Bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Koreya y’Epfo
Ku itariki ya 26 Ukwakira 2020, ni bwo bwa mbere mu mateka ya Koreya y’Epfo abantu bemerewe gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Icyakora, abayobozi bashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu bavuze ko imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare Koreya y’Epfo yashyizeho bayigenzuye bakabona ko uko iyo mirimo ikorwa n’igihe imara ari nk’igihano n’ihohoterwa bikorerwa abayihawe. Iyo mirimo ya gisivili ikorwa mu gihe kingana n’imyaka 3. Icyo gihe gikubye inshuro ebyiri igihe imirimo ya gisirikare iba igomba kumara kandi ibyo binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga. Ayo mategeko avuga ko igihe imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare imara kitagomba kwikuba inshuro irenze imwe n’igice ku gihe imirimo ya gisirikare imara, keretse gusa mu gihe hari impamvu zifatika. Bamwe mu Bahamya ba Yehova bo muri Koreya y’Epfo banze gukora iyo mirimo ya gisivili. Hari n’abatanze ibirego mu rukiko. Ku itariki ya 30 Gicurasi 2024, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwatesheje agaciro ibyo birego, kuko abacamanza bane babyemeye ariko 5 bakabitesha agaciro. Igihe basobanuraga iby’uwo mwanzuro, baravuze bati: “Iyo mirimo ya gisivili iroroheje ugereranyije n’ibindi bihano bihabwa abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare.”
Woo-jin Byeon ni we muntu wa mbere wafunzwe muri Koreya y’Epfo, azira kwanga gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Afite imyaka 29 kandi yarashatse. Yafashe umwanzuro wo kudakora iyo mirimo ya gisivili ariko abikora mu kinyabupfura. Ku itariki ya 24 Nyakanga 2024, urukiko rwamukatiye igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu, kandi yari yagaragaje ko yifuza guhabwa imirimo ya gisivili itarimo ibikorwa bibi bigamije kubabaza umuntu.
Kugeza ubu, hari Abahamya ba Yehova 13, ubariyemo na Byeon, banze gukora iyo mirimo ya gisivili. 11 muri bo ubu barimo kuburanishwa. Bashobora kuzahabwa ibihano bikomeye, urugero nko gufungwa, bitewe n’ibizava mu rubanza rwabo. Hagati aho, abantu benshi umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bahisemo gukora imirimo isimbura iya gisirikare nubwo iyo mirimo ubwayo isa n’irimo igihano.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 24 Nyakanga 2024
Woo-jin Byeon yakatiwe igifungo cy’umwaka n’igice bitewe n’uko yanze imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.
Ku itariki ya 10 Ugushyingo 2022
Nyuma yo kubona ubutumwa bumusaba kujya mu gisirikare, Woo-jin Byeon yandikiye ubuyobozi bwa gisirikare bubishinzwe, abumenyesha ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare ndetse no gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.
Ku itariki ya 26 Ukwakira 2020
Ni bwo bwa mbere Leta ya Koreya y’Epfo yemeye ko hashyirwaho imirimo ya gisivili ku bantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare.
Ku itariki ya 1 Ugushyingo 2018
Abacamanza 9 mu bacamanza 13 bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Koreya y’Epfo bemeje ko kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama, atari icyaha.
Ku itariki ya 28 Kamena 2018
Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwavuze ko hari ingingo yo mu mategeko agenga imirimo ya gisirikare itubahiriza ibivugwa mu itegeko nshinga, kuko itagena imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare ishobora gukorwa n’abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare.
Ku itariki ya 18 Ukwakira 2016
Urukiko rw’Ubujurire rw’umujyi wa Gwangju rwahanaguyeho icyaha Abahamya batatu banze gukora imirimo ya gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.
Ku itariki ya 30 Kanama 2011
Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwashimangiye icyemezo cyo guhana abanze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.
Ku itariki ya 26 Kanama 2004
Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwemeje itegeko rihana abanze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.
Mu mwaka wa 1975
Leta yategetse ko abagabo bose bagomba kujya mu gisirikare.
Mu mwaka wa 1973
Leta yatangiye gukorera ibikorwa by’iyica rubozo Abahamya bari bafunzwe kugeza mu myaka ya 1990.
Mu mwaka wa 1953
Leta yafunze Umuhamya wa mbere imuziza kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we.