ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 27
  • Kuki nta ncuti ngira?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki nta ncuti ngira?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umwitozo ku irungu
  • Ukuri ku birebana n’ubucuti n’irungu
  • Uko wanesha irungu
  • Uko wahangana n’irungu
    Nimukanguke!—2015
  • Ushobora kunesha ikibazo cy’irungu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Uko Bibiliya yagufasha kurwanya ikibazo cy’irungu—Gushaka incuti
    Izindi ngingo
  • Nturi wenyine Yehova ari kumwe nawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 27
Umukobwa uhanganye n’ikibazo cyo kumva afite irungu

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki nta ncuti ngira?

Tekereza uri kuri interineti, urimo kwitegereza amafoto y’ibirori biherutse kuba. Incuti zawe zose zari zihari, kandi biragaragara ko zari zishimye cyane. Icyakora hari umuntu ubura, kandi uwo muntu ni wowe!

Uribajije uti “kuki jye batantumiye?”

Ibyari amatsiko bihindutsemo uburakari. Urumva watengushywe! Ubucuti mwari mufitanye busenyutse mu kanya nk’ako guhumbya. Utangiye kumva uri mu bwigunge, maze uribaza uti “kuki nta ncuti ngira?”

  • Umwitozo ku irungu

  • Ukuri ku birebana n’ubucuti n’irungu

  • Uko wanesha ikibazo cy’irungu

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

  • Uko wanesha ubwoba bwo gushaka incuti

Umwitozo ku irungu

Yego cyangwa Oya

  1. Nugira incuti nyinshi, ntuzigera ugira irungu.

  2. Nujya ku muyoboro wa interineti uhuza abantu benshi, ntuzigera ugira irungu.

  3. Nujya wohererezanya n’abantu ubutumwa bwinshi kuri telefoni, ntuzigera ugira irungu.

  4. Nukorera abandi ibyiza, ntizigera ugira irungu.

Igisubizo kuri ibyo bintu byose uko ari bine ni Oya.

Kubera iki?

Ukuri ku birebana n’ubucuti n’irungu

  • Kugira incuti nyinshi ntibivuga ko utazigera ugira irungu.

    “Nita ku ncuti zanjye, ariko hari igihe mba mbona zo zitanyitaho. Mu gihe ufite incuti zisa n’aho zitagukunda nk’uko uzikunda cyangwa zitagukeneye, ushobora kumva wigunze cyane.”​—Anne.

  • Kujya ku muyoboro wa interineti uhuza abantu benshi ntibivuga ko utazigera ugira irungu.

    “Hari abantu bapfa gufata incuti zose babonye. Ariko kurunda incuti ntibituma umuntu yumva akunzwe. Niba nta mishyikirano ifatika ufitanye n’izo ncuti zo kuri interineti, nta cyo zizakumarira.”​—Elaine.

  • Kohererezanya n’abantu ubutumwa bwinshi kuri telefoni ntibivuga ko utazigera ugira irungu.

    “Rimwe na rimwe iyo ufite irungu ukomeza kureba kuri telefoni niba nta ncuti yawe yaba yakoherereje ubutumwa. N’ubundi iyo wumva ufite irungu kandi ntihagire n’ugerageza kukuvugisha, bituma noneho wumva upfuye!”​—Serena.

  • Gukorera abandi ibyiza ntibivuga ko utazigera ugira irungu.

    “Incuro nyinshi nagerageje kugirira incuti zanjye neza, ariko nabonye zitaranyituye. Ibyiza nabakoreye simbyicuza, ariko ntangazwa n’uko batanyituye ineza nabagiriye.”​—Richard.

Umwanzuro: Ubundi kugira irungu ni ibintu umuntu ubwe yiyumvamo. Umukobwa witwa Jeanette yaravuze ati “bituruka muri wowe; abandi si bo babigutera.”

Wakora iki niba wumva nta ncuti ufite kandi ukaba ufite irungu?

Uko wanesha irungu

Umukobwa uhanganye n’ikibazo cyo kumva nta cyo amaze

Jya ugerageza kwigirira icyizere.

“Irungu rishobora guterwa no kumva udafite umutekano. Biragoye kubona umuntu mugirana ubucuti mu gihe wumva ko nta gaciro ufite imbere y’abandi.”​—Jeanette.

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Abagalatiya 5:14). Kugira ngo tugirane ubucuti nyakuri n’umuntu bisaba ko tubanza kumva ko dufite agaciro, ariko nanone tukirinda kuba abibone.​—Abagalatiya 6:3, 4.

Umuhungu ukabya kwigirira impuhwe

Irinde kumva ko uri uwo kugirirwa impuhwe.

“Irungu twarigereranya n’isayo. Uko urushaho gusaya, ni ko no kuvamo bikugora. Niwemera ko ibitekerezo byawe biganzwa n’irungu, mu gihe gito uzatangira kumva wigiriye impuhwe cyane bityo bitume nta muntu n’umwe ukwisanzuraho.”​—Erin.

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Urukundo . . . ntirushaka inyungu zarwo” (1 Abakorinto 13:4, 5). Mu by’ukuri, iyo twigiriye impuhwe cyane bituma tutazigirira abandi, bigatuma abandi batadukunda (2 Abakorinto 12:15). Reka tuvuge tweruye: niba wumva ko ibyo abandi bakora ari byo bituma utagira irungu, uzarihorana! Mu by’ukuri, kuvuga ngo “nta muntu ujya unterefona” cyangwa ngo “nta muntu ujya untumira” bituma ibyishimo byawe ubishingira ku bandi. Ubwo se ntuba utumye barushaho kukugiraho ububasha?

Umuhungu wanze kunywa itabi

Ntukagire incuti umuntu wese ubonye.

“Abantu bumva bafite irungu bifuza kwitabwaho, kandi bashobora kugera aho bakumva bakwakira uwo babonye wese ubitayeho. Icyo baba bashaka gusa ni ukumva ko bafite agaciro. Icyakora, hari abantu bashobora kukwereka ko ufite agaciro ariko hari ikindi bagamije. Ibyo bizatuma ugira irungu kurushaho.”​—Brianne.

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi” (Imigani 13:20). Iyo umuntu ashonje arya ibyo abonye byose. Mu buryo nk’ubwo, abantu bakeneye cyane incuti bashobora gushakishiriza ahantu hose, n’iyo haba ari habi. Bashobora kwibasirwa mu buryo bworoshye n’abatekamutwe, bakumva ko kugirana ubucuti n’abo bantu nta cyo bitwaye kuko n’ubundi nta kindi kintu cyiza bari biteze.

Umwanzuro: Buri wese ajya agira irungu; icyakora hari abarigira cyane kurusha abandi. Nubwo irungu rishobora kuguhungabanya mu byiyumvo, ntirikagukange kuko ari ibyiyumvo nk’ibindi. Akenshi ibyiyumvo byacu biterwa n’ibyo twatekereje, kandi dushobora gutegeka ibitekerezo byacu.

Nanone ujye ushyira mu gaciro ku birebana n’ibyo uba witeze ku bandi. Jeanette twigeze kuvuga agira ati “abantu bose si ko bazakomeza kuba incuti zawe iteka ryose, ariko uzabona abantu bakwitaho; kandi icyo ni cyo cy’ingenzi. Ibyo bizagufasha kudakomeza kugira irungu.”

Mbese ukeneye ibindi bisobanuro? Soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Uko wanesha ubwoba bwo gushaka incuti.” Nanone vana kuri interineti ifayili ya PDF ivuga ngo “Uko wanesha irungu.”

ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO

Vanessa

“Jya ushaka umuntu ubwira ikibazo ufite cy’irungu. Ntugahishire ibyiyumvo byawe. Ushobora gusanga hari abandi bantu muhuje ikibazo. Hari igihe icyo uba ukeneye ari incuti igufasha kumva umerewe neza.”​—Vanessa.

Taylor

“Buri gihe si ko wavuga ko abandi ari bo batuma ugira irungu. Hari igihe aba ari wowe witandukanyije n’abandi. Bityo rero, kora ibishoboka byose wongere ujye mu bandi. Ibyo nibyanga, ugerageze gushaka incuti nshya, wenda ushakire mu bo utigeze ugirana na bo ubucuti mbere.”​—Taylor.

Uko wanesha ubwoba bwo gushaka incuti

“Incuti yanjye ihanganye n’ikibazo cy’irungu ridashira. Nubwo akikijwe n’abantu bamwitaho, akomeza kumva nta gaciro afite kandi adakunzwe. Yihagararaho kugira ngo abantu batamenya ko yisuzugura. Jye numva uko kwihagararaho ari byo bituma atabona incuti. Abantu abonanye na bo bwa mbere bashobora gutekereza ko ajunjamye, naho abantu batihangana bo bakumva ababangamiye.

“Nanone iyo ncuti yanjye itinya ko hagira uyibabaza, ku buryo iyo abantu bagerageje kumumenya, yumva ko bafite intego mbi cyangwa ko ubwo bucuti butazaramba. Yumva afite irungu kubera ko abantu hafi ya bose batamwumva, ariko mu by’ukuri ni we uba utababwiye ibyiyumvo bye.

“Incuti yanjye ikeneye kumva ko iyo ubwiye abandi uko wiyumva bituma mwunga ubumwe kandi bigatuma bakumenya neza. Bituma mugirana ubucuti wari ukeneye. Nizeye ko amaherezo icyo kibazo incuti yanjye ifite kizakemuka, kandi ikamenya uko yanesha ubwoba bwo gushaka incuti.”​—Elaine.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze