ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jl isomo 21
  • Beteli ni iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Beteli ni iki?
  • Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Ibisa na byo
  • Mbese, uwo waba ari wo mwuga mwiza cyane kuri wowe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Uratumiwe!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Imirimo myiza izahora yibukwa
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Beteli—Umudugudu w’Ibyiza n’Ibibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Reba ibindi
Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
jl isomo 21

ISOMO RYA 21

Beteli ni iki?

Abahamya ba Yehova babiri bakora mu bijyanye n’amafoto kuri Beteli

Urwego Rushinzwe Amafoto n’Amashusho, muri Amerika

Umuhamya wa Yehova ukora mu icapiro mu Budage

U Budage

Umuhamya wa Yehova ukora mu imesero kuri Beteli yo muri Kenya

Kenya

Umuhamya ukora mu cyumba cyo kuriramo kuri Beteli yo muri Kolombiya, atunganya ameza

Kolombiya

Mu giheburayo, ijambo “Beteli” risobanura “Inzu y’Imana” (Intangiriro 28:17, 19). Iryo zina ni ryo rikwiranye n’amazu Abahamya ba Yehova bakoreramo hirya no hino ku isi, ahakorerwa imirimo ifitanye isano no kuyobora umurimo wo kubwiriza. Inteko Nyobozi ikorera ku cyicaro gikuru kiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri leta ya New York, ni yo igenzura imirimo ikorerwa muri za Beteli zo mu bindi bihugu. Abahakorera bitwa “abagize umuryango wa Beteli.” Kimwe no mu muryango usanzwe, baba bunze ubumwe kubera ko babana, bagakorana, bagasangira amafunguro, kandi bakigira Bibiliya hamwe.​—Zaburi 133:1.

Harihariye kandi abahakorera bakorana ubwitange. Muri buri Beteli, hakora Abakristo n’Abakristokazi bitangiye gukora ibyo Imana ishaka kandi bakoresha igihe cyabo cyose bateza imbere inyungu z’Ubwami (Matayo 6:33). Ntibahembwa, ahubwo bahabwa aho kuba n’ibyokurya n’udufaranga duke two kubafasha mu tundi tuntu bakenera. Buri wese aba afite umurimo akora, haba mu biro, mu gikoni cyangwa mu cyumba bariramo. Bamwe bakora mu icapiro cyangwa aho bateranyiriza ibitabo, abandi bagakora isuku mu mazu. Hari n’abakora mu imesero, mu rwego rushinzwe gusana no kwita ku bikoresho, n’ahandi.

Hakorerwa imirimo yo gushyigikira umurimo wo kubwiriza. Intego y’ibanze ya buri Beteli, ni ugutuma ukuri ko muri Bibiliya kugera ku bantu benshi uko bishoboka kose. Ni na yo mpamvu aka gatabo kanditswe. Inteko Nyobozi yayoboye imirimo yo kwandika aka gatabo, kohererezwa amakipi y’abahinduzi agera mu magana yo hirya no hino ku isi hakoreshejwe uburyo bwa elegitoroniki, gacapwa n’imashini zicapa mu buryo bwihuse zo muri Beteli zitandukanye, maze kohererezwa amatorero asaga 120.000. Ibyo bintu byose umuryango wa Beteli ukora, biba bigamije gushyigikira umurimo w’ingenzi kandi wihutirwa kurusha iyindi yose, wo kubwiriza ubutumwa bwiza.​—Mariko 13:10.

  • Ni ba nde bakora kuri Beteli, kandi se bitabwaho bate?

  • Ni uwuhe murimo wihutirwa ushyigikirwa n’imirimo ikorerwa kuri buri Beteli?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze