ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbv ingingo 16
  • Abaroma 12:2—“Muhinduke rwose mugize imitima mishya”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abaroma 12:2—“Muhinduke rwose mugize imitima mishya”
  • Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo umurongo wo mu Baroma 12:2 usobanura
  • Impamvu umurongo wo mu Baroma 12:2 wanditswe
  • Ese warahindutse?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Abaroma 5:8—‘Kristo yadupfiriye tukiri abanyabyaha’
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Uko twakwikuramo imitekerereze idahuje n’inyigisho ziva ku Mana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Abaroma 15:13—“Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
Reba ibindi
Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
ijwbv ingingo 16

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Abaroma 12:2—“Muhinduke rwose mugize imitima mishya”

“Mureke kwishushanya n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.”—Abaroma 12:2, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

“Ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”—Abaroma 12:2, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo mu Baroma 12:2 usobanura

Abantu bifuza gushimisha Imana bagomba kwirinda imitekerereze y’iyi si kandi bagahindura kamere yabo. Nta we Imana ihatira guhinduka. Ahubwo umuntu ahinduka bitewe n’uko ayikunda kandi akaba abona ko ibyo imusaba ari byiza, bishyize mu gaciro kandi ko bimufitiye akamaro.—Yesaya 48:17.

“Mureke kwishushanya n’iyi si.” ‘Isi’ yerekeza ku bantu bo muri iyi si n’amahame bagenderaho, ibikorwa byabo n’imitekerereze yabo, bidahuje n’uko Imana ibona ibintu (1 Yohana 2:15-17). Iyi si ihora ihatira abantu kwihuza na yo cyangwa kwishushanya na yo, no kugira imyitwarire n’imitekerereze yayo. Umuntu ushaka gusenga Imana mu buryo yemera, agomba kwirinda imitekerereze y’iyi si, bitaba ibyo akagira imico mibi ishobora kumwangiza kandi bigatuma Imana itamwemera.—Abefeso 2:1-3; 4:17-19.

“Muhinduke, muhindure imitekerereze rwose.” Nanone umuntu agomba guhindura imitekerereze ye n’ibyiyumvo bye. Ukuntu umuntu agomba guhinduka mu rugero rwagutse, bigaragazwa n’ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “muhinduke.” Iryo jambo rigaragaza ko ari uguhinduka nk’uko ikinyabwoya gihinduka kikavamo ikinyugunyugu. Abakorera Imana bagomba kwambara “kamere nshya.”—Abefeso 4:23, 24; Abakolosayi 3:9, 10.

“Ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.” Imana ishaka ko abayikorera bemera badashidikanya ibyo bizera. Ibyo babigeraho biyigisha Ijambo ry’Imana, bagakurikiza ibyo rivuga, kandi bakibonera ko gukurikiza amahame y’Imana bibafitiye akamaro. Ibyo bituma bo ubwabo bamenya neza ko inzira z’Imana ari zo nziza.—Zaburi 34:8.

Impamvu umurongo wo mu Baroma 12:2 wanditswe

Mu Baroma igice cya 12 hagaragaza neza icyo gukorera Imana mu buryo yemera bisobanura. Gukorera Imana mu buryo yemera bigomba kugaragarira mu mibereho yacu yose, kandi bisaba ko umuntu akoresha ‘ubushobozi bwo gutekereza,’ aho gukora ibintu buhumyi cyangwa agendeye ku byiyumvo bye (Abaroma 12:1, 3). Icyo gice kirimo inama nziza zagufasha kugaragaza imico ishimisha Imana, gukorana neza n’abandi n’uko wakwitwara mu gihe abandi bagufashe uko utari.—Abaroma 12:9-21.

Soma mu Baroma igice cya 12 n’imirongo ifitanye isano n’iyo muri icyo gice.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze