ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g20 No. 1 p. 3
  • Ese urahangayitse cyane?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese urahangayitse cyane?
  • Nimukanguke!—2020
  • Ibisa na byo
  • Nahangana nte n’imihangayiko yo ku ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Imihangayiko ikabije ni iki?
    Nimukanguke!—2020
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2020
  • Uko warwanya imihangayiko
    Nimukanguke!—2020
Reba ibindi
Nimukanguke!—2020
g20 No. 1 p. 3
Umugore uhangayitse cyane kandi ubabaye.

IHUMURE KU BANTU BAHANGAYITSE

Ese urahangayitse cyane?

“Burya nta muntu udahangayika, ariko nge imihangayiko yarandenze. Ibyo biterwa n’uruhurirane rw’ibibazo bihora bintesha umutwe, hakiyongeraho no kuba maze imyaka myinshi nita ku mugabo wange urwaye indwara nyinshi harimo n’iyo mu mutwe.”—Jill.a

“Umugore wange yarantaye, antana abana babiri. Kurera abo bana ubwabyo ntibyari byoroshye. Nanone nirukanywe ku kazi bituma mbura n’amafaranga yo gukoresha imodoka yange. Ibyo bibazo byantesheje umutwe mbura icyo nkora n’icyo ndeka. Imihangayiko yari yarandenze. Nari nzi ko kwiyahura ari bibi, ni yo mpamvu nasabye Imana ko yareka nkipfira.”—Barry

Ese kimwe na Jill na Barry, nawe hari igihe ujya wumva imihangayiko yakurenze? Niba ari ko bimeze, ingingo zikurikira zishobora kuguhumuriza. Turi busuzume ibintu bikunze gutera imihangayiko, ibibazo duterwa no guhangayika bikabije n’icyo twakora ngo tugabanye imihangayiko.

a Amazina yarahinduwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze