, maze mbona akazi k’igice cy’igihe ko gukora mu busitani, kugira ngo nitunge. Mbega ukuntu byari bishimishije kujya kwiga mu ishuri ry’abapayiniya nkarihuriramo na Serge, wa musore nari narabwirije turi mu ishuri ry’ubwubatsi! Nyuma y’imyaka itatu nkora ubupayiniya bw’igihe cyose, numvise nifuza gukora ibirenzeho mu murimo wa Yehova. Bityo rero, mu mwaka wa 1986, nabaye umupayiniya wa bwite mu mujyi utagira uko usa wa Provins, hafi y’i Paris. Akenshi iyo nabaga ngeze imuhira nimugoroba, narapfukamaga ngasenga nshimira Yehova ku bw’umunsi mwiza nabaga namaze mbwira abandi ibihereranye na we. Mu by’ukuri, ibintu bibiri binshimisha kurusha ibindi byose mu mibereho yanjye, ni ukuvugana n’Imana, no kuvuga ibihereranye n’Imana.

Ikindi kintu cyanshimishije cyane, ni uko mama wari ufite imyaka 68 yabatijwe, akaba yarabaga i Cébazan, umudugudu muto uri mu majyepfo y’u Bufaransa. Igihe mama yatangiraga gusoma Bibiliya, najyaga mwoherereza za abonema z’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Yari umuntu uzi kwiyumvisha ibintu, kandi bidatinze yahise yibonera ibintu bimwereka ko mu byo yasomaga hari harimo ukuri.

Beteli​—Paradizo Ikomeye yo mu Buryo bw’Umwuka

Igihe Watch Tower Society yafataga umwanzuro wo kugabanya umubare w’abapayiniya ba bwite, nasabye kujya kwiga mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo no kujya gukora kuri Beteli, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova mu Bufaransa. Nifuzaga guha urubuga Yehova, akaba ari we ufata umwanzuro w’uburyo bwiza kurusha ubundi bwose namukoreramo. Nyuma y’amezi make, mu kwezi k’Ukuboza 1989, natumiriwe kujya kuri Beteli i Louviers, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Bufaransa. Ibyo byaje kumbera byiza cyane, bitewe n’uko kuba muri ako gace byatumye nshobora gufasha murumuna wanjye n’umugore we kwita ku babyeyi banjye igihe babaga barwaye cyane. Ibyo sinari gushobora kubikora, iyo nza kuba nkora umurimo w’ubumisiyonari mu karere kari mu birometero bibarirwa mu bihumbi.

Mama yazaga kunsura kenshi kuri Beteli. N’ubwo kuba kure yanjye kuri we byari ukwigomwa, yakundaga kumbwira ati “mwana wanjye, guma kuri Beteli. Nishimira ko ukorera Yehova muri ubu buryo.” Ikibabaje ariko, ni uko ubu ababyeyi banjye bombi bapfuye. Mbega ukuntu ntegerezanyije amatsiko kuzababona mu isi izaba yahindutse paradizo nyaparadizo!

Nemera mu by’ukuri ko niba hariho inzu ikwiriye kwitwa “Paradizo Ubu,” ari Beteli​—“Inzu y’Imana”​—bitewe n’uko paradizo nyakuri, mbere y’ibindi byose, ari iyo mu buryo bw’umwuka, kandi imimerere myiza y’iby’umwuka ikaba yiganje kuri Beteli. Dufite uburyo bwo kwihingamo imbuto z’umwuka (Abagalatiya 5:22, 23). Ibyo kurya bikungahaye byo mu buryo bw’umwuka tubona mu gihe cyo gufata isomo ry’umunsi rya Bibiliya no mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cy’abagize umuryango, bituma ndushaho kugira imbaraga zo gukora umurimo kuri Beteli. Byongeye kandi, gushobora kwifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu bahugiye mu bintu byo mu buryo bw’umwuka, bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bakorera Yehova ari abizerwa, bituma kuri Beteli haba ahantu hihariye umuntu akurira mu buryo bw’umwuka. N’ubwo ubu maze imyaka 17 yose naratandukanyijwe n’umukobwa wanjye, nabonye abasore n’inkumi benshi bakorana umwete kuri Beteli, nkaba mbafata nk’abana banjye, kandi nkaba nshimishwa n’amajyambere yabo yo mu buryo bw’umwuka. Mu myaka umunani ishize, nagiye mpindurirwa inshingano incuro zirindwi. N’ubwo iryo hinduka atari ko buri gihe ryabaga ryoroshye, bene iyo myitozo igira akamaro mu gihe kinini.

Nigeze kujya mpinga ubwoko bw’ibishyimbo byera inkubwe ijana z’ibyo umuntu aba yateye. Mu buryo nk’ubwo, niboneye ko iyo ubibye ibibi, usarura ibirushijeho kuba bibi incuro ijana​—nabwo kandi ntubisarura incuro imwe gusa. Kubaho ukabona ibintu n’ibindi, ni nk’ishuri umuntu avanamo amasomo abanje gukubitika. Nakwifuza ko naba ntarigeze njya muri iryo shuri, ahubwo nkaba nararerewe mu nzira za Yehova. Mbega igikundiro urubyiruko rurerwa n’ababyeyi b’Abakristo rufite! Nta gushidikanya, ibyiza kurushaho ni ukubiba ibyiza mu murimo wa Yehova, maze ugasarura amahoro n’ukunyurwa birushijeho kuba byinshi incuro ijana.​—Abagalatiya 6:7, 8.

Igihe nari umupayiniya, rimwe na rimwe najyaga nyura kuri ya nzu y’idini yacururizwagamo ibitabo, imwe twigeze kwandikaho ya magambo y’abantu badashaka ko habaho ubutegetsi ubwo ari bwo bwose. Ndetse nanayinjiyemo maze nganira na nyirayo, ku bihereranye n’Imana nzima n’imigambi yayo. Ni koko, Imana ni nzima! Byongeye kandi, Yehova, we Mana imwe y’ukuri yonyine, ni Umubyeyi wizerwa, utigera atererana abana be (Ibyahishuwe 15:4). Icyampa ngo imbaga y’abantu benshi kurushaho baturuka mu mahanga yose, na bo babone paradizo yo mu buryo bw’umwuka yo muri iki gihe​—maze bazanabone Paradizo izongera gushyirwaho mu gihe kizaza​—binyuriye mu gukorera no gusingiza Imana nzima Yehova!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Byanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Nsunitswe n’ibintu bitangaje Imana yaremye, nafashe umwanzuro wo kwemera ko iriho. (Iburyo) Mu murimo wa Beteli muri iki gihe

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze