ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbv ingingo 45
  • Zaburi 37:4—“Nezezwa n’Uhoraho”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Zaburi 37:4—“Nezezwa n’Uhoraho”
  • Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo umurongo wo muri Zaburi 37:4 usobanura
  • Impamvu Zaburi 37:4 yanditswe
  • ‘Ishimire Uwiteka’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Imigani 16:3—“Ibikorwa byawe biragize Uhoraho”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Zaburi 23:4—“Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Mbese wishimira “amategeko y’Uwiteka”?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
ijwbv ingingo 45

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Zaburi 37:4—“Nezezwa n’Uhoraho”

“Nanone ujye wishimira Yehova cyane, na we azaguha ibyo umutima wawe wifuza.”—Zaburi 37:4, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

“Nezezwa n’Uhoraho, na we azaguha icyo umutima wawe wifuza.”—Zaburi 37:4, Bibiliya Ntagatifu.

Icyo umurongo wo muri Zaburi 37:4 usobanura

Umwanditsi wa zaburi yasabaga abantu basenga Imana kugirana ubucuti nayo. Abantu bose bafitanye ubucuti na Yehovaa bagomba kwizera ko azahaza ibyifuzo byabo.

“Nanone ujye wishimira Yehova cyane.” Nanone ayo magambo ashobora guhindurwa ngo: “Ishimire cyane Yehova,” “jya unezezwa no gukorera UHORAHO” cyangwa ngo: “Jya unezezwa n’ibyo UHORAHO yagusezeranyije.” Muri make, dushobora “kugira ibyishimo byinshi cyane” bitewe no gukorera Imana y’ukuri (Zaburi 37:4). Kuki twavuga dutyo?

Abantu bakorera Yehova bagomba kubona ibintu nk’uko abibona, mbese bagakora ibintu nk’uko bivugwa muri Bibiliya. Uretse kuba bazi Imana, nanone banafite ubwenge butuma bayumvira. Ibyo bituma bakomeza kugira umutimanama utabacira urubanza kandi bikabarinda gufata imyanzuro mibi no gukora amakosa (Imigani 3:5, 6). Urugero, ntibababara cyangwa ngo bagire ishyari mu gihe abantu batari inyangamugayo kandi b’abanyamururumba basa n’ababayeho neza (Zaburi 37:1, 7-9). Abagaragu b’Imana bashimishwa no kumenya ko vuba aha izakuraho akarengane kose kandi ikagororera abayumvira bakanagaragaza imyifatire myiza (Zaburi 37:34). Nanone bashimishwa no kuba bazi ko Papa wabo wo mu ijuru abemera.—Zaburi 5:12; Imigani 27:11.

“Azaguha ibyo umutima wawe wifuza.” Ayo magambo ashobora no guhindurwa ngo: “Azasubiza amasengesho yanyu” cyangwa ngo: “Azabaha icyo mwifuza kurusha ibindi.” Birumvikana ko Yehova atazaduha buri kintu cyose tuzamusaba. Kimwe n’umubyeyi mwiza, Yehova azi icyabera cyiza abana be. Byongeye kandi, ibyo dusaba mu amasengesho yacu, buri gihe byagombye kuba bihuje n’amahame ye n’ibyo ashaka (Imigani 28:9; Yakobo 4:3; 1 Yohana 5:14). Nitubigenza dutyo, bishobora kudufasha kwegera “Uwumva amasengesho,” twizeye ko azatwumva.—Zaburi 65:2; Matayo 21:22.

Impamvu Zaburi 37:4 yanditswe

Zaburi ya 37 yanditswe n’Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera. Yanditse iyo zaburi akurikije itondazina cyangwa uko inyuguti zikurikirana.b

Dawidi yahuye n’akarengane kenshi. Yahizwe n’Umwami Sawuli n’abandi bantu bifuzaga kumwica (2 Samweli 22:1). Icyakora buri gihe yiringiraga Imana mu buryo bwuzuye. Dawidi yari azi ko Yehova azaryoza ababi amakosa yabo (Zaburi 37:10, 11). Nubwo basa naho babayeho neza nk’“ibyatsi bibisi,” amaherezo bazarimburwa.—Zaburi 37:2, 20, 35, 36.

Zaburi ya 37 igaragaza itandukaniro ry’ibyo abagendera ku mahame y’Imana bazabona n’ibyo abatayagenderaho bazabona (Zaburi 37:16, 17, 21, 22, 27, 28). Ubwo rero iyi zaburi, idufasha kugira ubwenge no kuba abantu Imana yemera.

Soma Zaburi ya 37 n’indi mirongo ifitanye isano n’iyo muri iyo zaburi.

Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cya Zaburi mu ncamake.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ryahinduwe riturutse ku izina bwite ry’Imana mu rurimi rw’Igiheburayo. Niba ushaka kumenya impamvu abahinduzi benshi ba Bibiliya bakoresha izina Uwiteka cyangwa ayandi aho gukoresha izina bwite ry’Imana, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?”

b Muri ubu buryo bw’imyandikire, umurongo wa mbere cyangwa itsinda ry’imirongo bitangirwa n’inyuguti ya mbere yo mu rurimi rw’Igiheburayo, itsinda rikurikiraho rigatangirwa n’inyuguti ya kabiri, bityo bityo. Iyi myandikire ishobora gufasha umuntu kutibagirwa vuba, ibikubiye muri iyi zaburi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze