ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbv ingingo 18
  • Abaroma 5:8—‘Kristo yadupfiriye tukiri abanyabyaha’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abaroma 5:8—‘Kristo yadupfiriye tukiri abanyabyaha’
  • Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibisobanuro by’umurongo wo mu Baroma 5:8
  • Imimerere umurongo wo mu Baroma 5:8 wanditswemo
  • Abaroma 15:13—“Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Abaroma 6:23—‘Ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu’
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Abaroma 10:13—‘Ambaza izina ry’Umwami’
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Abaroma 12:2—“Muhinduke rwose mugize imitima mishya”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
Reba ibindi
Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
ijwbv ingingo 18

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Abaroma 5:8—‘Kristo yadupfiriye tukiri abanyabyaha’

“Imana yo yatweretse urukundo rwayo ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.”—Abaroma 5:8, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

“Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.”—Abaroma 5:8, Bibiliya Yera.

Ibisobanuro by’umurongo wo mu Baroma 5:8

Yehovaa Imana yagaragaje urukundo rwinshi igihe yemeraga ko umwana we Yesu Kristo apfira abantu b’abanyabyaha (Yohana 3:16). Kubera ko abantu ari abanyabyaha babangukirwa no gukora ibinyuranye n’amahame akiranuka y’Imana (Abakolosayi 1:21, 22). Icyakora, Imana yatumye twiyunga na yo binyuze “ku rupfu rw’umwana wayo” (Abaroma 5:10). Ibyo bituma dushobora kugirana ubucuti n’Imana muri iki gihe, ndetse tukagira n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu gihe kizaza.—Abaroma 5:11; 1 Yohana 4:9, 10.

Imimerere umurongo wo mu Baroma 5:8 wanditswemo

Aya magambo intumwa Pawulo yayandikiye Abakristo babaga i Roma. Mu gice cya 5 k’iyi baruwa, Pawulo yasobanuriye Abakristo impamvu bagomba kwishima kandi bakagira ibyiringiro (Abaroma 5:1, 2). Ibyo byiringiro “ntibituma umuntu amanjirwa,” kubera ko bishingiye ku rukundo rwinshi Imana yagaragarije abantu ibinyujije kuri Yesu (Abaroma 5:5, 6). Yesu yakomeje kumvira Imana mu buryo butunganye, ibintu umuntu wa mbere Adamu atigeze akora (Abaroma 5:19). Kuba Adamu atarumviye byakururiye abamukomotseho icyaha n’urupfu (Abaroma 5:12). Ariko kuba Yesu yarumviye mu buryo butunganye, kandi agatanga ubuzima bwe ho igitambo, byatumye abantu bumvira bagira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.—Abaroma 5:21.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana nk’uko bigaragara muri Bibiliya.—Yeremiya 16:21.

Soma mu Baroma igice cya 5 n’imirongo ifitanye isano n’iyo muri icyo gice.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze