ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp1 igi. 18 pp. 128-133
  • Nahangana nte n’imihangayiko yo ku ishuri?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nahangana nte n’imihangayiko yo ku ishuri?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibintu bine byagufasha kugabanya imihangayiko
  • Ese hari ubwo guhangayika byakugirira akamaro?
  • Imihangayiko ikabije ni iki?
    Nimukanguke!—2020
  • Ese urahangayitse cyane?
    Nimukanguke!—2020
  • Uko warwanya imihangayiko
    Nimukanguke!—2020
  • Nahangana nte n’imihangayiko?
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
yp1 igi. 18 pp. 128-133

IGICE CYA 18

Nahangana nte n’imihangayiko yo ku ishuri?

“Ku ishuri mpura n’ibintu byinshi bintera guhangayika, ku buryo hari igihe numva narira ngataka cyane.” —Sharon.

“Imihangayiko yo ku ishuri ntigabanuka uko ugenda ukura, ahubwo icyayiteraga ni cyo gihinduka.”—James.

ESE wumva ababyeyi bawe batiyumvisha imihangayiko uhura na yo ku ishuri? Bashobora kukubwira ko wowe nta mwenda ufite ugomba kwishyura, ko udahahira urugo cyangwa ko udafite umukoresha ugomba gushimisha. Nubwo bimeze bityo, ushobora kuba wumva ko ku ishuri uhura n’imihangayiko ingana n’iyo ababyeyi bawe bahura na yo, cyangwa se ikaba inayiruta.

Kujya ku ishuri no kuvayo, na byo ubwabyo bishobora kuguhangayikisha. Umukobwa witwa Tara, uba muri Amerika, yaravuze ati “akenshi iyo twabaga turi mu modoka itujyana ku ishuri, abana bakundaga kurwana. Icyo gihe umushoferi yahagarikaga imodoka, maze twese akadusohora. Twese twakererwaga nk’iminota mirongo itatu cyangwa irenga.”

Ese iyo ugeze ku ishuri imihangayiko iragabanuka? Reka da! Ushobora kuba uhanganye n’ibi bikurikira:

● Imihangayiko iterwa n’abarimu.

“Abarimu banyigisha baba bashaka ko mba umuhanga kurusha abandi, nkabona amanota menshi ashoboka. Ibyo bituma mpora mpangayikishijwe n’icyo nakora kugira ngo mbanezeze.”—Sandra.

“Abarimu bashishikariza abanyeshuri kugira amanota menshi, cyane cyane iyo babona umunyeshuri ari umuhanga.”—April.

“Nubwo waba ufite intego nziza wumva uzageraho mu buzima, hari abarimu bamwe bakumvisha ko nutiga ngo uminuze nk’uko babyifuza, nta cyo uzaba umaze.”a—Naomi.

Imihangayiko uterwa n’abarimu ikugiraho izihe ngaruka?

․․․․․

● Imihangayiko nterwa n’abanyeshuri twigana.

“Mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri baba bafite umudendezo kandi ugasanga barigize ibyigenge. Iyo utifatanyije na bo, baguha akato.”—Kevin.

“Buri munsi, mpura n’ibishuko byo kunywa inzoga no gusambana. Rimwe na rimwe, mba mpatana kugira ngo ntagwa muri ibyo bishuko.”—Aaron.

“Kubera ko ubu mfite imyaka 12, ikintu kimpangayikisha kurusha ibindi ni uko bampatira gushaka umuhungu w’incuti. Buri wese ku ishuri aba avuga ati ‘uzakomeza kuba wenyine kugeza ryari?’”—Alexandria.

“Bampatiye gusohokana n’umuhungu, mbyanze bavuga ko ndyamana n’abandi bakobwa. Icyo gihe nari mfite imyaka icumi gusa!”—Christa.

Imihangayiko uterwa n’abanyeshuri mwigana ikugiraho izihe ngaruka?

․․․․․

● Ibindi bintu bintera guhangayika. Shyira aka kamenyetso ✔ ku kintu gikunda kuguhangayikisha. Cyangwa se niba kitari muri ibi, ucyandike ahanditse ngo “Ibindi.”

□ Ibizamini

□ Ibintu bihambaye mba niteze kugeraho

□ Umukoro

□ Abaguhutaza cyangwa abakubuza amahwemo bashaka ko muryamana

□ Ibintu bihambaye ababyeyi banyitezeho

□ Ibindi

Ibintu bine byagufasha kugabanya imihangayiko

Mu by’ukuri, ntushobora kurangiza ishuri udahuye n’ibintu biguhangayikisha. Ikibabaje ni uko guhangayika cyane bishobora kukugiraho ingaruka. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “agahato gatuma umunyabwenge akora iby’ubupfapfa” (Umubwiriza 7:7). Ariko ntuzemere ko ibyo bikubaho. Icyingenzi ni ukumenya uburyo bwiza bwo guhangana n’iyo mihangayiko.

Guhangana n’imihangayiko bishobora kugereranywa n’umuntu uterura ibiremereye. Kugira ngo umuntu ashobore kubiterura, agomba kubanza kwitegura neza kandi mbere y’igihe. Nanone, icyuma abishyiraho ntagishyiraho ibiro birenze ibyo ashoboye guterura, kandi abiterura yigengesereye. Iyo abigenje atyo, bituma imikaya ye irushaho gukomera kandi akirinda kuba yagira urugingo rw’umubiri we yangiza. Ariko iyo atabigenje atyo, imikaya ye ishobora gucika cyangwa akavunika igufwa.

Mu buryo nk’ubwo, ushobora kumenya uko witwara mu mihangayiko kandi ugasohoza neza inshingano zikureba, bitabaye ngombwa ko ukora ikintu cyashyira ubuzima bwawe mu kaga. Wabigeraho ute? Kurikiza ibi bikurikira:

1. Menya ikigutera imihangayiko. Hari umugani urimo amagambo y’ubwenge ugira uti “umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, ariko umuswa arakomeza akabijyamo” (Imigani 22:3, Bibiliya Yera). Icyakora, ntiwakwirinda imihangayiko ikubuza amahwemo, keretse ubanje kumenya icyayiguteye. Ongera uterere akajisho aho washyize aka kamenyetso ✔. Muri iki gihe, ni ikihe kintu kiguhangayikishije kurusha ibindi?

2. Kora ubushakashatsi. Urugero, niba uhangayikishijwe n’imikoro yo ku ishuri yakubanye myinshi, reba ibitekerezo biboneka mu gice cya 13, Umubumbe wa 2. Nanone niba uhangayikishijwe n’uko abanyeshuri mwigana bakubuza amahwemo bashaka ko uryamana n’undi munyeshuri, ushobora kwifashisha igice cya 2, icya 5 n’icya 15 byo muri uwo Mubumbe.

3. Irinde kurazika ibintu. Nubwo wakwirengagiza ibibazo ufite, ibyinshi muri byo nta ho bizajya. Ahubwo usanga byararushijeho gukomera, bityo bigatuma urushaho guhangayika. Numara kubona icyo wakora kugira ngo ukemure ikibazo kigutera guhangayika, ntukazarire. Jya uhita ugikora. Urugero, niba uri Umuhamya wa Yehova kandi ukaba wihatira kubaho mu buryo buhuje n’amahame yo muri Bibiliya, jya wimenyekanisha hakiri kare ko uri Umuhamya wa Yehova. Nubigenza utyo bizakurinda. Umukobwa witwa Marchet, ufite imyaka 20, yaravuze ati “iyo umwaka w’amashuri watangiraga, nageragezaga kuganira n’abandi mpereye ku bintu byashoboraga gutuma mbasobanurira amahame ngenderaho ashingiye kuri Bibiliya. Naje kubona ko uko natindaga kwimenyekanisha ko ndi Umuhamya wa Yehova, ari na ko kubivuga byarushagaho kunkomerera. Kubwira abandi ibyo nizera kandi ngakomeza kubaho mu buryo buhuje na byo, byaramfashaga cyane uwo mwaka wose.”

4. Jya ugisha inama. Umuntu umenyereye guterura ibiremereye na we hari ibiro aba adashobora kurenza. Nawe hari ibyo utashobora. Nubwo bimeze bityo ariko, ntukwiriye kwikorera umutwaro wenyine (Galatians 6:2). Kuki se utabiganiraho n’ababyeyi bawe cyangwa undi Mukristo ukuze? Bereke ibisubizo wanditse mu ntangiriro z’iki gice. Babaze icyo babitekerezaho.

Ese hari ubwo guhangayika byakugirira akamaro?

Nubwo kubyemera bishobora kukugora, burya kumva uhangayitse, ariko bidakabije, na byo ni byiza. Kubera iki? Ibyo biba bigaragaza ko wita ku bintu kandi ko umutimanama wawe ukora neza. Zirikana icyo Bibiliya ivuga ku muntu wumva adahangayitse na gato. Yaravuze iti “wa munebwe we, uzaryamira ugeze ryari? Uzakanguka ryari? Reka nongere nsinzire ho gato, mpunikire ho gato, nirambike ho gato nipfunyapfunye; ubukene buzakugwa gitumo bumeze nk’umwambuzi, n’ubutindi bugutere bumeze nk’umuntu witwaje intwaro.”—Imigani 6:9-11.

Umukobwa witwa Heidi, ufite imyaka 16, yavuze muri make ibyiza byo guhura n’imihanganyiko ku ishuri, agira ati “ushobora kwibwira ko ku ishuri ari ahantu habi cyane. Nyamara ibintu biguhangayikisha uhurira na byo ku ishuri, ni na byo uzahura na byo ku kazi.” Mu by’ukuri, guhangana n’ibigeragezo ntibyoroshye. Ariko iyo iyo mihangayiko uyitwayemo neza, nta cyo igutwara. Ahubwo igufasha guca akenge.

MU GICE GIKURIKIRA:

Ese kureka ishuri ni wo muti w’ibibazo uhura na byo?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ku bindi bisobanuro, reba Igice cya 20.

UMURONGO W’IFATIZO

‘Ikoreze [Imana] imihangayiko yawe yose kuko ikwitaho.’—1 Petero 5:7.

INAMA

Ibibazo bituma uhangayika bishyire mu byiciro bibiri: ibyo ushobora kugira icyo ukoraho n’ibyo utashobora. Banza ukemure ibyo ushobora kugira icyo ukoraho. Ibyiza ni uko wakoresha imbaraga zawe n’igihe cyawe ukemura ibibazo ufiteho ubushobozi, aho gutekereza ku byo udashobora kugira icyo ukoraho.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Gusinzira bihagije buri joro, nibura amasaha umunani, bizagufasha guhangana n’imihangayiko no kurushaho gufata ibintu mu mutwe.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Kugira ngo nduhuke, niyemeje ko nibishoboka nzajya ndyama saa ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki gushaka ko ibintu byose bikorwa neza uko ubyifuza, nta kindi bimara uretse gutuma urushaho guhangayika?

● Mu gihe wumva imihangayiko yakurenze wabibwira nde?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 132]

“Buri munsi, mbere y’uko papa angeza ku ishuri, twabanzaga gusengera hamwe. Ibyo byatumaga numva ntuje.”—Liz.

[Ifoto yo ku ipaji ya 131]

Kimwe n’uko guterura ibiremereye uko bikwiriye bishobora gutuma ukomera, kumenya uko witwara mu mihangayiko na byo bishobora gutuma ugira umutima utuje

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze