IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
Yohana 14:27—“Mbasigiye amahoro”
“Mbasigiye amahoro kandi mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimuhagarike imitima, kandi imitima yanyu ye gushya ubwoba.”—Yohana 14:27, Bibiliya ubuhinduzi bw’isi nshya.
“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.”—Yohana 14:27, Bibiliya Yera.
Icyo umurongo wo muri Yohana 14:27 usobanura
Yesu yakoresheje ayo magambo, kugira ngo yizeze abigishwa be ko batagomba guhangayika cyane mu gihe bahuye n’ibibazo. Kimwe na we, Imana yari kubafasha kugira amahoro yo mu mutima.
Ni ayahe mahoro Yesu yasigiye cyangwa yahaye abigishwa be? Amahoro Yesu yahaye abigishwa be ni na yo na we yari afite. Ayo mahoro ntiyasobanuraga ko nta bibazo cyangwa imibabaro bafite (Yohana 15:20; 16:33). Nubwo Yesu yarenganyijwe kandi akicwa, yari afite amahoro yo mu mutima kandi yari atuje (Luka 23:27, 28, 32-34; 1 Petero 2:23). Yakomeje kugira amahoro n’umutuzo kubera ko yari azi ko Se, Yehovaa amukunda kandi amwemera.—Matayo 3:16, 17.
Yesu yahaye intumwa ze amahoro mu buryo bw’uko yazizezaga ko we na Yehova bazikunda kandi bakazemera (Yohana 14:23; 15:9, 10; Abaroma 5:1). Ayo mahoro yari ashingiye ku kwizera ko Yesu ari umwana w’Imana yakoresheje kugira ngo azifashe gutuza (Yohana 14:1). Nubwo Yesu atari kugumana n’intumwa ze, yazisezeranyije ko umwuka wera w’Imana wari gukomeza kuzifasha kugira icyizere n’amahoro yo mu mutima (Yohana 14:25-27). Abigishwa ba Yesu bashobora guhangana n’ingorane bahura na zo bafite ubutwari, bitewe nuko bazi ko Yehova abemera kandi abashyigikiye.—Abaheburayo 13:6.
Igihe Yesu yari ku isi, abantu bari basanzwe bamenyereye gusuhuzanya bifurizanya amahoro (Matayo 10:12). Yesu ntiyifurizaga abigishwa be amahoro gusa ahubwo yaranayabahaye. Amahoro Yesu yahaye intumwa ze atandukanye kure nayo isib ishobora gutanga. Isi ishobora gutanga amahoro mu rugero runaka, wenda nko kugira incuti, ubutunzi, kuba icyamamare n’icyubahiro. Ariko amahoro Yesu atanga ntashingira ku bigaragarira inyuma cyangwa ibyo twagezeho mu buzima ahubwo ni amahoro arambye yo mu mutima.
Imimerere umurongo wo muri Yohana 14:27 wanditswemo
Yesu yabwiye intumwa ze z’indahemuka amagambo yo muri uyu murongo, mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe. Muri iryo joro, yabamenyesheje ko yari hafi kubasiga (Yohana 13:33, 36). Ibyo byababaje intumwa ze (Yohana 16:6). Ubwo rero, Yesu yabijeje ko batagombaga guhangayikishwa cyane nuko agiye.
Nanone ayo magambo ya Yesu ashobora gutera inkunga Abakristo muri iki gihe. Natwe dushobora kugira amahoro (2 Abatesalonike 3:16). Iyo duhindutse abigishwa ba Yesu, tumenya ko Yehova na Yesu badukunda kandi ko batwemera (Abakolosayi 3:15; 1 Yohana 4:16.). Ibyo bituma tudahangayika cyane. Kubera iki? Kubera ko Imana iri mu ruhande rwacu.—Zaburi 118:6; Abafilipi 4:6, 7; 2 Petero 1:2.
Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cya Yohana mu ncamake
a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Zaburi 83:18). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?”
b Ijambo “isi” rikoreshwa muri Bibiliya ryerekeza ku bantu bitandukanyije n’Imana.