ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 183
  • Bibiliya ivuga iki ku birebana no kugira inshuti?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ivuga iki ku birebana no kugira inshuti?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ni iki gituma umuntu aba inshuti nziza?
  • Ni izihe ngero zivugwa muri Bibiliya z’abantu babaye inshuti nziza?
  • Ese umuntu ashobora kuba inshuti y’Imana?
  • Uko twabungabunga ubucuti muri iyi si itarangwamo urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Imigani 17:17—“Incuti zikundana ibihe byose”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Hitamo inshuti zikunda Imana
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Imana iragusaba ko waba incuti yayo
    Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 183
Inshuti zifite imyaka itandukanye zirimo zirota umuriro. Imwe muri zo irimo iracuranga  gitari..

Bibiliya ivuga iki ku birebana no kugira inshuti?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Inshuti zishobora kudufasha kwishima no kugira icyo tugeraho mu buzima. Inshuti nziza ziradufasha zigatuma turushaho kuba abantu beza.—Imigani 27:17.

Icyakora, Bibiliya itsindagiriza akamaro ko kwitonda mu gihe duhitamo inshuti. Inagaragaza akaga ko guhitamo inshuti mbi (Imigani 13:20; 1 Abakorinto 15:33). Inshuti nk’izo zishobora gutuma umuntu afata imyanzuro mibi cyangwa zigatuma agira ingeso mbi.

Muri iyi ngingo turasuzuma

  • Ni iki gituma umuntu aba inshuti nziza?

  • Ni izihe ngero zivugwa muri Bibiliya z’abantu babaye inshuti nziza?

  • Ese umuntu ashobora kuba inshuti y’Imana?

  • Imirongo yo muri Bibiliya ivuga ku bucuti

Ni iki gituma umuntu aba inshuti nziza?

Bibiliya yigisha ko ubucuti nyakuri budashingiye gusa ku kuba mukunda cyangwa mushimishwa n’ibintu bimwe. Urugero, muri Zaburi 119:63 hagira hati: “Nifatanya n’abagutinya bose, n’abakomeza amategeko yawe.a” Zirikana ko umwanditsi wa Bibiliya yavuze ko yahisemo inshuti zifuza gushimisha Imana kandi zibaho zikurikiza amahame yayo.

Nanone Bibiliya igaragaza imico inshuti nziza zigomba kuba zifite. Urugero:

  • “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

  • “Habaho incuti ziba ziteguye kumarana, ariko habaho incuti inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe.”—Imigani 18:24.

Iyi mirongo itwigisha ko inshuti nziza igomba kuba ari indahemuka, igukunda, igira neza kandi igira ubuntu. Inshuti nyakuri iba yiteguye kugufasha igihe cyose ufite ibibazo. Nanone inshuti nyanshuti ntitinya kugukosora mu gihe wakoze amakosa cyangwa wafashe imyanzuro idakwiriye.—Imigani 27:6, 9.

Ni izihe ngero zivugwa muri Bibiliya z’abantu babaye inshuti nziza?

Muri Bibiliya harimo ingero z’abantu babaye inshuti nubwo bari bafite imyaka itandukanye, baturuka ahantu hatandukanye, imico itandukanye kandi bafite inshingano zitandukanye. Reka turebe ingero eshatu.

  • Rusi na Nawomi. Rusi yari umukazana wa Nawomi kandi bararutanaga cyane mu myaka. Ikindi nanone Rusi na Nawomi bakuriye mu mico itandukanye. Icyakora kuba bari batandukanye ntibyababujije kuba inshuti magara.—Rusi 1:16.

  • Dawidi na Yonatani. Nubwo Yonatani yarushaga Dawidi imyaka 30, Bibiliya ivuga ko ‘babaye agati gakubiranye’—1 Samweli 18:1.

  • Yesu n’intumwa ze. Yesu yari afite ubutware ku ntumwa ze kuko yari Umwigisha akaba n’umuyobozi (Yohana 13:13). Ariko ntiyigeze abona ko zidakwiriye ku buryo zitamubera inshuti. Ibinyuranye n’ibyo Yesu yagiranye ubucuti bukomeye n’intumwa ze. Yaravuze ati: “Mbita incuti, kuko nabamenyesheje ibintu byose numvanye Data.”—Yohana 15:14, 15.

Ese umuntu ashobora kuba inshuti y’Imana?

Yego. Birashoboka rwose ko umuntu yaba inshuti y’Imana. Bibiliya igira iti: “Abakiranutsi ni bo nkoramutima ze” (Imigani 3:32). Ibyo bisobanura ko abo Imana ihitamo ko bayibera inshuti, ari abantu biyubaha, b’inyangamugayo, bashyira mu gaciro kandi biyemeje kugendera ku mahame yayo agenga ikibi n’ikiza. Urugero, Ibyanditswe bivuga ko umugabo w’indahemuka witwaga Aburahamu yiswe inshuti y’Imana.—2 Ngoma 20:7; Yesaya 41:8; Yakobo 2:23.

a Ibivugwa muri uyu murongo wo muri Zaburi byerekana ko ijambo “yawe” ryerekeza ku Mana.

Imirongo yo muri Bibiliya ivuga ku bucuti

Zaburi 119:63: “Nifatanya n’abagutinya bose, n’abakomeza amategeko yawe.”

Icyo bisobanura: Tugomba guhitamo inshuti zikorera Imana kandi zibaho zihuje n’amahame yayo.

Imigani 3:32: “Kuko Yehovab yanga urunuka umuntu urimanganya, ariko abakiranutsi ni bo nkoramutima ze.”

Icyo bisobanura: Abantu bifuza kuba inshuti z’Imana bagomba kuba inyangamugayo kandi bakabaho bahuje n’amahame akiranuka agenga iby’umuco.

Imigani 13:20: “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.”

Icyo bisobanura: Inshuti zacu zitugiraho ingaruka.

Imigani 17:17: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”

Icyo bisobanura: Inshuti nyakuri ziba ziteguye gufasha mu gihe cyose.

Imigani 18:24: “Habaho incuti ziba ziteguye kumarana, ariko habaho incuti inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe.”

Icyo bisobanura: Inshuti nyakuri ntishobora kuguhemukira. Ahubwo inshuti nyakuri ni wa muntu w’indahemuka, wiringirwa kandi ugukunda by’ukuri.

Imigani 27:6: “Ibikomere bitewe n’umukunzi bizanwa n’ubudahemuka.”

Icyo bisobanura: Inshuti nziza ntitinya kukugira inama.

Imigani 27:17: “Nk’uko icyuma gityaza ikindi, ni ko n’umuntu atyaza mugenzi we.”

Icyo bisobanura: Inshuti nyanshuti zirafashanya.

b Yehova ni izina bwite ry’Imana nk’uko bivugwa muri Bibiliya.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze