ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 103
  • Ese gukorera ibintu byinshi icyarimwe ni byo byiza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese gukorera ibintu byinshi icyarimwe ni byo byiza?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese ukorera ibintu byinshi icyarimwe?
  • Igitekerezo kidahuje n’ukuri
  • Uburyo bwiza bwo gukora ibintu
  • Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku mitekerereze yawe?
    Nimukanguke!—2021
  • Uko mwakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga
    Inama zigenewe umuryango
  • Nakora iki ngo nge ntekereza cyane ku byo nkora?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nabona nte incuti nziza?
    Nimukanguke!—2016
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 103
Umusore ukorera ibintu byinshi icyarimwe. Arimo arandikirana n’inshuti ze, agasoma igitabo kandi agakoresha terefoni ye ajya kuri interineti.

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese gukorera ibintu byinshi icyarimwe ni byo byiza?

  • Ese ukorera ibintu byinshi icyarimwe?

  • Igitekerezo kidahuje n’ukuri

  • Uburyo bwiza bwo gukora ibintu

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

Ese ukorera ibintu byinshi icyarimwe?

Ese ufite ubushobozi bwo gukorera ibintu byinshi icyarimwe? Abantu benshi batekereza ko abatangiye gukoresha ikoranabuhanga kuva bakiri bato, ari bo bafite ubushobozi bwo gukorera ibintu byinshi icyarimwe, kuruta abatangiye gukoresha ikoranabuhanga bakuze. Ariko se koko ibyo ni ukuri?

NI BYO cyangwa SI BYO?

  • Gukorera ibintu byinshi icyarimwe bituma ukoresha neza igihe.

  • Ushobora gutangira buhorobuhoro, amaherezo ukazamenyera gukorera ibintu byinshi icyarimwe.

  • Abakiri bato bafite ubushobozi bwo gukorera ibintu byinshi icyarimwe kuruta abantu bakuze.

Niba hari aho washubije ngo: “Ni byo” ushobora kuba wayobejwe n’igitekerezo kitari cyo, kivuga ko ushobora gukorera ibintu byinshi icyarimwe kandi ukabikora neza.

Igitekerezo kidahuje n’ukuri

Ese wibwira ko wakora ibintu bibiri icyarimwe? Ibyo byashoboka ari uko gusa kimwe muri ibyo bintu ukora, kidasaba gutekereza. Urugero, niba urimo wumva umuzika ari na ko ukora isuku mu cyumba, iyo suku ishobora kuzagenda neza.

Ariko nugerageza gukora ibintu bibiri kandi byombi bisaba gutekereza, ushobora kutabikora neza byombi. Birashoboka ko ari yo mpamvu umukobwa witwa Katherine yavuze ko umuntu ubasha gukorera ibintu byinshi icyarimwe, “nta kindi aba ashoboye uretse gukora ibintu byinshi mu kajagari.”

“Narimo nganira n’umuntu maze undi anyoherereza mesaje. Twakomeje kuganira, ari na ko nsubiza iyo mesaje. Ikibazo ariko, ni uko ibyinshi mu byo uwo muntu yambwiraga nta byo numvise, kandi ya mesaje nanditse, na yo ikaba yari yuzuyemo amakosa.”—Caleb.

Sherry Turkle, inzobere mu ikoranabuhanga yaranditse ati: “Iyo twibwira ko turimo dukorera ibintu byinshi icyarimwe, . . . ikintu cyose dukoze tugikora nabi. Icyo gihe, ubwonko buvubura imisemburo ituma dutekereza ko turimo gukora ibintu neza, ariko mu by’ukuri twabizambije.”a

“Nibwiraga ko nshobora kuvugana n’umuntu turi kumwe, ari na ko nandikirana n’undi kuri terefoni. Ariko nashidutse ibyo nari kubwira uwo muntu turi kumwe ari byo nanditse muri mesaje, na ho ibyo nari kwandika muri mesaje nsanga ari byo nabwiye wa muntu turi kumwe!”—Tamara.

Abantu bagerageza gukorera ibintu byinshi icyarimwe baba biteza ibibazo bitari ngombwa. Urugero, iyo hari umukoro abanyeshuri basabwa gukora, bakawufatanya n’ibindi bintu, usanga bawumaraho umwanya munini. Uretse n’ibyo kandi, bishobora kuba ngombwa ko basubiramo ibyo bibwiraga ko bari barangije. Uko byagenda kose ariko, usanga nta mwanya basigaranye wo gukora ibintu bagakoze!

Iyo ni yo mpamvu umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu, Thomas Kersting, yavuze ati: “Niba ubwonko ari nk’akabati kabitswemo amadosiye atondetse neza, ubwonko bw’umuntu ukorera ibintu byinshi icyarimwe, bwo bwaba bwuzuye amadosiye yandagaye hirya no hino.”b

“Iyo ugerageje gukorera ibintu byinshi icyarimwe, hari ibintu by’ingenzi utitaho. Ushobora gusanga winanije kandi watakaje igihe, kuruta uko wabitekerezaga.”—Teresa.

Umushoferi uri mu modoka ugeze mu mihanda ibiri. Imodoka ye icitsemo kabiri, buri gice kijya mu muhanda wacyo.

Kugerageza gukorera ibintu byinshi icyarimwe, ni nko guca mu mihanda ibiri icyarimwe

Uburyo bwiza bwo gukora ibintu

  • Kora ikintu kimwe nukirangiza ukore ikindi. Ibyo bishobora kukugora niba wari usanzwe ukorera ibintu byinshi icyarimwe, urugero wenda ugafatanya kwiga no kwandika za mesaje. Icyakora Bibiliya idusaba “kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi” (Abafilipi 1:10). Ibintu byose dukora, ntibinganya agaciro. Ubwo rero, ukwiriye kumenya icyo ugomba gukora mbere y’ibindi, wakirangiza ukabona gukora ikindi.

    “Kubera ko umwana adashobora kwerekeza ubwenge hamwe, hari igihe utamwemerera gukora ibintu byose abonye. Ubwonko bwacu na bwo, tugomba kubutoza gukora ibintu kuri gahunda.”—Maria.

  • Irinde ibintu bishobora kukurangaza. Ese iyo uri kwiga, uba wifuza no gukoresha terefoni yawe? Byaba byiza uyishyize mu kindi cyumba. Niba hari tereviziyo na yo uyifunge, kandi wihangane ube uretse gusura imbuga nkoranyambaga! Bibiliya itugira inama yo gukoresha neza igihe.—Abakolosayi 4:5.

    “Niboneye ko ibyiza ari ugukora ikintu kimwe, nakirangiza nkabona gukora ikindi. Nshimishwa cyane no kubona ndangije ikintu cyari ku rutonde rw’ibyo ngomba gukora, maze ngafata igikurikiraho. Bituma numva merewe neza.”—Onya.

  • Irinde kurangara mu gihe uganira n’abandi. Kuganira n’umuntu urimo no gukoresha terefoni, bishobora gutuma mutaganira neza, kandi ni ukutagira ikinyabupfura. Bibiliya ivuga ko ibyo twifuza ko abandi badukorera, ari byo natwe tugomba kubakorera.—Matayo 7:12.

    “Hari igihe mba nganira na mushiki wange, ariko ugasanga yibereye kuri terefoni yandika mesaje cyangwa ari gukora ibindi bintu. Birambabaza cyane! Ariko ndamwumva kuko nange hari igihe mbikora!”—David.

Icyo bagenzi bawe babivugaho

“Ntidushobora gutekereza ku bintu byinshi icyarimwe; ni uko ubwonko bwacu buteye. Aho kugira ngo nkore ibintu byinshi nabi, nahitamo gukora kimwe, ariko nkagikora neza.”—Grace.

Javan.

“Iyo hari ikintu nshaka gukora neza, terefoni yange nyivanamo ijwi, kugira ngo itandangaza. Ibyo bituma nkora ibintu byinshi kandi nkabikora neza.”—Javan.

Kiara.

“Gukora ikintu kimwe wakirangiza ukabona gukora ikindi, bishobora kukugora. Ariko iyo ubyitoje birakunda. Aho gukora ibintu byinshi nabi, wakora bike ariko ukabikora neza.”—Kiara.

Isubiramo: Ese gukorera ibintu byinshi icyarimwe ni byo byiza?

  • Iyo ugerageje gukora ibintu bibiri kandi byombi bisaba gutekereza, ushobora kutabikora neza.

  • Abantu bagerageza gukorera ibintu byinshi icyarimwe, baba biteza ibibazo bitari ngombwa.

  • Ibyiza ni ugukora ikintu kimwe, wakirangiza ugafata ikindi.

  • Gukora ibindi bintu mu gihe hari uwo muganira bishobora gutuma ikiganiro kitagenda neza, kandi ni ukutagira ikinyabupfura.

  • Ushobora kumva wifuza gukorera ibintu byinshi icyarimwe. Bityo rero irinde ibintu bishobora kukurangaza.

a Byavuye mu gitabo Reclaiming Conversation.

b Byavuye mu gitabo Disconnected.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze