ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwwd ingingo 31
  • Ururimi rw’inyoni yitwa Koliburi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ururimi rw’inyoni yitwa Koliburi
  • Ese byararemwe?
  • Ibisa na byo
  • Jya ugaragaza urukundo n’icyubahiro urinda ururimi rwawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Kuki nkunda kuvuga ibintu bidakwiriye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Jya ugaragaza ubwenge mu gukoresha ururimi rwawe
    Nimukanguke!—2011
  • Ukwizera Kudusunikira Gukora Ibikorwa!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Ese byararemwe?
ijwwd ingingo 31
Inyoni yitwa Koliburi yasohoye ururimi, iri kurigata umutobe mu rurabo.

Moment/Robert D. Barnes via Getty Images

ESE BYARAREMWE?

Ururimi rw’inyoni yitwa Koliburi

Abahanga mu bya siyansi bigeze gutekereza ko mu gihe ururimi rw’inyoni yitwa Koliburi ruba ruri gukurura umutobe mu rurabo, rukoresha imbaraga karemano bityo rugakora nk‘agatiyo gato cyangwa agatsi gato. Ariko ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko izi nyoni zikoresha uburyo bwiza cyane bwo gutwara umutobe bukaba bunzwi nko “kuzamura umutobe.”

Tekereza kuri ibi: Iyo ururimi rw’inyoni yitwa Koliburi rwinjiye mu mutobe, rwigabanyamo ibice bibiri. Ku mutwe wa buri gice haba hari akenge, ubusanzwe kaba gafunze. Iyo ibyo bice bibiri byinjiye mu mutobe, ka kenge gahita gafunguka, bigatuma inyoni izamura umutobe isa n’iwurigata aho kuwukurura mu gaheha isa niri kuwunyunyuza. Iyo ururimi rusubiye inyuma, ruhita rwisubiranya uko rwahoze, twa duce tubiri tukifunga maze umutobe ukagumamo.

Ifoto:Inyoni yitwa Koliburi yasohoye ururimi, iri kurigata umutobe mu rurabo. Mu ruziga rwa: 1. Ururimi rw’iyo nyoni rwinjira mu mutobe w’ururabo. 2. Ururimi rw’iyo nyoni rwigabanjijemo kabiri kugira ngo rufate umutobe.

Umushakashatsi Rico-Guevara, Tai-Hsi Fan na Margaret Rubega, bavuze ko ibyo bintu byose iyo nyoni ibikora mu gihe “kitageze kuri kimwe cya cumi cy’isegonda.” Nanone baravuze bati: “Iyo umutwe w’ururimi uri kwinjira cyangwa gusohoka mu mutobe, ukora nk’igikoresho gifata umutobe ariko gifite ubushobozi bwo guhindura . . . imiterere cyangwa ishusho yacyo mu buryo butangaje.”

Ikirenze kuri ibyo, iyo nyoni nta mbaraga na nke ikoresha kugira ngo ikore ibyo byose. Umutwe w’ururimi rw’iyo nyoni wigabanyijemo kabiri, ufunguka cyangwa ukifunga ugendeye ku mbaraga umutobe urushyiraho iyo ruri kuwinjiramo cyangwa kuwuvamo.

Bitewe n’uko ururimi rw’iyo nyoni rufata umutobe mu buryo bworoshye cyane, abashakashatsi bemera ko ibyo bamenye ku mikorere y’urwo rurimi, bishobora kubafasha mu bintu bitandukanye, urugero nko mu buvuzi, gukora amarobo no mu bindi. Nanone bashobora kuzabikoresha mu gukora imashini zisukura ahantu hamenetse amazi cyangwa amavuta.

Reba uko inyoni yitwa Koliburi isohora ururimi rwayo

Ubitekerezaho iki? Ese ururimi rw’inyoni yitwa Koliburi rukora mu buryo buhambaye, rwabayeho bitututse ku bwihindurize cyangwa rwararemwe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze