ESE BYARAREMWE?
Ubushobozi bw’imisemburo mu kugenzura imikorere y’umubiri
Kugira ngo umubiri ukore neza, bisaba ko mu maraso atembera mu mubiri haba harimo igipimo gikwiriye cy’imyunyungugu, urugero nka kalisiyumu. Icyakora igipimo cy’iyo myunyungugu umuntu yinjiza mu mubiri kirahindagurika. None se bigenda bite kugira ngo umubiri wawe ugumane igipimo gikwiriye cy’imyunyungugu igihe cyose?
Umubiri w’umuntu utarwaye ukora imisemburo, ukayibika kandi ukayohereza mu maraso kugira ngo iyo misemburo igene igipimo gikwiriye cy’imyunyungugu mu mubiri. Imisemburo ni ibintu byo mu rwego rwa shimi bifasha umubiri mu kugenzura imikorere yawo. Ndetse n’imisemburo mike cyane ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri. Urugero, hari inkoranyamagambo yavuze iti: “Umubiri ntabwo upfa kuvubura imisemburo mu buryo bw’impanuka, ahubwo ubikora mu gihe nyacyo kandi ukabikorana ubuhanga.”—Encyclopedia Britannica.
Urugero, mu muhogo w’umuntu habamo utuntu twitwa paratiroyide duhita dutahura ko igipimo cya kalisiyumu iri mu maraso gihindutse nubwo byaba ari mu rugero ruto cyane. Paratiroyide ni utuntu tune tuba ku rwungano rw’imisemburo rwa tiroyide, aho kamwe kaba kangana n’intete y’umuceri.
Iyo utwo tuntu twumvise ko kalisiyumu yagabanutse ikagera munsi y’igipimo gikwiriye, mu masegonda make cyane duhita turekura umusemburo. Uwo musemburo uhita umenyesha amagufwa ko agomba kurekura kalisiyumu yari abitse ikajya mu maraso. Nanone uwo musemburo umenyesha impyiko ko zigomba guhagarika kuyungurura kalisiyumu mu maraso, kandi ugasaba urura ruto kongera kalisiyumu rwakira iturutse mu byo umuntu yariye.
Ku rundi ruhande, iyo amaraso arimo kalisiyumu nyinshi, urwungano rw’imisemburo rwa tiroyide ruvubura umusemburo utandukanye n’uwo tumaze kuvuga. Uwo musemburo umenyesha amagufwa ko agomba kwakira no kubika kalisiyumu nyinshi kandi ukamenyesha impyiko ko zigomba kuvana kalisiyumu nyinshi mu maraso kuruta uko byari bisanzwe.
Iyi misemburo ni ibiri gusa mu misemburo irenga ijana umubiri w’umuntu ukoresha mu guhindura cyangwa kugenzura imikorere yawo.
Ubitekerezaho iki? Ese ubushobozi bw’imisemburo mu kugenzura imikorere y’umubiri bwabayeho biturutse ku bwihindurize, cyangwa bwararemwe?