Ibibazo urubyiruko rwibaza
Ese niteguye kuva iwacu?
“Hari igihe njya numva ko abantu bansuzugura bitewe n’uko nkiba iwacu kandi mfite imyaka 19, nk’aho kuva iwacu ari byo bizagaragaza ko nkuze.”—Katie.a
“Ndi hafi kugira imyaka 20, ariko nanga ko ntafite uburenganzira bwo kubaho uko nshaka. Maze iminsi ntekereza kuva iwacu kuko ndambiwe ukuntu ababyeyi banjye birengagiza ibyo nifuza, bambwira ko ari bo bazi byinshi.”—Fiona.
MBERE y’uko uva iwanyu, ushobora kumara igihe wumva ushaka kubaho wigenga. Ibyo ni ibintu bisanzwe. N’ubundi kandi, umugambi w’Imana wari uw’uko umusore cyangwa inkumi bamaze gukura, basiga ba se na ba nyina bakajya gushinga urwabo (Intangiriro 2:23, 24; Mariko 10:7, 8). Ariko se, kuba wifuza cyane kubaho wigenga, ni byo bisobanura ko igihe cyo kuva iwanyu kigeze? Ibyo na byo birashoboka. Ariko se wabwirwa n’iki ko witeguye neza kuva iwanyu? Zirikana ibi bibazo bitatu by’ingenzi ukwiriye gusubiza. Icya mbere:
Ni iki gitumye ngenda?
Reba urutonde rukurikira, maze ugaragaze impamvu zitumye uva mu rugo, uhereye ku yo ubona ko ifite agaciro kurusha izindi.
․․․ Guhunga ibibazo byo mu rugo
․․․ Kubona uburyo bwo gukora ibyo nshaka
․․․ Kurushaho kwemerwa n’incuti zanjye
․․․ Gufasha incuti ikeneye uwo kubana na yo
․․․ Kwitangira gukora imirimo mu kandi gace
․․․ Kumenya uko nakwibeshaho
․․․ Korohereza ababyeyi banjye
․․․ Ibindi ․․․․․
Izo mpamvu zimaze kuvugwa zo ubwazo si mbi. Icyakora, ibyishimo uzagira igihe uzaba utakibana n’ababyeyi bawe, bizaterwa ahanini n’impamvu nyayo yatumye ugenda. Urugero, niba ushaka kuva iwanyu ugamije gusa kwihunza ibibazo byo mu rugo cyangwa ubone uko ukora ibyo wishakiye, ushobora kuzatungurwa cyane!
Umukobwa witwa Danielle wamaze igihe gito ataba iwabo igihe yari afite imyaka 20, yakuye amasomo menshi ku byamubayeho muri icyo gihe. Yaravuze ati “twese tugira ibintu runaka dusabwa kubahiriza. Iyo wibana, hari ibintu udashobora gukora bitewe na gahunda y’akazi cyangwa bigaterwa n’uko nta mafaranga ufite.” Umukobwa witwa Carmen, wimukiye mu kindi gihugu akahamara amezi atandatu, yaravuze ati “nagize ibihe byiza, gusa akenshi nta kanya nabonaga ko kuruhuka! Hari imirimo yo mu rugo nabaga ngomba gukora, nko gukora isuku, gusana ibyangiritse, guharura imbuga, kumesa, gukoropa, n’ibindi.”
Ni iby’ukuri ko kuva iwanyu bishobora gutuma urushaho gukora ibyo ushaka, kandi bikaba byatuma incuti zawe zirushaho kukwemera. Icyakora wagombye kumenya ko ari wowe uzajya wiyishyurira fagitire, ukitekera, ukikorera isuku mu nzu kandi ugashaka ibikurangaza mu gihe utari kumwe n’incuti zawe na bene wanyu. Ku bw’ibyo, ntukemere ko abandi batuma ufata umwanzuro uhubutse (Imigani 29:20). Nubwo waba ufite impamvu zumvikana zo kuva iwanyu, ibyo ntibihagije. Wagombye kuba ufite ubushobozi bwo kwibeshaho. Ibyo biratuma wibaza iki kibazo cya kabiri:
Ese nditeguye?
Kuva iwanyu ni kimwe no gukora urugendo rurerure mu butayu. Ese wakora urwo rugendo utazi no kubamba ihema, gucana umuriro, guteka cyangwa kureba ku ikarita? Ntibyashoboka! Nyamara, abenshi mu bakiri bato bava iwabo nta bushobozi buhagije bafite bwo kwibeshaho.
Salomo wari umwami w’umunyabwenge, yaravuze ati “umunyamakenga yitondera intambwe ze” (Imigani 14:15). Kugira ngo umenye niba witeguye kwimuka, suzuma izi ngingo zikurikira. Shyira aka kamenyetso ✔ imbere y’ibintu uzi gukora, ushyire n’aka kamenyetso X imbere y’ibintu ukeneye kwitoza.
◯ Kumenya gukoresha neza amafaranga. Umukobwa witwa Serena, ufite imyaka 19, yaravuze ati “sinigeze nigurira ikintu na kimwe. Ntinya kuva mu rugo, kuko byansaba kumenya kwicungira amafaranga.” Ni iki cyagufasha kumenya uko wacunga amafaranga?
Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti “umunyabwenge atega amatwi akarushaho kumenya” (Imigani 1:5). Ushobora kubaza ababyeyi bawe amafaranga umuntu umwe ashobora gukoresha mu kwezi, yishyura ubukode cyangwa inguzanyo y’inzu. Nanone ushobora kumubaza ayo umuntu ahahisha, ayo atanga ku modoka cyangwa andi akoresha mu ngendo. Hanyuma ujye ureka ababyeyi bawe bakwigishe uko uzajya ukoresha neza amafaranga yawe no kwishyura fagitire. Kuki ari iby’ingenzi ko witoza gukoresha neza amafaranga? Kevin ufite imyaka 20 yaravuze ati “iyo utangiye kwibana, ukoresha amafaranga menshi utari witeze. Utarebye neza wakwicwa n’akazi ushakisha amafaranga yo kwishyura imyenda.”
Ese waba wifuza kumenya uko bizakugendekera nuramuka uvuye iwanyu? Niba ufite akazi, uzamare igihe runaka wishyura ababyeyi bawe buri kwezi amafaranga bagutangaho kugira ngo ubone ibyokurya, aho kuba n’ibindi. Ibyo nibikunanira cyangwa ukaba udashaka kwishyura ayo mafaranga ukiri iwanyu, bizaba bigaragaza ko utiteguye na busa kwibana.—2 Abatesalonike 3:10, 12.
◯ Kumenya imirimo yo mu rugo. Brian ufite imyaka 17, avuga ko icyo atinya cyane aramutse avuye iwabo, ari ukwimesera. Wabwirwa n’iki ko witeguye kuva iwanyu? Aron, ufite imyaka 20, yatanze inama agira ati “gerageza kumara nk’icyumweru ubaho nk’aho witunze. Ujye urya ibyo witekeye kandi wiguriye mu mafaranga wakoreye. Ujye wimesera kandi witerere ipasi. Ujye wikorera isuku mu cyumba cyawe. Aho ushaka kujya, ujye ugerageza kugerayo udasabye ababyeyi bawe kubigufashamo.” Gukurikiza iyo nama bizagufasha mu buryo bubiri: (1) bizatuma ugira ubuhanga buzakugirira akamaro, kandi (2) bitume urushaho kwishimira ibyo ababyeyi bawe bagukorera.
◯ Kumenya kubana n’abandi. Ese ubanye neza n’ababyeyi bawe n’abo muva inda imwe? Niba mutabanye neza, ushobora kuba wibwira ko ibintu bizarushaho kugenda neza nubana n’incuti yawe. Nubwo ibyo bishoboka, zirikana ibyo Eve ufite imyaka 18 yavuze. Yagize ati “hari abakobwa babiri b’incuti zanjye bagiye kubana. Bari incuti magara mbere y’uko babana, ariko ntibashobokanye. Umwe yashyiraga ibintu kuri gahunda, undi ntabikore. Umwe yitaga ku mishyikirano afitanye n’Imana undi ntabyiteho cyane. Amaherezo barananiranywe!”
Erin ufite imyaka 18, na we yifuza kuva iwabo. Nyamara yaravuze ati “mu gihe ukiri iwanyu, ushobora kwiga ibintu byinshi byagufasha kubana neza n’abandi. Ni bwo umenya uko wakemura ibibazo, n’uko wakwigomwa. Natahuye ko hari abava iwabo bajyanywe gusa no guhunga ibibazo bafitanye n’ababyeyi babo. Iyo abantu nk’abo bagiranye ibibazo n’abandi, usanga bihutira kubahunga aho gushaka kubikemura.”
◯ Gahunda yo gusoma Bibiliya no kuyoboka Imana. Hari abava iwabo kugira ngo bace ukubiri na gahunda y’ababyeyi babo irebana no kuyoboka Imana. Hari n’abandi baba bashaka rwose gukomeza gahunda yabo yo kwiyigisha Bibiliya no gusenga, ariko nyuma y’igihe gito ugasanga batoye ingeso mbi. Wakora iki kugira ngo wirinde ko ‘ukwizera kwawe kumera nk’ubwato bumenetse’?—1 Timoteyo 1:19.
Ntugapfe kwemera inyigisho z’idini ry’ababyeyi bawe. Yehova Imana ashaka ko twese twigenzurira tukamenya neza ibyo twizera (Abaroma 12:1, 2). Ku bw’ibyo, ishyirireho gahunda nziza yo kwiyigisha Bibiliya no gusenga, kandi uyubahirize. Andika kuri kalendari gahunda yawe yo kwiyigisha Bibiliya no gusenga, kandi urebe niba ushobora kumara ukwezi kose uyikurikiza bitabaye ngombwa ko ababyeyi bawe babikwibutsa.
Ikibazo cya gatatu ari na cyo cya nyuma ni iki:
Ngiye he?
Hari abava iwabo bagamije gusa guhunga ibibazo, cyangwa kutongera kugendera ku buyobozi bw’ababyeyi babo. Icyo gihe baba batekereza gusa ibyo basize inyuma, aho gutekereza aho bagiye. Ibyo twabigereranya no gutwara imodoka ariko ukagenda urebera mu turebanyuma gusa. Iyo umushoferi ahangayikishijwe n’ibyo asize inyuma, ntabona ibiri imbere. Ni irihe somo wabikuramo? Kugira ngo uzagire icyo ugeraho, ntuzashishikazwe gusa no kuva iwanyu, ahubwo uzabikore ari uko ufite intego nyayo ushaka kugeraho.
Bamwe mu rubyiruko rw’Abahamya ba Yehova, bavuye iwabo kugira ngo bajye kubwiriza mu tundi turere twa kure two mu gihugu cyabo cyangwa mu bindi bihugu. Abandi bo bavuye iwabo kugira ngo bajye gufasha mu mirimo yo kubaka amazu yo gusengeramo no gukora kuri bimwe mu biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Hari n’abandi bumva ko bakwiriye kumara igihe runaka bibana, mbere y’uko bashaka.b
Andika intego wifuza kugeraho uramutse uvuye iwanyu. ․․․․․
Bijya bibaho ko umuntu amara igihe iwabo, nyamara ntakure mu bitekerezo cyangwa ngo agire ubushobozi bwo kwibeshaho. Nubwo bimeze bityo ariko, ntugafate umwanzuro uhubutse; fata igihe cyo kubitekerezaho neza. Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti “imigambi y’umunyamwete izana inyungu, ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena” (Imigani 21:5). Ujye wumvira inama ababyeyi bawe bakugira (Imigani 23:22). Ujye ubishyira mu isengesho, kandi igihe ugiye gufata umwanzuro, uzirikane amahame yo muri Bibiliya yavuzwe.
Ikibazo nyacyo ukwiriye kwibaza, si ukumenya niba ugeze igihe cyo kuva mu rugo, ahubwo ni ukumenya niba uzashobora kwibeshaho. Niba ubona uzashobora kwibeshaho, ubwo igihe cyo kuva iwanyu gishobora kuba kigeze.
Niba ushaka kubona ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’“Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ype
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.
b Mu mico imwe n’imwe, ni ibisanzwe ko umwana, cyane cyane uw’umukobwa, aguma iwabo kugeza ashyingiwe. Nta nama zihariye Bibiliya itanga kuri iyo ngingo.
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ni izihe nyungu ushobora kubona ubaye uretse kuva mu rugo, kabone n’ubwo kuba iwanyu byaba bikugora?
● Mu gihe ukiri iwanyu, wakora iki cyagirira akamaro umuryango wawe kikanagufasha kwitegura kwibana?
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 13]
ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO
“Mu gihe ababyeyi bawe baguhaye inshingano zisa n’izo wari gusohoza iyo uza kuba wibana, baba baguhaye uburyo bwiza bwo kwitoza uko uzajya ubigenza mu gihe uzaba wibana.”
“Ni ibisanzwe ko wifuza gukora ibyo ushaka. Ariko niba ikiguteye kwimuka ari ukugira ngo ukore ibyo wishakiye, ibyo biba byerekana ko mu by’ukuri utiteguye kwibana.”
[Amafoto]
Sarah
Aron
[Agasanduka ko ku ipaji ya 15]
Inama Twagira Ababyeyi
Serena wavuzwe mu ngingo iri kumwe n’iyi, atinya kujya kwibana. Ni iki kibimutera? Yaravuze ati “iyo nshaka kugira icyo nigurira data arambuza, kabone nubwo naba ndi bukigure mu mafaranga yanjye. Ambwira ko ibyo ari we bireba. Ubwo rero iyo ntekereje ko nzajya niyishyurira fagitire, numva ubwoba bunyishe.” Nta gushidikanya ko se wa Serena aba yumva ko agize neza. Ariko se urumva aba ategurira umukobwa we kuzacunga ibyo mu rugo rwe?—Imigani 31:10, 18, 27.
Ese ukabya kurinda abana bawe, ku buryo nta myiteguro ihagije babona ibafasha kuzibana? Wabimenya ute? Suzuma ibintu bine byavuzwe muri iyi ngingo, ariko noneho ubisuzume nk’umubyeyi.
Kumenya gukoresha neza amafaranga. Ese abana bawe bakuru basobanukiwe ibijyanye no kwishyura imisoro cyangwa icyo bagomba gukora kugira ngo bakurikize amategeko agenga imisoro yo mu gace babamo (Abaroma 13:7)? Ese bazi gukoresha neza amafaranga y’umwenda bafashe (Imigani 22:7)? Ese bashobora guteganya uko bakoresha amafaranga binjiza, kandi bakabaho bahuje n’ubushobozi bwabo (Luka 14:28-30)? Ese bazi ibyishimo biterwa no kugura igikoresho mu mafaranga bakoreye? Ese baba bazi ko guha abandi ku gihe cyabo no ku butunzi bwabo bagamije kubafasha, bibahesha ibyishimo byinshi kurushaho?—Ibyakozwe 20:35.
Kumenya imirimo yo mu rugo. Ese abakobwa bawe n’abahungu bawe bazi guteka? Wigeze ubigisha kumesa no gutera ipasi? Niba bazi gutwara imodoka, ese bashobora no gukora imirimo imwe n’imwe yoroheje, urugero nko gusimbura fizibule yagize ikibazo, guhindura ipine cyangwa amavuta ashaje y’imodoka?
Kumenya kubana n’abandi. Ese iyo hari ibyo abana bawe bakuze batumvikanyeho, buri gihe ni wowe ubakiranura, ukabategeka icyo bagomba gukora kugira ngo bakemure burundu ikibazo bafitanye? Cyangwa wabatoje kuganira kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ikibazo bafitanye, hanyuma bakubwire icyo bagezeho?—Matayo 5:23-25.
Gahunda yawe yo gusoma Bibiliya no kuyoboka Imana. Ese ubwira abana bawe imyizerere bagombye kugira, cyangwa ubaha impamvu zibemeza ko ibyo ubabwira ari ukuri (2 Timoteyo 3:14, 15)? Ese aho kugira ngo buri gihe ubasubize ibibazo bakubaza byo mu rwego rw’idini cyangwa ibirebana n’imyifatire bagombye kugira, waba ubigisha uko bakoresha “ubushobozi [bwabo] bwo kwiyumvisha ibintu” kandi “bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi” (Imigani 1:4; Abaheburayo 5:14)? Ese uba ushaka ko bakurikiza gahunda yawe yo kwiyigisha Bibiliya, cyangwa wifuza ko bakora ibirenze ibyo?
Nta gushidikanya ko gutoza abana bawe ibyo bintu tumaze gusuzuma bisaba igihe n’imbaraga nyinshi. Ariko iyo igihe cyabo cyo kugenda kigeze, ni bwo ubona ko utaruhiye ubusa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Kuva iwanyu ni kimwe no gukora urugendo rurerure mu butayu; mbere yo gutangira urwo rugendo, hari ibintu runaka wagombye kuba uzi gukora bizagufasha