Blue Planet Archive/Mark Conlin
ESE BYARAREMWE?
Ubuhanga amafi ya Grunion akoresha mu gihe atera amagi
Amafi mato yitwa grunion akunda guterera amagi ku nkombe y’Inyanja ya Pasifika muri leta ya Kaliforuniya ho muri Amerika no ku yo muri leta ya Baja Kaliforuniya ho muri Megizike. Ayo mafi aba azi iminsi nyayo n’igihe nyacyo agomba guterera amagi kugira ngo ibyana byayo bibashe kubaho.
Tekereza kuri ibi: Amafi ya Grunion atera amagi mu majoro atatu cyangwa ane gusa, nyuma y’uko imihengeri ikaze iba mu gihe cy’imboneko z’ukwezi cyangwa igihe ukwezi kugaragara kose, irangiye. Aramutse ateye amagi mu majoro abanziriza imboneko z’ukwezi cyangwa igihe ukwezi kugaragara kose, imihengeri itwara umucanga wo ku nkombe, ishobora gutwara n’ayo amagi. Icyakora kubera ko ayo mafi atera amagi nyuma gato y’uko imihengeri ikomeye irangiye, icyo gihe imiraba iba yagabanutse kandi yatangiye kugarura umucanga, ku buryo amagi aba afite umutekano kuko aba atwikiriwe n’umucanga mwinshi.
Wally Skalij/Los Angeles Times via Getty Images
Nanone kandi, igihe cyayo cyo gutera amagi mu gihe cy’urugaryi no mu cy’impeshyi, imiraba iza mu ijoro iba iruta iza ku manywa, bigatuma ayo mafi yegera inkombe kugira ngo amagi atazatwarwa n’umuhengeri, igihe imihengeri izaba yongeye kwiyongera.
Kugira ngo grunion zitere amagi, zitegereza imiraba igera kure kugira ngo izifashe kugera ku mucanga wo ku nkombe. Iyo amazi amaze gusubira inyuma, iz’ingore zicukura umwobo mu mucanga utose, maze zikinjiramo zibanje umurizo. Ziterera amagi hagati ya santimetero eshanu z’ubujyakuzimu maze ifi imwe cyangwa amafi menshi y’ingabo akabangurira ayo magi. Amafi asubira mu nyanja abifashijwemo n’imiraba ikurikiraho.
Ayo magi akurira mu mucanga ukonje, ariko akenera imiraba iyahindukiza kugira ngo kwituraga bizorohe. Nka nyuma y’ibyumweru bibiri, iyo imihengeri yongeye kwiyongera, amagi arituraga, icyakora bishobora no gufata ibyumweru bine kugeza igihe imiraba ikaze iziye.
Ubitekerezaho iki: Ese amafi ya grunion afite ubuhanga bwo kumenya igihe gikwiriye cyo gutera amagi n’uburyo bwiza bwo kubikora yabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa yararemwe?