Jya ugaragaza ubwenge mu gukoresha ururimi rwawe
ESE waba warigeze uvuga uti “burya koko akarenze umunwa karushya ihamagara, ubu se noneho ndabigarurira he?” Mu by’ukuri, twese turwana intambara yo gutegeka ururimi rwacu. Bibiliya ivuga ko inyamaswa hafi ya zose zishobora gutozwa kumvira, “ariko [ko] ururimi rwo, nta muntu n’umwe ushobora kurutoza” (Yakobo 3:7, 8). None se ibyo byagombye gutuma duterera iyo, tukumva ko nta garuriro? Oya rwose! Reka dusuzume amahame amwe n’amwe yo muri Bibiliya ashobora kudufasha kurushaho gutegeka urwo rugingo rwacu ruto, ariko rufite imbaraga.
● “Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro, ariko urinda iminwa ye aba agaragaje ubwenge” (Imigani 10:19). Uko tuvuga amagambo menshi, ni ko tuba dushobora kuvuga amagambo y’ubupfapfa cyangwa yangiza. Kandi koko, kudategeka ururimi bishobora gutuma umuntu akwirakwiza amagambo y’amazimwe cyangwa yo gusebya abandi, nk’uko umuriro ukwira hose (Yakobo 3:5, 6). Ariko ‘kurinda iminwa yacu’ cyangwa kubanza gutekereza mbere yo kuvuga, bituma tuzirikana ingaruka zishobora guterwa n’amagambo tuvuga. Ibyo bituma abantu bamenya ko tugira amakenga, bityo bakatwubaha kandi bakatugirira icyizere.
● ‘Jya wihutira kumva ariko utinde kuvuga, kandi utinde kurakara’ (Yakobo 1:19). Iyo duteze abandi amatwi twitonze birabashimisha, kuko tuba tugaragaje ko dushishikajwe n’ibyo bavuga kandi ko tububashye. Ariko se byagenda bite mu gihe umuntu atubwiye amagambo adukomeretsa cyangwa y’ubushotoranyi? Aho ni ho tuba tugomba “gutinda kurakara,” natwe ntitumubwire nabi. Ahari wenda hari icyaba cyamurakaje, ku buryo ashobora no kudusaba imbabazi nyuma yaho bitewe n’uko yatubwiye nabi. Ese ‘gutinda kurakara’ bijya bikugora? Niba bijya bikugora, ujye usenga Imana uyisaba kugira umuco wo kwifata. Ntizigera yirengagiza amasengesho nk’ayo avuye ku mutima.—Luka 11:13.
● “Ururimi rurangwa n’ineza rushobora kuvuna igufwa” (Imigani 25:15). Kwitonda cyangwa kugwa neza bigaragaza ubutwari, nubwo atari ko abantu benshi babibona. Urugero, ushobora kuba uhanganye n’umuntu wakurakariye cyangwa akaba agufitiye urwikekwe. Kumusubizanya ineza bishobora gutuma atuza, ibyo bikaba byagereranywa no kuvuna igufwa rikomeye. Tuvugishije ukuri, kugaragaza umuco wo kwitonda bishobora kugorana, cyane cyane mu gihe mwembi mufite uburakari. Ku bw’ibyo, jya utekereza ku nyungu zo gushyira mu bikorwa inama Bibiliya itanga, utekereze n’ingorane zishobora guterwa no kutazishyira mu bikorwa.
Koko rero, amahame yo muri Bibiliya ni “ubwenge buva mu ijuru” (Yakobo 3:17). Iyo tugaragaje ubwo bwenge mu gukoresha ururimi rwacu, amagambo tuvuga ntatesha abandi agaciro, aba ari meza kandi yubaka, mbese avuzwe mu gihe gikwiriye, ku buryo aba ameze nk’ “imitapuwa ya zahabu iri ku kintu gicuzwe mu ifeza.”—Imigani 25:11.