ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/8 pp. 17-19
  • Uratumiwe!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uratumiwe!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Beteli ni iki?
  • Reka bamwe mu bakozi ba Beteli bagire icyo batubwira
  • Gusura Beteli bishobora kugutera inkunga
  • Ngwino usure Beteli!
  • Mbese, uwo waba ari wo mwuga mwiza cyane kuri wowe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Imirimo myiza izahora yibukwa
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Beteli ni iki?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Beteli—Umudugudu w’Ibyiza n’Ibibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/8 pp. 17-19

Uratumiwe!

UTUMIRIWE gukora iki? Utumiriwe gusura bimwe mu biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, ahanini bizwi ku izina rya Beteli. Mu bihugu bitandukanye hari ibiro by’amashami 118. Incuro nyinshi, abasura Beteli bishimira babivanye ku mutima ibintu babona bikorerwa kuri Beteli.

Igihe umwigishwa wa Bibiliya ukiri muto yabonaga ukuntu abakozi benshi bakora ku biro by’ishami byo muri Megizike bari bishimiye gukorera Yehova, yarabajije ati “ni iki ngomba gukora kugira ngo mbe hano kandi mpakorere?” Baramubwiye bati “mbere na mbere, ugomba kubatizwa. Hanyuma, byaba byiza ubaye umupayiniya, ni ukuvuga umubwiriza w’Ubwami w’igihe cyose.” Uwo musore yakurikije ibyo bari bamubwiye, maze nyuma y’imyaka ibiri atumirirwa kujya gukora kuri Beteli yo muri Megizike, aho yakoze imyaka 20.

Beteli ni iki?

Mu rurimi rw’Igiheburayo, “Beteli” bisobanura “Inzu y’Imana” (Itang 28:19). Amazu y’amashami atandukanye akoreshwa mu gucapa Bibiliya hamwe n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho zayo. Nanone kandi, akwirakwiza izo Bibiliya n’ibyo bitabo, kandi agafasha amatorero arenga 100.000 y’Abahamya ba Yehova ari hirya no hino ku isi. Umubare w’abagabo n’abagore bakora kuri za Beteli uri hafi kugera ku 20.000. Abo bagabo n’abagore baba barabayeho mu buryo butandukanye, kandi barakuriye mu mico itandukanye. Ikindi kandi, bakorera Yehova n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka mu buryo buzira ubwikunde igihe cyose. Abamaze imyaka myinshi bakora uwo murimo wa gikristo, bakorana n’abakiri bato bafite imbaraga. Ku migoroba no mu mpera z’ibyumweru, abagize umuryango wa Beteli bishimira kwifatanya n’amatorero abegereye y’Abahamya ba Yehova, bakifatanya mu materaniro no mu murimo wa gikristo wo kubwiriza.

Buri kwezi abagize umuryango wa Beteli basubizwa amafaranga make baba bakoresheje. Bishimira ibyokurya biryoshye kandi birimo intungamubiri bahabwa. Byongeye kandi, baba mu mazu arangwa n’isuku kandi akwiriye. Amazu abakozi ba Beteli babamo ntiyubatse mu buryo buhambaye. Icyakora, ni amazu akwiriye. Abantu basura Beteli batangazwa n’ukuntu ayo mazu n’ubusitani bifatwa neza, kandi bagatangazwa na gahunda iba ihari. Nanone kandi, batangazwa n’umwuka w’ubugwaneza n’ubufatanye biharangwa. Buri wese akorana umwete, ariko nta muntu uba uhuze cyane ku buryo atagaragaza urugwiro. Kuri Beteli abantu bose barareshya, kandi nta wutekereza ko aruta abandi bitewe n’umurimo akora. Buri murimo ukorerwa kuri Beteli ni uw’ingenzi, waba uwo gukora isuku, kwita ku busitani, guteka, gukora aho ibitabo bicapirwa cyangwa mu biro. Abakozi ba Beteli bakorera hamwe nk’itsinda kugira ngo bashyigikire umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova.—Kolo 3:23.

Reka bamwe mu bakozi ba Beteli bagire icyo batubwira

Reka tugire ibyo tumenya ku bavandimwe na bashiki bacu bagize uwo muryango mpuzamahanga. Ni iki gituma bifuza gukora kuri Beteli? Reka turebe ibyabaye kuri Mario. Igihe yabaga Umuhamya wa Yehova, yari afite akazi kamuhesha umushahara utubutse cyane mu ruganda rwiza cyane rw’Abadage rukora imodoka, kandi yari afite uburyo bwo kuzamurwa mu ntera. Nyuma gato yo kubatizwa, yitangiye kumara icyumweru kimwe afasha kuri Beteli yo mu gihugu avukamo. Yahawe akazi ko gufasha mu icapiro. Mario yashoboye kwibonera itandukaniro rigaragara ryari hagati y’abo bakoranaga mu kazi gasanzwe n’abakozi ba Beteli. Bidatinze yasabye gukorera umurimo w’igihe cyose kuri Beteli. Nubwo abenshi muri bene wabo hamwe na bagenzi be batiyumvishaga ukuntu yafashe umwanzuro nk’uwo, ubu Mario yishimira kuba akora kuri Beteli yo mu Budage.

Abantu benshi bagera kuri Beteli nta mashuri cyangwa ubumenyi bihambaye bafite. Ibyo ni ko byari bimeze kuri Abel wakoze kuri Beteli yo muri Megizike mu gihe cy’imyaka 15. Yaravuze ati “kuri Beteli nahigiye byinshi. Nize gukoresha imashini zihambaye zo gucapa. Nzi ko nkoresheje ubwo bumenyi nshobora kubona amafaranga menshi hanze ya Beteli, ariko sinshobora kuhabonera ibyo mbonera hano, ni ukuvuga umutuzo, kunyurwa nkumva ntahangayitse, no kutarangwa n’umwuka wo kurushanwa ugaragara mu bucuruzi. Numva narabonye amasomo meza cyane ashoboka, yamfashije gukura mu buryo bw’umwuka no kugira ubumenyi. Ntaho nari kubonera izo nyungu zo mu buryo bw’umwuka, yemwe haba no muri kaminuza nziza ite!”

Gusura Beteli bishobora kugutera inkunga

Gusura Beteli bishobora gutuma umuntu arushaho kugirana na Yehova imishyikirano myiza. Uko ni ko byagendekeye Omar wo muri Megizike. Nyina yari yaramwigishije ukuri ko muri Bibiliya. Ariko igihe Omar yari afite imyaka 17, yaretse kujya mu materaniro ya gikristo no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Amaherezo, yaje kwishora mu ngeso mbi kandi atwarwa no gushaka ubutunzi. Nyuma yaho, yakoze mu kigo gishinzwe itumanaho, kandi igihe itsinda ry’abakozi bakoranaga basuraga Beteli yo muri Megizike kugira ngo bamurike bimwe mu bikoresho byabo, yari ari kumwe na bo. Omar yaravuze ati “tumaze kubereka ibikoresho byacu, badutembereje mu mazu ya Beteli. Ibyo nabonye n’uburyo banyakiriye byatumye ntekereza uko nabagaho naritandukanyije na Yehova. Nahise nongera kujya mu materaniro kandi nongera kwiga Bibiliya. Hashize amezi atandatu mvuye gusura Beteli, narabatijwe. Nshimira Yehova ku bw’inkunga nabonye bitewe n’uko nasuye Beteli.”

Masahiko wo mu Buyapani na we yarerewe mu muryango w’Abahamya. Icyakora, yatangiye gutekereza ko kugendera mu nzira ya gikristo bituma atisanzura. Yatwawe n’ibikorwa byo ku ishuri, maze ahagarika kujya mu materaniro no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Masahiko yaravuze ati “umunsi umwe abagize umuryango wacu n’izindi ncuti nke z’Abakristo, biyemeje gusura Beteli. Kubera ko abantu bo mu muryango wanjye bakomezaga kubinshishikariza, nanjye twarajyanye. Igihe twatemberaga kuri Beteli, numvise ntangiye kugarura imbaraga kurusha mbere hose. Ibyishimo nagize igihe nifatanyaga n’abandi Bakristo muri urwo rugendo, ni ikintu ntari narigeze mbona mu ncuti zanjye zitari Abahamya ba Yehova. Icyifuzo cyo kubaho mu buryo bwa gikristo cyariyongereye, maze mfata umwanzuro wo gusaba kongera kwiga Bibiliya.” Ubu Masahiko ni umubwiriza w’igihe cyose mu itorero.

Hari Umuhamya wa Yehova wavuye mu Bufaransa maze ajya gukorera i Moscou. Ahageze, yabuze uko yabona abagize ubwoko bwa Yehova, maze acika intege mu buryo bw’umwuka. Yishoye mu bikorwa bibi kandi amaherezo aza gushakana n’umuntu utari Umuhamya. Hanyuma, hari mushiki wacu wavuye mu Bufaransa ajya kumureba, maze bajyana i St. Petersburg mu Burusiya gusura Beteli yaho. Yaranditse ati “kuri Beteli batwakiriye neza kandi byankoze ku mutima. Harangwa n’amahoro kandi hari umwuka wa Yehova. Mbega ukuntu nakoze ikosa ryo kureka umuteguro wa Yehova! Maze gusura Beteli, nasenze Yehova kugira ngo amfashe, maze niminjiramo agafu niyemeza gutangira kwigisha abana banjye Bibiliya.” Uretse ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka uwo Muhamya wari waracitse intege ashobora kuba yari yarahawe, yanatewe inkunga cyane no kuba yarasuye Beteli, kandi nyuma yaho yiyemeje kugira amajyambere agaragara.

Ni ibihe byiyumvo abantu basura Beteli badasanzwe bazi Abahamya ba Yehova bagira? Mu mwaka wa 1988, Alberto wari warishoye muri politiki yasuye Beteli yo muri Brezili. Yatangajwe cyane n’isuku, gahunda ihaba, kandi by’umwihariko akorwa ku mutima no kuba badakorera mu bwihisho. Mbere gato y’uko Alberto asura Beteli, yari yasuye seminari aho muramu we yabaga ari umupadiri. Alberto yabonye itandukaniro. Yaravuze ati “mu iseminari ibintu byose byakorerwaga mu ibanga.” Nyuma gato avuye gusura Beteli, yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, areka politiki, none ubu ni umusaza mu itorero.

Ngwino usure Beteli!

Abantu benshi bashyizeho imihati idasanzwe kugira ngo basure ibiro by’ishami byo mu gihugu cyabo. Urugero, muri Brezili, Paulo na Eugenia bagiye bazigama amafaranga mu gihe cy’imyaka ine kugira ngo bazakore urugendo rw’iminsi ibiri, ni ukuvuga ibirometero 3.000 bari muri bisi, bagiye gusura Beteli yo mu gihugu cyabo. Baravuze bati “imihati twashyizeho si imfabusa. Ubu twarushijeho gusobanukirwa umuteguro wa Yehova. Iyo dusobanuriye abigishwa bacu ba Bibiliya ibijyanye n’imirimo ikorerwa kuri Beteli, baratubaza bati ‘ese mwagezeyo?’ Ubu noneho dushobora gusubiza tuti ‘yego.’”

Ese mu gihugu cyanyu cyangwa icy’abaturanyi, haba hari ibiro by’ishami na Beteli? Turagutumirira kuzasura ayo mazu. Nta gushidikanya ko nusura Beteli, uzakirwa neza kandi ukungukirwa cyane mu buryo bw’umwuka.

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Mario

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Abel

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

U Budage

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

U Buyapani

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Brezili

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze