Bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Ukraine
Hashize imyaka irenga mirongo itatu, Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine bishimira uburenganzira bahawe n’itegeko ryemerera abantu gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Ibyo byatumaga bakora imirimo itandukanye ifitiye igihugu akamaro kandi bagakomeza no kumvira umutimanama wabo.
Icyakora, kuva intambara yo muri Ukraine yatangira ku itariki ya 24 Gashyantare 2022, byagaragaye ko itegeko ryemerera abantu gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare ryirengagijwe, kuko basabaga abantu bose kujya mu gisirikare bitwaje ko bari mu bihe by’intambara. Ibyo byatumye abantu babarirwa mu bihumbi umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare bakurikiranwa mu nkiko. Igihe ibyo byakorwaga bari birengagije imyizerere y’abo bantu kandi bari barengeye uburenganzira bafite bwo kubaho bayobowe n’umutimanama wabo. Ibikorwa nk’ibyo bigaragaza ko leta ya Ukraine itubahiriza amahame agenga uburenganzira bw’ikiremwamuntu hamwe n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu, rigira riti: “Iyo ibikorwa bya gisirikare binyuranyije n’imyizerere y’umuturage, icyo gihe bisimbuzwa indi mirimo itari iya gisirikare.”
Kugeza ku itariki ya 19 Gicurasi 2025, muri Ukraine hari hafungiwe Abahamya bane bazira kuyoborwa n’umutimanama wabo kandi bakatiwe igifungo mu gihe kingana n’imyaka itatu. Hari n’abandi bagabo batatu b’Abahamya bafunzwe by’agateganyo bategereje umwanzuro w’urubanza.
Icyo imiryango mpuzamahanga ibivugaho
Intumwa eshatu zihariye z’umuryango w’Abibumbye zagaragaje ko zihangayikishijwe n’ibibera muri Ukraine ku birebana nuko nta mirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare ihari. Mu itangazo bagejeje kuri leta ya Ukraine, ryasohotse ku itariki ya 8 Ugushyingo 2023, bagize bati: “Nanone duhangayikishijwe n’ukuntu abantu banga kujya mu gisirikare bitewe n’uko bayoborwa n’umutimanama wabo bakurikiranwa mu nkiko, harimo n’abaharanira uburenganzira bwo kwanga kujya mu gisirikare kubera imyizerere yabo.”
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 19 Gicurasi 2025
Abahamya ba Yehova bafungiye muri Ukraine ni barindwi.
Ku itariki ya 24 Gashyantare 2022
Hashyizweho amategeko agenga igisirikare, no guhamagarira abantu kujya mu gisirikare.
Ku itariki ya 23 Kamena 2015
Mu rubanza rw’umuvandimwe Vitaliy Shalaiko, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ari uburenganzira bw’umuntu kwanga kujya mu gisirikare abitewe n’umutimanama we.
Mu Kuboza 1991
Hashyizweho itegeko ryemeza imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.
Ku itariki ya 28 Gashyantare 1991
Ni bwo Abahamya ba Yehova bemewe n’amategeko muri Ukraine.