ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 4/11 pp. 24-27
  • Ese naba naratwawe n’ibikoresho bya elegitoroniki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese naba naratwawe n’ibikoresho bya elegitoroniki?
  • Nimukanguke!—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Ese byantwaye umutima?”
  • Uko washyira mu gaciro
  • Ese natwawe n’ibikoresho bya elegitoroniki?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Imbuga nkoranyambaga zingiraho izihe ngaruka?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ni iki namenya ku birebana no kohererezanya ubutumwa kuri telefoni?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nabigenza nte mu gihe ababyeyi banjye batanyemerera gukoresha imbuga nkoranyambaga?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 4/11 pp. 24-27

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Ese naba naratwawe n’ibikoresho bya elegitoroniki?

Ni iki aba bantu uko ari batatu bahuriyeho?

“Ntushobora kumva ukuntu nkunda kohereza ubutumwa bugufi nkoresheje telefoni! Ntekereza ko ari cyo kintu cyiza cyane kuruta ibindi. Yewe navuga ko byantwaye pe!”​​—⁠ Alan.a

“Mama yanguriye televiziyo yo kurebera mu cyumba cyanjye, kandi byaranshimishije cyane! Icyakora sinkiryama; mara amasaha n’amasaha nyireba. Numva kureba televiziyo bindutira kuganira n’abagize umuryango wanjye n’incuti zanjye.”​​—⁠ Teresa.

“Namaze igihe nta hantu nshobora kujya cyangwa ngo ngire icyo nkora, ntabanje kujya kuri interineti ngo ndebe ko nta muntu wanyoherereje ubutumwa. Iyo nakangukaga mu gicuku, nahitaga njya kuri interineti. Akanya kose nabonaga, nahitaga njya kuri interineti nkagira ibindi bintu bishya nshyira kuri aderesi yanjye.” ​​—⁠ Anna.

Muri abo bantu batatu tumaze kuvuga, ni nde wavuga ko yatwawe n’ibikoresho bya elegitoroniki?

□ Alan □ Teresa □ Anna

IGIHE ababyeyi bawe bari mu kigero ugezemo, radiyo ni cyo gikoresho cya elegitoroniki cy’ingenzi cyariho. Icyo gihe telefoni zari izo guhamagara no kwitaba gusa, kandi zabaga zicometse ku mugozi uri mu rukuta. Ese urumva ibyo ari ibintu byataye igihe kandi bitagifite icyo bimaze? Umukobwa witwa Anna ni ko abibona. Yaravuze ati “ababyeyi banjye babyirutse ikoranabuhanga ritaratera imbere. Ubu ni bwo bakimenya bimwe mu bintu telefoni zabo zishobora gukora.”

Muri iki gihe ushobora guhamagara, kumva umuzika, kureba televiziyo, gukina umukino wo kuri telefoni, koherereza incuti zawe ubutumwa bwo kuri interineti, gufotora kandi ukajya no kuri interineti, byose ukabikorera ku gikoresho kimwe ushobora no gutwara mu mufuka. Kubera ko wakuze ubona za orudinateri, telefoni zigendanwa, televiziyo na interineti, ushobora kumva ko kubikoresha igihe cyose nta kibazo kirimo. Icyakora, ababyeyi bawe bashobora kuba babona ko byagutwaye umutima. Niba bagaragaje ko bibahangayikishije, ntukumve ko nta cyo bikubwiye ngo wumve ko batazi aho isi igeze. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ati “usubiza atarumva neza ikibazo aba agaragaje ubupfapfa, kandi bimukoza isoni.”​​—⁠Imigani 18:​13.

Ese ujya wibaza impamvu ababyeyi bawe bahangayitse? Ukurikije ibigiye kuvugwa, isuzume urebe niba ugaragaza ibimenyetso biranga umuntu watwawe n’ibikoresho bya elegitoroniki.

“Ese byantwaye umutima?”

Hari inkoranyamagambo isobanura ko gutwarwa umutima n’ikintu ari “ukugira akamenyero gakabije ko gukomeza gukora icyo kintu, ukanga kukireka cyangwa kukireka bikakunanira, nubwo waba uzi ko kizakugiraho ingaruka.” Dukurikije ibyo bisobanuro, abakiri bato bavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo uko ari batatu, batwawe n’ibikoresho bya elegitoroniki. Bite se kuri wowe? Reba uko amagambo agize ibyo bisobanuro yagiye asobanurwa hasi aha. Soma ibyo bagenzi bawe bavuze, maze urebe niba nawe utarigeze uvuga cyangwa ukora ibintu nk’ibyo. Hanyuma uze gusubiza ibibazo byabajijwe.

Kugira akamenyero gakabije. “Namaraga amasaha menshi nkina imikino yo kuri orudinateri. Sinabonaga akanya ko gusinzira kandi n’iyo nabaga ndi kumwe n’abandi, nta kindi twaganiraga. Abo tubana mu muryango ntibakimbona kuko nsigaye nibera mu mikino yo kuri orudinateri.”​​—⁠Andrew.

Wowe se ukurikije uko ubibona, ni ikihe gihe gikwiriye umuntu yamara buri munsi akoresha ibikoresho bya elegitoroniki? ․․․․․

Ababyeyi bawe bo bumva ko wagombye kumara igihe kingana iki kuri ibyo bikoresho? ․․․․․

Buri munsi, umara igihe kingana iki wohereza ubutumwa bugufi, ureba televiziyo, wohereza amafoto n’amakuru kuri interineti, ukina imikino yo kuri orudinateri cyangwa ukora ibindi? ․․․․․

Ese urebye ibisubizo watanze, wavuga ko ukabya gukoresha ibikoresho bya elegitoroniki?

□ Yego □ Oya

Ushobora kwanga kubireka cyangwa kubireka bikakunanira. “Ababyeyi banjye babona buri gihe nohereza ubutumwa bugufi bakambwira ko nkabya. Ariko uwabereka ibyo urungano rwanjye rukora, basanga ari nk’aho jye nta bwo nohereza. Icyakora ugereranyije n’ababyeyi banjye, usanga jye nohereza ubutumwa bwinshi cyane kuruta ubwo bo bohereza. Gusa byaba ari ukugereranya ibintu bidahuye na gato: bafite imyaka 40 jye nkagira 15 yonyine.”​​—⁠Alan.

Ese ababyeyi bawe cyangwa incuti zawe, baba barigeze kukubwira ko umara igihe kirekire ukoresha ibikoresho bya elegitoroniki?

□ Yego □ Oya

Ese wigeze wumva udashaka kureka icyo gikoresho cyangwa kukireka bikakunanira?

□ Yego □ Oya

Bikugiraho ingaruka. “Incuti zanjye zihora zohererezanya ubutumwa, no mu gihe zitwaye imodoka. Ziba zishyira ubuzima bwazo mu kaga!”​​—⁠­Julie.

“Nkigura telefoni bwa mbere, nahoraga mpamagara abantu cyangwa nkohereza ubutumwa bugufi. Ibyo ni byo nahoragamo gusa. Byangije imishyikirano nari mfitanye n’ababyeyi banjye ndetse na bamwe mu ncuti zanjye. Ubu iyo nasohokanye n’incuti zanjye tuganira, zikunze kurogoya ibiganiro zigira ziti ‘ba uretse mbanze nsubize ubu butumwa bugufi.’ Icyo ni cyo gituma ntagirana na zo ubucuti bukomeye.”​​—⁠Shirley.

Ese wigeze usoma ubutumwa bugufi cyangwa ukabwohereza utwaye imodoka cyangwa uri mu ishuri?

□ Yego □ Oya

Ese iyo uganira n’abagize umuryango wawe cyangwa incuti zawe, hari ubwo ubarogoya kugira ngo usubize ubutumwa bwo kuri interineti, uvugire kuri telefoni cyangwa wandike ubutumwa bugufi?

□ Yego □ Oya

Ese gukoresha ibikoresho bya elegitoroniki bigutwara igihe wagombaga kumara uryamye cyangwa bikakurangaza mu gihe wiga?

□ Yego □ Oya

Uko washyira mu gaciro

Niba hari ibikoresho bya elegitoroniki ukoresha, wenda nka orudinateri, telefoni igendanwa cyangwa ikindi gikoresho, ibaze ibi bibazo bine bikurikira. Gushyira mu bikorwa inama zishingiye kuri Bibiliya no kugendera ku mahame yoroheje akwereka ibyo wakora n’ibyo utagomba gukora, bizakurinda kandi bigufashe gushyira mu gaciro.

1. Biba birimo iki ? “Iby’ukuri byose, ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose, ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho.”​​—⁠Abafilipi 4:​8.

Icyo ukwiriye gukora: Komeza gushyikirana n’incuti n’abagize umuryango, kandi mujye muganira ibintu bitera inkunga.​​—⁠Imigani 25:​25; Abefeso 4:​29.

Icyo udakwiriye gukora: Irinde gukwirakwiza amazimwe, kohereza ubutumwa n’amafoto y’ubwiyandarike, cyangwa kureba za filimi cyangwa ibiganiro biganisha ku bwiyandarike.​​—⁠Abakolosayi 3:​5; 1 Petero 4:​15.

2. Mbikoresha ryari ? “Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe.”​​—⁠Umubwiriza 3:​1.

Icyo ukwiriye gukora: Gena igihe ntarengwa uzajya umara wohereza ubutumwa cyangwa witaba telefoni, ureba ibiganiro cyangwa ukina imikino yo kuri orudinateri. Ujye ufunga telefoni yawe mu gihe uri muri gahunda z’ingenzi wubaha, urugero nk’amateraniro ya gikristo. Ubwo butumwa uba ushobora kubusubiza na nyuma yaho.

Icyo udakwiriye gukora: Ntukemere ko ibikoresho bya elegitoroniki bigutwara igihe wageneye kumarana n’incuti n’abagize umuryango, icyo umara wiga, cyangwa igihe wagombye kumara mu bikorwa bya gikristo.​​—⁠Abefeso 5:​15-​17; Abafilipi 2:⁠4.

3. Ni ba nde tuba dushyikirana ? “Ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”​​—⁠1 Abakorinto 15:​33.

Icyo ukwiriye gukora: Bikoreshe ukomeza ubucuti ufitanye n’abantu bagutera inkunga yo kugira imico myiza.​​—⁠Imigani 22:​17.

Icyo udakwiriye gukora: Ntukishuke! Abo ushyikirana na bo binyuze ku butumwa bwo kuri interineti cyangwa kuri telefoni, kuri televiziyo no kuri videwo, bazatuma wigana amahame bagenderaho, imvugo yabo n’imitekerereze yabo.​​—⁠Imigani 13:​20.

4. Mara igihe kingana iki nkoresha ibyo bikoresho ? “Menya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.”​​—⁠Abafilipi 1:​10.

Icyo ukwiriye gukora: Jya ugira aho wandika igihe umara ukoresha ibikoresho bya elegitoroniki.

Icyo udakwiriye gukora: Niba incuti n’ababyeyi bawe bavuze ko umara igihe kinini ku gikoresho runaka cya elegitoroniki, ntukabyirengagize.​​—⁠Imigani 26:​12.

Andrew twavuze tugitangira, yagaragaje uko umuntu yakoresha ibyo bikoresho bya elegitoroniki mu buryo bushyize mu gaciro, agira ati “kubikoresha biba byiza iyo utabimazeho igihe. Namenye ko ntagomba kwemera ko ibyo bikoresho bintandukanya n’abagize umuryango ndetse n’incuti.”

Niba ushaka kubona ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’ “Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ype

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Muri iyi ngingo amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 25]

ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO

“Ababyeyi banjye bakundaga kumbwira bati ‘uwafatanya ikiganza cyawe na telefoni yawe, ahari ni bwo wayikoresha nk’uko ubyifuza!’ Nabanje kubifata nk’umukino ari ko naje kubona ko babonaga ko ari ikibazo gikomeye. Ubu nagabanyije ubutumwa nandika kandi ubu ndishimye kuruta mbere!”

“Igihe cyose nabonaga akanya, numvaga ko ngomba gusoma ubutumwa nabaga mfite kuri interineti. Ibyo byatumaga nirengagiza imikoro yo ku ishuri cyangwa andi masomo. Kubera ko ubu nabiretse, numva uwo mutwaro narawutuye. Gushyira mu gaciro ni byo byatumye mbigeraho.”

[Amafoto]

Jovarny

Mariah

[Agasanduku ko ku ipaji ya 26]

“NARI NARATWAWE NO GUSHYIKIRANA N’ABANTU KURI INTERINETI”

“Mu myaka mike ishize, iwacu twarimutse. Kubera ko nashakaga gukomeza gushyikirana n’incuti zanjye, zansabye ko twajya twohererezanya amafoto kuri interineti. Ibyo byasaga n’aho ari bwo buryo bwiza bwo gukomeza gushyikirana na bo. Ubundi se ko nari kuba nganira n’abantu nzi, ko nta muntu ntazi nari kuba nganira na we, hari icyo byari bitwaye?

“Mu mizo ya mbere nta kibazo nahuye na cyo. Najyaga kuri interineti rimwe mu cyumweru kureba amafoto y’incuti zanjye nkagira icyo nyavugaho, hanyuma nanjye ngasoma ibyo babaga bavuze ku mafoto yanjye. Ariko bidatinze natangiye gutwarwa na interineti. Nageze ubwo mbona ko namaraga igihe kirekire kuri interineti. Kubera ko nahoraga kuri interineti, incuti z’incuti zanjye zarabibonye maze na zo zinsaba kuba incuti yazo. Ngira ngo ntimuyobewe ko iyo incuti yawe ikuratiye umuntu, uhita ubyemera. Ujya kubona ukabona ufite incuti 50 muhurira kuri interineti.

“Bidatinze, naje kubona ko buri gihe nabaga ntekereza kujya kuri interineti. No mu gihe nabaga ndi kuri interineti, nabaga nibaza igihe nari kugarukira kureba ubundi butumwa, no koherereza incuti andi mafoto mashya. Nashoboraga gusoma ubutumwa, nkagira uwo noherereza videwo, maze nkajya kubona nkabona amasaha aranshiranye!

“Ibyo byamaze igihe kigera ku mwaka n’igice, ariko amaherezo nabonye ko byari byarantwaye umutima. Icyakora, ubu nihatira cyane kugenzura uko nkoresha interineti, ngashakisha incuti z’abantu mba nzi neza ko tugendera ku mahame mbwirizamuco amwe, kandi tuba dushobora kuganira imbonankubone. Zimwe mu ncuti zanjye ntiziyumvisha ibyo nkora, ariko jye ibyo nkora ndabizi.”​​—⁠Byavuzwe na Ellen, ufite imyaka 18.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 26]

BAZA ABABYEYI BAWE UKO BABIBONA

Uramutse usabye ababyeyi bawe ko muganira ku birebana no kwirangaza, ushobora gutangazwa n’ikiganiro mwagirana. Umukobwa witwa Cheryl yaravuze ati “igihe data yangaragarizaga ko adashira amakenga imwe muri za CD zanjye z’indirimbo, namusabye niba yakwemera ko twicara hamwe tukumva indirimbo zose zari kuri iyo CD. Yarabyemeye, maze turangije ambwira ko nta kintu yumvise yayikemangaho.”

Andika hasi aha ikibazo wifuza kubaza ababyeyi bawe ku birebana n’ibikoresho byo mu rwego rwa elegitoroniki.

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

INAMA TWAGIRA ABABYEYI

Ese umwana wawe yaba amara igihe kirekire kuri interineti, cyangwa akakimara yohereza cyangwa yakira ubutumwa bwinshi kuri telefoni? Yaba se amara igihe kirekire yumva umuzika ku gikoresho cyabigenewe kurusha icyo amarana nawe? Niba ari uko bimeze se wakora iki?

Ushobora gufata umwanzuro wo kumwaka icyo gikoresho akoresha. Ariko ntiwumve ko ibikoresho byose bya elegitoroniki ari bibi. N’ubundi kandi, nawe ushobora kuba ukoresha ibikoresho bya elegitoroniki ababyeyi bawe batari bafite. Ubwo rero, aho kugira ngo uhite ufatira igikoresho cy’umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu, byaba byiza ucyifashishije kugira ngo umutoze gukoresha ibikoresho bya elegitoroniki neza kandi mu buryo butarengeje urugero, keretse gusa mu gihe waba ufite impamvu ikomeye yo kubigenza utyo. Wabigenza ute?

Icarana n’umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu, maze mubiganireho. Icya mbere wakora, ni ukumumenyesha impungenge ufite. Icya kabiri, ni ugutega amatwi ibyo akubwira (Imigani 18:​13). Icya gatatu, ni ukurebera hamwe uko mwakemura icyo kibazo mu buryo bufatika. Ntuzatinye kumushyiriraho imipaka itajenjetse atagomba kurenga. Ariko kandi, uzashyire mu gaciro (Abafilipi 4:​5). Ellen twigeze kuvuga, yaravuze ati “igihe nari mfite ingorane yo kumara igihe kirekire nohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni, ababyeyi banjye ntibahise bayinyaka; ahubwo bampaye amabwiriza ngomba gukurikiza. Ukuntu bitwaye muri icyo kibazo, byamfashije gushyira mu gaciro mu gihe nohererezaga abandi ubutumwa bugufi, ndetse no mu gihe twabaga tutari kumwe ngo bangenzure.”

Byagenda bite se mu gihe umuhungu cyangwa umukobwa wawe yaba arwanyije ibyo umubwira? Ntugahite ufata umwanzuro w’uko waruhiye ubusa. Ahubwo ujye wihangana maze uhe umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu igihe cyo gutekereza kuri icyo kibazo. Birashoboka cyane rwose ko na we yakumva ibyo umubwira kandi akaba yagira icyo ahindura. Urubyiruko rwinshi rumeze nk’umwangavu witwa Hailey, wagize ati “igihe ababyeyi banjye bambwiraga ko natwawe na orudinateri, mu mizo ya mbere byarambabaje. Ariko uko nagendaga ndushaho kubitekerezaho, ni ko narushagaho kubona ko ibyo bambwiraga ari byo.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Ese ibikoresho bya elegitoroniki ni wowe ubikoresha cyangwa ni byo bigukoresha?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze