ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g20 No. 1 pp. 5-7
  • Imihangayiko ikabije ni iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imihangayiko ikabije ni iki?
  • Nimukanguke!—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • GUHANGAYIKA SI KO BURI GIHE BIBA ARI BIBI
  • Nahangana nte n’imihangayiko yo ku ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2020
  • Ese urahangayitse cyane?
    Nimukanguke!—2020
  • Uko warwanya imihangayiko
    Nimukanguke!—2020
Reba ibindi
Nimukanguke!—2020
g20 No. 1 pp. 5-7
Umugabo uri mu mugi urimo yiruka kuri esikariye ajya mu biro akoreramo.

IHUMURE KU BANTU BAHANGAYITSE

Imihangayiko ikabije ni iki?

Imihangayiko ikabije, ni ibyiyumvo umuntu agira mu gihe ahuye n’ikibazo kimusaba imbaraga nyinshi. Icyo gihe ubwonko bwohereza imisemburo myinshi mu mubiri. Ibyo bishobora gutuma umutima utera cyane, akagira umuvuduko w’amaraso, agahumeka cyane kandi imitsi ikarega. Muri icyo gihe aba abahangayitse atazi icyo yakora, umubiri wo uba watangiye kwitegura guhangana n’icyo kibazo. Iyo icyo kibazo cyari kimuhangayikishije kirangiye, umubiri urongera ugatuza ubuzima bugakomeza.

GUHANGAYIKA SI KO BURI GIHE BIBA ARI BIBI

Guhangayika ni ibintu bisanzwe, bigaragaza ko umubiri wacu witeguye guhangana n’imimerere iteye ubwoba cyangwa iteje akaga. Ibyo bihera mu bwonko. Hari igihe guhangayika bishobora gutuma uhita ugira icyo ukora kugira ngo ukemure ikibazo. Nanone, guhangayika bishobora gutuma ugera ku ntego wiyemeje cyangwa ukarushaho gukora ibintu neza, urugero nk’ibizamini byo ku ishuri, ikizamini cy’akazi cyangwa gutsinda irushanwa.

Icyakora guhangayika bikabije byo bishobora kuguteza akaga. Iyo uhora uhangayitse cyane bishobora gutuma urwara, ukagira ibyiyumvo bihindagurika, ugakunda kwibagirwa kandi ugahora ufite ubwoba. Nanone imyitwarire yawe, urugero nk’ukuntu ufata abandi, bishobora guhinduka. Guhora uhangayitse bikabije bishobora gutuma wishora mu biyobyabwenge, cyangwa bigatuma ukora ibindi bikorwa bibi. Nanone bishobora gutuma urwara indwara yo kwiheba, ugahorana umunaniro ukabije cyangwa ukaba waniyahura.

Imihangayiko ishobora gutera indwara nyinshi, nubwo twese tutarwara kimwe. Nanone ishobora kugira ingaruka ku bice by’umubiri hafi ya byose.

INGARUKA ZITERWA NO GUHANGAYIKA CYANE

Ingaruka ku rwungano rw’imyakura.

Umugabo wifashe ku gahanga kandi uhangayitse cyane.

Urwungano rw’imyakura ruvubura imisemburo y’uburyo bubiri. Iyo misemburo ituma umutima utera cyane, ikongera umuvuduko w’amaraso kandi ikongera isukari mu maraso. Ibyo bituma umubiri uhita witegura guhangana n’akaga kawugarije. Guhangayika bikabije bishobora gutera ibi bikurikira:

  • Kurakazwa n’ubusa, indwara yo kwiheba, kurwara umutwe no kubura ibitotsi.

Ingaruka bigira ku gikanka.

Imikaya y’umubiri wawe irirega kugira ngo ikurinde kuvunika. Icyakora iyo uhangayitse cyane ushobora:

  • Gutonekara umubiri, kuribwa umutwe no gufatwa n’ibinya mu maguru

Ingaruka bigira mu guhumeka.

Uhumeka vubavuba kugira ngo winjize umwuka wa ogisijeni. Iyo uhangayitse cyane ushobora:

  • Kwahagira cyane, ukabura umwuka kandi ukagira ubwoba buvanze no guhangayika.

Ingaruka bigira ku mutima.

Ubusanzwe umutima utera vuba kugira ngo ukwirakwize amaraso mu bice byose by’umubiri. Iyo amaraso ageze mu mitsi irifungura cyangwa ikifunga kugira ngo agere aho umubiri uyakeneye cyane, urugero nko mu mikaya. Guhangayika cyane bishobora gutuma urwara:

  • Indwara y’umuvuduko w’amaraso, iy’umutima n’indwara zifata imitsi yo mu mutwe

Ingaruka bigira ku mvubura z’imisemburo.

Ubusanzwe, umubiri uvubura imisemburo y’uburyo bubiri, iwufasha guhangana n’ikintu kiwungayikishije. Umwijima wongera isukari yo mu maraso bigatuma umubiri ugira imbaraga. Iyo uhangayitse cyane ushobora:

  • Kurwara diyabete, abasirikare b’umubiri bakagabanuka, ukarwaragurika, ukagira ibyiyumvo bihindagurika kandi ibiro bikiyongera

Ingaruka bigira ku rwungano ngogozi

Imihangayiko ishobora gutuma umubiri utagogora neza ibyo twariye. Iyo uhangayitse cyane ushobora:

  • Kugira iseseme, ukaruka, ugacibwamo kandi ukagugara mu nda.

Ingaruka bigira ku myanya myibarukiro

Guhangayika cyane bishobora gutuma wumva udashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Iyo uhangayitse cyane ushobora:

  • Kuba ikiremba kandi bishobora gutuma igihe umugore agira mu mihango gihindagurika.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze