ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwhf ingingo 1
  • Uko wategeka uburakari

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wategeka uburakari
  • Inama zigenewe umuryango
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo wagombye kumenya
  • Icyo wakora
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kurakara?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ingaruka zo kurakara
    Nimukanguke!—2012
  • Jya umenya kwifata mu gihe urakaye
    Nimukanguke!—2012
  • Mu gihe abashakanye bafite icyo batumvikanaho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Inama zigenewe umuryango
ijwhf ingingo 1
Umugore warakaye urimo yoza ibyombo mu gihe umugabo we arimo kureba tereviziyo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO

Uko wategeka uburakari

Reka tuvuge ko uwo mwashakanye akoze ikintu kikakurakaza, ariko ukiyumanganya ngo atabimenya. Icyakora na we abonye ko wahindutse atangira kuguhata ibibazo. Ibyo bitumye urushaho kurakara. Wakora iki ngo utegeke uburakari ufite?

  • Icyo wagombye kumenya

  • Icyo wakora

Icyo wagombye kumenya

  • Kurakara cyane bishobora kwangiza ubuzima bwawe. Ubushakashatsi bwagaragaje ko uburakari butagira rutangira bushobora gutuma umuntu agira umuvuduko ukabije w’amaraso, akarwara umutima, akiheba kandi akagira ibibazo by’igogora. Nanone uburakari bushobora gutuma umuntu adasinzira, agahangayika cyane, akarwara indwara z’uruhu kandi agaturika imitsi yo mu bwonko. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti: ‘Reka uburakari kuko bwakugwa nabi.’—Zaburi 37:8, Bibiliya Ntagatifu.

  • Guhisha uburakari na byo bishobora kukwangiza. Gukomeza kurakara ni nko kurwara indwara igenda ikwangiza buhoro buhoro. Urugero, bishobora gutuma uba umurakare cyangwa ugahora unenga uwo mwashakanye. Iyo myifatire ishobora kukwangiza kandi igatuma ubana nabi n’uwo mwashakanye.

Icyo wakora

  • Jya wita ku mico myiza y’uwo mwashakanye. Andika ibintu bitatu ukundira uwo mwashakanye. Ubutaha nurakara bitewe n’ibyo uwo mwashakanye yakoze cyangwa yavuze, uge utekereza kuri bya bintu umukundira. Ibyo bizagufasha gutegeka uburakari.

    Ihame rya Bibiliya: “Mujye muba abantu bashimira.”—Abakolosayi 3:15.

    Umugore utekereza uko umugabo we ajya amufasha mu mirimo yo mu rugo, akamutega amatwi kandi akamwitaho arwaye
  • Jya wihatira kubabarira. Jya ubanza wiyumvishe uko uwo mwashakanye abona ibintu. Ibyo bizagufasha ‘kwishyira mu mwanya we’ (1 Petero 3:8). Uge wibaza uti: “Ese ikintu cyandakaje kirakomeye cyane ku buryo ntamubabarira?”

    Ihame rya Bibiliya: “Kwirengagiza igicumuro ni bwo bwiza.”—Imigani 19:11.

  • Jya uvuga ibikuri ku mutima mu bugwaneza kandi ufite amakenga. Urugero, aho kuvuga uti: “Iyo utanterefonnye ngo umbwire aho uri, binyereka ko utanyitaho,” uge uvuga uti: “Iyo utinze gutaha kandi ntazi ikibazo wahuye na cyo, ndahangayika cyane.” Kuvuga ibikuri ku mutima mu bugwaneza bishobora gutuma utegeka uburakari.

    Ihame rya Bibiliya: “Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu.”—Abakolosayi 4:6.

  • Jya utega amatwi uwo mwashakanye kandi umwubahe. Numara kuvuga uko wiyumva, uge ureka n’uwo mwashakanye avuge kandi ntumuce mu ijambo. Narangiza kuvuga, uge usubiramo muri make ibyo yavuze kugira ngo umenye niba wumvise neza ibyo yavuze. Gutega amatwi bishobora kugufasha gutegeka uburakari bwawe.

    Ihame rya Bibiliya: ‘Uge wihutira kumva ariko utinde kuvuga.’—Yakobo 1:19.

Tim na Jennifer

“Iyo hagize ikikurakaza ntukivuge, ikibazo ntikiba gikemutse kandi amaherezo ugeraho ukananirwa kwifata ukagaragaza uburakari. Ubwo rero, ibyiza ni ukuganira ku kibazo cyavutse ariko mu kinyabupfura. Iyo nge n’umugabo wange tumaze kuganira ku kibazo twagiranye turabwirana tuti: ‘Reka twiyunge.’”—Jennifer n’umugabo we Tim.

Jade na Corey

“Ikintu nkundira umugabo wange ni uko buri gihe antega amatwi kandi akumva ibimpangayikishije. N’iyo hari ibyo tutumvikanaho antega amatwi akumva ibyo ntekereza. Iyo mubwiye uko niyumva, ntanseka cyangwa ngo apfobye ibitekerezo byange.”—Jade n’umugabo we Corey.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze